Tag Archive | "Rwanda Genocide"

m_Abakozi ba Airtel bakoze urugendo rwo kwibuka Jenosid1

Musanze: Abakozi ba Airtel bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside

Tags: , , , , , , ,


Abakozi ba Sosiyete y’Itumanaho Airtel  bo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 28/05/2014,  bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma banaremera umwe mu bacitse ku icumu utuye mu Kagali ka Kigombe  mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.

Abo bakozi ahanini bagizwe n’urubyiruko rw’abasore batangiriye urugendo rwabo mu Mujyi  rwagati wa Musanze berekeza ku Rwibutso rwa Muhoza. Bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zigera kuri 400 zihashyinguye barangije bashyira indabo ku mva.

m_Abakozi ba Airtel bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside

Umukozi w’akarere n’uhagarariye Airtel mu Karere ka Musanze bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

 Sangano Theoneste ukuriye ibikorwa bya Airtel mu Karere ka Musanze, yavuze ko bakoze urugendo mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside no guharanira ko itasubira kuba ukundi.

Yavuze kandi ko bateguye icyo gikorwa bagamije  gufata mu mugongo uwacitse ku icumu bamuremera ngo na we abashe kwiyubaka. Aba bakozi bashyikirije  Mukandayisenga Goreti wacitse ku icumu  utuye mu Kagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza  inkunga y’ibihumbi 200.

Uyu mubyeyi usa naho yasigaye wenyine  kuko umuryango we  hafi ya wose watikiye muri Jenoside,  yemeza ko kumusura no kumuha inkunga  ari ikimenyetso cy’uko atari wenyine nubwo umuryango we washize.

m_Abakozi ba Airtel bakoze urugendo rwo kwibuka Jenosid1

Abakozi ba Airtel bashyikirije Mukandayisenga Goreti inkunga y’ibihumbi 200.

 Mukandayisenga ati: “ Biranshimishije cyane kuko iyo nabaga ndi mu gihe cy’icyunamo nihebaga cyane kuko nta muvandimwe nabaga mfite ngo arangeraho ariko biranshimishije kuba abakozi ba Airtel bansuye bakankomeza nanjye ntabwo nkihebwe ngo ndi njyenyine kuko ndi kumwe nabo.”

Ngo nubwo afite ikibazo cy’uburwayi yatewe na Jenoside, iyi nkunga ahawe izamufasha kwihangira umurimo  abashe kubona icyo abana barya.

Ngoma: Uwo mu muryango w’abahoze ari abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibungo yaremewe n’ibi bitaro

Ngoma: Uwo mu muryango w’abahoze ari abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibungo yaremewe n’ibi bitaro

Tags: , , , , , , , ,


Ngoma: Uwo mu muryango w’abahoze ari abakozi b’ibitaro bikuru bya Kibungo yaremewe n’ibi bitaro 

Mu gikorwa cyo kwibuka abakozi b’ibitaro bikuru bya kibungo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi bitaro byaremeye uwo mu muryango wa Kagimbura Antoine wari umukozi w’ibi bitaro wabiguyemo muri Jenoside.

Abakozi b’ibitaro bya Kibungo baremeye uyu muryango bawuha inka ngo iwufashe mu kwiyubaka witeza imbere.

Ibi bitaro bya Kibungo biherereye mu karere ka Ngoma byaguyemo abari abakozi babyo bagera ku munani, abarwayi abarwaza n’abandi bari bahahungiye 30 ndetse n’abandi baguye mu bigo nderabuzima by’ibi bitaro bagera kuri 30.

Muri uyu muhango ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo kuri uyu wa 26/05/2014 bwavuze ko bibabaje cyane kuba hari abaganga bijanditse muri Jenoside bibabaje kuko ubundi abaganga babereyeho gukiza bikaba ari nabyo byatumaga abantu bahahungira baziko bakira.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Namanya William yavuze ko igikorwa cyo kwibuka abakozi b’ibitaro bazize Jenoside bizakomeza kujyana no kugena uwarokotse utishoboye akaremerwa.

Yagize ati ”Ubundi kwa muganga umuntu ahagana aziko ahakura ubuzima ariko muri 1994 siko byagenze kuko abicanyi baje bakahabatsinda ndetse barimo na bamwe mu bari abaganga. Nyuma yo gutanga inka umwaka utaha turateganya kubakira undi utishoboye.”

Mukantabana Esther, uwakiriye iyi nka yavuze ko ashima cyane ubuyobozi bw’ibitaro bwashyizeho gahunda yo kwibuka aba bakozi kuko ngo bibagarurira icyubahiro bambuwe n’ababicaga.

Yagize ati ”Ndashima cyane ubuyobozi bw’ibi bitaro kandi nkanizeza ibi bitaro ko inka bampaye ngo inteze imbere nzayifata neza kandi ikazamfasha kwiteza imbere mu buhinzi nkoresha ifumbire kandi nywa amata azatuma ngira ubuzima bwiza.”

Uwaje ahagarariye umuryango Ibuka mu karere ka Ngoma ,Gihana Samson, yavuze ko ashima cyane ibitaro bya Kibungo kuba byarateguye igikorwa cyo kujya bibuka abakozi babyo bazize Jenoside ndetse n’uburyo bafasha abayirokotse.

Mu ijambo rye yagize ati :Turashimira ubuyobozi bw’ibi bitaro ko budahwema kuzirikana kubacitse ku icumu cyane cyane mu gikorwa nk’icyo cyo kwibuka aho baremera umwe mu bayirokotse. Turishimira kandi ko abenshi mubayirokotse ubu bamaze kwigira bize, bakora kandi biteje imbere.”

Mu buhamya bwatanzwe  bwagaragaza ko hari bamwe mubari abaganga batatiye igihango cyo gukiza amagara y’abantu ahubwo bakabavutsa ubuzima bijandika muri Jenoside. Bamwe mu nterahamwe zavuzwe ko zibasiye abatutsi bari bahungiye kuri ibi bitaro ndetse zikanabica harimo uwitwa Cyasa,wahoze afungiye muri gereza ya kibungo mbere yuko abarimo bimurirwa muzindi iyi gereza ikagirwa iyabagore gusa.

Nyagatare: Inka baremewe zabakijije ubworo

Nyagatare: Inka baremewe zabakijije ubworo

Tags: , , , , , , , , , ,


Uretse kuremera abantu,  ni ngombwa no ko banasurwa kugira ngo bakomeze kwibona mu muryango nyarwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare kuri uyu wa 14 Gicurasi nyuma yo gusura abacitse ku icumu batishoboye borojwe inka umwaka ushize. Abasuwe nabo banejejwe n’iki gikorwa ndetse bavuga ko amatungo borojwe yabakikije ubworo bw’amata.

Abasuwe ari nabo baremewe inka umwaka ushize ni abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 5 batishoboye. Doctor Ruhirwa Rudoviko umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare avuga ko impamvu basuye abo boroje bagirango barebe ko amatungo bahawe afashwe neza. Uretse n’ibyo ariko ngo kubasura biri no mu rwego rwo kubaba hafi kugira ngo nabo babone ko bitaweho.

Nyagatare: Inka baremewe zabakijije ubworo

Inka ya Mukamudenge twasanze iri mu zindi ivuye ku ibuga.

Abasuye nabo bashimye iki gikorwa ndetse banabagaragariza icyo amatungo bahawe amaze kubagezaho. Umukecuru Mukamudenge Anastasia utuye mu mudugudu wa Mihingo akagali ka Gakirage umurenge wa Nyagatare, Avuga ko nubwo  inka yahawe yapfushije inyana yayo ikivuka ariko nanone ayikuramo litiro 6 ku munsi. Uyu mukamo ngo watumye akira bwaki imibereho ye irushaho kuba myiza ndetse ngo n’umushyitsi aramusura akamuzimanira amata.

Nyuma yo kubona ko abantu borojwe, inka zabo zimeze neza kandi zahinduye ubuzima bwabo, ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko byabateye imbaraga bityo ubu bateganya koroza abandi bacitse ku icumu batishoboye umunani. Iki gikorwa cyo kikaba giteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.

m_800px-HuyeDist

Huye: Bagenerwa inkunga kubera ko jenoside yabashegeshe

Tags: , , , , , ,


m_800px-HuyeDist

Ubwo ku itariki ya 3/5/2014 abaturage bo mu murenge wa Ngoma bibukaga jenoside yakorewe abatutsi, Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Norbert Mbabazi, yasobanuye ko inkunga itangwa igihe abantu bateraniye mu kwibuka akenshi ihabwa uwacitse ku icumu utishoboye bitewe n’uko jenoside yabashegeshe ntibabashe guhita bakomeza ubuzima.

Asobanura igituma hari abarokotse jenoside bagiye bagaragara nk’aho basigaye inyuma, igihe abaturanyi babo bo batera imbere, Norbert Mbabazi yagize ati “ Aho benshi bageze mu gihugu bagafatanya n’abandi guhita bihuta, icyo gihe twe twari tugikomeretse mu mitima, twarimo twibaza niba ubuzima bushoboka, kuko jenoside yatunyeganyije inkingi z’imitima.”

Yunzemo ati “ Ni yo mpamvu benshi barokotse jenoside bagiye basigara inyuma mu ntambwe bagombaga gutera.”

Icyakora, ngo ikimushimisha ni uko kugera kuri uyu munsi abenshi muri abo batahise babona imbaraga zo gukorana umurava ngo batere imbere bamaze kugarura intege, bakaba na bo  ubu baramaze gutera intambwe.

 Mbabazi anashimira abarokotse jenoside ko bahisemo kutihimura ku babahemukiye. Ati “Icyatumye dusigara ni ukugira ngo tuzabare iyi nkuru mbi. Ni cyo kigomba gutuma duhitamo ubuzima.

Nyabihu: Bashimiwe ubwitabire,ubwitonzi n’ubwitange bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo

Nyabihu: Bashimiwe ubwitabire,ubwitonzi n’ubwitange bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo

Tags: , , , , , , , ,


Abaturage b’akarere ka Nyabihu barashimirwa ubwitabire, ubwitonzi n’ubwitange bagaragaje muri gahunda zari ziteganijwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka. Bakaba bashimirwa uko bitwaye ndetse n’umutima wa kimuntu bagaragaje, aho batanganye ubushake imfashanyo yo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi basizwe iheruheru.

Nyabihu: Bashimiwe ubwitabire,ubwitonzi n’ubwitange bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo

Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu cyumweru cy’icyunamo

Mu gihe ubwitonzi,ubwitabire n’ubwitange ari  bimwe mu bintu by’ingenzi abaturage baba basabwa mu cyumweru cy’icyunamo hunamirwa inzirakarengane z’abatutsi zazize Jenoside mu mwaka w’1994 mu Rwanda, abaturage mu karere ka Nyabihu bakaba basanga barabyubahirije kandi nanubu bakaba bakibikomeje. Ni mu gihe tukiri mu minsi ijana yahariwe kwibuka.

Iratuzi Dado na Habarurema ni bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira. Bavuga ko bitabiriye gahunda zari ziteganijwe mu cyumweru cy’icyunamo neza kandi ko ibiganiro bitangwa n’izindi gahunda zikorwa nko gutanga inkunga ku bushake ifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye,byose biba bigamije kubaka Abanyarwanda.

Bongeraho ko,iyo iriya nkunga itanzwe bamwe bagafashwa kwikura mu byigunge bibafasha cyane kuko bumva ko hari bagenzi babo babitayeho bari kumwe. Ikindi kandi ngo iyo umuntu afashijwe akikura mu bukene,biba bijyanye n’inzanganyamatsiko yo kwibuka aho isaba buri wese  kwibuka  aharanira kwiyubaka.Mu gufasha rero mugenzi wabo,bakaba basanga baba bamufasha no kwiyubaka.

Nyabihu: Bashimiwe ubwitabire,ubwitonzi n’ubwitange bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo

abaturage bashimiwe imyitwarire myiza bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo uyu mwaka

Bitewe n’ubwitonzi,ubwitabire mu gihe cy’icyunamo ndetse n’ubushake bwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye  abaturage bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo,byatumye Sahunkuye Alexandre,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,ashimira abaturage.

Hari kuwa 23 Mata, 2014 ubwo yahuriraga mu kiganiro mu cyumba mberabyombi cy’umurenge wa Mukamira na  bamwe mu baturage bari bagiye guhabwa amatungo.

Mu butumwa  bwari buteganijwe uwo munsi, yanongeyeho kubashimira kuko abaturage bo muri Nyabihu bitanze bagatanga miliyoni 26 mu gufasha abasizwe iheruheru  na Jenoside kandi bakitabira gahunda zari ziteganijwe mu cyumweru cy’icyunamo ku ijanisha risaga  97%.

Sahunkuye yabasabye kugumya kugaragaza ubwitange muri gahunda zose za Leta nk’uko babugaragaje mu cyumweru cy’icyunamo ,anongeraho ko buri wese agomba kurushaho guharanira gukora icyamuteza imbere,kigateza imbere aho atuye,akarere n’igihugu muri rusange.

