Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bagihura n’ibibazo bikomeye ku buryo babona kwigira nk’ibikiri kure kuri bo.
Aba barokotse bavuga ko nubwo leta kimwe n’abandi baterankunga cyangwa abafatanyabikorwa ba leta bafasha abarotse batishoboye, ngo haracyari byinshi mu bibazo bahura nabyo bishingiye ahanini ku ngaruka za jenoside.
Murekatete umwe mu bagore batuye mu karere ka Muhanga avuga ko ubuzima bumugora kuko atigeza abona amahirwe yo kugana ishuri ngo abashe kubona ubumenyi bwamuteza imbere.
Akazi akora akaba ari ugucuruza imbuto ku gataro azenguruka mu mujyi wa Muhanga; aka kazi akaba agakora ku buryo butemewe leta itakemera.
Avuga ko nta handi yakura amikoro kuko afite umuryango umureba agomba gutunga. Nubwo jenoside yamusize ari nyakamwe mu muryango wabo yaje kunguka undi muryango kuko yashatse umugabo bakabyarana abana batatu; kuri ubu niwe wenyine ugomba kubatunga kuko umugabo we yaje kwitaba Imana mu bihe bishize.
Avuga ko imbogamizi nyamukuru bahura nayo mu kwiteza imbere ari uy’uko basigaye nta miryango bagira ngo babe bafatanya urugendo nk’abandi banyarwanda, ibi akaba ari imwe mu ntandaro yo kwiheba no kwigunga binabaviramo guhungabana.
Mukeshimana Mariya Goreti utuye mu karere ka Kamonyi ari mu kigero cy’imyaka 27, nubwo nawe yagize amahirwe yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi, yamutwaye abavandimwe be n’ababyeyi.
Avuga ko ihungabana n’ubukene aribyo biza ku isonga mu bizahaza ubuzima bw’abarokotse. Ku bwe ngo ihungabana riracyari ikibazo kuko nta baganga bahagije bo gufasha abarifite.
Agira ati: “abantu bafite ihungabana ni benshi cyane kandi abaganga bakaba bake n’abahari ubasanga mu bitaro byo mu mijyi ukuntu”.
Mukeshimana akomeza avuga ko abarokotse bajya bahura n’ibibazo byo gutotezwa aho batuye mu midugudu nk’aho usanga hari abajya batera amabuye ku mazu y’abarokotse jenoside cyane cyane mu gihe cy’icyunamo.
Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigega cyayo cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FARG abarokotse bahabwa inkunga z’ingoboka zitandukanye nko kurihirwa amashuri, gufashwa kuvuzwa, bamwe burubakirwa amazu ndetse kuri ubu amwe muri yo atangiye kugenda asanwa kuko hari aho byagaragaye ko ashobora kuzagwa kubayabamo kubera gusaza.








