Tag Archive | "Rwanda Entrepreneurship"

GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BARAKANGURIRWA KWITABIRA AMAKOPERATIVE

GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BARAKANGURIRWA KWITABIRA AMAKOPERATIVE

Tags: , , , , , ,


GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BARAKANGURIRWA KWITABIRA AMAKOPERATIVE

Gahunda ya Leta kuri ubu ihamagarira buri munyarwanda wese guharanira kwigira. Ababana n’ubumuga butandukanye nabo kuri ubu byagaragaye ko ari abantu babashije kandi bakora ibintu byinshi bitandukanye bikagaragara ndetse bikaba bitunganye. Abo mu karere ka Gisagara barongera guhamagarirwa kwibumbira mu makoperative kugirango babashe gushyira hamwe bafashanye kandi bazamuke ntawe usigaye inyuma.

Kubera ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, bamwe mu babana n’ubumuga butandukanye ngo ntibarabasha kwitabira amakoperative, hari abakiyumva nk’abantu batabashije badashobora kugira icyo bageraho, ariko ababahagarariye mu nzego zitandukanye bavuga ko ubukangurambaga bukomeza, kugirango hatazagira usigara inyuma kandi gahunda ihari ari iyo kubabumbira mu makoperative y’ababana n’ubumuga, bakamenya kubyaza inyungu duke babona.
Bakundukize Elysé uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga avuga ko nta mpungenge bafite ku kibazo cy’abataritabira kujya muri makoperative, kuko ngo hari aho bavuye ndetse n’aho bageze hagaragara bivuga ko bakiri mu rugendo ariko kandi ko bizeye kuzagera ku byo bifuza.
Ati “Imbogamizi ya mbere ni imyumvire ikiri hasi ariko iki tuzagikemura kuko bigaragara ko hari aho twavuye n’aho tugeze ubu nabyo rero bizashoboka”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara nabwo buvuga ko buzakomeza kuba hafi y’ababana n’ubumuga, ko bwiteguye gutera inkunga amakoperative yabo afite imishinga ibyara inyungu ku banyamuryango bayo, ariko kandi bukanongera kubasaba ko bashyiramo imbaraga cyane ko byagaragaye ko bashoboye bityo bakaba bakwiye kubanza bakamenya ko koko bashoboye bityo bakanabasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeza bigamije kubateza imbere.
Madamu Uwingabiye Donatille umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kandi akarere kazakomeza kuba hafi abafite ubumuga bukabafasha kwizamura mu byo bashoboye.
Ati “Ubufasha bwambere tubaha ni ukumenya ko bariho, hanyuma, tuzabafasha dutera inkunga amakoperative yabo, ariko kandi tunabasaba ko nabo bamenya ko bashoboye, bagahundura imyumvire bakitabira kwiteza imbere”
Ikigamijwe ni ugushyira koperative byibura 2 muri buri murenge z’ababana n’ubumuga, kugirango hatazagira usigara adafite aho abarizwa cyangwa akaba yaheranwa n’ubukene kandi akarere kariyemeje kubafasha kuzamuka bakava mu bukene bakiteza imbere.

Rwanda | Rubavu: abavuye m’uburaya bahamagarira ababukora kubureka

Tags: , , , , ,


Abakora umwuga wo kwicuruza uzwi ku izina ry’uburaya mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi batangaza ko bagiye kubireka, ni nyuma yo gusura abashoboye kuva muri uyu mwuga bo mu karere ka Rubavu, babatangarije ko badashobora kuwusubiramo kuko bamenye ibanga ryo kwikorera.

Abakora umwuga wo kwicuruza bo mu murenge wa kamembe baherekejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe taliki ya 22/09/2012 basuye abavuye mu mwuga wo kwicuruza mu karere ka Rubavu umujyi wa Gisenyi bagamije kwiga ibyo bakora kugira ngo barenge ingeso yo kwicuruza.

M’ubutumwa abavuye mu mwuga wo kwicuruza mu karere ka Rubavu bagaragarije abavuye mu karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kumenya ibanga ryo kwikorera no kwinjiriza igihugu kuruta uko bicuruza ndetse bakanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bamwe bashoboye gutanga ubuhamya bavuga ko kwihuriza mu matsinda bagashobora gukoresha neza inguzanyo byatume bashobora kwigurira ibibanza ndetse no kugira igishoro. Ubu bakavuga ko bahamagarira abakora akazi ko kwicuruza kukareka bagakora akazi kinjiriza igihugu kandi kabaha agaciro, bakareka kwicwa n’imbeho n’abahisi n’abagenzi.

Abakora umwuga w’uburaya bafashijwe n’umuryango Ihorere munyarwanda usanzwe ufasha abakora umwuga wo kwicuruza ubahamagarira kwitabira imishinga ya Nshore nunguke na Hanga umurimo kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Rukazambuga Gilbert ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi avuga ko umurenge wa Kamembe n’umujyi wa Gisenyi hari ibyo bahuriyeho byinshi kandi bakwiye gufatanya gukorera hamwe, birimo no gufasha abakora umwuga w’uburaya kuwuvamo cyane cyane ko uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibe na Congo.

Utu turere tukaba n’uturere tubarirwamo imibare minini y’abakora umwuga w’uburaya aho akarere ka Rusizi kabarirwamo indaya 600 z’abagore n’abakobwa  naho akarere ka Rubavu kakabarirwamo indaya 500, bigaragaza ko bihungabanya n’umutekano w’imibanire y’ingo kubera abagabo bajya muri izi ndaya.

 

 

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Rwanda : Mu nkambi ya Kigeme ubuzima burakomeje.

Tags: , , , ,


Nyuma y’igihe gisaga amezi abiri impunzi z’Abanyekongo zigeze mu nkambi ya Kigeme, bamwe muri izi mpunzi batangiye gushakisha uburyo bwo kwirwanaho kugira ngo ubuzima bukomeze.

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Mukashema Desange ahol adodera imyenda mu nkambi.

Kugeza ubu iyi nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe imaze kugeramo impunzi zahunze imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zisaga ibihumbi 13. Gusa n’ubwo ubuzima bw’inkambi butoroshye zimwe mu mpunzi ziri muri iyi nkambi zigaragaza ko zitigeze zicika intege.

Mukashema Desange, umwe mu mpunzi zageza bwa mbere mu nkambi ya Kigeme, ubu yatangiye umwuga wo kudoda imyenda akoresheje imashini yakodesheje mu baturage baturiye inkambi ya Kigeme.

Mukashema avuga ko kuva yatangira kudoda ubuzima bwe mu nkambi bwahindutse kuko abasha kwigurira bimwe mu bikoresho akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.Yagize ati “ ubu mbasha kwigurira agasabune, akunyu n’utundi tuntu dukenerwa mu buzima.”

Ubusanzwe ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi riha impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ibiribwa. Gusa izi mpunzi zivuga ko ibi biribwa biba bidahagije ku buryo byatunga umuntu byonyine, ikaba ariyo mpamvu impunzi zigomba kwigurira ibindi biribwa ziba zikenera.

Mukeshimana Olive, w’imyaka 20 nawe afite akameza acururizaho ibirirwa  hamwe n’ibikoresho bitandukanye nk’amasabune, ibibiriti n’ibindi.

Mukeshimana wari usanzwe acuruza mbere yo guhunga, avuga ko akigera mu nkambi yiyemeje kugira ikintu acuruza kugira ngo abone icyo azajya agaburira umwana we w’imyaka 5.

Yagize ati “ gucuruza birantunze njye n’umwana wanjye.Tukigera hano ntiyaryaga [umwana we] kuberako  ibiryo HCR iduha byari byaramunaniye ariko ubu mbasha kumugurira ibindi akaneye ubuzima bugakomeza.”

Bimwe mu bicururizwa mu nkambi.

Bimwe mu bicururizwa mu nkambi.

Mukeshimana kandi avuga ko yamaze kwiyandikisha mu bagomba gukomeza amashuri ye kuko yahunze atararanggiza kwiga.Ibi kandi ngo ntibizamubuza gukomeza gukora ubucuruzi bwe.

Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 13.

Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 13.

Abantu nka Mukashema na bagenzi be bafite icyo bakora mu nkambi bibinjiriza amafaranga bemeza ko amafaranga bakura mu byo bakora ariyo atuma birwanaho ndetse n’ubuzima bwabo bugakomeza. N’ubwo icyo bifuza kurusha ibindi ari uko intambara zashira iwabo bagataha, bemeza ko mu gihe bitarashoboka bafite icyizere cyo kubaho.

 

 

 

 

 

Rwanda Abari bitabiriye amahugurwa

Rwanda | Rulindo: Abikorera barakangurirwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa

Tags: , , , ,



Abikorera bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu makoperative akorera muri aka karere barakangurirwa gushyira mu bikorwa ubumenyi babonera mu mahugurwa atandukanye, kugirango babashe guteza imbere ibyo bakora, ndetse no kwihangira imishinga.

Rulindo Abikorera barakangurirwa

Ibi bakaba babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 17/04/2012 na Kangwagye Justus, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’abantu 150 b’amakoperative akorera muri aka karere.

Yagize ati: “Ubu bumenyi mugiye guhabwa ni nk’umupira ushyizwe hagati muri mwe ngo muwukine. Nimukina neza muzatsinda, ariko nimurangara muzatsindwa”.

Rwanda Abari bitabiriye amahugurwa

Abari bitabiriye amahugurwa

Aya mahugurwa azatangwa mu byibiro bibiri, hahugurwe abantu bagera kuri 300, bahabwa amahugurwa kubufatanye n’urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo ndetse n’akarere ka Rulindo.

Itsinda Emerging Leaders riyobowe na Trevor Waldock niryo riri guhugura aba bikorera bo muri Rulindo baturutse mu mirenge ya Bushoki, Base na Tumba.

 


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia