Posted on 02 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Cyprien M. Ngendahimana, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda kayonza, Rwanda modern, Rwanda province, Rwanda School, Rwanda trip, Rwanda villages, Rwanda workers
Abagize komite zishinzwe imiturire mu turere twose tw’intara y’uburasirazuba, n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu bakoreye urugendo shuri mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana.
Urwo rugendo shuri rwateguwe mu rwego rwo kureba uburyo imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa yatunganyijwe, kugira ngo hazubakwe indi midugudu mu turere mu rwego rwo kurushaho kunoza imiturire, nk’uko byavuzwe na Mugabo Emmanuel ushinzwe ubukangurambaga bw’imiturire y’icyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Si ngombwa ko imidugudu izubakwa mu turere igomba kuba iteye kimwe n’imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa, kuko imidugudu yo mu turere izubakwa hakurikijwe imiterere ya buri karere. Ikigamijwe ngo ni ukureba uburyo imidugudu itunganywa no kureba uburyo ifasha abayituyemo kugera ku iterambere ryihuse ugereranyije n’abatuye batatanye.
Hateganyijwe izindi ngendo shuri nk’uru zizakorwa mu zindi ntara kugira ngo imiturire yo mu Rwanda irusheho kunozwa. Ibyo ngo ni byo bizatuma u Rwanda rurushaho kugera ku iterambere rirambye, bikaba na bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu aho u Rwanda rushyize imbere kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Imiturire ni inkingi y’iterambere kuko imiturire myiza iteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’uko Mugabo Emmanuel yakomeje abishimangira. Yongereyeho ko imiturire myiza igomba kurenga kubona icumbi ryiza, ikanashingira ku buhinzi n’ubworozi n’indi myuga yihutisha iterambere ry’abaturage.
Imiturire yo mu midugudu ngo yihutisha iterambere nk’uko Enock Byabashayija ushinzwe umushinga IDP (Intergrated Development Project) wubaka iyo midugudu yombi yabisobanuriye abashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu mu ntara y’uburasirazuba.
Yavuze ko byonyine kuba bororera mu kiraro rusange bituma buzuzanya muri byose, bakabasha gukoresha ingufu za biyogazi (biogas), bakabona ifumbire ku buryo bworoshye, ariko by’umwihariko bikorohera muganga w’amatungo gukurikirana inka z’abatuye mu mudugudu bose kuko azikurikirana ziri hamwe.
Yanavuze kwimurira abaturage muri iyo midugudu bigitangira abaturage basobanuriwe neza akamaro ko gutura mu midugudu ntibabyumva neza, ku buryo byabaye nko kubinginga. Ubu ngo hari ikibazo cy’uko abaturage bose batuye mu nkengero z’iyo midugudu bifuza kuyimurirwamo nyuma yo kubona ibyiza bya yo, ariko haracyashakishwa ubushobozi nk’uko Byabashayija akomeza abivuga.
Abari mu rugendo shuri bashimye uburyo iyo midugudu iteye gusa basigarana imbogamizi y’uko bigoye kubaka umudugudu uri ku rwego rw’iya Nyagatovu na Kitazigurwa nta yindi nkunga umuntu afite.
Abaturage bimurirwa muri iyo midugudu ni abari basanzwe batuye nabi. Umuturage wubakiwe mu mudugudu asabwa kwishakira ikibanza haba mu buryo bw’ingurane y’ubutaka cyangwa akakigura mu mudugudu, ubundi akubakirwa inzu n’umushinga wa IDP.
Posted on 02 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda kayonza, Rwanda modern, Rwanda owners, Rwanda province, Rwanda villages, Rwanda workers
Abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana bahawe ibyangombwa by’amazu ya bo ariko nta n’umwe muri bo wemerewe kugurisha inzu ye.
Iyo midugudu ituzwamo abaturage bari batuye nabi. Kugira ngo umuturage atuzwe muri umwe muri iyo midugudu asabwa kwishakira ikibanza mu mudugudu haba ku buryo bwo kugurana ubutaka n’umuntu ubufite mu mudugudu, cyangwa mu buryo bwo kubugura, nk’uko bivugwa na Enock Byabashayija ushinzwe umushinga wa IDP ari na wo wubakira abo baturage.
Byabashayija akomeza avuga ko abo baturage bahabwa ibyangomba by’amazu ya bo kugira ngo haramutse hagize umuturage ukeneye inguzanyo abe ashobora kugwatiriza iyo nzu muri banki. Yongeraho ko kuba abaturage batemerewe kugurisha izo nzu ari uko byagaragaye ko hari aho umuturage yubaga ari kubakirwa inzu mu gihe itaruzura akaba ari kuyishakira umukiriya uzayigura.
Ati “Mu mudugudu wa Kitazigurwa twagiye duhura n’ibyo bibazo ugasanga umuturage yamaze kumvikana n’umuntu uzamugurira inzu ye ndetse akanamuha n’amafaranga ya vansi (avance) kandi inzu itaruzura”
Niba umuturage yarubakiwe inzu kugira ngo atuzwe neza akarenga akayigurisha, ntacyo umushinga wa IDP waba uri gukora kandi ugamije ko abaturage batuzwa neza nk’uko Byabashayija akomeza abisobanura.
Abaturage ntibemerewe kugurisha amazu ariko bemerewe kuyagwatiriza muri banki
Ubwo abayobozi bashinzwe imiturire n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu basuraga imidugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa tariki 29/04/2013, bibajije ukuntu babuza umuturage kugurisha inzu ye nyamara bakamuha uburenganzira bwo kuyigwatiriza muri banki.
Kwemerera umuturage kugwatiriza inzu muri banki bisa no kumwemerera kuyigurisha kuko aramutse abuze ayo kwishyura banki yahita iteza iyo nzu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Isae Habarurema yabivuze.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu Sikubwabo Benoit, yavuze ko nta ngero z’abantu bajya gufata inguzanyo muri banki ziragaragara ku buryo izo mpungenge zabho. Yanavuze ko abaturage batujwe muri iyo midugudu bagiye babumbirwa mu matsinda ku buryo nibura buri muturage abasha kubona amafaranga 500 buri munsi, ibyo bikaba bitapfa gutuma hari uhura n’ikibazo cy’uko inzu ye yatezwa cyamunara.
Posted on 16 August 2012
Tags: ari, buhendutse, cyane, iyo, kandi, kuko, muri, ngo, ntara, Rwanda Dubai, Rwanda eastern, Rwanda immigration, Rwanda increasing, Rwanda province, ubutaka

Abaturage batari bake mu Rwanda ngo bagambiriye kwimukira mu Ntara y’Iburasirazuba kuko bamaze kumenya ko ubutaka muri iyo Ntara buhendutse, ndetse bamwe ngo basigaye bahita ko ari i Dubayi bakwiye kujya gushakira amakiriro.
Koko rero ngo muri iyo Ntara haracyaboneka ubutaka bwo guhinga ku kiguzi kiri hasi cyane y’uko ubutaka bugurwa ahandi mu gihugu. Ibi kandi ngo bigaragazwa n’imibare iri hejuru y’abimukira muri iyo Ntara kuko abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko abaturage basaga 33.1% bose muri iyo Ntara ari abimukira baturutse ahandi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba bimukira ngo nibo bakurura bene wabo iyo basigaye bakababwira ko bimukiye mu Burasirazuba bahabona ubutaka buhendutse kandi bwera. Bamwe ndetse ngo bababwira ko bageze i Dubai. Umujyi wa Dubai usanzwe ari ihuriro rikomeye ry’ubukungu kuko uberamo ubucuruzi bukomeye.
Abazi abimukira muri iyo Ntara baravuga ko abenshi muri bo babaye abakungu kuko bahinga cyane kandi ubutaka bukaba bucyera neza, bityo ngo aho bageze bakaba bahashinga imizi bifuza no kuhagira amaboko bahazana abo baziranye.
Hari abavuga ko impamvu ubutaka bwo mu Burasirazuba buhendutse ari uko iyo Ntara isanzwe idatuwe cyane, kandi abenshi bayituye bakaba ari aborozi bafite inzuri nini bashobora kugurishaho uko bakeneye agafaranga kandi bakagira ubutaka basigarana.
Aba bimukira cyakora baratungwa agatoki kuba bari mu badindije gahunda yo guca Nyakatsi kuko bagenda bagondagonda inyubako zidakomeye, ndetse ngo hamwe na hamwe banagaragara mu bahungabanya umutekano dore ko baba batazwi na benshi, aho bashatse kwiyoberanya bikaborohera.
