Tag Archive | "Rwanda desatsers"

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Rwanda | Rutsiro : Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Tags: , , , , , , ,


Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Imiryango iherutse gutakaza ababo bakubiswe n’inkuba mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bwo kubafata mu mugongo bahabwa n’ubufasha bw’amafaranga n’inka byo kubunganira mu mibereho yabo. Iyo miryango yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kubera uruhare bugira mu gushyigikira no gutabara abaturage.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba ku tariki ya 09/11/2012 yashyikirije iyo miryango ibiri sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu kuri buri muryango. Ni amafaranga yahawe umuryango w’umugabo witwa Ngendabanyukwa Felicien waburiye umugore we muri icyo kiza cy’inkuba akamusigira abana babiri. Indi sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu yahawe umukecuru witwa Mukandoli Athanasiya wabuze abakobwa batatu harimo umwe wari utwite. Uwo mukecuru yasigaranye n’abuzukuru be babiri, umwe muri bo akaba afite imyaka ibiri y’amavuko undi akaba yari amaze amezi arindwi avutse.

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Abahawe ubwo bufasha bashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema kugoboka abaturage. Ngendabanyukwa Felicien yagize ati : “Nabyishimiye kuko nyine nta kundi byagenda, aya mafaranga nzayakuramo inzu n’ikibanza kuko nabaga mu nzu itari iyanjye”.

Mukandoli avuga ko kuba ubuyobozi cyane cyane ubw’inzego z’ibanze bwaramubaye hafi bimwongerera imbaraga. Ati : “ Mwarakoze cyane, aho muzajya mugenda hose Imana izajye ibaha umugisha. Inka mwampaye ningira amahirwe ikabyara ubwo abana nzabona ikibatunga”.

Mukandoli yahawe inka izamufasha mu mibereho ye, ariko ahabwa n’amafaranga kugira ngo amwunganire mu gihe iyo nka itaratangira gutanga umusaruro.

Ku itariki 27/10/2012 mu masaha ya saa kumi ni bwo inkuba yakubise mu mudugudu wa Rusororo mu kagari ka Remera mu murenge wa Boneza, ikubita abantu icumi, batanu muri bo bahita bitaba Imana harimo umwe wari utwite.

Igikorwa cyo gufata mu mugongo abafite ababo bakubiswe n’inkuba cyabanjirijwe n’umuganda wo kurwanya isuri, ukaba witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Rutsiro, abo mu ntara y’Iburengerazuba ndetse, abayobozi ku rwego rw’igihugu hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Boneza.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia