Tag Archive | "Rwanda example"

Inkeragutabara zirasabwa

Nyamasheke: Inkeragutabara zirasabwa kwihesha agaciro mu byo zikora

Tags: , , , , , , , , ,


Inkeragutabara zirasabwa

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zirakangurirwa kwihesha agaciro mu byo zikora zirushaho kuba intangarugero mu bikorwa byo gucunga umutekano zikorera mu baturage.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 19/02/2013 yari mu nama n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri.

Muri iyi nama yayobowe n’Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Colonel John Tibesigwa, Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zashishikarijwe gukomeza ibikorwa zikora byo kurinda umutekano hirya no hino mu mirenge zibarizwamo kandi iteka zikajya zirangwa n’imyitwarire iboneye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles  yahaye ubutumwa izi Nkeragutabara bw’uko zikwiriye kuba intangarugero hirya no hino aho zikorera ku buryo umuturage uzibonye azisangana ikinyabupfura gikwiriye umuntu urinda umutekano, bityo bikazahesha agaciro umurimo bakora.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi ni abasirikari bahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi bitandukanyije n’Umutwe wa FDLR bagatahuka.

Uyu mutwe w’Inkeragutabara ukaba ugira uruhare mu gufatanya n’abaturage kwicungira umutekano.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikangurira Inkeragutabara ko zikwiriye kunoza umurimo zikora kandi zikagerageza kuba intangarugero kugira ngo ziheshe agaciro ubwazo ndetse zigaheshe n’umurimo zikora.

 

 

Iri shyirahamwe Ubutwari bwo

Rwanda | Huye: Ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho, urugero mu bumwe n’ubwiyunge

Tags: , , , , ,


Iri shyirahamwe Ubutwari bwo

Iri shyirahamwe Ubutwari bwo kubaho ryibumbiyemo abapfakazi ba jenoside, abagore b’abagabo bafungiwe gukora jenoside ndetse n’abagabo barangije igihano ku ruhare bagize muri jenoside, bose bo mu Mirenge ya Karama, Rusenge, Kibeho na Mata.

Nk’uko abari mu ishyirahamwe babisobanura, iri shyirahamwe ritangira mu w’1995 ryari ryibumbiyemo abafakazi ba jenoside bonyine. Nyuma yaho, abagore bafite abagabo bafunze kubera kuba barakoze jenoside baturanye baje kubasaba imbabazi ku bw’ibyaha by’abagabo babo.

Kwakira aba bagenzi babo ariko ngo ntibyaboroheye bitewe n’ibikomere bari bafite mu mutima, ariko ku bw’inyigisho bagejejweho na Padiri Masinzo Jerôme wayoboraga Paruwasi gaturika ya Karama icyo gihe, hamwe n’umubikira witwa Teya, bagiye bumva babakiriye bukebuke, none ubu bumva bishimiye kuba bari kumwe.

Mukantabana Serafina afite imyaka 59, ni umwe mu bagize ishyirahamwe Ubutwari bwo kubaho. Yagize ati “intambara ikirangira nta mbaraga nagiraga, haba ku mubiri no mu mutima. Nyuma yokwishyira hamwe n’abandi, twahuje imbaraga turahinga, mbasha kubona igitunga abana banjye kuko nari nagize amahirwe y’uko bose bacitse ku icumu. Ubu nsigaranye ibyishimo mu mutima”.

Kankindi Cassilde na we ari muri iri shyirahamwe. Ubu afite imyaka 66. Na we aratanga ubuhamya ku bw’icyo ishyirahamwe ryamumariye “nyuma ya jenoside nari mubi ku mubiri no ku mutima. Nari umwanganyi, abantu bose nkababonamo abicanyi. Ubungubu twunze ubumwe. Ugize ikibazo turamufasha, n’ubyaye tukamuhemba”. Abo yavugaga babyara ni abagore bafite abagabo bari bafunze none ubu bakaba barafunguwe.

Cassilde anavuga ko mu minsi yashize yagize ibyago agapfusha umuhungu w’umusore, ariko ngo abaturanyi batangajwe no kubona abo bari kumwe mu ishyirahamwe bamutabara bose. Yunzemo agira ati “abaturanyi tutari kumwe mu ishyirahamwe ntibajya bumva uko tubaho. Twe iyo duhuye turaganira, tugatebya, tugaseka, maze ubuzima bukaturyohera.”

Nk’uko aba babyeyi bagira igihe cyo guhura bakaganira, ngo n’abana babo ni uko. Ibi bituma bizera ko abana babo batazigera barangwa n’urwango rushingiye ku moko cyangwa amacakubiri.

Mukagatare, umuyobozi w’iri shyirahamwe, avuga ko abanyamuryango baryo ari 1964, bibumbiye mu matsinda 84. Boroye inka ku buryo buri tsinda ririmo ebyiri cyangwa eshatu. Uretse inka, boroye n’inkoko, kandi banahinga inyanya n’ibihumyo.

Uretse gukorera hamwe, banafitanye umubano n’ishyirahamwe Abiyunze ry’i Gahini. Ryo ryatangiwe n’abireze bakemera icyaha cya jenoside, haza kwiyongeraho abahungutse ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia