Tag Archive | "Rwanda genocide survivors"

Gatumba Abacitse ku icumu bo mu murenge

Rwanda | Gatumba: Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Gatumba beguriwe amazu 155

Tags: , , ,


Umuhango wo kubamurikira amazu baguriwe, wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 15/11/2012 mu kagari ka Kamasiga. Uhagarariye abacitse ku icumu  mu murenge wa Gatumba Ngarambe Innocent yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba idahwema kwita ku barokotse ikaba yarabubakiye amazu.

Abarokotse jenoside bavuga ko hakiri amazu akeneye gusanwa kandi ko hari abantu batarabona aho batura bagasaba ubuvugizi kugirango n’abo bake basigaye babone amazu. Abahawe amazu nabo bagasabwa kuyafata neza bifashishije gahunda zinyuranye zibafasha kwiteza imbere.

Umwe mu bahawe amazu Niyonsaba Clement ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero budahwema kubazirikana mu cyazamura imibereho yabo. Ashimira by’umwihariko ubuyobozi bwa FARG bubagenera inkunga, anasaba ko FARG yarushaho kunoza imibereho yabo kuko hakiri abataragera ku rugero rushimishije.

Gatumba Abacitse ku icumu bo mu murenge

 

Uhagarariye IBUKA mu karere ka  Ngororero Niyonsenga  Jean d’Amour avuga ko ubufatanye bw’Akarere na FARG mu kuzamura imibereho myiza y’abacitse kw’icumu ari ntamakemwa. Yijeje abagifite amazu agomba gusanwa ko uko bushobozi bugenda buboneka bazatabarwa vuba.

Kuva bazeguriwe ku mugaragaro, inzu bashobora kuzitangaho ingwate muri banki bakaba babona inguzanyo ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kuba yayigurisha. Mudahogora Violette umukozi w’akarere ufite abatishoboye mu nshingano ze atangaza ko muri rusange abatishoboye bose bamaze kubakirwa amazu 559 mu karere ka Ngororero.

Abasaza n’abakecuru b’inshike, ababana mu nzu badafite icyo bapfana,abubakiwe ku butaka bw’abanyamadini  ntabwo bari mu beguriwe amazu burundu ariko basobanuriwe ko bateganirijwe ibindi bisubizo.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bashyize ahagaragara ibibazo bibabangamiye. harimo ikibazo cy’inka bemerewe bakaba barategereje bigatinda, ikibazo cy’imitungo yabo itarishyuwe, hamwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza aho batuye bikaba bigiye gushakirwa ibisubizo.

 

 

Rwanda | Imfubyi za jenoside

Rwanda : Imfubyi za jenoside zarerewe mu miryango zishimiye kubakirwa amacumbi

Tags: , , , , ,


Nyuma ya jenoside, zimwe mu mfubyi zasigaye zagiye kurererwa mu miryango yabo cyangwa se mu bari inshuti z’ababyeyi babo. N’ubwo abo babakiriye hari byinshi babafashije, abo bana babaga mu gihirahiro cy’aho bazerekera mu minsi iri imbere. Bishimiye kuba leta yaratangiye kububakira amazu ya bo.

Tuyisenge Dorothée w’imyaka 34, utuye mu mudugudu wa Nyarubaya, akagari ka Mataba , Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi; avuga ko hari umuryango wari waramwakiriye nyuma yo kubura ababyeyi be muri jenoside, maze bamujyana kuba I Kigaali.

Rwanda | Imfubyi za jenosideAho I Kigali yahahuriye n’ibibazo byinshi birimo no gushaka umugabo bakananirana kandi batari barasezeranye. Ubwo rero ngo yari yarihebye kuko yari yaragarutse iwabo I Kayenzi akajya aba mu nzu z’amacumbi kandi ntabushobozi bwo kuzikodesha afite.

Ubwo twamusangaga ku nzu yubakiwe na leta ku Nkunga ya FARG (Ikigega cya leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside batishoye), uyu mubyeyi yatangaje ko yishimiye iki gikorwa leta yakoze cyo kwibuka imfubyi nazo bakazubakira, kuko ngo iyo bataza kububakira, hari benshi bari kuzahura n’ibibazo kuko imiryango yabakiriye ishobora kubirukana bakabura aho berekera.

Mu bana bubakirwa amazu, hari n’abagira amahirwe yo kongera kubana n’abavandimwe babo basigaranye.

Mukaharirwa Agathe urangije amashuri yisumbuye na Mupenzi Gilbert wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, bubakiwe inzu mu kagari ka Bunyonga , umurenge wa Karama, akarere ka Kamonyi. Abo bana bava inda imwe, bavuga  ko bishimiye kongera kubana mu rugo rumwe, kuko kuva jenoside irangiye buri wese yarerewe ukwe mu miryango.

Mukaharirwa aragira ati “ turishimye cyane kuko njye na musaza wanjye tutigeze tuba hamwe, twabaga mu miryango itandukanye, wenda umuntu akabona afashwe nabi cyangwa umwe agakumbura undi ariko nta bushobozi afite bwo kujya kumusura”.


 

Rwanda Nyamasheke Abaturage barasabwa

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kurushaho kwita ku bacitse ku icumu.

Tags: , , , , ,


Rwanda Nyamasheke Abaturage barasabwa

Mu muganda udasanzwe wo kurwanya no guhangana n’ibiza wabaye tariki ya 19/05/2012, Visi perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite honorable Kankera Marie Josée yasabye abaturage b’umurenge wa Bushekeri n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kwita ku bacitse ku icumu.

Mu biganiro byatanzwe nyuma y’umuganda, honorable Kankera yihanganishije abacitse ku icumu ababwira ko bariho kandi hari icyizere cyo kubaho kuko leta ibashyigikiye, ndetse ikaba ishishikajwe no kwita ku batishoboye muri rusange.

Mu ijambo rye honorable Kankera yagize ati: “mugire uruhare mu gufasha abacitse ku icumu batishoboye uko mushoboye kose ndetse n’ibyo mudashoboye mukore ubuvugizi.”

Yabasabye kugarura umuco wa kera warangaga abanyarwanda wo kubana no gufashanya ndetse no gukundana muri byose.

Aya magambo yo guhumuriza abacitse ku icumu kandi yagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste mu muhango wo kwibuka abakozi ba leta bazize jenoside yakorewe abatutsi bakoreraga muri komini zahurijwe muri aka karere wabaye tariki ya 12/05/2012, aho yababwiyeko badakwiye guhangayika kuko icyizere cyo kubaho gihari kandi bashyigikiwe.

Kuba hafi abacitse ku icumu no kubafata mu mugongo ni kimwe mu bikorwa bituma baruhuka bityo bagakira ibikomere byo ku mutima batewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 nk’uko uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo Nzasabayesu Enock akunze kubivuga.

 

 

 

Rwanda | Nyabihu la

Rwanda | Nyabihu: la fourniture de 444 matelas aux élèves parrainés par le FARG

Tags: , , , , ,


Le fonds d’assistance aux rescapés du génocide (FARG) a délivré 444 matelas aux élèves parrainés par ce fonds dans le district de Nyabihu ce 26 avril 2012

Rwanda | Nyabihu laCes matelas seront délivrés dans les différents établissements scolaires de ce district où sont scolarisés ces enfants comme l’a affirmé Rwamucyo Francois chargé de les acheminer.

Par ailleurs, FARG ne se concentre pas seulement dans cette activité,  ce fonds d’assistance se penche aussi dans le paiement des frais scolaires de ces enfants rescapés pauvres. FARG s’active aussi dans la fourniture du matériel scolaire, l’aide en matière de santé à ces enfants, la construction des maisons de logement et autres.

Ce type d’activités aide énormément non seulement ces enfants dans leurs vies quotidiennes mais aussi d’autres rescapés adultes que ce fonds vient en aide.

 

Rwanda | Nyamasheke Abaturage

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage bubakiye uwacitse ku icumu utishoboye mu muganda.

Tags: , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AbaturageMu muganda rusange ngarukakwezi wabaye tariki ya 28/04/2012, abaturage bo mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi wo mu karere ka Nyamasheke bafatanije n’abakozi b’akarere, bubakiye umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 inzu watahaga mu kazu gato kadakwiriye kubamo umuntu.

Nk’uko Uwimana Baptiste w’imyaka 25 wubakiwe icumbi yabitangaje, ngo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi yahise ajya i Kigali gushaka ubuzima baza no kumufunga, nyuma afunguwe nibwo yagarutse ku ivuko agondagonda akaruri gasakaje amabati atatu nk’uko ubushobozi bwe bwabimwemereraga, ubu kaba yari akamazemo igihe kigera ku mwaka.

Iyi nzu yubakiwe ngo ni kuri gahunda y’umurenge wamushakiye ibiti, imisumari n’amabati hanyuma abaturage batanga umuganda wo kuyubaka nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi Kamali Aimé Fabien yabivuze. Yanatangaje ko bazamushakira n’inzugi n’amadirishya byo kuyikinga.

Kamali yagize ati: “Mwabonye ko umurimo twari twiyemeje tuwugezeho kuko gushaka ari ugushobora.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste nawe wari witabiriye uyu muganda yashimiye abaturage ko bitabiriye umuganda kandi bagakora igikorwa cy’urukundo cyo gufasha mugenzi wabo ubabaye ngo nawe ajye mu buzima nk’ubw’abandi.

Yavuze ko muri nyamasheke bimaze kugaragara ko abaturage batirengagiza akababaro k’abandi atari bya bindi ngo agahwa kari ku wundi karahandurika.

Aba baturage kandi banahomye inzu y’umukecuru witwa Nyirarushatsi ndetse banasakara amabati yari yaravuyeho.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

 

Burera Imiryango icyenda y’abacitse

Rwanda | Burera: Imiryango icyenda y’abacitse ku icumu rya Jenoside yagabiwe inka

Tags: , , , , ,


Burera Imiryango icyenda y’abacitse

Imiryango icyenda y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Burera, tariki 12/04/2012, bagabiwe inka zo gukomeza kubafasha mu mibereho yabo.

Mukarugwiza Ancilla ukomoka mu murenge wa Rugarama ni umwe mu bagabiwe inka.  Avuga ko inka yagabiwe izamushoboza kubona ibyo atari afite kuko nta yandi mikoro yari afite.  Agira ati “njyiye kubona amata y’abana, mbone ifumbire, nshobore no kwikenura mu tundi twose nkennye”. Yemeza ko agiye gufata neza inka yagabiwe kuko ayiteze ho umusaruro mwinshi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwagabiye iyi miryango inka nyuma yuko buganira na komite y’abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere, hanyuma bukumva icyo uwacitse ku icumu akeneye cyamufasha kurushaho;  nk’uko umuyobozi wungurije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, yabisobanuye.

Inka esheshatu zagabiwe abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Rugarama naho eshatu zigabirwa abo mu murenge wa Butaro.


 

Rwanda | Nyabihu Hari ibikorwa

Rwanda | Nyabihu: Hari ibikorwa biteganijwe gukorerwa imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda zibana

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu Rwanda ni nyinshi. Muri zo harimo benshi bagiye babura ababo bagasigara ari imfubyi zibana nta mubyeyi n’umwe zigira. Ni muri urwo rwego mu Karere ka Nyabihu habarirwa abana b’imfubyi za Jenoside zibana zitagira n’aho zikinga umusaya.

Rwanda | Nyabihu Hari ibikorwa

Nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri Nyabihu yabidutangarije, ngo hari ibikorwa biteganijwe mu gufasha abana nk’abo b’imfubyi za Jenoside zibana muri iki gihe cyo kwibuka.

Bimwe mu bikorwa biteganijwe harimo kurangiza kubaka inzu izabamo abana b’imfubyi za Jenoside zibana 7, barimo abakobwa 3 n’abahungu 4 zabanje kuba mu kigo cy’amashuri cya APEREL, nyuma ziza gukodesherezwa inzu yo kubamo, ubu hakaba hateganijwe ko inzu yabo bwite batangiye kubakirwa ngo bazabemo izarangizwa.

Juru avuga ko, bashimira intore cyane z’urubyiruko zagize uruhare mu kubaka iyo nzu. Akaba ashimira n’akarere ngo kuko gakora uko gashoboye kagakodeshereza amazu abacitse ku icumu batarabona aho baba  ndetse kagashakira n’ibiribwa imfubyi za Jenoside zibana muri Nyabihu. Hakaba harimo izo mu murenge wa Jenda n’izo mu murenge wa Rambura muri Kadahenda.

Mu bikorwa nk’ibi abaturage bakaba bahamagarirwa kugira umutima utabara nk’uwagiye ubaranga mu bihe byo kwibuka mu myaka yashize kuko bagiye bitanga kugira ngo bafashe bagenzi babo kugira ngo bikure mu bukene.

Juru Anastase akaba yatangaje ko yizeye ko n’ubundi abaturage bazagira uruhare runini mu gufasha bagenzi babo mu bikorwa biteganijwe mu gihe cyo kwibuka ngo kuko abaturage ubwabo batanze 12.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda zo gufasha abacitse ku icumu mu mwaka wa 2011.

Ayo mafaranga akaba yaraguzwemo inka zorojwe abacitse abacitse ku icumu, andi hakubakwamo amazu.

Uhagarariye Ibuka muri Nyabihu akaba asaba n’ubundi ubufasha bw’abaturage mu gufasha bagenzi babo bacitse ku icumu batishoboye muri iki gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18.


Rwanda | Huye Abarokotse jenoside

Rwanda | Huye: Abarokotse jenoside bakeneye kuganirizwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Huye Abarokotse jenoside

Aya magambo yavuzwe na Madamu Izabiriza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi, mu Karere ka Huye, cyabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 7 Mata.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yagize ati: “Abatuvuyemo bagiye mu gihe cya pasika ubwo twibuka izuka rya Yezu. Nta gushidikanya ko bagiye heza. Twebwe iyi myaka 18 twayikozemo iki? Aho ntitwaheranywe n’agahinda?”

Aha madamu Izabiriza yatanze urugero rw’umukecuru warokotse jenoside aherutse kumva avuga ngo: “narihanganye, aho bigeze nimunyegere munganirize”. Ku bw’ibyo, Madame Jeanne yagize ati: “ntibihagije kubakira abarokotse jenoside no kubaha amafaranga. Tubegere tubaganirize. N’abishe kandi bakeneye kuganirizwa”.

Madame Izabiriza kandi yasabye ko ufite icyo azi ku byabaye muri jenoside wese yabyandika kuko ibi ari byo bizanyomoza abahora bavuga ko nta jenoside yabaye bitewe n’inyungu babifitemo. Aba bapfobya jenoside kandi na bo uyu munyamabanga nshingwabikorwa yabageneye ubutumwa: “Reka bakwite Umunyarwanda uri mu gihugu cyawe, kuko n’iyo wagenda hanze yarwo ukamererwa neza, witwa impunzi y’Umunyarwanda”

Mu kurangiza ijambo rye yashimiye abari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo maze yungamo agira ati: “Ndashima ko abantu biyongera buri mwaka kurushaho”


Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwa

Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwa nabyo- John Gasaraba

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ibyabaye twoye guheranwaAbacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu karere ka Burera barasabwa kudaheranwa n’agahinda kuko baheranwe nako katuma batiteza imbere kugira ngo baharanire ejo hazaza.

tariki ya 07/04/2012 ubwo mu karere ka Burera batangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, John Gasaraba wari uhagarariye Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko ntawe ukwiye guheranwa n’agahinda.

Yagize ati “Ibyabaye twoye kujya duheranwa nabyo kuko duheranywe nabyo ntaho twazageza igihugu cyancu” nk’uko Gasaraba yabisobanuye.

Yagize ati “ (Ibyatubayeho) ubitekereje ukabishyira mu mutima wawe uricara hamwe ugaheranwa n’agahinda ukaba ushobora no guhura n’ibibazo bikomeye”.

Akomeza avuga ko iyo umuntu yaheranwe n’agahinda nta murimo wundi ashobora gukora. Nta n’gitekerezo kizima umuntu ashobora kugira nk’uko Gasaraba yabisobanuye.

Mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, abacitse ku icumu bakwiye kwihangana, bakagira umutima wa kigabo kugira ngo baharanire ejo hazaza.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi  mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera wabereye mu murenge wa Rusarabuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 67.

 

 

Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Rwanda | Muko: Hajonjowe abarikotse Jenoside batishoboye bagomba guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Iki gikorwa bagifashijwemo n’ubuyobozi bw’umuryango urengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge no mu tugari ndetse n’abaturage kuko aribo babazi neza; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Muko, Nzabandora Fabien.

Uretse kujonjora abatishoboye, hanakozwe igikorwa cyo gutora komite nshya y’abacitse ku icumu yo mu murenge wa Muko.

Dusengimana Vanancie n’umupfakazi wabuze umugabo n’abana ndetse n’abavandimwe be muri Jenoside aravuga ko naramuka ahawe inka bizatuma abasha kwiteza imbere dore ko yarabayeho mu buzima bugoranye.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia