Tag Archive | "Rwanda food"

Gutegura indyo yuzuye ntibasaba guteka amafunguro ahenze

Rwanda : Gutegura indyo yuzuye ntibasaba guteka amafunguro ahenze

Tags: , , ,


Gutegura indyo yuzuye ntibasaba guteka amafunguro ahenze

Ibiribwa abantu barya buri munsi, nibyo bigize indyo yuzuye. Ikibazo kiba mu mitegurire ya byo, aho usanga bamwe mu babyeyi batita ku ntungamubiri ziri mu mafunguro bagiye kugabura, maze bikabaviramo kurwaza indwara ziterwa n’imirire mibi.

Mukamwezi Venantie, umukozi ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi, atangaza ko mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, batabasaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo babigisha umumaro wa buri biribwa basanganywe, maze bakabereka n’uko babitegura ngo bigirire akamaro ababirya.

Mu biribwa bw’ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, Mukamwezi avuga ko hakenewe ibyubaka umubiri; aribyo ibinyampeke n’ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, indagara ndetse na soya.

Hakenewe kandi ibitera imbaraga, aribyo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n’ibindi. Hakaza ibirinda indwara aribyo mboga (dodo, amashu, Karoti, ….) n’imbuto nk’imineke, avoka, inanasi, amatunda n’ibindi.

Ibi byose Mukamwezi avuga ko bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy’ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe, rimwe na rimwe bakanga no kubaha igikoma ngo n’uko badafite isukari yo gushyiramo.

Bamwe mu babyeyi barwaje indwara ziterwa n’imirire mibi, batangaza ko abana ba bo bazize uburangare no kutamenya, kuko mu byo bigishwa guteka nta kiribwa na kimwe kigoye kubona. Bavuga ko kubona ibiribwa byujuje intungamubiri bitagoranye.

Ngo mbere bagiraga ubute bwo gusoroma imboga za dodo cyangwa kugura indagara zo kuvanga n’ibiryo. Ubundi hakaba ubwo abana bagiraga ibyo banga kurya, maze bakabihorera.  Ariko ku bw’inama z’ikigo nderabuzima , bamenye buri kiribwa n’akamaro kacyo mu  gutunga umubiri.

 

 

Ibiciro ntibikiyongera mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka

Rwanda | Gatsibo: Ibiciro ntibikiyongera mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka

Tags: , , ,


Ibiciro ntibikiyongera mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umwaka wa 2012 urangire, abantu benshi bamenyereye ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ibiciro bizamuka ku isoko.

Ubwo twasuraga abacuruzi bo mu isoko rya Rwagitima mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo bamwe muri bo badutangarije ko uyu mwaka atariko byagenze bitewe ahanini nuko amafranga yabuze nabaclient bakaba ari ntabo.

Mugabe Emmanuel ni umucuruzi muri iryo soko, avuga ko uyu mwaka ibintu byahindutse abantu bakaba barabuze amafranga bigatuma nabo nk’abacuruzi batabona icyashara uko bikwiye, yagize ati”ukurije nindi myaka yahise usanga ibintu byarahindutse cyane, mbere wasangaga abakiliya ari urujya n’uruza ariko ibintu byarahindutse”.

Ikintu kidasanzwe muri aka karere ka Gatsibo nuko iyi minsi igeze mu gihe hari kuvugwa icyorezo cy’uburenge kibasiye inka, ubu abenshi mu bagatuye bakaba bababajwe nuko ntakaboga kazaba karangwa mungo zabo ku minsi mikuru bitewe nuko inyama nibizikomokaho kugeza ubu biri mu kato.

Iminsi mikuru isanze bitameze neza mu mifuka

Rwanda | Kayonza: Iminsi mikuru isanze bitameze neza mu mifuka

Tags: , , ,


Iminsi mikuru isanze bitameze neza mu mifuka

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko iminsi mikuru isanze bitameze neza mu mifuka ya bo kuko nta faranga riri kuboneka muri iyi minsi mikuru. Ibiciro ngo ntibyazamutse ku buryo budasanzwe, ariko hari abajya mu isoko babura icyo bahaha kubera amafaranga yababanye make.

Mu gihe nk’iki abantu bose baba bashishikajwe no guhaha  iby’iminsi mikuru, ariko umuntu arajya mu isoko agasanga biramurenze kubera amafaranga yabuze nk’uko Mukanyirigira Dativa uhahira mu isoko rya Kayonza abivuga.

Abacururiza muri iryo soko na bo bemeza ko nta mafaranga bari kubona n’ubwo abaguzi baza mu isoko cyane nk’uko Mutumwinka Kayitesi ucuruza ibiribwa mu isoko rya Kayonza abivuga. Agira ati “Abaguzi baraza ariko benshi baba bashaka ko ubahera ku kiranguzo kandi ntibyashoboka, natwe ntitwaba dukora twunguka bigenze gutyo”

Ibura ry’amafaranga mu baturage b’i Kayonza ngo ryaba rishingiye ku mvura yaguye nabi ikangiza imyaka y’abaturage nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babyemeza. Hari impungenge ko abaturage bashobora kuzagira ikibazo cy’inzara kubera iyo mvura yaguye ikabangiriza imyaka.

Abayobozi b’imirenge yahuye n’ikibazo cy’imvura nyinshi bavuga ko igisigaye ari ukuzatabariza abaturage mu gihe bizaba bigaragara ko ikibazo cy’inzara cyakomye. Imirenge ya Murundi, Ndego, Rukara na Mwili niyo yahuye n’ikibazo gikomeye cy’imvura yaguye nabi ikangiza imyaka.

Rwanda | Ngoma: Ibimina byafashije abantu kwizihiza Noheri neza babona ku kanyama

Tags: , , , , ,


Mugihe bamwe mubaturage bavuga ko iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ibasanze mubukene butoroshye ndetse no kuyizihiza uko bisanzwe  bitoroshye, ababa mu bimina bitandukanye bo ikibazo cy’umunsi mukuru  baragikemuye.

Nkuko basanzwe bagurizanya amafaranga mubyo bita ikibina, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukurur neza barya ku kadahingwa (inyama), ababa mubimina bitandukanye bahisemo kugura ikimasa bakakigabana  mu nyungu bungutse uyu mwaka.

Ubusanzwe inyungu ziva mu buryo bo hagati yabo bagurizanya amafaranga maze bakungukirana.iz nyungu zibikwa mu isanduku akaba ari nazo zivamo inka y’umunsi mukuru.

Umusaza umwe uba mu kimina cyo mu karere ka Ngoma ,ubwo yavaga kugabana inyama ,yavuze ko  ikimina kimukuye ahakomeye kuko atari kubona ayo kugura inyama ngo yizihize umunsi mukuru.

Yagize ati”Mwana wa burya kuba nyakamwe biragatsindwa,ubuse iyo ntajya aho abandi bari ngo nanjye njye mubimina nari kuba uwande uyu munsi koko ,habe n’urupfusha ngo ndarufite rwo nari kugura akanyama.ariko ubu ngaka nshyiriye abana n’umukecuru wanjye.”

Uretse kuba bagabana inyama bakuye munyungu z’ikibina,baranasabana bakanwa bakanarya iyo basoza umwaka ibyo byose bikava mu nyungu z’abaguza bashaka kuyakoresha maze bakungukira ikimina.

Abantu benshi bahitamo kuguza mubimina kuko ntangwate baba bafite zo gutanga ku mabanki,bityo bitewe nuko mu kimina baba baziranye kandi bizerana bakayamuha.

Ibimina bigenda biri mubifasha abaturage mu kwiteza imbere kuko bibafasha kwizigamira birinda gusesagura,aho bahura buri cyumweru cyangwa gihe runaka bumvikanyeho bakagenda batombora umuntu umwe baha amafaranga bose,bityo kugera igihe buri wese bamuhaye.

Ibiciro ku masoko ntibyiyongereye mu minsi mikuru nkuko bayri bisanzwe

Rwanda | Ngoma: Ibiciro ku masoko ntibyiyongereye mu minsi mikuru nkuko bayri bisanzwe

Tags: , , ,


Ibiciro ku masoko ntibyiyongereye mu minsi mikuru nkuko bayri bisanzwe

Ibiribwa bitandukanye ku masoko  yo mukarere ka Ngoma ntabwo byigeze bizamuka nkuko byari bimenyerewe mu minsi mikuru kubera impamvu z’amikoro make yatumye abakiriya baba bake ku masoko.

