Abagenerwabikorwa ba VUP bo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bagenerwa inkunga y’ingoboka, bashinze koperative yitwa Imanishimwe. Ibikorwa by’iyi koperative byatangijwe ku mugaragaro kuwa 15 Gicurasi, 2013.
Ferederiko Nzeyimana, perezida w’iyi koperative, avuga Imanishimwe igizwe n’abagenerwabikorwa ba VUP 405, ikaba yaratangiye gukora mu Ukuboza 2012. Buri wese yatanze amafaranga ibihumbi 10 avuye mu nkunga basanzwe bagenerwa, nuko bayaranguza ibishyimbo.
Yagize ati “n’ubwo ari bwo tugitangira, dufite icyizere cy’uko koperative yacu hari aho izatugeza. Twatangije amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi 680. Twaranguye ibishyimbo bigura amafaranga 330 kuri mironko, none ubungubu mironko iragura 500, kandi turateganya gutegereza gato ku buryo tuzabigurisha bisigaye bihenze kurushaho.”
Ferederiko kandi atekereza ko inyungu bazakura muri ibi bishyimbo izaba irenga miriyoni imwe n’ibihumbi 200. Ayo mafaranga nibamara kuyabona, bazayegeranya n’andi mafaranga y’ingoboka bazahabwa muri iyi minsi, hanyuma bubakemo amazu yo gucumbikamo ahitwa i Sovu.
Impamvu ngo batekereje kubaka aya mazu i Sovu, ni uko ari ho Akarere ka Huye kari kwimurira inganda ndetse n’abanyamyuga itandukanye nk’iy’ubucuzi, ububaji, … baratekereza ko abazaza gukorera muri aka gace bazacumbika mu mazu yabo, bakabasha kubona amafaranga.
Ku bijyanye n’ingano y’inkunga y’ingoboka aba bagenerwabikorwa bategereje, Hakizimana Benigne, umukozi ushinzwe VUP mu Murenge wa Huye, avuga ko atari amafaranga makeya kuko azaba agera kuri miriyoni 17.
Yagize ati “amafaranga abagenerwabikorwa bategereje ni ay’amezi atanu. Naza, buri wese azahabwa 30% by’amafaranga yagenewe kugira ngo abashe kuyikenuza mu rugo, hanyuma 70% asigaye ni yo azavamo ziriya miriyoni 17 navugaga.”
Abanyamuryango ba koperative Imanishimwe bishimiye iki gitekerezo cyo kubafasha kwibumbira muri koperative, kuko ngo izababashisha kubona igikorwa bakuraho amafaranga igihe bazaba batakigenerwa inkunga.
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, abajijwe icyo atekereza kuri koperative Imanishimwe abereye umunyamuryango yagize ati “iyi koterative (koperative) ndayishima, nkashima na Kagame … Paul Kagame uhora azarikana icyazamura n’abakene. Njyewe izamfasha ndayizeye pe! “
Umubyeyi bigaragara ko akiri mutoya (ari mu kigero cy’imyaka 25) wari waje aherekeje umubyeyi we ufite imyaka 90 we yagize ati “Iyi koperative izaduteza imbere. Kuko ntabwo twari twifite nyine, ariko ubu noneho dufite icyerekezo cy’imbere yacu heza.”