Kuru ubu, imyitwarire myiza no kurangwa n’umutima w’impuhwe n’ubundi abaturage baracyabisabwa,kugira ngo bakomeze kwihanganisha,gufasha no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu mwaka w’1994.

Ni mu gihe mu Rwanda tukiri mu minsi 100  yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu mwaka w’1994.

Kiziguro: Barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu

Kiziguro: Barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu

Tags: , , , , , ,


Kiziguro: Barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu

Iyi niyo kiliziya ya Kiziguro yaguyemo abatutsi barenga ibihumbi bine muri Jenocide

Abaturage bo mu Kagali ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, Akarere Gatsibo, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, barasabwa gukomeza kuba bugufi abacitse ku icumu, bagakomeza kubafata mu mugongo.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka gatsibo Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habarurema Isaie yabibasabye kuri uyu wa kane tariki ya 24 Mata 2014, ubwo yasuraga abatuye Akagali ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Habarurema avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bubake igihugu, basigasire ubumwe bwabo bityo babane mu mahoro nk’abavandimwe  nta mwiryane hagati yabo. Yagize ati:”Tugire urukundo rw’igihugu cyacu kandi dukomeze tube hafi y’abagizweho ingaruka na Jenoside, duharanire kuraga abana bacu igihugu cyiza kizira amacakubiri”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro, Kavutse Epipanie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yashimiye cyane abaje kubafata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye barimo.

Kavutse yavuze ko nk’Umurenge bazakomeza guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu barimo abapfakazi, imfubyi ndetse n’incike n’abandi basigiwe ubumuga butandukanye.

Uwatanze ubuhamya mu izina ry’abacitse ku icumu mu Kagali ka Ndatemwa Burakari Jean Bosco, yagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi mu Murenge wa Kiziguro, asobanura uburyo abatutsi bagiye batotezwa kuva mu mwaka wa 1990.

Yagize ati:”Nubwo twasizwe iheruheru na Jenoside, turahanira kwiyubaka buhoro buhoro tubifashijwemo na Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda kubera imiyoborere myiza y’igihugu cyacu.”

Yakomeje asaba abaturage bAkaali ka Ndatemwa n’abanya Kiziguro muri rusange, gutanga amakuru y’aho abatutsi bagiye bicirwa kugira ngo babashe gushyingurwa mu cyubahiro, kuko kugeza magingo aya hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye ikiremwamuntu.

Abacitse ku icumu muri Kiziguro abenshi barokokeye kuri Kiliziya ya Kiziguro, ahaguye imbaga y’abatutsi barenga ibihumbi bine muri Jenoside, bahungiye muri iyi Kiliziya bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana ntawe ushobora kubasangamo.

Rulindo: bamwe mu baturage barasaba ko bajya bamenyeshwa icyo inkunga iba yatanzwe yakoreshejwe.

Rulindo: bamwe mu baturage barasaba ko bajya bamenyeshwa icyo inkunga iba yatanzwe yakoreshejwe.

Tags: , , , , , , ,


Rulindo: bamwe mu baturage  barasaba ko bajya bamenyeshwa icyo inkunga iba yatanzwe yakoreshejwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bagenda bakusanya inkunga zitandukanye mu rwego rwo gukomeza gufasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego hatangwa inkunga zitandukanye cyane cyane ziba zigizwe n’amafranga, Gusa ariko bamwe mu baturage bakunze kuvuga ko iyo batanze imfashanyo yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye,ngo batajya bamenyeshwa icyo inkunga baba batanze ikoreshwa.

Tariki 10/4/2014 , Umuturage umwe mu batarashatse kwivuga amazina aganira yagize ati ”Nk’ubu ni kenshi dukusanya inkunga zigizwe n’amafaranga akenshi zo gukomeza gufasha no gushyigikira abavandimwe basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi, ariko duheruka tuyatanga ntitumenya niba ayo mafaranga aba yakoreshejwe cyangwa yarahawe abo twayageneye.”

Uyu muturage akomeza asaba ko nk’ubuyobozi buba bwakusanyije iyo nkunga ,ngo buba bukwiye no kumenyesha abayitanze ibyo yakoze n’uburyo yakoreshejwe ,ngo kuko bituma abantu bagira icyizere ko inkunga batanze koko yageze kubo igenewe, bityo n’ubutaha bakongera bakagira icyo batanga mu rwego rwo gufasha abarokotse batishoboye.

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Tags: , , , , , , ,


Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Abarokotse Jenoside yo muri mata 1994 bo mu karere ka Gisagara barashima aho bageze uyu munsi, haba mu mibanire na bagenzi babo ndetse no mu kwiyubaka, ariko kandi bakanahamya ko ntawavuga ko bageze aho bajya, ahubwo ngo urugendo ruracyari rurerure ari nayo mpamvu bakeneye gukomeza kwegerwa.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarokotse bo muri Gisagara bavuga ko ibikomere bigihari kandi ko iki gihe ari ngombwa kuko byongera gutuma begera mu bitekerezo abo babuze, kandi bakavonamo imbaraga zo guhangana n’ubuzima banyuramo butoroshye.

Bavuga ko bateye intambwe muri iyi myaka 20 ishize, ariko kandi ko urugendo rugihari. Bifuza ko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka kugirango ntihagire uba wenyine ngo aherane n’agahinda. Ikindi bifuza ni uko bafashwa gukomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere kugirango bibafashe kwiyubaka.

Uwimana Emima utuye mu murenge wa Muganza ati “Ibikomere bihoraho kuko ntawakwibagirwa ibyamubayeho cyangwa abo yabuze, ariko ninabyo biduha gukomera kuko twumva dufite inshingano yo kubahagararira tukabahesha agaciro. Turacyakeneye ko abantu batuba hafi cyane nko muri ibi bihe biba bitoroshye kuko natwe kwiyubaka ni urugendo rugikomeza kandi tuva kure”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre karekezi nawe ahamya ko intamwe yatewe n’abanyarwanda muri iyi myaka 20 ari nziza koko nyuma y’amateka mabi banyuzemo, ariko kandi akavuga urugendo rukiriho kandi  ko nibadashyirahamwe ngo barwanye icyakongera gutuma bacanamo n’ubundi nta terambere baba baganaho.

Ati “Aho abanyarwanda bavuye muri iyi myaka ni kure kandi intambwe yatewe n’ibyagezweho biragaragara, ariko kandi urugendo rurakomeza, ubu tugomba gushyira hamwe, tukaba umwe nta macakubiri kuko iterambere ridashingiye ku banyarwanda bunze ubumwe ntiryagerwaho”

Mu karere ka Gisagara ibikorwa byo kubungabunga abarokotse Jenoside birakomeza, basanirwa amazu, basurwa hakumvwa ibibazo byabo bikanashakirwa umuti. Ubuyobozi kandi bukomeza kwibutsa abaturage bose ko kwibuka kudaharirwa abarokotse gusa ahubwo ko ari iby’abanyarwanda bose, abaturanyi bakegerana, ababuze ababo bakegerwa n’ababari hafi.

Burera: Abacitse ku icumu barasaba kugira uruhare rugaragara mu bibakorerwa

Burera: Abacitse ku icumu barasaba kugira uruhare rugaragara mu bibakorerwa

Tags: , , , , , , ,


Burera: Abacitse ku icumu barasaba kugira uruhare rugaragara mu bibakorerwa

Burera: Abacitse ku icumu barasaba kugira uruhare rugaragara mu bibakorerwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bajya bagira uruhare rugaragara mu bibakorerwa ndetse n’ibibagenerwa ngo kuko nibwo ibibazo bafite byakemuka neza kurushaho.

Niyonsenga Fabien, uhagarariye Ibuka mu karere kia Burera, yatangaje ibi tariki 13/04/2014, ubwo mu karere ka Burera basozaga icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Burera bafashwa n’ubuyobozi bw’ako karere mu buryo butandukanye. Aho babubakiye amazu yo kubamo ndetse bakanabafasha mu buzima busanzwe banababumbira mu makoperative kugirango bave mu bukene ndetse no mu bwigunge.

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera bavuga ko bamaze kwikura mu bukene aho bahamya ko bafite ikizere cyo kubaho.

Gusa ariko Niyonsenga Fabien, uhagarariye Ibuka mu karere ka Burera, avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere hari ibindi bagikeneye.

Agira ati “Abacitse ku icumu bo mu karere ka Burera barabasaba ikintu kimwe: cy’uko bajya bagira uruhare rutaziguye, mu buryo bwimbitse kandi bunoze mu bibakorerwa cyangwa se mu bibagenerwa.

“Muri uyu murongo niho twizera ko ibibazo abacitse ku icumu bagira byakemuka neza kurushaho kandi mu buryo burambye.”

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, amara impungenge abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo muri ako karere ababwira ko ari uburenganzira bwabo kugira uruhare mu bibakorerwa.

Agira ati “Iyo umuntu afite uburenganzira nta nubwo abusaba…ibyo ni ihame ndagira ngo mbamare impungenge niba bitakorwaga 100% kuva uyu munsi bikorwe 100%. Ni nayo miyoborere myiza. Muri iki gihugu cyacu ntushobora kugenera umuntu utamubajije icyo ashaka.”

Akomeza asaba abo bishinzwe kujya bafatanya n’abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera mu kugena ibibakorerwa.

Icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Burera cyashojwe hagaragazwa ko abanyaburera batanze inkunga igenewe abacitse ku icumu ingana na miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 643 n’amafaranga 562, n’amashilingi yo muri Uganda ibihumbi 10. Kuri ibyo hiyongeraho inka eshatu ndetse n’ibiro 727 ibigori.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Burera asaba abanyaburera kujya begera abacitse ku icumu rya Jenoside bakabafasha mu buryo buhoraho atari ukubafasha gusa mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka.

Gisagara: Abacitse ku icumu barasabwa kudacika intege

Gisagara: Abacitse ku icumu barasabwa kudacika intege

Tags: , , , , , ,


Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi bo mu karere ka Gisagara barasabwa  kudacika intege no kudaheranwa n’agahinda bagakora bakiteza imbere. ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Léandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara ubwo kuri  uyu wa 13 Mata 2014 hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, umuhango wabereye mu murenge wa Kibirizi.

 Gisagara: Abacitse ku icumu barasabwa kudacika intege

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’akarere ka Gisagara, mu murenge wa Kibirizi hatangiwe ubutumwa butandukanye bunyujijwe mu magambo yavuzwe, indirimbo n’imivugo, ariko kandi bwose bwagarukaga ku guhamagarira abanyarwanda kuba umwe bakirinda gucanamo ashingiye ku moko.

Mukansanga Esperence  watanze ubuhamya yagarutse ku bwicanyi waranze aka gace ariko kandi agaruka no ku mibereho itoroshye ya bamwe mu barokotse cyane cyane abasigaranye ibikomere by’umuiri bibabuza gukora ndetse n’aashaje bataasha kugira icyo bakora, asaba abaturage babegereye ko bajya babafasha.

Ati “Ati hari ababyeyi b’incike batakibashije, mwe mu muturanye nao kandi mufite abana bashobora kubafasha uturimo nko kubazanira amazi mubafashe, dufite n’abandi batabashije gukomera bagashakira umuti mu biyobyabwenge, mudufashe mwese dufatanye kubagarura nabo bagire icyize cyo kubaho”

Mu bibazo abacitse ku icumu mu karere ka Gisagara bagifite, ikiza imbere y’ibindi ngo ni icyi mitungo yangijwe muri Genocide kugeza magingo aya ikaba itarishurwa no kuba hari abacitse ku icumu baba mu mazu bubakiwe akaba ashaje.Gusa ngo ugereranyije n’imyaka yatambutse hari intambwe igenda iterwa mu gucyemura ibi bibazo nubwo bataragera ku gipimo gishimishije.Ibi ni ibitangazwa na Hakizimana Camille umuyozi wungirije w’umuryango Ibuka ku rwego rw’akarere ka Gisagara

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi  mu butumwa bwe yasabye abanyagisagara byumwihariko abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kudacika intege no kudaheranwa n’agahinda bagakora kuko ibyiza biri imbere.

Ati “Ndasaba by’umwihariko abarokotse gukomera, ntibacike intege kuko iyo bacitse intege umwanzi aba ageze ku cyo yashakaga, nibakomere bashikame bakore kuko ibyiza biri imbere”

Kuba akarere ka Gisagara gahana imbibe n’igihugu cy’uburundi,ibi ngo byatumye kaba  kamwe mu bice byabereyemo Genocide igahitana abatutsi batari bacye aho bazaga bashaka guhungira mu gihugu cy’uburundi banyuze mu byahoze ari amakomine ya Kigembe,Nyaruhengeri,Kibayi,Muganza na Muyaga, ariko kand hakaba hari n’abarundi bagiye batiza umurindi interahamwe nabo bakica abanyarwanda.