Tag Archive | "Rwanda disorder"

Rwanda : Gutura neza ni inkingi ya mwikorezi y’iterambere

Tags: , , , , ,


Aya ni amagambo ya Augustin Kampayana, umuyobozi w’ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Kampayana ati « imiturire ya zagara (akajagari) ituma abantu bakorera muri zagara, bagatanga serivisi ya zagara, mbega ituma nta gikorwa ngo kinyure mu murongo wa nyawo. »

Kampayana akomeza agira ati « gutura mu kajagari bituma iterambere ritinda : abana ntibabona aho kwigira hafi, maze kuba amashuri ari kure bikaba byatuma abana batangira kwiga ari bakuru cyangwa ntibanajyeyo. Umuntu utuye ahatagerwa ku buryo bworoshye ntatabarirwa igihe ku buryo umutekano mukeya wamubuza gukora, … »

Mu cyaro ho, abantu batuye mu kajagari baba batuye mu mirima. Ibi bituma batabona aho guhinga hahagije. Kuba abantu batuye mu mirima ntibyanakwihutisha iterambere kuko nta wushobora guhingisha imashini bitewe n’ubutoya bw’uducimbucimbu tw’imirima. Uwakwiyemeza guhingisha imashini yahita agwa ku nzu.

Nyamara, abatuye hamwe mu midugudu, na yo ikase neza, babasha kugerwaho n’amashanyarazi ku buryo bworoshye kuko hifahishwa ibikoresho bikeya ugereranyije n’igihe abantu batuye mu kajagari. Amazi abageraho ku buryo bworoshye kandi no kubageraho bikoroha kuko buri wese aba atuye hafi y’umuhanda. »

Kampayana rero ati « imiturire ni inkingi ya mwikorezi y’iterambere. Nigenda neza, u Rwanda ruzihuta mu iterambere. Ni yo mpamvu komite z’imiturire zigomba gushishikariza abantu gutura neza. Byaba byiza Komite z’imiturire ku Turere zishyizeho gahunda ngenderwaho y’imiturire igomba gukurikizwa, kandi hakagenwa n’imigenzurire ku buryo nta wapfa kubaka no gutura uko yiboneye. »

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia