Tag Archive | "Rwanda family"

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Tags: , , , , , , , , ,


Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwakiGuverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba ababyeyi bo mu murenge wa Muko akarere ka Musanze guca burundu indwara ya Bwaki, bihatira kugabura indyo yuzuye.

Nyuma yo kwifatanya n’abatuye uyu murenge mu muganda kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, wabereye mu nkombe z’umugezi wa Susa, uzwiho kuzura ukangiza imyaka n’imirima y’abaturage mu gihe cy’imvura, Guverineri Bosenibamwe yasabye abatuye uyu mudugudu gutura mu midugudu ndetse no kuzigama muri Sacco, ababyeyi abakangurira kugaburira abana indyo yuzuye, hagamijwe guhashya bwaki.

Uyu muyobozi kandi yanasuye abagize koperative Hugukirwa,itubura imbuto z’insina abasaba kongera umubare w’izo  batubura kugirango zibashe kugera kuri benshi bazikeneye. Abatuye uyu murenge bagaragarije Guverineri Bosenibamwe ko mu murenge wabo hagaragara ibimenyetso byinshi by’imiyoborere myiza, nko kuba umurenge wabo waravuye mu mirenge ikennye cyane ubu ukaba wifashe neza mu bukungu.

Aba baturage kandi banasangije Guverineri Bosenibamwe ku myaka bejeje nk’ikimenyetso cy’umutekano uhamye, uturuka ku miyoborere myiza, yatumye bahinga none ubu bakaba bejeje. Aba baturage basabwe kandi gushyira ingufu zabo mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, rihera mu midugudu aho batuye, rigasakara mu gihugu hose.

Uyu muganda wakorewe mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze, ni kimwe mu bikorwa biri kuranga ukwezi kw’imiyoborere myiza.

 

 

Yatoraguwe avuga ko agiye akazagarukira aho inzira igarukira.2

Rwanda : Yatoraguwe avuga ko agiye akazagarukira aho inzira igarukira.

Tags: , , , , , ,


Yatoraguwe avuga ko agiye akazagarukira aho inzira igarukira.

Imibanire mibi y’abagize umuryango ishobora gutuma abagize uwo muryango bahungabana, bakaba bakwigendera bakawuhunga kabone n’iyo baba batagira iyo bajya.

Urugero ni urw’uyu mwana  w’umuhungu witwa Ugirimbabazi Baptiste,watoraguwe n’abaturage  mu karere ka Rulindo kuri uyu wa mbere tariki 2/1/2013. Iminsi ikaba itatu nta n’itangazo ababyeyi be batanze rimurangisha

Uyu mwana w’umuhungu ufite imyaka 12,yatoraguwe mu isantre ya Kinini mu murenge wa Mbogo,ho mu karere ka Rulindo,avuga ko akomoka mu karere ka Gakenke

Yatoraguwe avuga ko agiye akazagarukira aho inzira igarukira.2

Avuga ko yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Mwumba mu karere ka Gakenke, umwarimu we ngo akaba yitwa Clautilde.

Uyu mwana avuga ko mu rugo iwabo batamukunda,ngo kuko yabanaga na mukase na se ,mu gihe nyina umubyara witwa Hirariya Mukasheli yigendeye ,akabata ari babiri we na murumuna we w’imyaka icumi.

Avuga ko mama we yigendeye ngo yunva bavuga ko yagiye i Bugande,nibwo rero uyu mwana  yafashe icyemezo cyo kwigendera ,ngo akaba yagombaga kugarukira aho umuhanda nawo ugarukira,nk’uko abyivugira.

Yagize ati”papa wanjye yazanye undi mugore utari mama ubwo baradukubita bakatwicisha inzara bavuga ngo ntibadushobora. Jye nahisemo kwigendera ngo batazankubita bakanyica,murumuna wanjye yasigaye mu rugo hamwe nabo. Nunva ntasahaka gusubira mu rugo ahubwo keretse mbonye umuntu unyitwarira iwe nkajye muvomera amazi.”

Kalisa Bernardin,Umuyobozi w’umudugudu wa Bukoro,mu murenge wa Mbogo,watoye uyu mwana, avuga ko yamutoye mu isantre ya Kinini,abantu bamushungereye, umwana yishwe n’inzara.

Yagize ati”Abaturage barampamagaye ngo babonye umwana inzara yenda kwicira ku muhanda, ubwo ndamufata ndamugumana, nibwo nashatse kumushyikiriza ubuyobozi ngo bukurikirane ibye ,nibiba ngombwa abe yasubizwa mu muryango we. Avuga ko iwabo bamwanga,ngo ntashaka gusubirayo.”

UBuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwagerageje gushakisha uko bwamuhuza n’umuryango we ngo abe yasubizwa mu rugo, ariko byageze mu ma saa kumi uyu mwana akiri ku karere kugeza n’ubwo yahasinziririrye aryamye hasi.

bamwe mu bantu babonye uyu mwana, aho yari aryamye ku karere ka Rulindo, ngo basanga hakagombye kubaho ibihano byihariye ku babyeyi bigize ba ntibindeba ku bijyanye n’ubuzima bw’abana babo.


 

 

m_Ngororero Abantu

Rwanda | Ngororero: Abantu batatu bo murugo rumwe bagonzwe n’ibinyabiziga none ntibahabwa indishyi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Mu murenge wa kabaya mu kagali ka Kabaya ho mu karere ka Ngororero hari umugabo witwa Ntakaziraho Ananias utunze abantu batatu bagonzwe n’ibinyabiziga mu minsi ibiri ikurikiranye ndetse basigarana ubumuga bukomeye ariko bakaba batarabona indishyi z’akababaro.

Umwe muri abo bagonzwe nri umugore we witwa Nyiramajyambere Euphresie ufite imyaka 52, akaba yaragonzwe n’imodoka ya sosiyete y’abashinwa yubakaga umuhanda yo mu bwoko bwa ISUZU ifite ibiyiranga IT696RC yari itwawe n’uwitwa MUHUTU, uwo mugore akaba yarakurijemo ubumuga budakira bwo kugagara igice cyose cy’ibumoso ndetse amagufa amwe akaba yaramenaguritse nkuko bigaragara ku bisubizo byo kwa muganga.

Uyu mugore wagonganywe n’umwuzukuru we babana we akameneka umutwe ndetse nanubu akaba yarataye ubwenge, yagonzwe mu mwaka wa 2010 ariko nanubu barakiruka kundishyi z’akababaro barahebye, mugihe nyamara iyo sosiyete yabahaye ibyangombwa by’imodoka n’iby’umushoferi wabagonze ngo bajye kwibariza mu kigo cy’ubwishingizi iyo modoka ishinganyemo kitwa SORAS. Ntakaziraho avuga ko kuvuza umugorewe bimaze kumutwara amafaranga 656.875frw kandi ko nta nkunga yigeze abona uretse iy’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabaya bwamuhaye 20.000frw.

Rwanda |  Nyiramajyambere wamugajwe no kugongwa

Nyiramajyambere wamugajwe no kugongwa

Undi nawe wagonzwe ntanavuzwe ni uwitwa Bariyanga Oscar nawe wo muri urwo rugo wagonzwe na moto ngo yari itwawe n’umupadiri witwa Damascene wabaga muri paruwasi Gaturika ya Muramba muri ako karere (ngo ashobora kuba akiba muri iyi paruwasi) ariko nawe bikaba byarabaye nkuko kandi yarasigaranye ubumuga mu itako. Uyu akaba yaragonzwe ku itariki ya 31/8/1010 agemuriye nyina we wari wagonzwe kuwa 30/8/2010.

Ubu uyu mugabo wirirwa yita ku barwayi be avuga ko yagurishije imirima ye kugirango abavuze, ndetse nubu akaba atabona umwanya uhagije wo gukorera urugo rwe kuburyo akenshi babeshwaho n’inkunga z’abasenga b’abanyagaturika ndetse n’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi batuye mu kagali kabo. Ntakaziraho akaba asanga SORAS idakomeje kumugora byamufasha gukemura bimwe mu bibazo afite kuko avuga ko ibyangombwa byose bamutumye yabijyanye, ndetse akaba anasaba polisi kumukurikiranira uwo mupadiri watereye agati muryinyo kuko ngo yari yaramwijeje kumufasha kuvuza uwo mwana ariko akaba ari ntacyo yakoze.


 

Rwanda | Ngoma: New Blood Family yasuye imfubyi ya genocide yibana ibana n’umumuga bwo kutavuga

Tags: , , , , ,



Abanyamuryango b’ umuryango New blood Family, tariki ya 22 Mata 2012 basuye umwana w’impfubyi ya genocide yibana  UMWALI  Mediatrice bamushyikiriza n’inkunga ingana n’ibihumbi 70 birimo n’ibiribwa.

Uyu muryango ugizwe n’urubyiruko rwarangije amashuri rufite akazi iki gikorwa ngo rwagikoze muri gahunda yo kumufata mu mugongo muri ibi bihe twibuka abazize genocide no kumwerekako hakiri icyizere ko ubuzima bugomba gukomeza.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi  wungirije w’uyu muryango  MBAGUTA Delice ngo bajya gutekereza kwishyira hamwe ari uko basanze urubyiruko rwaragiye rugaragara mu bikorwa bibi nka Genocide, bituma bo bafata ingamba zo kugaragaza impinduka , kuko ngo icyo urubyiruko rushyizemo imbaraga kigerwho ntakabuza .

CYINEZA Bora Josiane umwe mubanyamuryango ba NEW BLOOD FAMILY atangaza ko iyo umuntu afite ikibazo aribyiza kumwegera kugirango abone ko atari wenyine, ibyo ngo bigatuma umuntu arushaho kwigarurira icyizere cyo kubaho, by’umwihariko nk’impfubyi yibana.

Yagize ati”Ibi bituma umwana nk’uyu atiyumvamo ko ari wenyine ahubwo ko hari abandi bamutekereza kandi bo mu kigero ke.”

Mubutumwa iyi mfubyi yanditse  kurupapauro kubera ko afite ubumuga bwo kutavuga, yatangaje ko yishimiye ko hari abantu bakiri bato bagifite urukundo n’impuhwe zituma bifatanya n’abababaye, kuri we ngo asanga bamwubakiye ubuzima kuko bimugaruriye icyizere cyo kubaho.

Mubyifuzo yatanze arasaba ko yakorerwa ubuvugizi kugirango abone ubuvuzi kukibazo afite cyo kutavuga kuko yabitewe n’abamukubise ibyuma mu mutwe ubwo bashakaga kumuhitana Imana igakinga akaboko, arasaba ko yakwishyurirwa ishuri agakomeza amashuri makuru kuko atashoboye gukomeza ubwo yasozaga ayisumbuye.

 

 

 


 

Rwanda | Ubukene no kutagira

Rwanda | Ubukene no kutagira ababyeyi ngo ni bimwe mu bitera uburaya

Tags: , , , , ,


Rwanda | Ubukene no kutagiraUbukene no kubura ababyeyi umwana ntiyitabweho n’umuryango, ni kimwe mu bishobora gutuma umwana w’umukobwa yishora mu mwuga w’uburaya. Mu mujyi wa Muhanga ni hamwe mu haboneka abana b’abakobwa bafite imyaka 18 cyangwa se munsi yayo bakora umwuga w’uburaya kubera kubura ababyeyi babo. Umwe twaganiriye akaba afite umwana muto w’amezi atanu,  avuga ko aramutse abonye icyo akora yareka aka kazi kuko agahuriramo n’ibibazo byinshi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko burimo kubaka ikigo kizajya gifasha abana nk’aba kuva mu buraya mu gihe ishyiramwe Ihorere Munyarwanda rirwanya SIDA ryo rivuga ko ryatangiye kugirana ibiganiro n’aba bana kugira ngo bafashwe kuvanwa muri aka kazi ko kugurisha imibiri yabo.

Hirya no hino mu rwanda haboneka abakora umwuga w’uburaya, cyane cyane mu mijyi. Aba usanga barimo abakuze ndetse n’abana b’abakobwa bakiri bato. Mu karere ka Muhanga na ho haboneka abana bakiri bato bakora akazi ko kwicuruza kubera impamvu zitandukanye zirimo ubukene ndetse no kubura ababyeyi. Uwo twaganiriye na we yatubwiye ko yavutse mu 1994. Ubu akaba afite umwana yabyaye muri ubwo buryo.  Kimwe na bagenzi be twaganiriye, ngo ubukene ni bwo bwatumye bishora muri aka kazi nyuma yo kubura ababyeyi babo bagatereranwa n’imiryango.

Nubwo atashatse ko izina rye ritangazwa, yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe, aho ngo yagize ibyago agatwara inda akiri muto hanyuma musaza we akamwirukana mu rugo, nyuma yabura ikimutunga agakomeza uburaya bweruye, kugeza nubwo uwo mwana ahetse yamubyaye yararanye numugabo kubera gushaka amaramuko. Ubundi ngo afite akazu akodesha hanyuma nijoro umwana yamara gusinzira akabona kwigira guhiga abagabo.

Aba bana bakora uburaya bavuga ko bahuriramo n’ibibazo bitari bike birimo gukubitwa kwamburwa amafaranga bakoreye no gufungwa. Ku babyaye, haniyongeraho ingorane mu kurera abana babo bakora n’aka kazi. Bavuga ko ababyeyi cyangwa se imiryango yabo bigira uruhare mu gutuma na bo batabasha kwivana muri ubu buzima bavuga ko bubagoye. Kureka uburaya ariko ngo birashoboka leta cyangwa se abandi bafatanyabikorwa baramutse babahaye ubufasha bwo kubona ikindi bakora kibatunze.

Asosiyasiyo ihorere munyarwanda ifasha mu kurwanya sida no guca ubuzererezi n’ubwomanzi, ivuga ko imaze kumenya iki kibazo. Harerimana Joseph, uyihagarariye mu turere twa Muhanga na Ruhango, avuga ko ubushakashatsi bakoze bumaze kubagaragariza byinshi kuri iki kibazo bakaba baranatangiye gahunda yo guhangana nabyo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée, we avuga ko ubu hari ingamba zafashwe zo gufasha aba bana kuva mu buraya. Ikibazo cy’abana b’abakobwa bishora mu buraya cyakunze kugarukwaho cyane. Gusa kugeza ubu nta gahunda yihariye igamije kubafasha kubuvamo, keretse ibikorwa binyuze mu miryango n’amashyirahamwe arwanya icyorezo cya SIDA.

Ikindi gisa n’aho giteye ikibazo, ni abana babyara bakiri bato kandi bakababyarira mu buraya. Aba bana bakaba batabona uburenganzi bwo guhabwa uburere bwiza n’imibereho ibakwiye nk’abandi bana bose, cyane ko banyina baba bakiri bato kandi banakora umwuga udahesheje agaciro.


Rwanda Les autorités présentes dans ce camp de solidarité

Rwanda : Les scouts de Ruhango envisagent de construire des maisons pour les autochtones

Tags: , , , , ,


Rwanda Les scouts pendant qu’ils remontent le moral

Les scouts pendant qu’ils remontent le moral

Rwanda Les autorités présentes dans ce camp de solidarité

           Les autorités présentes dans ce camp de solidarité

 

Les scouts provenant des différentes écoles secondaires du district de  Ruhango envisagent de construire des des maisons pour les autochtones. Environ 130 scouts se trouvent dans un camp de  solidarité  d’une semaine organisé par l’organisation des scouts du district de Ruhango en collaboration avec les autorités de ce district. Le thème de ce camp de solidarité s’articule : « Laissons le monde meilleur que nous l’avons retrouvé en construisant notre pays ».

Lors de l’inauguration officielle de ce camp ce 28 mars 2012, Gasirabo Fredoird un employé du district de Ruhango, a demandé aux scouts présents de mettre en pratique les enseignements reçus. Il leur a exhorté d’être exemplaires envers d’autres jeunes tout en participant activement à la construction du pays.

Gashima Hussein, le responsable de ce camp de solidarité, a incité les jeunes scouts d’être des modèles au sein de la société en rendant ce monde meilleur. En plus des enseignements reçus, il est prévu que ces scouts construisent des abris aux autochtones les plus nécessiteux. En outre, ces jeunes scouts envisagent de faire des activités de nettoyage dans ce district.

Rappelons que le Scoutisme est un mouvement de jeunesse mondial crée par Lord Robert Baden-Powell en 1907. Le scoutisme compte environ 38 millions des membres de par le monde.

 


 

 

 

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Rwanda | Ruhango: abasukuti bagiye kubakira abashigajwe inyuma n’amateka

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda Abasukuti batanga morale

Abasukuti batanga morale

Rwanda Abayobozi bayoboye ingando

Abayobozi bayoboye ingando

Abasukuti baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye nu karere ka Ruhango, bari mu ngando zizamara icyumweru, bafite gahunda yo kubakira amazu abashigajwe inyuma n’amateka bakiba mu mazu atajyanye n’igihe.

Iyi ngando yitabiriwe n’abasukuti basaga 130, ikaba yarateguwe n’umuryango w’abasukuti mu karere ka Ruhango babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere. ifite insanganyamatsiko igira iti “ duharanire gusiga isi ari nziza kuruta uko twayisanze twiyubakira igihugu”

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa kumugaragaro tariki ya 28/03/2012 Gasirabo Fredoird umukozi w’akarere ka Ruhango, yasabye abasukuti bitabiriye iyi ngando, kuzashyira mu bikorwa inyigisho bazahabwa kandi barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza bafasha urundi rubyiruko guteza kwiyubakira igihugu.

Gashima Hussen “Penteri Chau; izina ry’ubusukuti” umuhuzabikorwa w’iyi ngando yasabye abasukuti kurangwa n’ibikorwa byiza baharanira gusiga Isi uko bayisanze.

Uretse inyigisho abasukuti bazahabwa no kubakira abatishoboye, ngo hazajya hanaba umwanya wo gukora ibindi bikorwa by’isuku baharanira gusiga isi isa neza.

Umuryango wa gisukuti ni umuryango uhuza urubyiruko, ukaba warashinzwe mu mwaka 1907 ushingwa n’umwongereza witwa Baden Poeri.

 

 

 

 

 

 


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia