Mu isoko rya Nkoto, riherereye mu murenge wa Rugarika, rirema buri wa gatatu, ryitabirwa n’abaza gukoresha tombola z’ibikoresho hakoreshejwe akaziga kagurwa amafaranga 50. Bamwe mu babyeyi batangaza ko baterwa impungenge n’aho uwo mukino ukorerwa kuko witabirwa n’abana.
Abitabiriye isoko, bavuga ko uyu mukino ari mushya. Ku wa gatatu tariki 27/3/2013, ni inshuro ya gatatu wari uje kuhakinirwa. Bamwe mu babyeyi bawita “urusimbi rushya”, bavuga ko bafite impungenge z’uko ushobora kubararurira abana, kuko hari abahirirwa batombola cyangwa bareba uko abandi babikora.
Umwe muri bo, aragira ati ”iyo umwana aje akahirirwa akahamara amasaha atatu, atagiye kwiga, nta n’icyo yakoreye iwabo; akurikizaho kwiba ibiceri na we akaza kubisheta”.
Kalisa Callixte ukoresha uwo mukino, avuga ko batemerera umuntu ufite munsi y’imyaka 18 gutombola, ariko nta Ndangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa babaza, ahubwo bareba igikuriro. Aho bakinira, ntibabuza n’abana bato kuza kuhashungera.
Uwo mukino w’amahirwe, ukinishwa akaziga kameze nk’agakomo, kagurwa amafaranga y’u Rwanda 50. Ukaguze ahagarara mu ntambwe 10 uvuye aho baba bashyize ibikoresho birimo amavuta, amasuka, primus, isuka, isafuriya, terimusi, isahani n’ibindi; maze akanaga ka kaziga igikoresho kaguyeho akagitwara.
Kalisa avuga ko kugira ngo umukino we wunguke, aba agomba kuwukorera mu isoko ahahurira abantu benshi, akaba yarabanje kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika kandi akaba abisorera.
Mu kwezi ku Ukwakira 2011, ni bwo Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yatoye Itegeko ryemera kandi rikagena imikino y’amahirwe. Iri tegeko rikaba riteganya ko Umuntu utaragera ku myaka 18 y’amavuko atagomba kwinjira, gukoresha cyangwa gukora ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe.











