Tag Archive | "Rwanda development"

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Tags: , , , , , , ,


Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Abarokotse Jenoside yo muri mata 1994 bo mu karere ka Gisagara barashima aho bageze uyu munsi, haba mu mibanire na bagenzi babo ndetse no mu kwiyubaka, ariko kandi bakanahamya ko ntawavuga ko bageze aho bajya, ahubwo ngo urugendo ruracyari rurerure ari nayo mpamvu bakeneye gukomeza kwegerwa.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarokotse bo muri Gisagara bavuga ko ibikomere bigihari kandi ko iki gihe ari ngombwa kuko byongera gutuma begera mu bitekerezo abo babuze, kandi bakavonamo imbaraga zo guhangana n’ubuzima banyuramo butoroshye.

Bavuga ko bateye intambwe muri iyi myaka 20 ishize, ariko kandi ko urugendo rugihari. Bifuza ko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka kugirango ntihagire uba wenyine ngo aherane n’agahinda. Ikindi bifuza ni uko bafashwa gukomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere kugirango bibafashe kwiyubaka.

Uwimana Emima utuye mu murenge wa Muganza ati “Ibikomere bihoraho kuko ntawakwibagirwa ibyamubayeho cyangwa abo yabuze, ariko ninabyo biduha gukomera kuko twumva dufite inshingano yo kubahagararira tukabahesha agaciro. Turacyakeneye ko abantu batuba hafi cyane nko muri ibi bihe biba bitoroshye kuko natwe kwiyubaka ni urugendo rugikomeza kandi tuva kure”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre karekezi nawe ahamya ko intamwe yatewe n’abanyarwanda muri iyi myaka 20 ari nziza koko nyuma y’amateka mabi banyuzemo, ariko kandi akavuga urugendo rukiriho kandi  ko nibadashyirahamwe ngo barwanye icyakongera gutuma bacanamo n’ubundi nta terambere baba baganaho.

Ati “Aho abanyarwanda bavuye muri iyi myaka ni kure kandi intambwe yatewe n’ibyagezweho biragaragara, ariko kandi urugendo rurakomeza, ubu tugomba gushyira hamwe, tukaba umwe nta macakubiri kuko iterambere ridashingiye ku banyarwanda bunze ubumwe ntiryagerwaho”

Mu karere ka Gisagara ibikorwa byo kubungabunga abarokotse Jenoside birakomeza, basanirwa amazu, basurwa hakumvwa ibibazo byabo bikanashakirwa umuti. Ubuyobozi kandi bukomeza kwibutsa abaturage bose ko kwibuka kudaharirwa abarokotse gusa ahubwo ko ari iby’abanyarwanda bose, abaturanyi bakegerana, ababuze ababo bakegerwa n’ababari hafi.

Rubengera: Biyemeje gukemura ibabazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye babafasha kwifasha

Rubengera: Biyemeje gukemura ibabazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye babafasha kwifasha

Tags: , , , , , , ,


Ubwo basozaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bwasabye abaturage batuye muri uwo murenge gutekereza ku gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ku buryo burambye  aho guhora babaha ibizajya bituma buri gihe bahora bakeneye gufashwa.

Rubengera: Biyemeje gukemura ibabazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye babafasha kwifasha

Abitabiriye gusoza icyunamo muri rubengera

Asaba abo baturage kumva akaga kagwiririye aba bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera, ….., yasabye buri wese kwishyira mu mwanya wabo maze akibaza uko yaba ameze mu gihe byaba ari we byabayeho. Akaba yahereyeho ahita atangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga (Fundraising) cyavuyemo amafaranga abarirwa muri miliyoni n’ibihumbi magana atatu yakusanyijwe gusa mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mafaranga akaba yaje asanga andi abarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu yakusanyijwe muri iki cyumweru cy’icyunamo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Rubengera.

Uretse inkunga yatanzwe mu mafaranga (cash) harimo abagiye batanga amatungo, amabati, abemeye kubakira amazu abacitse ku icumu rya Jenoside badafite aho baba ndetse n’abemeye gukoresha amaboko yabo mu bikorwa byo kububakira. Mu nkunga zatanzwe hakaba harimo izagiye zihabwa bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside ku giti cyabo aho umuntu yahagurukaga akavuga ati “Njyewe nemereye kanaka iki n’iki” hakaba n’izatanzwe muri rusange.

N’ubwo bigaragara ko amafaranga yatanzwe asa n’atubutsemo gato ariko, wabonaga abayatanze cyane cyane abahagarariye amadini bari bagifite akangononwa kuko ngo ituro ryo kuri uyu wa 13 Mata 2014 ari ryo ryari ryagenewe iki gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye. Abenshi muri bo bakaba bavugaga ko biteguye gukora ibirenzeho kuko ngo kuri uyu munsi batari babonye abayoboke benshi bitewe n’uko bari bazindutse bajya kwitabira igikorwa cyo gusoza icyumwe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera akaba yavuze ko amafaranga yaturutse muri izo nkunga zatanzwe muri Rusange asashyirwa kuri konti y’Umurenge ifasha abacitse ku icumu rya Jenoside nk’uko biteganywa n’imyanzuro y’Inama y’Umutekano Yaguye y’Intara y’Uburengerazuba yo ku wa 4 Mata 2014.  Ibyemezo by’iyi nama y’umutekano yaguye biteganya ko ayo mafaranga azajya asohoka kuri konti agiye mu bikorwa biteza imbere abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye byumvikanyweho n’ubuyobozi bwa Leta buhagarariwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ndetse n’inzego zigarariye abacitse ku icumu rya Jenoside zirimo uhagarariye Ibuka ndetse n’uhagarariye AVEGA.

Mu Murenge wa Rubengera hanatangiye gutekerezwa kuri bimwe mu bikorwa aya mafaranga yazakoreshwa aho batangiye gutekereza ku guteza imbere abatangiye ibitekerezo by’imishinga iciriritse irimo uy’ubucuruzi, ubworozi ndetse n’imyuga.

m_Abarokotse jenoside barashima leta y’u Rwanda kuri gahunda ya ndi umunyarwanda n’urumuri rutazima yashyizeho

Ngoma: Abarokotse jenoside barashima leta y’u Rwanda kuri gahunda ya ndi umunyarwanda n’urumuri rutazima yashyizeho

Tags: , , , , , , , , , , ,


m_Abarokotse jenoside barashima leta y’u Rwanda kuri gahunda ya ndi umunyarwanda n’urumuri rutazima yashyizeho

Bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batuye umurenge wa Remera barashima gahunda leta y’u Rwanda ibashyiriraho zibafasha kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza ndetse no gukira ibikomere basigiwe na Jenoside.

 Bimwe mu bikorwa bashima leta ni gahunda ya ndi umunyarwanda, urumuri rw’icyizere ndetse na gahunda zo kuvura abasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 Mu buhamya bwatanzwe na Uwantege Donatha,warokotse jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko afite ibikomere byinshi kumubili yatewe na Jenoside,ariko ngo ashima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, kuri gahunda zituma bakira ibikomere, bahabwa ubuvuzi ndetse na gahunda zibafasha zibahumuriza harimo urumuri rw’icyizere n’ibindi.

 Yagize ati” Ndashima leta y’ubumwe bw’abanyarwanda  yo yatuvanye ibuzimu ubu tukaba turi ibuntu, twumvaga bitashoboka ko twakongera kugira aho duhurira n’abatwiciye, ariko ubu turafatanya kuko twamenye ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.”

Akomeza ashima inkunga y’ubuvuzi n’uburezi bahabwa na leta y’ u Rwanda aho  abamaze kurangiza kwiga bamaze kugira aho bigejeje biteza imbere, ndetse n’uburyo abafite ibikomere byo kumubili bivuza hose.

 Mu ijambo ryavuzwe n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Remera nawe yashimye ibimaze kugerwaho n’abacitse ku icumu mu kwiyubaka no kwirwanaho ariko anavuga ko hakiri inshike za Jenoside  zigikeneye gufashwa ngo nazo zikomeze kwiyubaka.

 Ashima gahunda leta y’u Rwanda ishyiraho zigamije kurushaho kuzana ubumwe n’ubwiyunge, yavuze ko  ashima gahunda ya “ndi umunyarwanda” kuko yagize akamaro  ndetse na gahunda y’urumuri rutazima yabubatsemo icyizere cy’ejo hazaza habo hazira icuraburindi.

 Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko gahunda zirimo urumuri rutazima ndetse na gahunda ya “ndi umunyarwanda” zatumye abanyarwanda babasha  gutekereza no kuzirikana ku ngaruka za Jenoside ndetse no gufata ingamba mu guhangana n’ingaruka zayo bafite icyizere ko ntacuraburindi rizongera.

 Muri uyu murenge mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge hubatswe umudugudu wiswe uw’ubumwe n’ubwiyunge aho utuwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse na bamwe mu bireze bakemera icyaha kandi bakaba bemeza ko babanye neza.

Burera: Imyaka 20 nyuma ya Jenoside abacitse ku icumu ngo baharaniye iterambere

Burera: Imyaka 20 nyuma ya Jenoside abacitse ku icumu ngo baharaniye iterambere

Tags: , , , , , ,


Burera: Imyaka 20 nyuma ya Jenoside abacitse ku icumu ngo baharaniye iterambere

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, batangaza ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe bamaze kwiteza imbere kandi ngo baharanira kubikomeza.

Abacitse ku icumu bibumbiye muri koperative Twiyubake, Bavuga ko bayitangije nyuma y’imyaka mike Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe mu Rwanda.

Biziyaremye Jean Paul uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Rugengabari avuga ko batangije iyo koperative mu rwego rwo gufashanya kuva mu bukene ndetse no mu bwigunge dore ko ngo muri icyo gihe bari bakiri mu bwigunge bamwe banatinya kujya aho abandi bari.

Agira ati “Nyuma y’aho abantu bagumye kuba mu bwigunge kurinda kugera muri 1997 nta cyizere twari tugifite cyo kubaho! Nyuma yaho twatangiye gushaka ubundi buryo twabaho, dushaka uburyo twakibumbira hamwe n’abacitse ku icumu, dukora koperative.

“Ubwo twatangiye tujya duhura rimwe mu kwezi noneho tukabwira umunyamuryango akazana amafaranga 350  kugira ngo tugire ikintu gifatika mbese twatangiriraho. Tukajya tugurizanya: ufite akabazo tukamuguriza muri ayo mafaranga twateranyije.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gutangiza iyo koperarive bakomeje gukora batangira kwikura mu bukene ndetse no kuva mu bwigunge.

Yongeraho ko nyuma bahise bageza ku buyobozi bw’akarere ka Burera iby’iyo koperative maze ubwo buyobozi bubatera inkunga ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 800, bagura ubwato bwo gutwara abantu mu kiyaga cya Ruhondo.

Biziyaremye avuga ko ubwo bwato bahise babuha rwiyemezamirimo aho abaha amafaranga y’u  Rwanda ibihumbi 50 y’inyungu buri kwezi. Gusa ariko ngo bwatangiye gukora neza mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Akomeza avuga ko ayo mafaranga babona kubera ubwo bwato afasha cyane abanyamuryango kuburyo bamaze kwikura mu bukene.

Agira ati “Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no guteza abanyamuryango imbere, buri munyamuryango tujya tumugurira ingurube iyo twabonye ayo mafaranga.

Ikizere cyo kubaho

Abahawe izo ngurube bavuga ko zibafasha kubona ifumbire bityo bakabona umusaruro w’ubuhinzi mwinshi. Ikindi ngo ni uko zibaha n’amafaranga kuko zibyara ibyana bitari munsi y’umunani kandi icyana kimwe kigura amagaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Mukansigaye Margaritta, umwe mu bagize koperative Twiyubake, avuga ko usibye kuba iyo koperative ibafasha kuva mu bukene ngo yanabafashije gukomeza kugira ikizere cyo kubaho.

Agira ati “Twamaze guhura n’abandi tugira ikizere cyo kubaho. Tubona ko ntacyo tukibaye, tugira imbaraga zo gukora kandi mbere wabonaga intege zaracitse, wabonaga icyo wakora cyose ari ukuvuga ngo bazaza bakijyane, bazagaruka batwice, ariko ubungubu twamaze kwiyizera ko tuzabaho.

“Ubu turakora, tugirana inama icyo umuntu atazi undi akakimwigisha, ubu twamaze kumenya kujya muri banki kubitsa, kwaka inguzanyo, kandi mbere twarabitinyaga.”

Akomeza avuga ko kandi muri iyo koperative bakora n’ibindi bitandukanye bibateza imbere birimo no kuboha uduseke bakatugurisha.

Abagize koperative Twiyubake igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Rugengabiri, mu karere ka Burera, bavuga ko bagiye kongera ibikorwa by’iyo koperative ngo kuburyo bafite gahunda yo gutangira ubworozi bw’ingurube, bakabukorera hamwe, bukaba ikitegererezo.

Aha bakaba basaba ubufasha kugira ngo uwo mushinga wabo uzashyirwe mu bikorwa uko byifuzwa.

Ntibikwiye ko umuntu yaba yararokotse Jenoside akicwa na suruduwire – Umuyobozi wa IBUKA muri Kayonza

Ntibikwiye ko umuntu yaba yararokotse Jenoside akicwa na suruduwire – Umuyobozi wa IBUKA muri Kayonza

Tags: , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi w’umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace arasaba abarokotse Jenoside kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kuko bidakwiye ko umuntu warokotse Jenoside yakwicwa n’inzoga ya suruduwire ifatwa nk’ikiyobyabwenge kuri bamwe.

Yabivugiye mu murenge wa Nyamirama tariki 07/04/2014, ahatangirijwe icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside ku rwego rw’akarere ka Kayonza.

Ntibikwiye ko umuntu yaba yararokotse Jenoside akicwa na suruduwire  – Umuyobozi wa IBUKA muri Kayonza

Abitabiriye umuhango wo kwibuka

Yagize ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abidukangurira, twoye guheranwa n’agahinda. Niba umuntu yarapfushije abantu nawe ukaba ugiye kwicwa na murengure, byaba bitumariye iki? Urahura n’umuntu suruduwire yaramwishe, ndagira ngo mbabwire ngo mwiyame suruduwire, suruduwire mvuga ni ibiyobyabwenge bimaze urubyiruko”

Ntibikwiye ko umuntu yaba yararokotse Jenoside akicwa na suruduwire  – Umuyobozi wa IBUKA muri Kayonza

Abitabiriye umuhango wo kwibuka

Munyabuhoro yanasabye abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange kureka kwibona mu ndorerwamo y’amoko, abasaba kwibona nk’Abanyarwanda kandi baharanira iterambere rya bo n’iry’igihugu muri rusange.

Ati “Ubu dusohotse hano tugatega itagisi hariya ko batabanza kubaza niba uri Umuhutu cyangwa Umututsi? Hari umuntu wari wajya kuvoma amazi kuri robine, ukavoma amazi ukavuga uti aya ni amahutu reka mbe nyateretse hano ninywere amatutsi? Byambabazi hari abantu bagitekereza kuba Abahutu kurusha kuba Abanyarwanda, ukaba Umututsi kurusha kuba Umunyarwanda”

Abarokotse Jenoside b’i Nyamirama ngo bamaze kwiyubaka no kwigira nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye, kuko batakiri abo gutega amaboko nk’uko Mutsinzi Evariste warokokeye muri uwo murenge yabivuze. Mu buhamya yatanze yanijeje ko Abarokotse Jenoside batazigera baba ibigwari ahubwo bazafatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu.

Ati “Mu myaka 20 ishize twagerageje kwiyubaka no kwigira, abari bafite ingo zigasenywa twarasannye turubaka, aho ibigo by’imari biziye natwe twarabigannye tugerageza kwiyubaka. Niba dufite ubuyobozi buhora budufasha kwibuka abacu ntacyo tuzaba. Natwe nk’abacitse ku icumu turizeza Abanyarwanda, ntabwo tuzaba ibigwari tuzafatanya namwe kubaka igihugu”

Jenoside itangira mu karere ka Kayonza ngo yaba yaratangiriye mu murenge wa Nyamirama nk’uko Mutsinzi yabivuze. Umututsi wambere wishwe muri ako gace ngo yiciwe cyari serire Kabuye, akaba yari uwo mu muryango wa Mutsinzi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasobanuriye abaturage basaga ibihumbi bitatu bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ko leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda icyo ishyize imbere ari iterambere ry’abaturage ba yo itavanguye. Yasabye abacitse ku icumu guharanira kubaho kandi bakiyubaka, anahamagarira abaturage kwifatanya muri gahunda zose zifitiye Abanyarwanda akamaro.

Urwibutso rw’umurenge wa Nyamirama rushyinguyemo imibiri 457 y’Abatutsi bazize Jenoside. Uwo murenge ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Kayonza yaburiye abantu benshi muri Jenoside, bamwe bakaba bari bahungiye mu kiriziya y’i Kabarondo bakeka ko bahakirira ariko baza kuhicirwa. Abandi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange naho hiciwe benshi.

Nyamagabe: Abarokotse jenoside bari kwiyubaka ariko baracyakeneye kwitabwaho.

Nyamagabe: Abarokotse jenoside bari kwiyubaka ariko baracyakeneye kwitabwaho.

Tags: , , , , , , , ,


Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 07/04/2014, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, umuhango wabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kaduha ruri mu murenge wa Kaduha.

Nyamagabe: Abarokotse jenoside bari kwiyubaka ariko baracyakeneye kwitabwaho.

Gahonzire Alphonse bakunze kwita Sasita warokokeye kuri paruwasi ya Kiliziya gaturika ya Kaduha, yatanze ubuhamya avuga uburyo bahungiye kuri superefegitura ya Kaduha bakabaka intwaro za gakondo bari bitwaje ngo barabarindira umutekano, nyuma yo kuzibaka bakababwira ko nta buhungiro bafite bagomba kujya kuri kiriziya.

Nyamagabe: Abarokotse jenoside bari kwiyubaka ariko baracyakeneye kwitabwaho.

Yagarutse ku buryo babayeho mu buzima bubi aha kuri kiliziya i Kaduha batabasha kubona amafunguro, ndetse abasore bakabasaba gucukura imyobo bitaga ko ari imisarane bazajya bakoresha ngo kuko bari benshi, ariko nyuma ikaba yaratawemo abatutsi bari bamaze kuhicirwa.

Nubwo banyuze muri ibyo bibazo ariko, abarokotse jenoside ngo bamaze gutera intambwe biyubaka,  Gahonzire akaba abibutsa ko badakwiye guheranywa n’amateka ahubwo bakarangamira ibiri imbere.

Ati “uko tugeze ubu nk’abacitse ku icumu numva dukomeye kuko ntabwo turi ba bantu bagenda basabiriza, natwe turimo turiyubaka kandi twariyubatse, ubu dufite uko tumeze”.

Ndayisaba Elie, uhagarariye abarokotse jenoside mu karere ka Nyamagabe ashimira ubuyobozi bwiza bukomeje kuba hafi yabo, agasaba ko bwarushaho kubegera bubatera ingabo mu bitugu kuko n’ubwo bari kwiyubaka ariko hakiri ibyo batakwishoboza.

“Bayobozi bacu turifuza ko mwakomeza kutubera imfura cyane ko twagize ubuyobozi bubi, uburyo bwo kwitabwaho bugakomeza kunozwa, kuko haracyakenewe imbaraga mu kuvuzwa, gusanirwa (amazu), buri gihe biba bisaba ubuvugizi”, Ndayisaba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert wari wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kaduha yijeje abarokotse jenoside ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi ndetse bagafatanya n’inzego zose n’abaturage gushakira umuti ibibazo bigaragara kandi ko bashyize hamwe bitabananira.

Urwibutso rwa jenoside rwa Kaduha rwatangirijweho icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Nyamagabe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 44 yiganjemo abaguye kuri paruwasi ya Kaduha.

m_Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi barashima Leta y’uRwanda

Rusizi: Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi barashima Leta y’uRwanda.

Tags: , , , , , , , , ,


m_Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi barashima Leta y’uRwanda

Abashigajwe inyuma n’amateka bishimira ko basigaye biyumvamo ubunyarwanda

Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bibumbiye muri Koperative susuruka mutegarugori barashima Leta y’uRwanda ko  yabareshyeshyeje n’abandi banyarwanda, abandi banyarwanda bakaba batakibanena ahubwo bafatanyiriza hamwe gahunda zose z’iterambere. Bakaba basaba bagenzi babo kudapfusha ubusa ayo mahirwe bafite ubu, ahubwo bakihatira kuyabyaza umusaruro ufatika.

m_Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi barashima Leta y’uRwanda

Abashigajwe inyuma n’amateka bishimira ko basigaye biyumvamo ubunyarwanda

Madame Mukakayihura Vérène, kimwe na bamwe muri  bagenzi be bari barasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, bibumbiye hamwe n’abandi bagabo n’abagore batari bake muri Koperative susuruka mutegarugori ikorera  ibikorwa binyuranye by’ubuhinzi n’ubworozi  muri uwo murenge, Bavuga ko hari byinshi abasigajwe inyuma n’amateka kera bumvaga ari inzozi, bidashobora kubabaho ngo ariko ubu na bo bisigaye bibageraho.

 Mu byo  ngo bishimira, harimo kuba nabo  biga ndetse  bakanaminuza, gahunda ya gira inka munyarwanda ikabageraho batarajyaga borora,  bakaba bashyingirana n’abandi banyarwanda kandi bugatahwa n’ingeri zose kandi mu bihe bishize bitarashobokaga, abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gitambi  bo bongeraho no kwishimira ko ubu bari kumwe n’abandi muri Koperative, aho bunguranira ibitekerezo hamwe kandi na bo ibyo batanze bigahabwa agaciro.

 Ngo kuba nta we ukibaha akato, bakaba baryama kuri matelas, bari no mu nzu z’amabati mu gihe abenshi muri bo biberaga muri nyakatsi, ndetse na banki ntibazitinye kuko ubu nabo basigaye bagana umurenge sacco ku bwinshi, ngo bituma bumva nabo banezerewe kandi bagashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabagejeje kuri ibyo byose, kandi bakiyemeza kutazayitenguha nabo bakora cyane ngo barusheho kwitza imbere.

 Bagenzi babo babana muri iyo Koperative bavuga ko nubundi abanyarwanda bakwiye kubana basabana, basangira akabisi n’agahiye, batarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose kandi batahiriza umugozi umwe nk’uko ubuyobozi bw’igihugu bubibashishikariza, bakumva ko igihe abanyarwanda bazaba batakiyumvamo ikindi keretse kwiyumvamo isano ibahuza, batitaye ku byagiye bibatanya nta kabuza uRwanda ruzatera imbere kuko n’ubundi ngo abagiye inama n’Imana ibasanga.

 Abo basigajwe inyuma n’amateka bakomeza basaba bagenzi babo bari hirya no hino mu gihugu kubyaza umusaruro ufatika ayo mahirwe bafite bareka kwitinya no guhera mu kubumba inkono gusa ahubwo bakagaragara ari benshi  mu bikorwa by’ikoranabuhanga  no mu nzego zifata ibyemezo, ibyo ngo bikazatuma mu minsi iri imbere batazaba bakitwa abasigajwe inyuma n’amateka ahubwo amateka ahera mu bihe turimo akazaba yarabashyize ku rugero rw’abandi banyarwanda.

m_Bamwe mu batishoboye bahamirijwe ko bayobowe neza bagabirwa inka zizabafasha kwikura mu bukene

Mukamira-Kintobo: Bamwe mu batishoboye bahamirijwe ko bayobowe neza bagabirwa inka zizabafasha kwikura mu bukene

Tags: , , , , , , , ,


m_Bamwe mu batishoboye bahamirijwe ko bayobowe neza bagabirwa inka zizabafasha kwikura mu bukene

Hagumimana Alphonse umwe mu bahawe inka yavuze ko igiye gutuma abasha kuvugurura imibereho ye n’umuryango we

Mu mirenge ya Mukamira na Kintobo, bamwe mu baturage  bongeye kwerekwa ko bayobowe neza bagabirwa inka zizabafasha kwikura mu bukene. Imiryango 20 ikaba ariyo yagabiwe inka, ku munsi wa kabiri nyuma yo gutangira ukwezi kw’imiyoborere myiza kandi imyinshi mu miryango yagabiwe ni  iyari ituye mu manegeka ikanahimuka.

\Ku munsi wa 2 w’ukwezi kw’imiyoborere myiza, ni ukuvuga mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2014, bamwe mu baturage batishoboye barimo nabagiye bava mu manegeka, bongeye guhamirizwa ko Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ibitayeho.

Ni nyuma y’uko imiryango 20 yorojwe inka muri gahunda ya Girinka, kugira ngo zizayifashe kwizamura no kwikura mu bwigunge, barusheho kwiteza imbere no kwigira babikesha imiyoborere myiza. Mukantwari Aime Chantal utuye mu kagari ka Jaba,avuga ko yari yarahuye n’ibiza bikamutera guhangayika no kwiheba,bitewe n’ubuzima bubi byamusizemo.

Kuba yahawe inka, akaba avuga ko byamuhaye agaciro gakomeye,kandi ko bizatuma abasha kwikura mu bukene.Yongeyeho ko ashima Leta y’ubumwe kubera imyoborere irangwa no kwita ku baturage.

Ibi kandi bishimangirwa na Hagumimana Alphonse,uvuga ko yari yarimutse aho bahinze icyayi hari habi,akaba yari atunzwe no gukorera abandi. Kuba yahawe inka akaba yabifashe nk’iby’agaciro gakomeye cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu n’Imari mu karere ka Nyabihu yabwiye abaturage bahawe inka kandi ko inka ari ubukungu,bityo rero gufata neza ubwo bukungu bukabyara umusaruro ko ari inshingano zabo.

Yongeyeho ko aho inka igeze hiranga,abasaba gukora uko bashoboye bagakoresha ifumbire bakarushaho kweza ndetse zanabyara bakazanywa amata bakanaziturira bagenzi babo nko kwitura uwabagabiye.Ikindi gikomeye yabasabye ni ugucunga umutekano w’inka bahawe kuko avuga ko hari abasigaye barateye biba inka bakazica ari nayo mpamvu bagomba kuba maso.

Kugeza ubu,izi nka 20 zahawe imiryango 20 itishoboye ndetse imyinshi yanavuye muri High risk zone,zikaba ziyongera kun ka 229 zimaze gutangwa mu karere ka Nyabihu muri uyu mwaka.

Gahunda ya Girinka ikaba yaragiyeho ngo ifashe Abanyarwanda batishoboye kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Impinduka zikaba zigenda zigaragara kubo yagezeho mbere kuko usanga indwara ziterwa n’imirire mibi zitakiharangwa kandi n’ubutaka bwabo bukagira uburumbuke nk’uko bamwe babidutangarije.

m_Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Gisagara : Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Tags: , , , , , , , ,


Mu gihe mu turere dutandukanye hagenda hagezwa urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abarokotse Jenoside bo  mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara bahawe amatungo n’ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, abayahawe barashima cyane ubwo bufasha n’aho bubagejeje.

 m_Kwiturana byongereye imibanire myiza mu baturage

Iyo utembereye mu mudugudu wa Rugunga mu kagari ka Mamba, mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara usanga mu ngo nyinshi boroye amatungo yaba magufi cyangwa amaremare.

Mugabo Efrem na Musabyeyezu Jean Claude bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, baravuga uburyo amatungo bahawe n’ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu batishoboye yabafashije byinshi mu mibereho yabo nko kubonera abana amata, ifumbire y’imyaka ndetse no kubona amikoro yabafasha no guhanga indi mishinga mito mito mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.

Mugabo ati « Inka nahawe yarabyaye mbona amata, aya mugitondo nkayaha abana, aya nimugoroba nkayagurisha tukikenura ndetse ubu mbona n’ifumbire nkeza mu mirima yanjye »

Musabyeyezu we avuga ko ahanini byamufashije mu myigire ye aho ubworozi bwe bugenda bumufasha kwigurira ibikoresho bimwe na bimwe akenera.

Uretse ibi kandi, ngo korozanya mu rwego rwo kwitura byatumye imibanire myiza n’ubusabane byiyongera mu baturage batuye uyu mudugudu wa Rugunga kuko ngo iyo umuntu akwituye, umufata nk’inshuti y’umwihariko kuko aba agize uruhare mu iterambere ryawe.

Mugabo Efrem ati « Nyuma yo kugabirwa twagiye tworozanya kandi ukabona ni ikintu gikomeye gituma abantu bakundana kandi bagasabana kuko nta narimwe umuntu yakwibagirwa uwamufashije kwizamura cyangwa ngo umuturanyi yirengagize uwamukamiye arwaje abana cyangwa ari na bazima »

Aba bagabiwe inka n’ikigega cya Leta cyita ku batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bahawe inka,ubu bakaba barituye bagenzi babo ndetse bakaba banakomeje ubworozi.

m_Kujya mu matsinda n’abandi, byafashije imiryango y’abafite ubumuga kwiteza imbere1

Kamonyi: Kujya mu matsinda n’abandi, byafashije imiryango y’abafite ubumuga kwiteza imbere

Tags: , , , , , , , ,


m_Kujya mu matsinda n’abandi, byafashije imiryango y’abafite ubumuga kwiteza imbere

m_Kujya mu matsinda n’abandi, byafashije imiryango y’abafite ubumuga kwiteza imbere1

Mu kwizihiza umunsi w’abafite ubumuga, wabereye mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Kidahwe, tariki 14 Mutarama 2014, abafite ubumuga n’ababyeyi babo batangaje ko kubana n’abandi mu matsinda byabakijije ubwigunge ndetse bateye imbere kubera ibikorwa bakorana n’abandi.

Nk’uko Insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga, “Intango y’iterambere rirambye  ni ukudaheza”, abanyamuryango b’ikigo CEFAPEK gitanga amahugurwa ku bahinzi-borozi, bakorera mu matsinda bahuriramo n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga, ibyo bigatuma abo batera imbere kandi ntibaterwe ipfunwe n’abana ba bo.

Mukeshimana Ernestine w’imyaka 19, ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko we n’umubyeyi we, bari mu itsinda ryo mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika. Ngo kujya mu itsinda byatumye umubyeyi we akorana n’abandi maze umuryango we uva mu bukene.

Ikindi uyu mwana yungukiye mu Itsinda, ni uko bakanguriye ababyeyi be kumuzana gukorerwa ubugororangingo, kuri ubu agendera ku mbago. Ngo nubwo atabashije kwiga mu mashuri asanzwe, ubuyobozi bwa CEFAPEK bwamufashije kwiga imyuga; yize gutunganya imisatsi.

Kanzayire Marie Rose, Uhagarariye abanyamuryango ba CEFAPEK, atangaza ko bafite amatsinda 98 yibumbiyemo abanyamuryango ibihumbi bibiri na Magana inani. Intego ya bo, ni uguharanira iterambere rirambye. Ngo umuco batojwe n’ababikira b’ababerinaridine bashinze ikigo CEFAPEK, ni uwo kudaheza abafite ubumuga.

Mu byo babakorera barabegera, bakabinjiza mu matsinda kugira ngo bave mu bwigunge. Ibyo bituma babona ko bafite agaciro. Ababyeyi ba bo, babaha amatungo ndetse bakanabakangurira kujyana abana ku ishuri no kuvurwa. Buri mwaka aya matsinda yizihiza umunsi w’abafite ubumuga, iyi akaba ari inshuro ya 12.

Muri aya matsinda, bakora ibikorwa bitandukanye nko korora, guhinga no kugurizanya amafaranga. Aya matsinda kandi afasha mu guhindura imyumvire y’abantu abigisha kudaha akato abafite ubumuga , aho abafasha guhindura inyito zibatesha agaciro nk’ikiragi, impumyi, ikimuga….

Soeur Donatille Mukarubayiza yasabye abanyamuryango b’amatsinda n’abayobozi gukomeza kwegera ababyeyi b’abana bafite ubumuga; kuko hakiri abagiterwa ipfunwe, bakaba barananiwe kwiyakira na n’ubu, bakaba bakibakingirana ahihishe ngo abantu batababona.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyamiyaga, Gahongayire Clementine, ashimira Ikigo CEFAPEK n’ababikira b’ababernardine, uburyo bafasha abafite ubumuga n’imiryango ya bo. Ngo ibyo bakora, haba kwita ku bafite ubumuga n’ubufasha batanga mu mishinga y’iterambere, bifite agaciro gakomeye kandi biri muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia