Gatumba Mining Concession ni sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, irasabwa kwishyura no kwimura abaturage begereye aho ikorera ubucukuzi bwayo kuko bukomeje kwangiza ubutaka n’amazu by’abaturage.
Intambi zangiriza abaturage ziturikirizwa ikuzimu mu myobo
Nyuma y’iminsi itari mike hari impaka hagati y’iyo sosiyete n’umuturage witwa Hakizimana Odilo wo mu kagali ka Cyome asaba ko yakwimurwa kuko ubucukuzi bwa GMC bumwangiriza amazu ariko iyo sosiyete ntibikozwe kubera ko aho hantu ngo hahenze, ubu noneho ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba buvuga ko bugiye gusaba GMC kwimura Odile ndetse n’abandi baturage begereye aho hantu.
Niyonsaba Ernest, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba avuga ko icyo cyemezo bagifashe nyuma y’uko babonye ko ibikorwa bya GMC bikomeza gusatira amazu y’abo baturage ari nako asaduka kubera intambi zituritswa bacukura amabuye, bityo bikaba bishobora kuzateza impanuka.
Inkuta z’inzu n’urugo zarasadutse
Niyonsaba avuga ko atari Odilo wenyine ugomba kwimurwa kuko hari n’abandi baturage baturanye nawe bigaragara ko bashobora kuzahura n’impanuka zitewe n’ibikorwa bya GMC, ariko abatekinisiye b’iyo sosiyete bafatanyije n’abakarere ka Ngororero bakaba aribo bazemeza umubare nyawo w’ababangamiwe n’ibyo bikorwa.
Odilo yitegereza aho intambi zasataguye munsi y’aho atuye
Niyonsaba avuga ko nubwo GMC itaremeza bidasubirwaho niba igiye gukora icyo gikorwa byihutirwa nabo babona ko ikibazo kiremereye kandi ubuyobozi bukaba butakwemera ko abaturage babigenderamo.
Mbere y’uko hafatwa izi ngamba, GMC yari yarasabwe guhitamo kwimura abo baturage cyangwa kubashakira ubwishingizi bwabo, ibyabo n’imiryango yabo ariko nabyo ntibyakorwa.


