Tag Archive | "Rwanda Fruit"

Imineke ndetse

Rwanda : Imineke ndetse n’igitoki bibitse ibyiza byinshi birimo no kurinda umubiri indwara nyinshi zirimo na Cancer zitandukanye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Imineke n’ibitoki bisanzwe bidahiye bifasha umubiri mu kuwurinda indwara nyinshi

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net habaho ubwoko bubiri bw’imirire y’ibikomoka ku nsina. Habaho imineke iribwa nka deseri  cyangwa ikaribwa nk’ibyo kurya bya mu gitondo “Petit dejeuner”ndetse n’ibitoki biterwa bitekwa mu ngo bikaribwa nk’ibiryo bisanzwe.

Ibyiza by’imineke ndetse n’ibitoki bitekwa

Ubusanzwe imbuto muri rusange zifite akamaro ko kurinda indwara umubiri w’umuntu. Ariko nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti NotreMonde.net uriye  imbuto cyane akunze kutarwara indwara ya Kanseri muri rusange. Ariko ku bushakashatsi bwakorewe ku bagore bo mu Busuwisi  6100 0 bwerekanye ko umuneke ari wo mu mbuto nyinshi zageragejwe,ufite  ubushobozi ntagereranywa bwo kurinda iyi ndwara ya kanseri. Abagabo n’abagore bakaba bafite amahirwe amwe yo kutarwara iyi ndwara igihe bakunze gukoresha uru rubuto.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe bwerekanye ko kurya ibitoki birinda cyane ibyuka na Acide nyinyi zakwangiza igifu. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku bantu ndetse no ku bisimba. Ubushakashatsi bwerekanye ko ibitoki bihingwa mu gihugu cya Thailande byo mu bwoko bwa “Palo na Hom” bifite ubushobozi buhambaye bwo kurinda indwara nk’izi ku mbeba. Ngo kurya ibitoki rero ku buryo bwiza,ni bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara z’igifu.

Ubushakashatsi kandi bwakorewe muri Bangladesh,bwerekanye ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara ya diyare  y’akarande“diarrhée chronique” ku bana. Mu buryo bumwe,kuvanga igitoki n’umuceri bishobora kugabanya diyare ku bana. Ikindi kandi kurya ½ cy’igitoki  kidahiye kugeza ku bitoki 3 ku munsi bishobora kugira uruhare mu kugabanya diyare yaba iy’igihe gito cyangwa iy’akarange ku mwana nk’uko urubuga rwa Internet NotreMonde.net rukomeza rubyerekana. Ibyo byose ariko bikongerwaho kujyana umwana kwa muganga bakamufasha.

Kurya ibitoki kandi n’imineke,bigabanya indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso. Kurya ibitoki cyane,ni ukuvuga ibitoki 3 cyangwa garama 400 ku biryo bishobora kugabanya  ibyo bita “radicaux libres” bitari byiza ku mubiri,nyuma y’amasaha 2 umaze kurya. Ibi kandi binagabanya ibinure bibi ku mubiri” LDL-cholestérol” cyangwa se “Mauvais cholesterol” bikunze gutera indwara z’umutima n’imitsi.

Kurya ibitoki kitari imineke kandi birinda indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2. Ibyo bigaterwa nuko bigira” amidon”ubwoko bw’isukari” ikomeye ifite akamaro kanini mu kugabanya umubyibuho ukabije ku bawufite. Ikindi kandi iyi sukari yo mu gitoki igirira akamaro kanini uturemangingo tw’umubiri “cellures”  kuri insuline. Iyi amidon kandi iba mu gitoki kitari imineke,ituma habaho kudakorwa cyane kwa insuline mu mubiri kandi  ikarinda n’isukari nyinshi mu maraso “glycemie” “taux de sucre dans le sang” ku batarwaye Diabete yo mu bwoko bwa 2 cyangwa ku bayirwaye.

Ibyiza biba mu bitoki ndetse no mu mineke akaba ari byinshi cyane bifasha mu kurinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye. Akaba ari ngombwa ko abantu bagomba kubifata kugira ngo birinde,ariko nanone bakiyambaza abaganga kugira ngo bamenye neza uburyo babikoresha n’uko babikeneye.

 

Rwanda Avoka inshuti y’abanyantege nke ndetse n’abafite imirire mibi

Rwanda : Avoka ni urubuto rutuma uruhu runoga ndetse rufitiye akamaro umubiri kubera vitamine zarwo

Tags: , ,


Rwanda Avoka inshuti y’abanyantege nke ndetse n’abafite imirire mibi

Avoka inshuti y’abanyantege nke ndetse n’abafite imirire mibi

Avoka ni rumwe mu mbuto zikunze kuboneka mu Rwanda ndetse rudahenze cyane ugereranije n’igiciro cy’izindi mbuto. Uru rubuto rukaba rukungahaye kuri Vitamine nyinshi zigirira cyane akamaro umubir ndetse n’uruhu rw’umuntu. Nk’uko urubuga doctissimo.fr rubyerekana avoka ibonekamo Vitamine nyinshi zirimo vitamine A, vitamine E ,Potasiyumu,Vitamine C ,ibyubaka umubiri,ikindi kandi muri avoka hakaba habonekamo Vitamine zose zo mu bwoko bwa B.

Avoka ni nziza ku ruhu

Urubuto rwa Avoka rukungahaye kuri vitamine E. Iyi vitamine , ikaba ijyanye n’iby’ubwiza ,ituma uruhu runoga ndetse ikarurinda gukanyarara n’iminkanyari.  Uretse ibyo kandi avoka igira n’imyunyu ifitiye akamaro gakomeye umubiri w’umuntu. Muri yo harimo umunyu ngugu wa Potasiyumu uhagije ku mubiri uherekejwe n’amavuta meza  cyane y’umwimerere afitiye akamaro umubiri Avoka ikaba ifite akamaro cyane ku banyantege nke n’abafite imirire mibi bitewe n’urwunge rwa Vitamine yifitemo zikenerwa cyane mu mubiri.

Hari izindi Vitamine umubiri ukenera ziganje muri avoka

Muri avoka nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na Doctissimo.fr harimo mg 38 za Fosifore Harimo lipide zingana na 26.4%, ibinyasukari bingana na gr 5,1%. ku ijana, Kalori zingana na 245ndetse n’ibyubaka umubiri bingana na gr 1, 7. Hiyongeraho na Vitamine zitandukanye zirimo  Viitamine A,ingana na 290%,tsiyamine ingana na 920 mg ,Vitamine C,Kalisiyumu n’izindi. Vitamine zo mu bwoko bwa B nazo zifitiye umubiri akamaro cyane zibonekamo.

Kimwe n’izindi mbuto Avoka ifite akamaro kanini cyane ku mubiri kandi ni byiza kwitabira kuyirya kuko yo ari agahebuzo. Ntitwakwibagirwa kubabwira ko imbuto kimwe n’imboga ari bimwe mu birinda indwara umubiri w’umuntu,ari nayo mpamvu kwitabira kubirya bigira akamaro gakomeye cyane ku buzima bw’ukunze ku bikora ndetse no ku muryango we. Shishikarira gutegura imbuto n’imboga ku meza yawe kuko burya kwirinda biruta kwivuza.

 

 


Rwanda Elle prépare de la confiture

Rwanda : Elle prépare de la confiture à base des différents fruits

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Cette productrice de confiture se nomme Nyirantwari Henriette, vit dans le secteur Cyanika, district de Nyamagabe.

 

Rwanda Elle prépare de la confiture

Pour produire cette confiture, elle se sert des plusieurs fruits comme les fraises, les prunes, la papaye, les goyaves et autres fruits. Elle s’approvisionne auprès des agriculteurs de la vallée entre Nyamagabe et Huye qui vendaient leur production à l’ex coopérative Configi spécialisée dans les confitures et jus de fruits.

A l’instar de la confiture, elle fabrique des jus à base des ananas et prunes. Elle vend sa production dans les alimentations des villes de Huye et Kigali.

Elle a débuté ses activités en 2000 après avoir achevé ses études universitaires dans le département « Food Sciences » au KIST.

Elle déclare : «  J’ai commencé par produire des jus et je les vendais aussitôt car je n’avais pas du matériel pour la conservation. Petit à petit j’ai pu montrer mes produits dans les expos. Au bout d’un moment, j’ai commencé à fabriquer des confitures ».

De par ses modestes moyens, elle n’est pas en mesure d’écouler ses produits hors du pays. « Pour augmenter la production de la confiture, cela demande beaucoup d’investissements et je n’ais pas cet argent. Il faudrait trouver des bouteilles où mettre mes produits, acheter les fruits avec les agriculteurs car ils ne peuvent pas vendre leurs produits sans qu’on puisse les payer… Alors que souvent, on ne me paie pas tout de suite lorsque j’écoule mes produits » a-t-elle indiqué.

Elle signale que les produits venant de l’Uganda sont moins chers que ses produits d’où cette aptitude des consommateurs de ne pas acheter sa production. Car le litre de confiture de sa production se vend 4000frs rwandais et est directement comestible.

Malgré tout, elle garde espoir que ses objectifs de développement seront atteints. A cet effet, depuis 12 ans qu’elle fabrique de la confiture, elle est parvenue d’acheter du matériel d’usine d’une valeur de 7 millions de francs rwandais. D’autant plus qu’elle a fait progressé seule puisqu’elle est veuve depuis 1998.

Nyirantwari projette d’agrandir son usine, en acquérant un véhicule essentiel dans l’écoulement des produits. Elle envisage de s’attaquer à la fabrication des biscuits car elle s’est déjà procuré le four nécessaire a la fabrication des biscuits.

 

 

 

 

 


 

Rwanda Atunganya konfitire yifashishije

Rwanda : Atunganya konfitire yifashishije imbuto zitandukanye

Tags: , , , ,


Uyu utunganya komfitire ahereye ku mbuto zitandukanye ni uwitwa Nyirantwari Henriette utuye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe.

Rwanda Atunganya konfitire yifashishije

Imbuto yifashisha akora konfitire ni inkeri, imihuhu, amapapayi, inanasi, ibinyomoro, amapera n’igihingwa cyitwa rubarube. Inyinshi mu mbuto akoresha azigura n’abazihinga  mu gishanga kiri hagati ya Nyamagabe na Huye bahoze bazigurisha na Koperative configi yatunganyaga konfitire n’imitobe ihereye ku mbuto.

Uretse konfitire, Nyirantwari akora n’imitobe mu nkeri, inanasi n’ibinyomoro. Anatunganya amido yifashishwa mu kumesa ahereye ku myumbati ndetse n’iyifashishwa mu guteka akura mu ndabo bita kana. Ibyo byose akora abigurisha mu nzu zigurisha ibiribwa (alimentations) ahanini zo mu mugi wa Butare n’uwa Kigali.

Ibi bikorwa yabitangiye mu mwaka wa 2000 akirangiza kwiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa (food science) muri KIST. Yagize ati: “natangiye nkora imitobe nakoraga nkayishyira muri firigo hanyuma nkayigurisha n’abahita bayinywa kuko icyo gihe nari ntarabona ibikoresho byo gukora iyabikwa igihe kirekire. Nyuma yaho natangiye kuzajya njya mu mamurikagurisha, bukebuke ntangira gukora na za konfitire”.

Kugeza ubu ntarabasha gukora konfitire nyinshi cyane ku buryo yagira iyo asigarana muri sitoke avuye kugurisha. Nta n’ubwo arabasha kurenga imipaka y’u Rwanda ngo agurishe no hanze yarwo. Ibi biterwa n’ubushobozi bukeya. Yagize ati: “kugira ngo mbashe gukora konfitire nyinshi byansaba amafaranga menshi ntafite, harimo ayo kugura amacupa yo kuzishyiramo, ayo kugura imbuto n’abahinzi kuko nta wakwemera gutanga imbuto ze adahawe amafaranga ako kanya, nyamara njye akenshi aho njyanye konfitire badahita banyishyura, ….”

Imitobe yo akora iyo abonye abayifuza kuko iva i Bugande igura make ari yo abantu bahitamo kurusha iyo we akora: icupa rya litiro ririmo umutobe wo gufungura arigurisha 4000. Uyu mutobe uba ari umwimerere kandi ushobora gufungurwa.

N’ubwo ataragera aho yifuza, afite icyizere ko azabigeraho. Iki cyizere kandi gifite ishingiro. Mu myaka 12 amaze akora, yabashije kwigurira ibikoresho by’uruganda rwe bihagaze muri miriyoni 7, Yubatse amazu yo gukoreramo ahagaze muri  miliyoni 25. Amafaranga akura mu bikorwa bye kandi anamutungira urugo yifasha wenyine kuko yapfakaye mu mwaka wa 1998.

Nyirantwari rero afite umugambi wo kuzagura uruganda rwe rukaba runini, akagura imodoka yo kwifashisha mu gutwara ibyo agiye kugurisha dore ko kugeza uyu munsi abitegera imodoka. Aranateganya kuzajya akora ibisuguti (biscuits) kani n’ifuru yo kuzikora ubu arayifite.

 

 

 

 


Rwanda Imbuto z’amacunga zirinda indwara

Rwanda : Imbuto z’amacunga zirinda indwara zimwe na zimwe zakwibasira umubiri

Tags: , , , , ,


Rwanda Imbuto z’amacunga zirinda indwara

Amacunga ni imbuto zikunze kuboneka hirya no hino ku masoko mu Rwanda ndetse ni zimwe mu mbuto zihingwa n’Abanyarwanda.Uretse kuba mu Rwanda rikunze guhingwa  ni rumwe mu mbuto zikunzwe cyane ku isi nk’uko Jules Dupond w’umufaransa abisobanura . Uyu muganga avuga ko imbuto z’amacunga zikungahaye kuri Vitamines ariko cyane cyane vitamine C.

Vitamine C iboneka cyane mu icunga ikaba ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu uririye ngo kuko ifite ubushobozi bwo kuba ryakingira indwara nk’umusonga, inkorora idakira cyangwa y’igikatu, Asima, igituntu,. Uretse ibyo kandi uru rubuto rufasha no mu rwungano ngogozi, aho rufasha umuntu kwituma neza. Nk’uko Muganga Dupont yakomeje abitangaza ngo kurya amacunga kenshi bituma indwara nyinshi nk’ibicurane zigabanya ubukare, kuko agira ibirinda umubiri byinshi. Amacunga afasha amagufa n’amenyo gukomera bitewe n’umunyu wa Kalisiyumu ubonekamo. Kubera Acide folique ibamo,icunga rituma ubwonko bukora neza. Ku banywi b’inzoga kandi ngo uwanyoye umutobe w’amacunga ashobora kutararikira inzoga cyane.

Uretse muganga Dupont,urubuga rwa Interineti doctissimo.fr rwerekana ko mu mbuto z’amacunga habamo Manyeziyumu,ukaba ari umunyu utuma habaho itembera ryiza ry’amaraso mu mubiri ”bonne circulation du sang”, uretse ibyo kandi nk’izindi mbuto zose iyo umuntu arukoresheje rukunganirwa n’ibyo kurya bindi rutuma umubiri ugira imbaraga.

Icunga rigira vitamine B6, ituma umwuka mwiza wa “Oxygene” ugera mu bice byose by’umubiri nk’uko tubikesha urubuga zahabutime. “Agaciro ntungamubiri kaboneka muri urwo rubuto ubigereranije na garama 100 zarwo, usangamo vitamine A, vitamine B ingana na “Thiamine” 0,08mg, vitamine C ihwanye na mg 49, Karisiyumu ingana na MG 33,fosifori ifite ikigero cya miligarama 23, hakiyongeraho potasiyumu ingana na miligarama 300.

Ibyiza byo kurya amacunga ni byinshi nk’uko abahanga mu bumenyi bw’imbonezamirire babitangaje, kuko ngo urwo rubuto rugizwe na 85% by’amazi kandi umutobe w’amacunga ukaba ubonekamo intungamubiri nyinshi umuntu atapfa kubona mu zindi mbuto izo arizo zose. Isukari iboneka mu macunga ngo ingana na garama  8,5 kugera ku gipimo cya garama 12 muri garama 100 wafata z’urwo rubuto. Gusa, ngo ibyo byose biboneka mu icunga rihiye neza. Ikindi kivugwa kuri iyo sukari iba mu macunga, ngo ni uko itera ingufu mu mubiri ku buryo bworoshye” .Si mu rubuto gusa ngo kuko no mu bishishwa by’icunga, havamo amavuta meza akoreshwa mu guteka ndetse bikavamo imwe mu miti ivura indwara zitandukanye zifata umubiri w’umuntu.

Ibyo ngo binifashishwa mu gukora imibavu. Nababwira iki rero,nimukoreshe urubuto rw’icunga maze mugire ubuzima buzira umuze ariko munubaka imibiri yanyu kuko kwirinda biruta kwivuza.


Rwanda Urubuto rwavoka

Rwanda : Avoka ni urubuto rufitiye umubiri akamaro

Tags: , , , ,


Rwanda Urubuto rwavoka

Urubuto rw’avoka

Avoka ni urubuto rubumbabumbye. Ikunze kugira ibara ry’icyatsi kibisi cyangwa umutuku wijimye ujya kwirabura ndetse ikagira n’ikibuto kinini imbere. Ni urubuto ruri mu muryango w’izo bita “Persea” zo mu rwego rwa “Cauraceae”.

Avoka ikungahaye kuri vitamine E. Aha, twakwibutsa ko vitamine E ari vitamine y’Ubwiza kuko ituma uruhu runoga kandi ikarinda ko uruhu rwagira iminkanyari. Avoka igira kandi umunyu ngugu witwa Potasiyumu uhagije ndetse n’amavuta meza. Inombe ya Avoka ni ingenzi cyane ku bantu bafite intege nke ndetse no ku bana bagaragaza ibimenyetso by’indwara z’imirire mibi.

Urubuga rwa internet Doctissimo.fr ruvuga ko mu rubuto rw’Avoka habonekamo Vitamine A ingana na 29 ku ijana. Habonekamo Tsiyamine ingana na mg 920, Niyasine ingana na mg 1,1. Vitamine C ingana na mg 16. Kalisiyumu ingana mg 10. Fosifore ingana na mg 38. Ibinyasukari bingana na gr 5,1. Lipide ingana 26,4 ku ijana. Ibyubaka umubiri bingana na gr 1, 7 na Kalori 245. Vitamine ziboneka muri Avoka harimo iya C, ifite igipimo kingana na mg 11 kuri garama 100.

Ibi bituma Avoka iba ku isonga mu mbuto zicururizwa mu mijyi. Mu mujyi wa Arusha ho mu gihugu cya Tanzaniya, avoka igira igiciro cyo hejuru ugereranije n’izindi mbuto. Vitamine A iboneka muri Avoka ingana na miligarama 0,185 kuri garama 100. Ibi bigereranywa n’ibiboneka mu mbuto z’Ibinyomoro.

Muri avoka kandi habonekamo vitamine zose zo mu rwego rwa B ku rugero ruhwanye n’inshuro 5 kugeza ku 10 kurusha izindi mbuto. Habamo vitamine E ku rugero runini. Ibyo ni ukuvuga mg 1,85 kuri garama 100, ibyo rero bikayihesha agaciro karenze ak’izindi mbuto.
Akamaro k’avoka ku buzima ni ntagereranywa. Bitewe n’ubwinshi bw’amavitamine n’imyunyu ngugu bikungahishije avoka, bituma igira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi. Abantu bafite umuze na bo, icyo kiribwa kibafasha gukemura icyo kibazo. Ikindi kiyivugwaho ariko tutarakorera ubushakashatsi, ni uko ngo yaba irwanya ikibazo cy’uburemba ku bagabo.

Rwanda | Le ‘citron permet au sang de bien circuler dans le corps humain.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Le citron est l’un des fruits que les gens n’adorent pas consommé du fait de son gout aigre. Mais le citron a un rôle important dans l’augmentation du sang dans le corps mais aussi permet la bonne circulation sanguine.

D’après le livre « Santé pour les aliments », le citron augmente et nettoie la quantité du sang humain. C’est pourquoi les personnes qui souffrent d’anémie doivent consommer du citron. En outre, le citron augmente les cavités de circulation du sang donnant ainsi une fluide circulation du sang.

Le citron présente un avantage au consommateur de bien uriner car les cavités de l’urètre sont bien nettoyées au moyen du citron. Si le citron contient de la vitamine C, il prévient différentes maladies. Le citron améliore la fraicheur de la peau, d’où une personne qui présente des problèmes d’humidité de la peau est susceptible de consommer du citron.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia