Tag Archive | "Rwanda delinquency"

Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Rwanda | Nyamasheke: Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Tags: , , , , ,


Inzego zose mu murenge wa Kanjongo zahagurukiye kurwanya ubuzererezi

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu murenge wa Kanjongo ziratangaza ko zahagurukiye kurwanya ikibazo cy’ubuzererezi gikunze kugaragara muri uyu murenge ugenda ugeramo ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Izi ngamba zikomeye zo kurwanya ubuzererezi zikaba zifashwe mu rwego rwo gukumira ko uyu murenge ugenda utera imbere wazaba indiri y’inzererezi mu karere ka Nyamasheke.

Umurenge wa Kanjongo wo mu karere  ka Nyamasheke ni umurenge bigaragara ko ko ari uw’Umujyi muri aka karere ka Nyamasheke, ahanini kagizwe n’ibice by’icyaro.

Ubusanzwe uyu murenge ugaragaramo centre y’ubucuruzi ya Tyazo, ukabamo Ibitaro bya Kibogora, Kaminuza ya Kibogora ndetse n’uruhurirane rw’amabanki n’ibigo by’imari, bigaragara ko agenda asanganira aka gace umunsi ku munsi.

Kuri ibi hiyongeraho umuhanda wa kaburimbo umaze kugera muri uyu murenge wa Kanjongo kandi uko bigaragara ukaba ari umuhanda nyabagendwa.

Mu karere ka Nyamasheke, nta watinya kuvuga ko uyu murenge ari wo uri ku isonga mu kugira ibikorwa by’iterambere ugereranyije n’indi mirenge yo muri aka karere k’icyaro.

Kuba ibi bikorwa by’iterambere bigenda bisanganira uyu murenge, bituma n’abaza kuhashaka imirimo biyongera. Aha kandi ni na ho abandi bantu batagira imirimo bashobora guhera bahaza kugira ngo bahashakishe imirimo nk’agace bigaragara ko kagenda kaba umujyi. Nk’uko bikunze kugaragara mu mijyi itandukanye, ahabaye umujyi hakunze kugwira n’inzererezi.

Iki kibazo cy’inzererezi kikaba giteye impungenge akarere ka Nyamasheke ku buryo kigomba gushakirwa ingamba amazi atararenga inkombe.

Mu nama yahuje umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Gatete Catherine, hamwe n’abayobozi b’utugari n’imidugudu byo mu murenge wa Kanjongo, tariki ya 11/01/2013 yabibukije ko ibikorwa by’iterambere bigenda bigera muri uyu murenge bidakwiriye kuba intandaro y’ubuzererezi ahubwo ko bakwiriye gufata iya mbere kugira ngo bakumire ko byazabaho.

Abayobozi batandukanye bo muri uyu murenge na bo bemeza ko hakwiriye gufatwa ingamba zikarishye by’umwihariko bagenzura abantu binjira muri uyu murenge batahasanzwe.

Nk’umurenge ugenda ukura mu iterambere, abayobozi basanga umuntu wajya ugaragaza ko ahafite akazi atafatwa nk’inzererezi, ariko kandi ngo bagiye gushyiraho ingamba zo kuzajya baka icyangombwa abinjiye muri uyu murenge cyerekana aho baturutse n’ikibagenza kandi kikaba kiriho umukono na kashe y’akagari bakomokaho.

Kurwanya ubuzererezi muri aka gace, ubuyobozi buvuga ko byagabanya ikibazo cy’abantu birirwa ku muhanda nta cyo bakora kandi bikaba n’inzira yo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo muri uyu murenge kuko igice cy’inini cy’abagize izo nzererezi, ubuyobozi buvuga ko ari bo bashobora kwiba ibya rubanda.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia