Posted on 11 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Capacity, Rwanda death, Rwanda handicaps, Rwanda ruhangao

Bafite ubumuguga bwo kutumva ariko baririmbira abantu bakanyurwa
Kenshi abantu bibwira ko abantu bahuye n’ubumuga bwo kutumva nta cyintu bakora cyangwa ngo bakwimarira, ariko abafite ubu bumuga, bo siko babibona kuko bafite ubwenge n’imbaraga zo gukora.
Ubumuga bwo kutumva akenshi ababufite bakunze guhura nabwo bitewe n’izindi ndwara bagenda bahura nazo nka mu giga.
Gusa bo bavuga ko abantu bibwira ko abafite ubumuga bwo ku tumva baba bibeshya kuko kuba umuntu atumva nta navuge bitavuze ko ntacyo yakora kuko izindingingo ziba zikora; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda.
Pelagie, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva ikibazo bagihura nacyo ari icyo kudashobora kuvugana n’abandi bantu kuko batari bamenya ururirimi rw’amarenga abafite ubumuga bakoresha.
Uyu muyobozi avuga ko abafite ubumuga ubasanga mu bikorwa byinshi ndetse no mu mirimo ya Leta, ndetse bakaba bashobora kwigana n’abandi bantu kandi ugasanga baratsinda neza nta kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Mukamanzi Judith, we avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango abantu bakora muri serivise zitandukanye bashobore kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango abafite ubumuga bwo kutumva bashobore kugera kuri series bakeneye.
Damascene Bizimana ni umwarimu w’ururimi rw’amarenga arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akaba agiye gutangira amakuru, avuga ko nabo ari abantu nk’abandi ndetse banagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Uumuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva, urimo gutegura igitabo nkoranya magambo “dictionary” y’ururimi rw’amarenga izafasha abantu kumenya uru rurimi.
Mu buskakashatsi buheruka gukorwa, bugaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 42 babana n’ubumuga bwo kutumva.
Posted on 29 June 2012
Tags: abacitse, avuga, featured, gupfa, Ibuka, icumu, inka, Kayonza, Munyabuhoro, ngo, Rwanda, Rwanda cows, Rwanda death, Rwanda kayonza, Rwanda Problem, Rwanda survivors, uko
Umuyobozi w’umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace, avuga ko abacitse ku icumu bahangayikishijwe n’uko inka borojwe ziri gupfa cyane.
Mu murenge wa Rukara, hari hatanzwe inka 13, ariko kugeza ubu eshatu muri zo zarapfuye, indi imwe na yo ikaba yarahumye ku buryo hari impungenge ko na yo ishobora gupfa nk’uko Burakari Jean de Dieu, umuyobozi wa IBUKA wungirije ku rwego rw’akarere ka Kayonza abivuga.
Burakari ukurikirana ibikorwa bya IBUKA mu mirenge ya Rukara na Murundi mu karere ka Kayonza, anavuga ko mu murenge wa Murundi abacitse ku icumu bari borojwe inka zirindwi, ariko eshatu muri zo zikaba zimaze gupfa.
Munyabuhoro avuga ko izo nka zorojwe abacitse ku icumu zavanwe hanze y’u Rwanda. Yongeraho ko uretse kuba zigera mu Rwanda zinaniwe kubera urugendo ziba zakoze bikaba byaziviramo gupfa, binashoboka ko kutamenyera imiterere y’akarere ka Kayonza bizigora ku buryo byaba ari imwe mu mpamvu izitera gupfa.
Yavuze ko inka zorozwa abacitse ku icumu ziguriwe mu baturanyi babo byaba byiza kurushaho kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye agace ababa bagomba kuzorozwa batuyemo.
Yagize ati “Ziriya nka zavuye hanze y’u Rwanda, buriya iyo baza kugura inka mu baturage byajyaga kuba byiza kuko ziba zizwi kandi zinamenyereye aho ziri, ntekereza ko zitari gupfa cyane nk’uko byagenze”
Ubwo abacitse ku icumu bubakirwaga ibiraro byo kororeramo inka, abaturage ngo bagiye bareba umuntu w’inyangamugayo bakaba ari we bahitamo kugira ngo abubakire ibyo biraro. Munyabuhoro avuga ko ubwo buryo iyo bunifashishwa no mu kugura inka, hatari gupfa nyinshi nk’izimaze gupfa.
Cyakora ngo hari n’indi mbogamizi y’uko izo nka zidakunze gukurikiranwa n’abaganga ngo bamenye ibibazo zifite bkugira ngo ubuzima bwa zo bubashe kubungabungwa mbere y’uko zipfa nk’uko Burakari abivuga.