Posted on 05 August 2012
Tags: amatafari, amategura, buri, gahunda, Kayonza, muri, ngo, rwamagana, Rwanda Districts, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda province, Rwanda village, Twa, Uturere

Ngo hari Uturere twafashe umurongo mwiza mu guteza imbere imiturire mu midugudu
Umuyobozi wa gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro aranenga abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana ko bagenza biguru ntege gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu kandi barahawe ibikoresho n’amafaranga byo gukoresha imirimo y’ibanze abaturage bakeneye ngo bubake mu midugudu.
Mu nama yahuje abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 3 Kanama 2012 bagamije kureba uko gahunda ya leta yo gutura mu midugudu ishyirwa mu bikorwa, bwana Kampayana Augustin uyobora gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro yanenze ko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bataragira icyo bakora kigaragara kandi aribo bahawe ibikenewe mbere y’abandi mu Rwanda.
Ubu mu gihugu cyose harahugurwa abakozi muri buri Karere bazajya bakoresha imashini zibumba amatafari n’amategura ku buryo bworoshye kandi buhendutse. Uturere twa Kayonza na Rwamagana turi mu twahuguwemo abakozi mbere y’abandi mu gihugu, nyuma hakurikiraho utwo mu Ntara y’Amajyepfo, ubu hakaba hatahiwe Iburengerazuba.
Uturere twa Ngororero na Nyabihu twahuguwe nyuma ngo twamaze kuzuza inyubako nke za mbere mu gihe Kayonza na Rwamagana ngo bataragira inyubako n’imwe batangira no gushingira umusingi.
Muri iyi gahunda ngo buri Karere kahawe imashini zibumba amatafari n’amategura zingana n’umubare w’Imirenge buri Karere gafite, banahabwa amafaranga akabakaba miliyoni 8 (7,900,000 Rwf) yo guhemba abakozi bahuguriwe gukoresha izo mashini zibumba amatafari n’amategura. Kugera uyu munsi ariko ngo ntacyo abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana barabyaza ubwo bushobozi bahawe.
Kubwa Kampayana ati “Utu Turere dukwiye kutwambura ibyo bikoresho bigahabwa abafite ubushake bwo kubibyaza agaciro.”
Kampayana Augustin n’abo bakorana muri iriya gahunda bavuga ko imwe muri ziriya mashini ngo yabumba amatafari 300 n’amategura 300 buri munsi, buri Karere kakaba gashobora kubona ibikoresho byakubaka inyubako 15 buri kwezi.
Bamwe mu bayobozi b’Uturere bari muri iyo nama ariko bavugaga ko ngo izo mashini zibumba amatafari n’amategura macye cyane kurusha ayo abazitanze bavuga. Aya make ariko nayo ngo ntarabyazwa umusaruro mu Turere tumwe na tumwe.
Posted on 05 June 2012
Tags: Burera, gihe, gitifu, Iburasirazuba, igihugu, inka, Intara, itorero, nshingwabikorwa, Rwanda, Rwanda cell, Rwanda eastern, Rwanda Help, Rwanda leadres, Rwanda province, Rwanda vulnerable, Utugari

Minisitiri w’Intebe ashyikiriza inka abazigabiwe na ba Gitifu b’Iburasirazuba
Ubwo basozaga itorero bamazemo iminsi 10 mu Ntara y’Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tw’Intara y’Iburasirazuba biyise Imbimburiramihigo basize bagabiye inka 6 abaturage batishoboye, bishyurira ubwisungane mu kwivuza abandi 7 bo mu Murenge wa Kinina mu Karere ka Burera kabakiriye mu gihe bari mu mihigo y’itorero.
Inka 5 zaturuste mu mafaranga yakusanyijwe n’aba ba Gitifu b’Iburasirazuba bose, inka ya 6 ikaba yatanzwe ari umwihariko waturuste ku Mbimburiramihigo z’Akarere ka Nyagatare.
Umukuru w’Itorero ry’igihugu bwana Rucagu Boniface yavuze ko aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’iburasirazuba bagaragaje umuhate n’umurava ndetse n’ikinyabupfura bihebuje mu gihe bari mu itorero, none bakaba bubatse umubano mwiza n’abaturage ba Burera babakiriye mu Itorero, ndetse nabo bakabaremera muri gahunda ya perezida wa repubulika ya Gir’Inka.
Rucagu Boniface uyobora itorero ry’igihugu, yashimye n’abayobozi b’Uturere n’Intara izi ntore zikomokamo uburyo bifatanyije n’izi ntore mu kurushaho kunoza imihigo yazo ndetse no gutaramana nazo ubwo zasozaga itorero.
Intara y’Iburasirazuba igizwe n’Utugari 503 ariko abitabiriye iri torero ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa 496. Ab’igitsinagabo ni 391, mu gihe abagore ari 105 bose bakaba bari baratangiye iri torero ku itariki ya 23-05-2012.
Umuhango wo gusoza iri torero wayobowe na Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, witabirwa n’umunyamabanga wa leta muri MINALOC minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibbereho myiza y’abaturage, Madamu Alvera Mukabaramba, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Bwana Bosenibamwe Aimee, Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Imitegekere y’Igihugu, Fred Mufulukye n’abandi bayobozi banyuranye.
Posted on 04 June 2012
Tags: Rwanda eastern, Rwanda houses, Rwanda pavements, Rwanda province, Rwanda trade

Amazu yose agomba kuba afite imbuga itunganye mu mpera za Kamena
Abafite amazu akorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi mu Ntara y’Iburasirazuba bahawe igihe ntarengwa cy’ukwezi kwa Kamena ngo babe bamaze gukora imbuga zemewe imbere y’inyubako zabo, imbuga zikoreshejwe amabuye yabugenwe bita pavements.
Icyi cyemezo cyafatiwe mu nama ya Komite y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yabaye kuwa 29 Gicurasi, 2012.
Amakuru dukesha urwego rw’itangazamakuru ku Ntara y’Iburasirazuba aravuga ko muri iyi nama Komite y’Umutekano mu Ntara yemeje ko abacuruzi naba nyir’amazu akorerwamo ubucuruzi bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gushyiraho pavements imbere y’inyubako zabo kandi bikarangirana n’ukwezi kwa Kamena.
Abacuruzi bamwe mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko bamaze igihe bumva ayo mabwiriza muri bagenzi babo na mbere y’uko iyi nama y’Umutekano iterana, ariko inzego z’ubuyobozi zikaba zitarabamenyesheje ibikoresho nyabyo byemewe kandi bihuriweho mu Ntara yose.
Uyu utashatse ko dutangaza amazina ye ati “Mfite impungenge ko abayobozi nibatumvikana ku bikoresho bimwe byemewe hazashira igihe abandi bayobozi bakazana andi mabwiriza adusaba guhindura no kubaka ibishya. Nk’ubu hari aho mbona ibikoreshwa muri Kigali nkabona bitandukanye n’ibyo numvise bikoreshwa muri Nyagatare.”
Abavuganye n’itangazamakuru ariko baravuga ko ari byiza kubakira inyubako bakoreramo zikagira imbere heza, bakaba bategereje ko amabwiriza atangazwa n’abayobozi, bakumvikana naba nyir’amazu bakodesha uko imirimo yo gutunganya imbuga yakwihutishwa ikarangira mu gihe cyemejwe n’inama ya Komite y’umutekano.
Abatazubahiriza aya mabwiriza mu gihe cyagenwe ngo bazasabwa kuba bahagaritse ibikorwa byabo, babanze bubake kandi bashobora no kuzacibwa ibindi bihano bizagenwa na buri rwego rw’Akarere.
Posted on 20 April 2012
Tags: Rwanda, Rwanda eastern, Rwanda habitation, Rwanda population, Rwanda province
Igice kinini cy’umubare w’abatuye mu ntara y’uburasirazuba ni abimukira nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi EICV3. Abaturage bo muri iyo ntara bayimazemo nibura imyaka itanu bagera kuri 33,1%, mu gihe abandi bayituye bataramara imyaka itanu bagiye kuyituramo.
Kuba abimukukira baruta kure ba “kavukire” mu ntara y’uburasirazuba ngo biterwa n’uko ubuzima bworoshye muri iyo ntara bityo abahimukira bakaba bajyayo bagiye kuhashaka imibereho. Uretse abahimukira bagiye kuhakorera abakazi gahoraho, abenshi bimukira mu ntara y’uburasirazuba ngo bajyanwayo no gupagasa.
Bamwe mu bagiye gutura mu ntara y’uburasirazuba bajyanywe no gupagasa bavuga ko bitapfa kuborohera gusubira iwabo kuko babona “mu burasirazuba ariho hari ubuzima bworoshye kurusha iyo bagiye baturuka”
Ntakirutimana Jean de Dieu avuga ko amaze imyaka ibiri n’igice mu ntara y’uburasirazuba, akaba yarayijemo aturutse ku Gikongoro mu karere ka Nyamagabe. Avuga ko ko kugeza ubu nta hantu hahamye abarizwa kuko agenda apagasa bitewe n’aho abonye akazi, kashira akimukira ahandi. Yongeraho ko atiteguye gusubira iwabo, dore ko ngo yamaze no kugura ikibanza mu karere ka Kayonza aho ateganya kuzubaka.
“Hano hararuta iwacu kure cyane (…) iyo nza kugumayo sinzi ko nari kuzigondera akabanza ko kubakamo rwose, ariko ubu namaze kugura akabanza ino aha, n’ubwo ntarabona ubundi bushobozi kugira ngo nubake, ariko Imana nimfasha bizagenda biza” uku niko Ntakirutimana avuga.
Ubushakashatsi EICV3 bwagaragaje ko intara y’uburasirazuba ifite abaturage 2,609,000. Abaturage 33,1 ku ijana bonyine bakaba ari bob amaze nibura imyaka itanu batuye muri iyo ntara, abandi bakaba ari abimukira batarahamara imyaka itanu.
Posted on 30 March 2012
Tags: abaturage, abo, amazu, baturage, bavuga, ibiza, imicungire, minisiteri, Rwanda, Rwanda eastern, Rwanda houses, Rwanda protection, Rwanda province, Rwanda trees, uko, umuyaga

Abaturage bo mu tugari twa Buhoro n’Agasharu bavuga ko bagiye gutera ibiti ku bwinshi imbere y’amazu yabo, kugirango bizajye bigabanya umuyaga ushobora kongera kwibasira amazu ya bo. Iki cyemezo bagifashe nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga bibasenyeye amazu ndetse na hegitari zigera kuri 23 z’urutoki rw’abo baturage zikahangirikira.
Abo baturage babwiye abakozi ba minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi babasuye ku itariki 28/3/2012 ko bagiye gukaza umurego mu kongera ibiti byinshi aho bitari, dore ko menshi mu mazu yasenyutse asa n’ari ku gasozi ku buryo nta biti bihari byatangira umuyaga.
Bavuga ko kuba amazu yabo yarasenyutse mu cyumweru gishize byabaye nko kubahwitura kugira ngo bakore ibyo batahaga agaciro.
“Ubundi umuntu yibuka gukinga ari uko yibwe. Natwe rero ntitwanatekerezaga ko hari umuyaga ushobora kuza ukadusenyera bene aka kageni…ubwo tumenye ko umuyaga ubugiramo uruhare, tugiye kuwuhagurukira byanze bikunze” uku niko umwe muri abo baturage yabisobanuye.
Umukozi wa minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi. Ntaribi Theogene, yavuze ko minisiteri y’imicungire n’ibiza ifite amabwiriza y’uko abaturage muri buri ntara bajya bubaka hakurikijwe imiterere y’intara batuyemo.
Yagize ati “Hari nk’ahantu usanga hakunze kuba inkangu, cyangwa kakaba ari agace karangwamo umuyaga ukomeye cyangwa se ibindi biza bitewe n’agace. Ayo mabwiriza asaba ko mu gihe umuntu yubaka ahantu agomba kubanza kwiga ibyo byose kugira ngo yubake inzu ishobora kubyihanganira”
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi ku ikubitiro yatabaye abo baturage ibaha amabati yo gusakara kuko amazu amwe ibisenge byayo byari byagurutse. Mu turere twa Kayonza na Rwamagana, iyi minisiteri yatanze amabati agera ku 3253 ku bantu bari basenyewe n’imvura n’umuyaga.
Abaturage bahawe ayo mabati bavuga ko bayishimiye cyane ndetse “binarushaho gutuma bongerera icyizere leta kuko babonye ko izirikana abaturage bayo” nk’uko babyivugiye.