Posted on 31 May 2012
Tags: abaturage, akarima, gahunda, igikoni, imbere, iterambere, karere, kubaka, kwiteza, muri, Rwanda, Rwanda agriculture, Rwanda bugesera, Rwanda Croix Rouge, Rwanda development, Rwanda vegetables
Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kubaka akarima k’igikoni muri gahunda yayo yo gukangurira abaturage kwiteza imbere hagamijwe iterambere rirambye.

Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera afatanya n’abaturage kubaka akarima k’igikoni
Rudasingwa Jean Baptise, Perezida wa Croix-Rouge mu Karere ka Bugesera yasobanuye ko nk’umufasha wa Leta, agasozi indatwa kari muri gahunda Croix-Rouge y’u Rwanda yashyize mu mihigo yayo.
Ati “bigamije kuzamura umuturage bakamugeza ku iterambere rirambye umuturage na we yagizemo uruhare, cyane ndakangurira abaturage kugira isuku bakora neza imisarane bakayigirira isuku, bakanakoresha kandagira ukarabe mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda”.
Yasobanuye ko abaturage bahawe imirama y’imboga mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi. Yavuze kandi ko hatanzwe inkwavu zigera kuri 240 ku batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo bashobore kwikemurira ibibazo nko kwigurira ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé). Yavuze kandi ko abaturage bagomba kwitabira guhinga imbuto ku buryo buri rugo ruzajya rugira nibura igiti kimwe cy’imbuto.

Bafasha abaturage kubaka akarima k’igikoni
Rudasingwa Jean Baptise ahamya ko intambwe imaze guterwa ishimishije kuko abaturage bamaze kumva ko na bo bagomba kwishakamo ubushobozi bakagira uruhare mu kwizamura bityo bakazagera ku iterambere rirambye rigamijwe.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rilima, Umugwaneza Diane, yashimiye ubufatanye bwiza Croix-Rouge y’u Rwanda ifitanye na Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ati “ iki gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni kije gufasha abaturage kwiteza imbere, ndashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ibyo imaze kubagezaho birimo gutoza abaturage isuku ndetse no koboroza amatungo”.
Nyirimanzi Vincent umwe mu bafashijwe kubaka akarima k’igikoni yashimiye cyane ubufasha bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda. avuga ko bigishijwe, bagirwa inama bahabwa amatungo ndetse n’imbuto.
Posted on 27 April 2012
Tags: ibigori, ibishyimbo, ibiza, iheruheru, karere, MIDIMAR, ndetse, nyabihu, Nyuma, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda Croix Rouge, Rwanda MIDIMAR, Rwanda Nyabihu, ubufasha

Nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze na MIDIMAR ndetse na croix rouge
Nyuma y’aho mu turere twa Rubavu,Musanze na Nyabihu haguye imvura igakurura imyuzure yasenyeye abaturage bamwe na bamwe ikabasiga iheruherutse ndetse hakabonekamo n’abahasiga ubuzima 2 mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa 24/04/2012 hakozwe igikorwa cyo guha ubufasha abasizwe iheruheru n’ibiza,igikorwa cyabereye mu murenge wa Jenda.
Nk’uko Rwamucyo Francois umukozi w’akarere ka Nyabihu ufite Ibiza mu nshingano ze yabidutangarije,MIDIMAR yatanze inkunga irimo ibishyimbo n’ibigori ku miryango 80 yasizwe iheruheru n’ibiza . Ibiribwa byatanzwe bikaba bingana na Toni 2 z’ibishyimbo ndetse na Toni 4 z’ibigori. Buri muryango ukaba warahawe ibiro 25 by’ibishyimbo n’ibiro 50 by’ibigori. Agaciro k’ikiro kimwe cy’ibigori kabarirwa ku mafaranga 400 naho ak’ibishyimbo ikiro kimwe cyarabarirwaga kuri 450fr.
Ibindi bikoresho byatanzwe n’umuryango “Croix rouge” byiganjemo ibyo mu rugo birimo amasabune,amasafuriya,ibiringiti,imikeka,ibitenge,ibikombe n’ibindi. Imiryango yahuye n’ibiza ubwo imvura yagwaga nyinshi mu karere ka Nyabihu ikaba ikomeje kwitabwaho. Imirenge nka Karago,Mukamira,Jenda na Bigogwe ikaba ariyo yibasiwe cyane n’ibiza mu Karere ka Nyabihu.
Posted on 06 March 2012
Tags: Rwanda, Rwanda Croix Rouge, Rwanda development, Rwanda Rubavu
Ten families which were relocated to Karukogo village estate have been given 300 iron sheets by Rwanda Red Cross to put up decent shelters.

Families who benefited were shifted from their former habitat at the dangerous Rubavu hill in a bid to safe guard their lives.
Rubavu hill is one of the areas in the district which encounters disasters emanating from torrential rains year after year.
The Red Cross Country Director Dr. Bernard Nzigiye who presided over the giving ceremony urged beneficiaries to roof their houses immediately saying that some people are given ion sheets to roof their shelters but instead sell them which he said to be a discouraging conduct to donors.
“We have given you these roofing materials to help you live in contemporary houses; you should use them for what they are meant. Don’t sell them” said Nzigiye.
On her part, Rachel Nyirasafari Rusine the vice mayor of Rubavu district in charge of social affairs expressed gratitude to red cross for its continued mutual cooperation with the district.
“We are very happy as authorities to see our residents being helped, this is an indication of good relations and we shall always advocate for this to continue” said Rusine.
Julienne Nzabakurikiza is an old woman who lost her sight was full of praises due to the helping hand extended to her.
Red Cross pledged to continue supporting all residents in need especially those who are affected by disasters.
Posted on 04 March 2012
Tags: Rwanda Croix Rouge, Rwanda development, Rwanda Rubavu
Tariki ya 27 Gashyantare umuryango Croix Rouge Rwanda washyikirije amabati imiryango 10 itishoboye nyuma y’uko yimuwe ku musozi wa Rubavu igatuzwa mu mudugudu wa Karukogo, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu kubera ikibazo cy’ibiza byimvura bahuraga nabyo.

Abahawe ubu bufasha ni abaturage barangije kuzamura amazu yabo bakaba bari bageze igihe cyo gusakara, iyi nkunga bakaba bayihawe kugirango basakare hakiri kare bityo igihe cy’itumba kizagere amazu yabo asakaye,
Umuyobozi wa croix rouge y’u rwanda ku rwego rw’igihugu Dr Bernard Nzigiye akaba yarabasabye guhita bayubakisha kugirango inzu zabo zitazasenywa n’imvura. Yakomeje abasaba kutayagurisha ati “nyabuneka muzayakoreshe icyo mwayaherewe!”
Nyirasafari Rusine Rachel, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari uhagarariye yashimye ubufatanye bukomeje kuranga akarere ka Rubavu na Croix Rouge y’u Rwanda ati “iki gikorwa ni indashyikirwa turacyishimiye”.
Nyirasafari yanatangarije ko iki gikorwa cyavuye mu buvugizi bakora mu bafatanyabikorwa kandi ko bitarangiriye kugirango n’abandi batararangiza kubaka neza bazabone ubufasha bature heza.
Nzabakurikiza Julienne, umwe mu bagenerwabikorwa wafashijwe unafite ubumuga bwo kutabona ashimira uyu muryango wamuhaye isakariro nyuma yo kumara igihe kingana n’imyaka ibiri aba mu nzu imeze nabi.
Si ubwa mbere croix rouge y’u rwanda itanga iyi nkunga kuri aba baturage kuko muri 2009 yatanze amabati 1200 ku miryango 40 hiyongeyeho ayo yatanze kuruyu wambere rero yose akaba abarirwa ku mabati 1500 amaze guhabwa imiryango 50 aho buri muryango wagiye ugenerwa amabati 30.