Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burakomeza gushishikariza abaturage batuye muri ako karere gutura mu midugudu kugira ngo mashyarazi bifuza akomeze kubagera ho bose kandi mu buryo buhendutse.
Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hari abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera basaba bivuye inyuma ubwo buyobozi ko bwabageza ho amashanyarazi nabo bakabasha kugera ku iterambere ryihuse.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwo busaba abanyaburera muri rusange gutura neza kugira ngo amashanyarazi bifuza abagereho neza nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abisobanura.
Agra ati “Amashanyarazi ajyana n’imiturire myiza…ntabwo tuzayakurura(amashanyarazi) ngo tuyajyane muri ka kabande umuntu atuye mo. Ni ukuvuga ngo birajyana n’uko abantu batura mu midugudu.
“Imiturire myiza niyo ituma amashanyarazi adahenda. Naho niba umuntu atuye ukwe undi agatura ukwe ntabwo bizakunda. Uwo (utuye ukwe) tuzamusaba ahubwo ko yegera abandi.”
Yongera ho ko ariko kugira ngo amashanyarazi agere ku baturage biterwa n’amafaranga yagenewe icyo gikorwa akarere kaba gafite, cyangwa se n’abaturage ubwabo, kubera ko baba bayashonje bakishyira hamwe bakayizanira aho batuye.
Zaraduhaye akomeza yizeza abanyaburera batari bagezwa ho amashanyarazi ko hari gahunda akarere ka Burera gafite yo kuyabageza ho.
Umuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko abanyaburera bamaze kugezwa ho amashanyarazi bagera kuri 7,9 ku ijana. Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 hateganyijwe ko uwo mubare uziyongera ukagera kuri 12,1.
Ubwo buyobozi kandi busaba abanyaburera bamaze kugezwa ho amashanyarazi, kuyakoresha uko bikwiye kugira ngo abongerere umusaruro mubyo bakora byose.