Umuceri, inyama ndetse  n’ibindi biribwa bikunda kuribwa muminsi mikuru nibyo byakundaga guhenda mugihe cy’ iminsi mikuru.

Bitandukanye n’ indi myaka yashize mugihe cy’ iminsi mikuru,uyu mwaka ibiciro by’ibi biribwa ku masoko ntabwo byazamutse  kuko abenshi bahisemo kwirira ibyo bari basanganwe.

Abacuruzi ku maso nabo bemeza ko abakiriya bari bake bagereranije n’abo bari biteze.

Umucuruzi ucuruza umuceri n’ ibirungo mu isoko rya Kibungo   yagize ati ”Byarahindutse kabisa abaturage nta mafaranga bafite, abakiriya ni bake  ntabwo bisanzwe mu minsi mikuru.Ibiciro ntacyahindutse kuko byiyongera iyo babaye benshi”

 

Kurundi ruhande ngo Inyama zo ntabwo ziburira kuko abazicuruza bo  bavugaga ko babonye abakiriya benshi ugereranije n’indi minsi isanzwe.

Umucuruzi w’inyama twasanze ahacururizwa inyama muri iri soko yagize ati” Abaguzi baraza neza rwose ubu turikubaga inka urukurikirane kuko zihita zishira.Ibiciro nabyo ntago twongereye ni 1600 Rwf imvange naho iroti ni 1800Rwf.”

Ubu bukene buje nyuma yuko muri aka karere hamaze iminsi havugwa izamuka  ry’ ibiciro ku masoko,gusa ubu biragenda bigabanuka bitewe nuko ibiribwa bigenda byera n’ibishyimbo n’ ibirayi.

Mu minsi mikuru

Muhanga: Mu minsi mikuru imyama n’ibirayi biri kuba ikibazo

Tags: , , , ,


Mu minsi mikuruMuri iyi mimnsi mikuru y’impera z’umwaka, mu mujyi wa Muhanga hari kuvugwa ibura rya bimwe mu bicuruzwa cyane cyane inyama ariko ngo ntibyabaye nk’umwaka ushize.

Ku munsi mukuru wa Noheli wizihizwa n’abakirisitu b’isi yose bibuka ivuka ry’umucunguzi wabo Yezu Kirisitu, abantu bishimisha mu buryo butandukanye kuri uyu munsi.

Buri wese awizihiza bitewe n’ubushobozi afite, hari abahindura indyo bakarya ibyo batari basanzwe barya. Inyama ni kimwe mu bintu biza ku isonga mu kuribwa ku minsi mikuru nk’iyi.

Mu mujyi wa Muhanga ho kuri uyu munsi wa Noheli inyama benshi bakunze kwita imbonekarimwe cyanwa akaboga zari zabaye ikibazo kuko ngo zaguzwe ku buryo budasazwe.

Umwe mu bazibaga, Kibonge avuga ko abantu batangiye kugura inyama ku mugoroba bucya haba Noheli kuburyo ngo byageze kuri Noheli ubwaho abantu bazishaka babaye benshi kugeza n’ubwo hari abazibuze.

Yagize ati: “akaboga kari kabaye akaboga kuri Noheli, twabaze inka nke kandi abaguzi ari igitero!”.

Haba mu isoko rya Muhanga ndetse no mu mabagiro yandi yo muri uyu mujyi inyama ngo hari aho zabaye ikibazo cyane cyane nk’inyama zikunzwe n’abatari bake nk’imyijima n’izindi zikunzwe ngo zabonye bacye cyane.

Si inyama zabuze gusa muri uyu mujyi kuko ngo n’ibirayi byabaye bicye hamwe na hamwe kuko ngo nabyo baguzwe  n’abatu batekaga amafiriti kuri uyu munsi.

Aha aba bacuruzi bakaba babona ko ku munsi wa Bonane ibintu bigomba guhinduko kuko ngo badahinduye imikorere hari byinshi bazangirika kuri uwo munsi.

Aba bacuruzi ariko batangaza ko icyashara babonye kuri iyi Noheli gitandukanye kure n’icyo babonye kuri Noheli y’umwaka ushize.

Bavuga ko kuri iyi y’uyu mwaka ibintu bitagenze neza nk’umwaka ushize kuko ngo wabonaga uyu mwaka nta mafaranga arimo ugereranije n’uwashize.

Muringa nawe ni umucuruzi agira ati: “nta mafaranga ariho nabiboneye kuri Noheli kuko hari n’abazaga kwikopeha batari bake, ibintu ntigeze mbona indi myaka”.

Ku byerekeye n’umutekano mu karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi wako nta kibazo cyavutsemo kuko polisi, ingabo n’abandi bashinzwe umutekano bakajije kuwubungabunga. Aha ariko n’abaturage bari bshishikarijwe kuzirinda guteza umutekano muke.

 

 

 

Urugo rufite abana

Rwanda : Urugo rufite abana rugirwa n’ibijumba

Tags: , , ,


Urugo rufite abana

Bamwe mu bahinzi batuye mu murenge wa Cyinzuzi,ho mu karere ka Rulindo baravuga  ko urugo rurimo abana , rugirwa n’ibijumba ,ngo kuko iyo umwana afashe ikijumba ubona ko ariye kandi yishimye.

Ngo hari n’abamara kurya ibindi byo kurya ,ariko nyuma bakarenzaho ikijumba,ibi ngo bikaba bigaragaza ko ikijumba ari ingenzi mu banyarwanda,by’umwihariko abana.

Gusa ngo muri uyu murenge wa Cyinzuzi,mu minsi ishize ibijumba byari idorari,aho wasangaga bigura abantu bifite.Aba bahinzi bavuga ko mu isoko igitebo cy’ibijumba mu minsi ishize cyashoboraga  kugura hagati y’amafranga ibihumbi bitatu n’ibihumbi bibiri na Magana atanu.

Bamwe mu bahinzi b’ibijumba twaganiriye ,bavuga ko ibijumba ubu bimaze kuboneka mu isoko,ugereranije no mu gihe cyashize.

Nyirantege Berenadette,ucuruza ibijumba mu isoko rya Remera y’abaforongo riherereye mu murenge wa Cyinzuzi,avuga ko ibijumba bimaze kuboneka.

yagize ati”Mu minsi ishize ikijumba cyaryaga urugo rwifite,kuko ibijumba byahendaga cyane.Ubwo rero ugasanga bigurwa n’abakire gusa.Ubu muri ino minsi ibijumba byarabonetse n’ubwo atari cyane.Ubu igitebo kiragura amafranga igihumbi na Magana atanu.N’ubundi hari utabasha kuyabona ariko nibura sinka mbere”

Karekezi ati”Twe mu cyaro ibiryo byacu n’ibijumba,iyo byabuze rero tuvuga ko inzara yateye.Nka hano mu isoko usanga abantu benshi bagura ibijumba ,ukabona ko abaturage babikunze.Muri iyi minsi byarabonetse .Mu minsi ishize byahendaga ku buryo nta mukene wabashaga kubigura.”

Uyu musaza akomeza agira ati”Jye ndabihinga ariko nanjye iyo iwanjye nabibuze ndahangayika kuko mba mbona ko abana bashonje.Ingo zifite abana barenze babiri burya zigirwa n’ibijumba.”

Abaguzi nabo ngo basanga bihenda n’ubwo byeze.

Nirere Maderene,avuga ko ibijumba bihenze

Yagize ati”yego wenda sinavuga ko bimeze nk’uko mu minsi ishize byari bimeze ariko nanone biranahenze.Hari umuturage udaashobora kubona amafranga igihumbi na Magana atanu igitebo cy’ibijumba kiri kugura muri ino minsi.Byareze ariko ntibiragera aho umuturage yifuza.”

Aba bahinzi kandi bakomeza bavuga ko mu gace batuyemo hakunze kwera ibijumba bikaba bituma n’ahandi mu yindi mirenge baturanye baza kugurira ibijumba mu isoko rya Remera y’abaforongo.

 

 

 

m_Abanya Rulindo bikundira

Rwanda : Abanya Rulindo bikundira inyama y’akabenzi.

Tags: , , , , , ,


Rwanda : Bamwe mu baturage batuye  mu karere ka Rulindo bavuga ko bikundira inyama y’ingurube, ngo kuko ariyo iryoha .

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rulindo bavuga ko bikundira inyama y’ingurube, ngo kuko ariyo iryoha .

n’ubwo abenshi muri abo baturage  bemeza ko ihenda ugereranije n’inyama zindi,ngo barayigura cyane ugereranije n’uko bagura inyama zindi.

Muzehe Kabarira avuga ko akanyama k’ingurube kamugwa neza,ikindi  ngo kagira icyanga kurusha inyama z’inka.

Yagize ati”iwanjye iyo batetse akanyama k’ingurube simva mu rugo, kuko mba ntegereje ko gashya mpari ngo nkarye kagishyushye.Abana n’umugore nabo bakunda inyama y’ingurube ku buryo iwanjye bose bayikunda nta kibazo cyo kuvuga ngo nababangamira ku bijyanye n’imirire”

Avuga ko Inyama y’ingurube ihenda ariko ngo kuko ari yo imuryohera aremera akayigura.

Maniriho Jean Damascene we afite resitora ku isoko rya base, nawe avuga ko abaza kurya muri resitora ye bakunda kurya inyama y’ingurube.

Yagize ati”nkora akazi ka Resitora ,ku munsi w’isoko niho nkora, kuko mu isoko rya Base haba haje abantu benshi baturutse impande nyinshi,ugasanga bose bakeneye kurya. ncuruza ibiryo bitandukanye birimo n’inyama.Usanga abenshi barya inyama z’ingurube ,bavuga ko ari zo ziryoha ugereranije n’izindi”

Avuga ko Ku munsi ashobora gucuruza inyama z’ingurube nk’ibiro makumyabiri.Akenshi ngo bazirya zumukije nta sosi irimo.

Abakozi bakora mu ibagiro rya Base bavuga ko bagurisha inyama z’ingurube kurusha uko bacuruza inyama z’inka.

Uwitwa Munyeragwe,uhagarariye ababaga mu ibagiro rya Base, avuga ko bashobora kubaga ingurube zirenga mirongo itatu ku munsi w’isoko.

Yagize ati”Hano mu ibagiro rya Base ,dushobora kubaga ingurube zigera kuri mirongo itatu ku munsi,kandi zose zikarangira.Impanvu ni uko abaturage b’ino bakunda inyama z’ingurube kurusha iz’inka.ikiro cy’inyama z’ingurube kigura amafranga ibihumbi bibiri mu gihe inyama z’inka zigura igihumbi na maganane”

Munyeragwe akomeza avuga ko ingurube bazirangura mu baturage ,ngo ingurube imwe nini ishobora kugura ibihumbi mirongo itanu.Abaturage bo mu karere ka Rulindo, kuri ubu hafi ya bose, bahagurukiye korora ingurube ,kuko zibazanira agafaranga gatubutse.

 

Mu minsi mikuru isoza

Rwanda : Mu minsi mikuru isoza umwaka, inyama zibona isoko cyane

Tags: , , , ,


Rwanda : Abacuruzi b’inyama kimwe n’aborozi b’amatungo, bitegura amatungo yo kugurisha mu mpera z’umwaka, kuko ngo mu minsi mikuru isoza umwaka ari yo Noheli n’ubunani,  abantu benshi bakenera kugura inyama bazarya mu kwizihiza iyo minsi mikuru.

Abacuruzi b’inyama kimwe n’aborozi b’amatungo, bitegura amatungo yo kugurisha mu mpera z’umwaka, kuko ngo mu minsi mikuru isoza umwaka ari yo Noheli n’ubunani, abantu benshi bakenera kugura inyama bazarya mu kwizihiza iyo minsi mikuru.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7/11/2012 ubwo twaganiraga  n’abacururiza inyama z’inka mu isoko rya Kamuhanda, mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi,  badutangarije ko batangiye kurangura inka zo kuzabaga mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani kuko icyo gihe abaguzi baba babaye benshi.

Umwe muri bo witwa Bizimana avuga ko muri iyo minsi ari bwo abacuruzi b’inyama bakorera amafaranga agaragara, ati “none se ko umuntu umwe ashobora kubaga inka eshanu ku munsi kandi ubusanzwe yabagaga imwe!”

Ngo icyiza cyo kurangura inka hakiri kare, ni uko iyo ukwezi k’Ukuboza kwageze, ababa bazishaka ari benshi maze zigahenda. Nk’imiryango ifite ubukwe hari ubwo ihitamo kwigurira inka, maze na yo ikajya kuzishomba mu baturage.

Guteganya inyama zo kugurisha mu minsi mikuru ntibikorwa gusa n’abacuruza inyama z’inka, ahubwo n’aborozi b’amatungo magufi bazi ko ari ho babona amafaranga. Umugabo witwa Mugambira wororera inkoko z’inyama  muri Bishenyi ho mu kagari ka Ruyenzi, na we ahamya ko isoko rinini aribona mu minsi mikuru isoza umwaka.

Kuri ubu mu biraro bye harimo inkoko ibihumbi 10, ariko ngo arateganya kongeraho izindi ibihumbi bitatu, kugirango mu mpera z’umwaka hatazagira umuguzi ukenera inyama z’inkoko akazibura.

 

 

Imboga ntizigihenda

Rwanda | Huye: Imboga ntizigihenda, ariko ibirayi birakosha

Tags: , , , , ,


Imboga ntizigihenda

Mu kwezi kwa 3, ukwa 4 n’ukwa 5 imboga zarahendaga cyane mu mugi wa Butare ku buryo abantu bose bibazaga ikibitera bikabayobera. Kuri ubu, izo mboga ntizigihenda, ahubwo ibiciro by’ibirayi ni byo bigenda bizamuka buri munsi.

Mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Butare, hari aho ujya kugura ibirayi bakaguca amafaranga 280 ku kilo. Aho ni aho babicuruza babiranguye mu isoko ryo mu mujyi, kuko muri iri soko nyir’izina ho bigura 250.

Ibi biciro by’ibirayi na byo bigenda bizamuka buri munsi, kuko aho ibirayi biri kugura 280 byaguraga 250 mu cyumweru gishize, naho mu kwezi kwa gatandatu ho byaguraga 180. Icyo gihe na bwo abantu bavugaga ko ari menshi kuko hari igihe byigeze kujya bigura 150, bakibwira ko hari igihe kizagera igiciro kikongera kumanuka. Nyamara aho kumanuka kirazamuka.

Twifuje kumenya igitera iki kibazo, maze Viateur Safari, umunyamakuru wa kigalitoday ukorera i Nyabihu, kamwe mu Turere twera ibirayi biribwa hirya no hino mu Rwanda, atubwira ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku mpamvu ebyiri: imvura mbi yaguye muri kariya gace mu itumba rishize ndetse no kuba ibirayi byo mu Rwanda bisigaye bigurwa n’abacuruzi bo mu bihugu duturanye.

Safari yagize ati “mu kwezi kwa 3 n’ukwa 4 mu Karere ka Nyabihu haguye imvura nyinshi ku buryo isuri yangije imirima iri kuri hegitari 611,4. Muri iyo mirima kandi harimo n’iy’ibirayi. Ibirayi rero ntibyeze cyane kandi bishakwa na benshi, ku buryo usanga abahinzi basarura amakamyo abahagaze iruhande ahita abitwara. Aya makamyo, harimo n’abijyana i Burundi no muri Uganda.”

Ibi ni na byo umucuruzikazi w’ibirayi wo mu isoko ryo mu mugi wa Butare avuga. Yagize ati “ibirayi byo mu Ruhengeri abantu barabikunda cyane kuko ngo bigira ifiriti iryoha cyane. Ni na byo biribwa za Bujumbura, binavugwa ko n’i Bugande bijyayo”.

Tugarutse ku biciro by’imboga, zo ubu ziragurika. Ibitunguru byari byaravuye kuri 300 ku kilo bikagera kuri 900, ubu biri kugura 400. Inyanya n’intoryi na byo byongeye kugurika kuko akadobo kaguraga 250 cyangwa 300 kakaza kugera kuri 700 ubu kasubiye kuri 300.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia