Tag Archive | "Rwanda dry"

Abaturage batangiye

Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kwiheba kubera kutagira amazi meza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.

Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda  231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia