Abasore bagera kuri 16 bahoze ari abarebetsi, bacuruzaga kanyanga bayikuye muri Uganda, bo mu murenge wa Gatebe ho mu karere ka Burera, ku itariki ya 07/03/2012 barahiriye imbere y’abaturage ko baretse gucuruza kanyanga ndetse no kuyinywa.

Ubwo habaga umuhango wo kumena kanyanga litiro 605 muri uwo murenge, abo basore nibwo bahagaze imbere y’abaturage maze bavuga uburyo bacuruzaga kanyanga ariko basezerana ko babiretse kuko nta kiza bakuyemo.
Kuri ubu abo bagabo bakoze koperaive maze bayita “Intore zitandukanyije n’abarembetsi”. Shirimpaka Jean Damascene ukuriye iyo koperative yavuze ko bagikora uwo mwuga byabagiriraga ingaruka mbi.
Yagize ati “nasesaguraga umutungo w’urugo, nkagira imvune zinyuranye, nkagira umutekano muke ku buryo natinyaga umuyobozi mpuye nawe n’iyo yaba anzaniye inkunga, nkamucaho nkiruka”. Yakomeje avuga ko wasangaga yasinze buri munsi ku buryo ngo yanarwaragurikaga. Ikindi ngo ni uko kunywa kanyanga bituma utatinya no kwica umuntu.
Shirimpaka akaba yahise arahirira imbere y’abaturage agira ati “jyewe ntangaje ku mugaragaro ko usibye no kuzongera kuyikorera ko manitse ikiganza ko ntazongera kuyinywa”.
Uko bagera kuri 16 bakaba bagiye imbere y’abaturage maze bamanika ikiganza hejuru, barahira ko bitandukanyije na kanyanga. Kuburyo ngo nibanabona n’abandi bari gucuruza, kunywa cyangwa bikoreye kanyanga bazajya babashyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Abo bagabo kandi bavuze n’abandi bakora umwuga wo “kurembeka”(gukura kanyanga muri Uganda uyizana mu Rwanda) bagera kuri 18 nabo bo mu murenge wa Gatebe.

Abo bagabo bakaba basabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera gutera inkunga koperative yabo ndetse no kuyimenyekanisha kugira ngo nabo biteze imbere.
Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu z’iterambere yavuze ko bazabatera inkunga ishoboka ariko nabo bagafasha ubuyobozi guhashya kanyanga.
Abo bagabo uko ari 16 mbere y’uko barahirira imbere y’abaturage ko bitandukanyije na kanyanga, bari bamaze icyumweru mu mahugurwa. Aho ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwarabateranyirje ahantu hamwe mu kigo giherereye mu murenge wa Bungwe.
Zaraduhaye avuga ko muri icyo kigo baberetse ko gucuruza kanyanga nta bukire burimo. Ngo ahubwo bashake indi mirimo ibateza imbere. Kuko akarere ka Burera kashyize ho amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri zo gufasha abazareka gucuruza kanyanga maze bagakora koperative.
Akomeza avuga ko abandi 18 babahaye, bacuruza kanyanga, nabo bazabigisha kugira ngo babireke burundu. Ibyo ngo bizatuma kanyanga igenda igabanuka. Akaba ashishikariza n’abandi baturage baba bayicuruza ko babireka kuko abazongera gufatwa kandi baraburiwe bazabihanirwa bikomeye.
Umurenge wa Gatebe ufatwa nk’icyambu cya Kanyanga ituruka muri Uganda maze igakwirakwira mu turere duhana imbibi n’akarere ka Burera. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, inzego zishinzwe umutekano muri ako karere ndetse n’abaturage muri rusange bakaba barahagurukiye kuyirwanya bivuye inyuma.
Abatangaje ko bitandukanyije na kanyanga bo mu murenge wa Gatebe, baje biyongera ku bandi bo mu murenge wa Rugarama baretse gucuruza kanyanga maze bakora koperative yo guhinga ibirayi no kubishakira isoko yitwa “Tuzamurane Twiteza Imbere”.