Imiryango ibiri y’abapfakazi batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni yo yatoranyijwe ku rwego rw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo yubakirwe muri iki gihe cy’iminsi ijana y’icyunamo, nyuma y’aho iyo miryango yasenyewe n’ibiza birimo inkangu n’umuyaga.
Umwe mu bagomba kwimurwa, akavanwa aho atuye ndetse akubakirwa ni umukecuru witwa Ancile Icyimanizanye w’ imyaka 63 y’amavuko.
Umugabo we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bari barabyaranye umwana umwe gusa, ariko na we aza kwitaba Imana. Icyimanizanye abana mu nzu n’umwana yasigiwe na mukuru we na we witabye Imana.
Inzu ye yugarijwe n’inkangu itwara ubutaka bwo hepfo y’inzu, indi nkangu igasenya umukingo uri haruguru y’inzu, rimwe na rimwe bikitura kuri ya nzu isanzwe ifite ikibazo cyo gusaza.
Mu myaka y’1998 umukingo wo haruguru y’inzu wigeze gucika, witura hejuru y’inzu, urukuta rwo haruguru rurasenyuka biba ngombwa ko hitabwazwa umuganda inzu irongera irasanwa.
Icyimanizanye avuga ko muri iyi minsi ahamuteye impungenge ari hepfo y’inzu kuko hacitse inkangu ikomeye, ubutaka bwamaze kugenda, inzu ikaba isigaye hejuru y’imanga ku buryo afite ubwoba ko inzu ari yo igiye gukurikiraho, dore ko zimwe mu nkuta zayo zatangiye kwiyasa.
Ati : “Iyo hagiye gucika, wumva inzu inyeganyeze, ikazungazunga noneho mu gitondo ngasanga haraye hacitse.”
Inzu y’uwo mukecuru n’ubusanzwe irashaje kuko yubatswe kera kandi n’ibiti by’inkingi imiswa yarabiriye kubera ko harimo umugina w’imegeri. Harimo n’imyobo minini ibamo inzoka kuko rimwe na rimwe azibona zisohokamo.
N’ubwo iyi nzu ifite ikibazo cyo kwibasirwa n’inkangu hamwe no kuba ishaje, uwo mukecuru ntibimubuza kuyijyamo nijoro akaryama.
Ati : “Kubera ko kuba ndiho ari inyongezo Imana yampaye, numva ntacyo bimbwiye njya mu nzu nkaryama.”
Icyakora ngo agize amahirwe akabona abashaka kumuha ubufasha yabasaba kumwubakira bakamukura aho hantu hateye impungenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru ubuyobozi bw’umurenge bukizi, akaba ari umwe mu bapfakazi babiri batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside bashyizwe kuri gahunda yo kubakirwa.
Umurenge wa Gihango urateganya gusakarira undi muturage witwa Mukankusi Veronese utuye mu kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).
Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu yubakiwe isakaje amabati, ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.
Umurenge ngo uzabubakira uhereye ku nkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishobye, hamwe n’imiganda y’abaturage.
Barateganya gusakara inzu ya Mukankusi bakoresheje amategura kubera ko amabati amaze kuguruka inshuro ebyiri. Kumusakarira ngo bigomba gukorwa vuba ku buryo bitarenze tariki 15/05/2013 bizaba byarangiye .
Kubakira Ancile Icyimanizanye byo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kumwimura akajyanwa gutura ahandi. Umurenge wabanje gufatanya na we gushakisha ikibanza. Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ko imvura igabanuka, noneho umurenge ufatanyije n’abaturage bagatangira kubumba amatafari n’amategura.
Niyodusenga ati : “ Twihaye gahunda ko nibura mu kwa karidwi tuzaba twamaze kumwimura.”










