Imiryango 60 yo mu kagari ka Kagina yahawe inka zo kubafasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Iyo miryango ikaba isanzwe ifite abana bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors mu bijyanye n’imibereho myiza.
Kuri uyu wa kane tariki 29 Ugushyingo 2012, umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors, ukorera mu kagari Kagina, umurenge wa Runda, wahaye inka imiryango 60 itishoboye, ngo zibashe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, kuko nibazitaho zizabaha amata n’ifumbire yo kurumbura imirima ya bo.
Nk’uko Ndizeya Jean Marie Vianney, uhagarariye Urwego rw’imishinga muri Good Neighbors, abivuga, Mu miryango ifite abana basaga 2000 bagaragaweho n’imirire mibi, uyu munsi abahawe inka ni 60 bahawe inka 30 , babiri babiri bakazajya bafatanya inka imwe.
Uyu mushinga ugamije gukemura ikibazo cy’imirire mibi ukaba uzamara igihe cy’imyaka itatu, buri mwaka hakazajya hatangwa inka kandi n’abo bazihawe bakazoroza bagenzi ba bo.
Abahawe inka bakaba barabanje guhabwa amahugurwa ku bworozi bw’inka, bahinga n’ubwatsi bwo kuzitunga, zikazororerwa mu biraro rusange, aho muri buri mudugudu Good Neighbors yahubatse ikiraro cy’inka 6, ikabegereza amazi yo kuzitunga. Muri icyo gihe cy’imyaka itatu, uyu muryango ukaba uzakomeza kubafasha kuzitaho, ubafasha kubona imiti n’umuganga w’amatungo.
Ku ruhande rw’abahawe inka, barashima uyu muryango kuko uretse kubaha inka, wabafashije kubungabunga ubuzima bw’abana ba bo babagira inama y’uburyo bwo kubona no gutegura indyo yuzuye. Biteguye kwita ku nka bahawe , iby’ingenzi nk’ubwatsi n’ibiraro bikaba byarateguwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine avuga ko aka kagari gafite umubare munini w’abatishoboye kuko abenshi mu bahatuye ari abashigajwe inyuma n’amateka, ariko kubwa Good Neighbors, imibereho ya bo irimo iragenda ihinduka.
Ahamya ko Good Neighbors yazamuye iterambere ry’abatuye akagari ka Kagina,ikaba ibafasha mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira amacumbi abadafite aho baba, gukora uturima tw’igikoni, kurwanya nyakatsi ku buriri, bakaba bororojwe n’inkwavu iyo miryango ngo zibafashe gukemura bimwe mu bibazo byihuse bikenera amafaranga.