Tag Archive | "Rwanda fish"

Rwanda | Ngororero Abatuye

Rwanda : Ngororero: Abatuye mu mujyi wa Ngororero batangiye kubona amafi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Kuwa gatatu tariki ya 6 Kamena 2012, ku isoko ryo mu mujyi wa Ngororero muri aka karere hatangiye kuboneka amafi aturutse ku bworozi bwa koperative Imyumviremyiza ikorera muri aka karere, mu byo ikora hakabamo n’ubworozi bw’amafi.

Rwanda | Ngororero Abatuye

Abamenyereye aka karere bavuga ko ari ubwa mbere ibi babibonye kuko ngo ubusanzwe kubona ifi muri aka karere byari nk’inzozi, ku buryo byashimishije benshi maze bagatonda umurongo muremure aho iyi koperative yacurizaga ndetse hakabamo n’umubyigano.

N’ubwo bavuga ko ari ubwa mbere babonye amafi muri aka karere, hari ibyuzi by’amafi bihamaze imyaka itari mike ariko ngo ntamusaruro byari byarigeze bitanga kubera ko abatangiye ubu bworozi batari babimenyereye bagafata amafi yabo nabi kugeza aho minisiteri ibishinzwe ifashe ibyo byuzi ikabiha abandi babishoboye harimo n’iyi koperative.

 

Aya mafi yacurujwe bwambere akaba yarororewe mubyuzi by’ahitwa Bwavu mu kagali ka Nyange ho mu murenge wa Ngororero. Nsanzamahoro Jean ukuriye iyi koperative yadutangarije ko intego yabo ari ugutezimbere ubu bworozi maze bakanyomoza abibwiraga ko muri aka karere ntamafi yahaba.

Gusa Nsanzamahoro avuga ko bazana ayo mafi kwisoko batari baziko ari bugurwe kuko bidasanzwe bimenyerewe muri aka karere bikaba ari nabyo byatumye bagurisha ku giciro gito (amafaranga 1500 ku kilo), ariko bakaba barabonye ko abanyangororero bayakunze kuburyo batazashobora guhaza isoko.

Ubwo twageraga ahacururizwaga aya mafi twasanze abantu bafite amatsiko menshi ari nako bahamagara bagenzibabo ngo nabo baze kwirebera no guhaha.

Cyakora n’ubwo ari agashya kagaragaye muri aka karere wabonaga n’ubundi aya mafi adakuze ariko abayagurishaga badutangarije ko ariyongano yayo ndetse ngo kuyaroba babifashijwemo n’umukozi w’ikigo cyita kubworozi bw’amafi gikorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi PAIGELAC (Projet d’Appui a l’Amenegement Integre et a la Gestion des Lacs Interieurs).

Mu karere ka Ngororero ubu bworozi bukorerwa ahantu hatatu harimo ibyuzi bya bwira, ibya kazabe, ikiyaga kiri mu murenge wa gatumba, hose hakaba haratewemo abana b’amafi basaga ibihumbi ijana.

Ernest kalinganire


 

 

Rwanda Gakenke Amakoperative yorora amafi

Rwanda |Gakenke: Amakoperative yorora amafi atewe inkunga y’amafi ibihumbi 20 www.bahoneza.com

Tags: , , , ,


Amakoperative atatu akora ubworozi bw’amafi yo mu Karere ka Gakenke yaterewe mu byuzi amafi asaga ibihumbi 20. Abanyamuryango b’ayo makoperative bemeza ko mu gihe cy’umwaka umwe bazabona umusaruro ushimishije.

Rwanda Gakenke Amakoperative yorora amafi

Ahishakiye Frodouard ni umuyobozi wa Koperative « Twite ku mirire » ikorera mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke atangaza ko bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwiza mu gihe cy’umwaka. Kugira ngo babigereho, avuga ko basabwa kwita kuri ayo mafi bayashakira ibyo kurya kuko atabasha gukura atariye no guyarinda ibisimba byayarya, bahakora isuku.

Akomeza avuga ko abanyamuryango bacukuza ibyuzi by’amafi bakageza igihe cyo gutera umurama w’amafi batagifite  ubushobozi bwo kuyagaburira ugasanga nta musaruro babona. Bityo, bigatuma bishyiramo ko amafi adatanga umusaruro mu karere kabo.

Ahishakiye yemeza ko iyo amafi uyitayeho ukayaguburira atanga umusaruro ushimishije. Aha, avuga ko muri koperative yabo baroba amafi ane, akabyara ikiro kimwe.

Koperative « Twite ku mirire » yatewe ibihumbi 13.600, « Terimbere muhinzi-mworozi » yo mu Murenge wa Gashenyi  yaterewe ibihumbi bitatu ndetse n’Ishuri Ryisumbuye rya Nyarutovu ribarizwa mu Murenge wa Nemba na ryo ritererwa ibihumbi 4.200 ku nkunga ya PAGELAC.

 

 

 


Rwanda | AMAFI NI MEZA KU BUZIMA

Rwanda | AMAFI NI MEZA KU BUZIMA ARIKO SI YOSE

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abantu bakunze gufata amafi kenshi mu ndyo yabo baba bafite amahirwe menshi yo guhashya indwara nyinshi zitandukanye harimo n’iza cancer y’impyiko. Amafi afasha ubwonko gukora neza kandi akize kuri proteyine, vitamine n’imyunyu ngugu.

Rwanda | AMAFI NI MEZA KU BUZIMA

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubili w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubili kugira umuze.

Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubili bikanawurinda indwara ku burya hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti.

Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye.

Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.

 

AMAFI YO KWIRINDWA

 

Amafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu. Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi.

 

Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish (zifite ikintu ku mugongo zihishamo), Nazo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu Nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye.

 

Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu henshi ku isi, bagira bati ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi uwtite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?

Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi.

Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini.

Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.

 

AMAFI MEZA

 

Inzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi (mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi) ni yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo.

 

Ariko hari abarozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye.

 

Ifi rero ni ikiribwa kiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikarenze, yokeje cyangwa yumishijwe.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia