Tag Archive | "Rwanda evaluation"

01

Rubavu: igenzura ry’imihigo ryagaragaje ko Television zemewe zitaguzwe

Tags: , , , , , ,


01Umuhigo wo kugura television zo gushyira mu tugari tugize akarere ka Rubavu wagomba kujyana no kugura television 80 zagombaga gushyirwa mu tugari twose tugize akarere , byemejwe ko izimaze kugurwa zigera k’umunani.

Mu igenzura ry’imihigo y’akarere ka Rubavu ryakozwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba hamwe n’itsinda bari kumwe, basanze television zivugwa ko zaguzwe zimwe zidahari nkuko byagarazwaga na bamwe mubakozi babajijwe.

Mu gukurikirana aho zaba ziherereye, abakozi b’akarere ka Rubavu bavuga ko television imwe yashyizwe mu murenge wa Nyundo, naho izindi zikaba mu bubiko bw’akarere ariko bigahakanwa n’ushinzwe ububiko, uvuga ko television afite ari ebyiri izindi enye zatwawe ariko aho zashyizwe ntihazwi.

Iki kibazo cyo kugura television zigomba gushyikirizwa utugari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko yahawe ubutumwa ko television zashyizwe aho zigomba gushyirwa none akaba atunguwe no gusanga bitarakozwe.

Jabo paul umunyamabanga w’intara y’uburengerazuba avuga ko kugenzura imihigo bigaragaza ibibazo akarere gafite harimo nibyo gukosorwa, cyane ko akarere ka Rubavu gasanzwe gafite uburwayi bw’imikorere itari myiza.

Mu mihigo y’ibikorwa bigomba gushyikirizwa abaturage, hagaragajwe ko hubatswe icyumba cya Video Conference, nyamara abakozi bashinzwe ibikorwa remezo bavuga ko bakiriye, ariko mu kugenzura imihigo byagaragajwe ko impapuro zakira iki gikorwa ntazo, kuko abavugwa ko bazihawe babihakana.

Ubuyobozi bw’intara bukaba bugaragaza ko hari abakozi badakora akazi kabo, igenzura ry’imihigo rigomba kubafasha kwisubiraho kuko harimo n’ibindi bibazo biterwa n’uko abantu badakora akazi kabo uko bikwiye.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Rwanda | Ngororero: Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Tags: , , , , ,


Abantu kugiti cyabo, amashyirahamwe n’amakoperative bagera ku 127 bakorera mu mijyi wa Ngororero bongeye guhwiturwa no guhanirwa kuba batujuje ibisabwa mu kazi bakora kugira ngo batange serivisi zitunganye.

Muri icyo gikorwa cyakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 8/1/2013, amazu 38 akora ibintu bitandukanye yafunzwe, abatanga serivisi 64 bagirwa inama z’ibyo bagomba gutunganya kuburyo bwihuse naho 25 bacibwa ibihano kubera kudashyira mubikorwa ibyo basabwe.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Nkuko Habiyakare Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero ari nawo ubarizwamo umujyi wa Ngororero yabidutangarije, ibi byakozwe nyuma y’icyumweru abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi banyuze muri abo bantu babereka ibidatunganye babasaba kubyitaho.

Mubahanwe kubera kudakora ibyo basabwe, ahanini basanganywe umwanda ukabije kandi abenshi bacuruza ibiribwa, naho abandi bagacuruza ibiribwa bitujuje ubuziranenge nk’abagabura inyama zitapimwe, ndetse n’abacumbikira abagenzi ahantu hadakwiye.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu2

Abenshi bihutiye kuvugurura

Habiyakare avuga ko ari abafungiwe, abagiriwe inama n’abaciwe amande bahawe igihe kigera kubyumweru 3 maze bakaba batunganyije ibisabwa maze bagafungurirwa cyangwa bagafungirwa burundu. Icyakora, abazabasha gukemura ibitagenda neza mbere y’icyo gihe bazasaba ubuyobozi buze kureba hanyuma bakomeze imirimo yabo naho abazarenga kumabwiriza bazahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Esperanza, kamwe mutubari dukomeye mu mujyi wa Ngororero ni kamwe mutwafunzwe

Agashya kabaye muri icyo gikorwa ni uko hanafashwe n’abakora umwuga w’uburaya maze bakajyanwa kuri polisi bazira kuba bafashe mugenzi wabo bakamwambika ubusa bakamushyira kukarubanda, maze izo ndaya zikagaruka bazogoshe igice cy’umusatsi nkuko bikunda gukorwa mu mashuri mato iyo abarezi bashaka ko ababyeyi bogoshesha abana babo.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia