Tag Archive | "Rwanda Family Planning"

Rwanda : Musanze irasabwa guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage bukabije

Tags: , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze burasabwa gufatira ingamba ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, abo kugeza ubu habarwa abaturage 645 kuri kilometero kare imwe.

Ubwo itsinda ry’abadepite baturuka muri komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo wa leta basuraga akarere ka Musanze tariki 14/11/2012, maze bagirana ibiganiro na nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’akarere, n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ikoreshwa ry’umutungo.

Nyuma yo kugaragarizwa urugero rw’ubucucike muri Musanze, dore ko nko mu murenge wa Muhoza ari nawo wubatsemo umujyi wa Musanze, habarirwa abaturage 1700 kuri kilometero kare imwe, aba badepite bavuze ko iki kibazo kigomba guhagurukirwa.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, wo muri komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo wa leta mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yavuze ko ubu bwiyongereye bukabije buhabaye n’icyerekezo  cy’igihugu.

Yagize ati: “Birakabije rwose, nk’uko bigaragara mu mibare baduhaye, twasanze ugereranyije n’imyaka yashize, ubucucike bwaragiye bwiyongera. Imbaraga zose zakoreshwa ngo hubakwe amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi ntizakoroherwa n’ikibazo cy’ ubucucike bukomeje kuzamuka”.

Rutaremara Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo wa leta mu nteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Abanyamabanga nshingwabikorwa biyemeje ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubucucike, bigisha abaturage maze buri wese agasezerana imbere y’amategeko kuboneza urubyaro”.

Avuga kandi ko muri uru rwego, abaturage banatangiye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, aho hari abagabo batangiye  gukoresha uburyo bwo kwifungisha burundu bita vasectomie.

Aba badepite bavuze ko muri rusange akarere ka Musanze kakoresheje neza ingengo y’imari y’umwaka ushize, gusa ngo hari abaterankunga batatangiye inkunga yabo ku gihe.

 

 

Rusizi Umunsi ngarukamwaka

Rwanda | Rusizi: Umunsi ngarukamwaka wahariwe abatuye isi

Tags: , , , ,


Nk’uko bisanzwe igihugu cy’uRwanda  cyifatanya n’isi yose  mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga  ngaruka  mwaka  wahariwe  abatuye  isi  by’umwihariko  mu  karere  ka Rusizi  uwo  muhango  ukaba  warizihirijwe  mu  murenge  wa  Giheke ku itariki ya 11 Nyakanga 2012.

Rusizi Umunsi ngarukamwaka Insanganya  matsiko  y’uyu mwaka  wa  2012  ikaba igira iti “serivisi  z’ubuzima  bw’imyororokere  kuri  buri  wese”. Iyi  nsanganya matsiko  ngo  yatoranyijwe  kubera  ibibazo  by’ubumuga  ndetse  n’impfu  zituruka  ku  buzima  bw’imyororokere  igihe  butabungabunzwe  neza.

Ni muri  urwo  rwego  ishami  ry’umuryango  w’abibumbye  ryita  ku  baturaye isi  (UNFPA) rifite  intego   igamije kumvisha  umugore  wese  ko  yatwara  inda  abishaka, umwana  wese  akagira  ubuzima  buzira  umuze ngo n’urubyiruko rukagira  amahirwe  mu kwiteza  imbere.

Dr  Munyakazi  Alphonse  waje  ahagarariye  umuyobozi     w’ishami  ry’umuryango    w’abibumbye  ryita  ku  mibereho  y’abaturage  (UNFPA) mu magabo  ahinye  y’icyongereza,  arasaba   abaturage   bose  kimwe n’abayobozi  mu nzego zitandukanye kugira  uruhare  muguharanira  ko serivisi zubuzima bw’imyororokere  zagenda neza  hagamijwe  kwirinda  ipfu zahato  nahato  zikigaragara  mubana bapfa  bakiri  bato n’abagore  bapha bari  kubyara aha akaba yanabasabye    abayobozi  kurushaho  gukangurira abaturage  kwita  kuri gahunda  yo kuringaniza ibyaro kuko  bifasha  mugukumira  izopfu zibasira ababyeyi n’abana.

Rusizi Umunsi   ngarukamwaka  Kuruhande  rwa ka Rere ka Rusizi  Emmanuel  Ndamuzeye  akaba  anashinzwe  ubuzima  muri  ako karere , aratangaza ko bazagerageza   kwegereza   abaturage  ibikorwa  remezo  bizabafasha  kubona  serivisi nziza zijyanye n’igihe  .Abaturarage bitabiriye uyumunsi  barawishimira  aho banatanze n’ubuhamya bw’uko bamaze  kuringaniza ibyaro babyara abo bashoboye kurera  bamwe mubaringanije bakomeje gutangaza ko byabagiriye umumaro aho ngobasigaye babasha kwihaza mubiribwa no kwizigamira kubera umuryango muto.

Gusa mu bigaragara byanashimwe  ni uko  umuvuduko  w’ubwiyongere  bw’abaturage  ngo wagabanutse  mu Rwanda aho uwabyaraga abana batandatu ubu abyara batanu gusa ngo hari  abagifite imyumvire ikiri hasi imwe ishingiye ku madini atandukanye akaba ari yo mpamvu ngo basanga inzira ikiri ndende, arikop bagashima intambwe yatewe.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia