Tag Archive | "Rwanda destruction"

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Tags: , , , , , ,


Umugabo witwa Namabajimana Alphred wo mudugudu wa Musagara mu kagali ka Cyome mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero arasaba Leta ubufasha mukubaka inzu yo gutura mo kuko iyo arimo ubu idatunganye kandi ikaba yarasenywe n’interahamwe mu 1992.

Nkuko Nambajimana abitangaza, ngo mu 1992 yahizwe n’interahamwe zari muri ako gace ziyobowe n’uwitwa Teganya Innocent wari umukozi muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro atandukanye muri ako gace, akaba yari n’umujyanama wa komini Kibirira, ubu ni mu murenge wa Gatumba.

Gatumba: Umuturage wasenyewe n’interahamwe mu 1992 arasaba ubufasha mukubaka

Nambajimana Alphred usaba gufashwa

Interahamwe zasenyeye Nambajimana ngo zari zoherejwe na Teganya kumusaba kujya muri MRND ngo kuko bavugaga ko ari mubarwanya Leta, maze basanze adahari kuko yari yamenye umugambi wabo agahunga bahitamo kumusenyera.

Kuva ubwo, uwo mugabo aracyatuye muri iyo nzu yagerageje gusana ariko akavuga ko akeneye ubufasha kugira ngo ayubake neza kuko ntamikoro afite, dore ko ntanakazi agira kandi akaba akuze kumyaka 65.

Nubwo Nambajimana avuga ko ugusaba kwe atigeze akugeza munzego zo hejuru, yemeza ko ubuyobozi bw’inzego zibanze mu murenge wa Gatumba buzi ikibazo cye ndetse bukaba bwaranamusabiye inka yo korora muri gahunda ya girinka, dore ko izo yari afite zariwe icyo gihe.

m_01

Rulindo: Neighbors of Rutongo mines demand for compensation

Tags: , , , , ,


Residents that neighbor Rutongo Mines in Masoro sector in Rulindo district need the Mine to reconstruct their houses that were destroyed by dynamites while mining for cassiterite or Tin Ores in the mine.

The dynamites that are quarried fly over and destroy the houses of the neighboring homes to the mine. Though this issue has been continuously brought to mining authorities and the district but people are still waiting for the compensation in vain.

Rulindo: Neighbors of Rutongo mines demand for compensation

A resident whose house was affected by dynamite quarrying

Augustin Kabasha a neighbouring resident to this mine says his housed was destroyed during dynamite shedding which was done in the ground under his house but this issue has not yet been solved though his house was destroyed beyond imagination.

“My house was destroyed by dynamite shedding as the mining ground is now under my home. During the time the mine was counting houses that were destroyed to be compensated they refused to include mine yet for sure my house was strong enough, built with bricks but now it is in shambles” says Kabasha.

After his house was destroyed for the first time, Kabasha says he tried to renovate it but gave up when it was affected again and again since they always shed the dynamites just under his home.

 The governor for the Northern Province of Rwanda Aimee Bosenibamwe however said that all houses that were destroyed by this mining company either through dynamite shedding or any other issue should be renovated completely.

“People whose houses were destroyed by dynamite in the mining should be compensated for them to feel that this mining company cares about people not only mines. The Mining Company should take note of everyone who house was destroyed and renovate them as soon as possible” said the governor.

It is not only the residents of Masaro sector whose houses are affected by dynamites by all people near these mining grounds are affected.

 

 

Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro

Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Rutongo mines barasaba ko amazu yabo yangijwe n’intambi yasanwa vuba.

Tags: , , , , ,


Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciroIkigo gicukura amabuye y’agaciro cya Rutongo mines giherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo,kirasabawa n’abaturage bagituriye gukoresha uko gishoboye kikabasanira amazu yabo, bavuga ko yangijwe n’itambi mu gihe baba bazituritsa bashaka kugera aho gasegereti iherereye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo cyo kuba intambi ziturika zangiza amazu yabo ,ngo bakigejeje ku buyobozi bwaba ubw’akarere ,ndetse n’ubw’iki kigo ariko ngo kugeza na n’ubu ntacyakozwe.

Umwe mu baturage intambi zangirije inzu witwa Kabasha Augustin,avuga ko inzu yangijwe n’urutambi kuko baruteye mu butaka bwo munsi y’iyi nzu,ariko ngo iki kibazo ntacyo bagikozeho kandi inzu ye yarangiritse ku buryo bukabije.

Yagize ati”urutambi rwanyangirije inzu,kuko umwobo umaze kugera munsi y’ubutaka bwubatseho inzu yanjye.Ubwo babaruraga inzu zangijwe n’intambi,iyanjye yo bavuze ko atari urutambi kandi mu by’ukuri inzu yanjye yari ikomeye ku buryo yubakishijwe amatafari.

Uyu muturage akomeza avuga ko inzu ye ikimara kwangirika bwa mbere yagiye agerageza kuyisana,ariko nyuma ngo yarekeye aho kuko yasenyukaga ugasanga ibyo gusana nta cyo bitanga ,kuko bakomezaga guturitsa intambi.

Nyuma yo kugeza ikibazo cye ku bayobozi ,umuyobozi w’intara,Bosenibamwe Aimee,yavuze ko inzu zose zangijwe n’intambi zigomba gusanwa vuba.

Yagize ati”Abaturage bangirijwe amazu yabo n’intambi,bagomba kwishyurwa ibyangijwe byose kugira ngo nabo bunve ko iki kigo kitaye ku kibazo cyabo.Ubuyobozi bw’uruganda bugomba kubarura izo nzu zose zikamenyekana, hanyuma izangijwe n’ikibazo cy’intambi zikaba zasanwa kandi vuba.”

Si uyu muturage wenyine kandi ngo ufite iki kibazo,cyo kuba intambi zangiza inzu zabo,kuko abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro usanga inzu zabo zaragiye zisatagurika.

Bakavuga ko ngo iyo bagerageje kubivuga nta cyo bitanga haba mu buyobozi bw’umurenge ndetse no mu buyobozi bw’iki kigo cya Rutongo mines.

Gusa iyo ugeze mu murenge wa Masoro hafi y’ibirombe,usanga koko hari inzu zimwe na zimwe zigaragara ko zigeda zisatagurika,ukaba wakwibaza ikibitera.

 

 

 

Rwanda | Rusizi Abasenyewe

Rwanda | Rusizi: Abasenyewe n’ibiza bagiye kubakirwa amazu

Tags: , , , , , , ,


Rwanda | Rusizi AbasenyeweNyuma yuko imvura nyinshi igwiriye mu karere ka Rusizi ku itariki ya 30/10/2012, igasenya amazu amwe y’abaturage n’ibikorwa remezo ndetse igahitana n’ubuzima bw’abantu akarere ka Rusizi hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bako basanze ari ngombwa ko bategura umushinga baheraho mu rwego rwo gutabara no gutuza aheza abaturage bahuye n’akaga ariko batibagiwe nabandi baturage batuye ahadakwiye guturwa (high risk zones) mu murenge wa Muganza

Nyuma yo gukora, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ubukungu n’imari Habyarimana Marcel yatangaje ko basanze imiryango igomba gutuzwa neza ari 787 muriyo harimo 162 yasenyewe n’imvura iherutse kugwa, yakomeje gutangaza ko uyu mushinga uzaba ukubiyemo ibikoresho by’ibanze by’imiryango 162 n’ingengo y’imari yayo

Site yo kuzatuzaho iyo miryango 787 ituye ahantu habi ngo yarangije kuboneka hakaba hasigaye kubarura agaciro kimitungo n’ubutaka abo baturage bazimurirwaho, n’ubwo abo baturage bazimurwa harimo abatabyumva neza kuko ngo aho bazimurirwa batazabona aho bahinga mugihe aho bari batuye ariho bashakiraga ubuzima bwabo bwa buri munsi bifuza ko niba bimuwe bahabwa n’amasambu yo guhingamo

Aha nanone umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’amajyambere Habyarimana Marcel yasabye abo baturage kwagura ibitekerezo bakareba kure ababwira ko aho kugirango baza bure ubuzima bakwimuka kuko ibintu ari ibishakishwa aha kandi yaberetse ko gutura mu midugudu ari ho begerezwa ibikorwa by’amajyambere kandi bikabageraho vuba bityo bakabasha gutera imbere vuba.

 

imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira

Rwanda | Rubavu: imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira abatuye Kanembwe

Tags: , , , , , ,


imvura yacyerereje ibikorwa byo kubakira

I kanembwe amwe mumazu atuwemo n’abavuye k’umusozi wa Rubavu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko imvura ikomeje  kugwa muri aka karere yabangamiye igikorwa cyo kubakira abatishoboye batujwe Kanembwe.

Mu urugendo Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yakoreye mu karere ka Rubavu taliki ya 15/09/2012 yasabye ko imiryango igera ku 122 itishoboye iri muri burende Kanembwe yubakirwa mu gihe cy’ukwezi ikaba yavuye muri Burende naho Minisitere y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi igatanga amabati hamwe na MINALOC.

Kugeza ubu ubwo twasuraga ibikorwa byo kubakira abaturage bakiri muri burende taliki ya 2/11/2012, amazu 6 niyo amaze kuzura aho yubakwa n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ariko bakaba barabangamiwe n’imvura ikomeje kwibasira aka karere.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwagowe no kubona igitaka cyo kugeza Kanembwe naho kihegereye ngo ntibyari koroha kubumba amatafari kandi n’ibiti bitaboneka, gusa ngo hakoreshejwe uburyo bwo gukoresha imashini zibumba amatafari agahita akoresha zitwa idraform, nabwo ariko imvura igwa yabangamiye iki gikorwa.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza nayo yatanze amabati 4500 mu mabati arenga ibihumbi 8000, akarere kakaba kagitekereza ubundi buryo kakoresha kugira ngo iyi miryango ishobore kuva muri burende, aka karere kakaba gatangaza ko iki gikorwa gishobora kuzarangira gitwaye amafaranga Atari munsi ya miliyoni 170 mu gutunda itaka no kubaka.

Kanembwe hatujwe imiryango irenga 1200 yakuwe k’umusozi wa Rubavu uretse ko hatujwe nabamwe bakuwe Gishwati, abatishoboye barimo kubakirwa ariko kubera ukuntu habaye hanini harategurwa no kubakwa amashuri n’ivuriro abahatuye bagomba gukoresha.

 

 

RWANDA : GISAGARA SAVE ABO IBIZA BYASENYEYE

RWANDA | GISAGARA: SAVE ABO IBIZA BYASENYEYE BARASABA INKUNGA NGO BONGERE BABONE AHO BABA

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


RWANDA : GISAGARA SAVE ABO IBIZA BYASENYEYEKubera imvura nyinshi n’umuyaga bimaze iminsi mu turere dutandukanye harimo n’aka Gisagara, habayeho kwangirika kw’ibikorwa bitandukanye birimo n’amazu yari atuwemo. Abasenyewe n’ibi biza bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Save bo barasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakabona inkunga ya bagenzi babo mu miganda maze bakongera bakubaka kugirango babone aho kuba.

Muri uyu murenge wa Save akagari ka Gatoki, umuyaga n’imvura byasenyeye abaturage, amazu amwe aragwa burundu naho andi arasakambuka ku buryo atabasha kongera guturwamo adakozwe. Imiryango yahuye n’ibi bibazo kugera ubu yabaye ishakiwe aho gucumbika mu baturanyi mu gihe ubuyobozi bugishaka ibisubizo.

NTAWUMENYUMUNSI Pascal, umwe mu basenyewe aravuga ko kuri we ari igihombo gikomeye kandi ko kugera ubu nta bundi bushobozi afite bwo kubaka kandi inzu ye yasenyutse akiyubaka, yiteguraga no kuyikoreramo ubukwe mu gihe cya vuba.

Aragira ati “Inzu yanjye nari maze kuyisakara ndetse naratangiye no guteramo umucanga mo imbere, yari imaze kuntwara byibura nk’amafaranga agera ku 500.000 y’ u Rwanda, none ubu byanyobeye kuko nta bushobozi mfite bwo kongera kwiyubakira ariko nk’ubuyobozi budufashije tukabona inkunga y’isakaro, abaturage nabo bakadufasha mu muganda tukongera tukubaka byadufasha cyane”.

Nk’uko Pascal yabivuze rero,  n’abandi bagenzi be bahuye n’iki kibazo baravuga ko bibagoye cyane kuzongera gushykira aho kuba ariko ngo ubuyobozi nibubibafashamo n’abaturage bakemera kubafasha mu gikorwa cy’umuganda ngo bizaba ari igikorwa cyiza kizabafasha kongera kubona aho batura.

Ubuyobozi bw’aka kagari ka Gatoki nabwo buravuga ko butagamije gutererana aba baturage, kandi ko kuva ibi biza byanabasenyera bitabiriye kubabarura kugirango bubakorere ubuvugizi mu murenge nawo ugeze ikibazo ku rwego rw’akarere.

CYUZUZO Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatoki yagize ati:

“Ibibazo by’aba baturage twabimenye, ndetse twanabaruye amazu yasenywe n’ibiza, imiryango tuyishakira aho icumbika mu baturanyi bagiye bafite nk’andi mazu batabagamo, hanyuma kandi turabakorera ubuvugizi ku murenge nawo ubigeze ku karere mu rwego rwo kubafasha kubona isakaro ariko ibindi byose kongera kuzamura amazu, ndetse no kuzashyiraho ayo masakaro bizakorwa n’abaturage mu muganda, nk’uko n’ubundi abatishoboye n’abandi bagize ibyo bibazo twagiye tubafasha”.

Ubuyobozi bw’aka kagari kandi bwaboneyeho no kongera gushishikariza abaturage gutera ibiti bigamije kurwanya isuri ndetse n’umuyaga by’umwihariko cyane ko nk’amazu yavuyeho ibisenge byagiye bitwarwa n’umuyaga kubera ko uduce aherereyemo nta biti biharangwa.

Amazu yangijwe n’ibiza yose hamwe muri aka kagari ka Gatoki aragera ku 9, agera kuri 4 muri yo yaguye burundu naho andi 5 avaho ibisenge.

 

Rwanda | Nyamasheke: Urubura rwibasiye amazu n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Karengera.

Tags: , , , , , ,


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/09/2012, mu murenge wa Karengera, mu kagari ka Miko, mu tugari twa Nyabwinshi na Kabisheshe, imvura ivanze n’urubura yaguye mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa (14h30) maze yangiza amazu asaga 50 n’imyaka itandukanye y’abaturage.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Niyitegeka Jérôme, ngo amazu 53 niyo yangiritse ku gisenge kubera urubura rwayaguyeho.

Akomeza atangaza ko uru rubura rwangije imyaka y’abaturage ariyo urutoki rungana na hegitari 26, imyumbati ku buso bungana na hegitari 38, amatunda ahinze ku buso bwa hegitari 16 n’imboga ziri ku buso bwa hegitari 30.

Hangiritse kandi ibigori biri kuri hegitari 25, ibishyimbo ku buso bwa hegitari 32, icyayi kiri ku buso bwa hegitari 21, hegitari 20 z’ibijumba n’ibiti bya Avoka bigera kuri 300.

Nyuma y’ibi biza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera yasuye abaturage maze arabihanganisha.

 

 

 

 

 

Rwanda | Kabare: Imvura yasenyeye imiryango irindwi

Tags: , , ,


Imiryango irindwi yo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza yasenyewe n’imvura yaguye tariki 10/05/2012. Amazu atandatu yagiye yangirika ibikuta ariko asigara ahagaze, indi imwe iragwa burundu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Dusingizumukiza Alfred yavuze ko abari batuye muri iyo nzu yasenyutse burundu bahise bajya gucumbika mu baturanyi.

Uyu muyobozi yongeyeho ko kuba ayo mazu yangiritse byatewe ahanini n’uko yubakishijwe amatafari ya Rukarakara, kandi imvura ikaba imaze icyumweru cyose igwa hafi buri munsi muri uwo murenge, ari nako ikomeza gushegesha ayo mazu.

Ati “Urabona imyubakire yo mu cyaro, iyo imvura iguye rimwe byanze bikunze hari uburyo yangiza inzu kubera ko iba yubakishije rukarakara, noneho utekereze ko yari imaze icyumweru cyose igwa hafi buri munsi”

Uretse ayo mazu yangiritse ngo hari n’imyaka yangiritse uretse ko batararangiza kubarura ahantu hose ngo barebe ibyangiritse uko bingana. Dusingizumukiza avuga ko ubu ari gutabariza abo baturage, akavuga ko yamaze gutanga raporo mu buyobozi bwo hejuru kugira ngo abo baturage bafashwe.

Ni ku nshuro ya gatatu imvura isenya amazu mu karere ka Kayonza mu gihe kitageze ku mezi abiri. Mu kwezi kwa kane abaturage bo mu mirenge ya Ruramira na Mukarange na bo basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga, ibisenge by’amazu ya bo biraguruka. Icyo gihe nibwo  n’igisenge cy’ibiro by’intara y’uburasirazuba cyangiritse kubera iyo mvura yari ivanze n’umuyaga yari yibasiye uduce twinshi mu ntara y’uburasirazuba.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia