Inzego zishinzwe imiturire mu karere ka Gisagara ziremeza ko abaturage bose bamaze gusobanukirwa na gahunda yo gutura ku mudugudu ku bw’ibisobanuro bahawe, aho bahamagarirwa kwegera aho bazabasha kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere. Ibi bakabyemeza bashingiye ku mibare bafite aho babona ko bazasoza uyu mwaka ntawe ugituye nabi.
Akarere ka Gisagara karavuga ko binyuze mu nyigisho n’ibiganiro kagiye kagenera abaturage bako kuri gahunda y’imiturire myiza, kemeza ko abaturage bose baba bamaze kumva icyiza cyo gutura ku mudugudu n’ubwo atariko bose bamaze kurangiza gutura kuri iyi midugudu bitewe n’uko batabonera ubushobozi rimwe.
MUSAFIRI Jean Pierre umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Gisagara, aravuga ko iyi gahunda yamaze kumvikana ku baturage bose ndetse ko bayigeze kure n’ubwo bitagiye byoroha cyane cyane nk’igihe abaturage bamwe babaga bagomba kubanza kubona ababagurira amasambu yabo ari muri ibyo bikombe kugirango babone uburyo bwo kujya kubaka ku mudugudu.
Bwana MUSAFIRI aragira ati: “Iyi gahunda twarayisobanuye cyane mu baturage, bigaragara ko bamaze kuyumva banayigize iyabo, hakurikije uko bagenda babona ubushobozi kandi ubona ko bagenda bitabira kuva mu mibande n’ibikombe bari batuyemo. Hari kandi na gahunda akarere kihaye ko gutuza abantu ku mudugudu, aho twihaye ko tuzatuzayo abagera kuri 74% none uyu munsi tukaba tugeze kuri 68%”.
Gusa ariko nk’uko Bwana MUSAFIRI abivuga, ngo ntibavuga ko batagenda bahuriramo n’utubazo tumwe na tumwe cyane ko abaturage bagomba kubanza bakubaka kugirango babone aho baba, bisabako rero hari ababanza kugurisha aho bari bari.
Aragira ati: “Utubazo two ntitwabura iyo ari ukongera bakubaka, ndetse hakanabaho ko hagomba kubanza bakabona ibibanza ku mudugudu, abadafite amafaranga bakabanza kuguranisha cyangwa kugurisha amasambu y’aho bari batuye mu bikombe. Ibyo rero ntibiba byoroshye ariko tubafasha kumvikana n’ababaha ibibanza aho ku mudugudu bamara kuhabona bagatangira kubaka. Abatishoboye nabo, barimo abakecuru, inshike, abafite ubumuga turabafasha bakubakirwa binyuze mu miganda ”.
Aka karere ka Gisagara karatangaza ko nta kibisubije inyuma imiryango yose igera kuri 1222 yari ituye nabi kiyemeje gutuza ku mudugudu, yose izaba imaze gutura neza mu mpera z’uyu mwaka.