Tag Archive | "Rwanda Genocide"

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Tags: , , , , , , ,


Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiyeBitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe

Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba  gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda  rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza  bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza  icyumweru kimwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka,  akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa  ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari  kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.

Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu  inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Tags: , , , , , , , ,


Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiyeBitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe

Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba  gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda  rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza  bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza  icyumweru kimwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka,  akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa  ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari  kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.

Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu  inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Tags: , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibizaImiryango ibiri y’abapfakazi batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni yo yatoranyijwe ku rwego rw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo yubakirwe muri iki gihe cy’iminsi ijana y’icyunamo, nyuma y’aho iyo miryango yasenyewe n’ibiza birimo inkangu n’umuyaga.

Umwe mu bagomba kwimurwa, akavanwa aho atuye ndetse akubakirwa ni umukecuru witwa Ancile Icyimanizanye w’ imyaka 63 y’amavuko.

Umugabo we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bari barabyaranye umwana umwe gusa,  ariko na we aza kwitaba Imana. Icyimanizanye abana mu nzu n’umwana yasigiwe na mukuru we na we witabye Imana.

Inzu ye yugarijwe n’inkangu itwara ubutaka bwo hepfo y’inzu, indi nkangu igasenya umukingo uri haruguru y’inzu, rimwe na rimwe bikitura kuri ya nzu isanzwe ifite ikibazo cyo gusaza.

Mu myaka y’1998 umukingo wo haruguru y’inzu wigeze gucika, witura hejuru y’inzu, urukuta rwo haruguru rurasenyuka biba ngombwa ko hitabwazwa umuganda inzu irongera irasanwa.

Icyimanizanye avuga ko muri iyi minsi ahamuteye impungenge ari hepfo y’inzu kuko hacitse inkangu ikomeye, ubutaka bwamaze kugenda, inzu ikaba isigaye hejuru y’imanga ku buryo afite ubwoba ko inzu ari yo igiye gukurikiraho, dore ko zimwe mu nkuta zayo zatangiye kwiyasa.

Ati : “Iyo hagiye gucika, wumva inzu inyeganyeze, ikazungazunga noneho mu gitondo ngasanga haraye hacitse.”

Inzu y’uwo mukecuru n’ubusanzwe irashaje kuko yubatswe kera kandi n’ibiti by’inkingi imiswa yarabiriye kubera ko harimo umugina w’imegeri. Harimo n’imyobo minini ibamo inzoka kuko rimwe na rimwe azibona zisohokamo.

N’ubwo iyi nzu ifite ikibazo cyo kwibasirwa n’inkangu hamwe no kuba ishaje, uwo mukecuru ntibimubuza kuyijyamo nijoro akaryama.

Ati : “Kubera ko kuba ndiho ari inyongezo Imana yampaye, numva ntacyo bimbwiye njya mu nzu nkaryama.”

Icyakora ngo agize amahirwe akabona abashaka kumuha ubufasha yabasaba kumwubakira bakamukura aho hantu hateye impungenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru ubuyobozi bw’umurenge bukizi, akaba ari umwe mu bapfakazi babiri batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside bashyizwe kuri gahunda yo kubakirwa.

Umurenge wa Gihango urateganya gusakarira undi muturage witwa Mukankusi Veronese utuye mu kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu yubakiwe isakaje amabati, ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.

Umurenge ngo uzabubakira uhereye ku nkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishobye, hamwe n’imiganda y’abaturage.

Barateganya gusakara inzu ya Mukankusi bakoresheje amategura kubera ko amabati amaze kuguruka inshuro ebyiri. Kumusakarira ngo bigomba gukorwa vuba ku buryo bitarenze tariki 15/05/2013 bizaba byarangiye .

Kubakira Ancile Icyimanizanye byo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kumwimura akajyanwa gutura ahandi. Umurenge wabanje gufatanya na we gushakisha ikibanza. Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ko imvura igabanuka, noneho umurenge ufatanyije n’abaturage bagatangira kubumba amatafari n’amategura.

Niyodusenga ati : “ Twihaye gahunda ko nibura mu kwa karidwi tuzaba twamaze kumwimura.”

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

Tags: , , , , , , ,


GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi

 Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara  bavuga ko AERG bashinze nk’ihuriro ribafsha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baganira bakanagirana inama, ufite ibibazo agahumurizwa kandi bashakira ibisubizo hamwe.

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi ishingwa abanyamuryango bayo ngo bifuzaga mbere na mbere aho bazajya bahurira bakaganira mu rwego rwo gukemura ibibazo bagira, gukurikirana imyitwarire n’uburere by’abana birera, kuba babona ubufasha ku buryo bworoshye. Aba banyeshuri bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo uubukene, ihungabana, kwigunga n’ibindi cyane cyane ku bana bibana, iyi AERG rero ikaba byibura ibafasha kubona ko batari bonyine.

Ingabire Chantal Umwe muri aba bana avuga ko mbere atajyaga yishima ngo aseke kubera kuba wenyine, agahora yumva ubuzima bubishye nta cyiza abona, ariko nyuma yinjiye muri uyu muryango  abasha kubona ko atari wenyine, kandi ko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibye bagerageza kubaho nawe bimuha ucyizere.

MWITAKUZE Janvier ni Perezida wa AERG IMPUHWE, atangaza ko uko iminsi igenda ishira bagenda babona akamaro ko kuba muri AERG kuko ngo si ukwiyubaka mu mitima gusa kuko batangiye no kujya batekereza imishinga yazabate imbere, bakagirana inama ndetse bakiga no kwizigamira.

Ati “Uyu munsi dufite abana benshi bagiye mu makoperative y’urubyiruko atandukanye kandi ubunako afite umwete wo gukora, natwe hano ubu tugira umusanzu muto muto dutanga, uzakura dushake icyo dukora kandi unadufasha kuba twakemurira ikibazo umwe muri twe aramutse akigize”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurege wa Kansi Bwana RUTABURINGOGA Jérome, ahamagarira aba bana kuba abagabo, bagakuza ingeso nziza zizirana no kwiyandarika, bakita ku kwiha agaciro baharanira kwigira no kwiyubaka. Yabasezeranyije kandi ko umurenge uzababa hafi uko ushoboye ndetse abemerera n’inka zo korora.

AERG Impuhwe igizwe n’imiryango (familles) ine ikaba yemerewe inka 4 imwe kuri buri muryango.

Ruhango: Bijihije umunsi w’umurimo baha amata, inka n’amasuka kubatishoboye

Ruhango: Bijihije umunsi w’umurimo baha amata, inka n’amasuka kubatishoboye

Tags: , , , , , ,


Ruhango: Bijihije umunsi w’umurimo baha amata, inka n’amasuka kubatishoboyeIshuri rya Lycee de Ruhango na Emeru Intwari byo mu karere ka Ruhango, byahisemo kwizihiza umunsi w’umurimo tariki ya 01/05/2013 biremera abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abacitse ku icumu batuye mu mudugudu wa Bumbogo akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango nibo bagenewe impano irimo amata, inka amasuka, kawunga, inbishyimbo n’ibindi.

 Rwemayire Rekeraho Claver uhagarariye inama y’ubutegisti y’ibigo Lycee de Ruhango na Emeru Intwari ashyikiriza abagenerwa bikorwa inkunga babageneye

Rwemayire Rekeraho Claver uhagarariye inama y’ubutegisti y’ibigo Lycee de Ruhango na Emeru Intwari yavuze ko basanze batagomba kwicara mu bigo byabo kandi hari abandi bantu badafite uko bameze.

Claver yavuze iyi ariyo mpamvu bahisemo guhagurakana n’abakozi bose basaga 50 bakaza kwifatanya n’abatishoboye bo muri uyu mudugudu mu rwego rwo kubafasha kwigira no kwihangira imirimo.

Yandagiriye Francine, ni umwe mu bahawe inka ndetse n’ibindi birimo isuka, yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa gikozwe n’ibig by’amashuri. Kuri we ngo inka ahawe igiye gutuma abona afumbire ndetse ngo iyi nka akaba yiteguye kuyifata neza kugirango izororoke neza nawe azaremere abandi.

Rurangwa Sylvan umukozi w’akarere wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’ibi bigo, asaba ko igikorwa nk’iki gikwiye kubera ibindi bigo urugero rwo kujya bitekereza ku batishoboye cyane cyane nko mu bihe nk’ibi byo kwibuka ababo baba barishwe muri jenoside.

Bibaye inshuro ya gatatu ibi bigo bigenera impano zitandukanye abacitse ku icumu batuye muri uyu mudugugu, ubuyobozi bw’ibi bigo, buvuga iki gikorwa kizajya kibaho buri mwaka.

Nyamagabe: Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe cyafashije uwacitse ku icumu utishoboye.

Nyamagabe: Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe cyafashije uwacitse ku icumu utishoboye.

Tags: , , , , , , ,


Nyamagabe: Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe cyafashije uwacitse ku icumu utishoboye.Kuri uyu wa kane tariki ya 02/05/2013, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe n’abajyanama b’ubuzima bakorana nacyo bakoreye umuganda umusore wacitse ku icumu utishoboye mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Ngiryi mu mudugudu wa Munyege, aho bamufashije kubaka igikoni, ubwiherero ndetse n’ubwogero.

Uyu musore witwa Nzabaregerimana Emmanuel ni imfubyi yacitse ku icumu ikiri umwana muto ku buryo atazi agace akomokamo ndetse atanazi niba hari na mwene wabo n’umwe agira, akaba arangije amashuri yisumbuye.

Nzabaregerimana atangaza ko inzu yahawe n’akarere itari ifite igikoni maze kuyicanamo bigatuma amabati yangirika, ubufasha yahabwaga na village d’enfants SOS Gikongoro bwo kwifashisha no kwambara agahitamo kubyigomwa akubakamo igikoni ngo inzu ye izabashe kuramba.

Ati: “Nararebye nsanga umuntu wabaga muri iyi nzu yayicanagamo amabati akangirika. Njya gusaba ubufasha kuri village SOS Gikongoro mbona bitinda kandi hari amafaranga batugenera yo kwifashisha mu tubazo tumwe na tumwe. Ndavuga nti ibyo kwambara reka mbyihoreye ntangira kuyabika neza kuri banki, ageze mu bihumbi ijana ntangira kubaka igikoni ngera aho ubushobozi buba buke”.

Si ubwa mbere uyu musore ahawe umuganda wo kubaka iki gikoni cye kuko ubushize urubyiruko rwamufashije kugihoma n’ibyondo, uyu munsi abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakaba bamufashije kukinogereza n’ibyondo ku buryo yanashyiraho sima abashije kuyibona, ndetse akaba yanakinga.

Akomeza atangaza ko kuba inzego zitandukanye ziri kumufasha bimwereka ko afite inshuti ndetse n’umuryango kandi ko nta kibazo yagira ari kumwe n’abandi.

Jean de Dieu Mwizerwa, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe atangaza ko uyu muganda bawuteguye mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bagomba kuba hafi y’abafite imitima ibabaye bakabereka ko bari kumwe.

Mwizerwa ati: “Turi abantu bashinzwe gukurikirana ubuzima. Rero iyo tubona ko hari abantu baba ahantu hatameze neza ntibidushimisha kandi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima haba harimo abantu bafite imitima itentebutse, ni byiza ko tubegera tukabaganiriza hanyuma tukanabafasha mu buryo bw’amaboko kugira ngo tubereke ko turi kumwe. Ibyo rero bifasha umuntu kwiyubaka ndetse no gutera imbere”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe asaba itsinda ayoboye kumva ko gufasha abafite ibibazo ari inshingano zabo za buri munsi kandi ko bazakomeza kubikora. Aba bakozi cyane cyane abajyanama b’ubuzima begereye abaturage basabwe kubaba hafi umunsi ku wundi  kugira ngo batumva ko ari bonyine, bityo abanyarwanda muri rusange bagire imibereho myiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngiryi wifatanije n’iri tsinda muri uyu muganda, Uwingabire Josephine, yashimiye ikigo nderabuzima cya Nyamagabe kuba cyaratekereje guha umuganda uwacitse ku icumu utishoboye ndetse bakanatanga umusaruro ushimishije.

Ikigo nderabuzima cya Nyamagabe kandi cyanemereye uyu Nzabaregerimana kumworoza ihene ebyiri hagamijwe gukomeza kumuremera ngo abashe kugana mu nzira yo kwigira.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03/05/2013, ikigo nderabuzima cya Nyamagabe kizibuka abari abakozi bacyo, abarwayi n’abarwaza bakiguyemo muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Tags: , , , , , ,


Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utahaJuru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko hakiri imiryango 9 itarubakirwa n’amazu 100 akeneye gusanwa

Mu karere ka Nyabihu,amazu agera kuri 420 niyo amaze kubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije.

Uretse aya mazu 420 yubatswe,Juru avuga ko hasigaye amazu 9 agomba kubakirwa abasigaye batubakiwe ubu bakodesha abandi bakaba bacumbikiwe.

Juru avuga ko mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside,nyuma y’aho mu cyunamo cy’umwaka ushize hasanwe amazu 8,hacyiri andi mazu agera ku 100 akeneye gusanwa. Kuri we asanga amazu 9 atarubakwa aramutse yubatswe ndetse n’andi 100 akeneye gusanwa akabikorerwa,ikibazo cy’amacumbi ku bacitse ku icumu cyaba gikemutse.

 Kuri iki kibazo cy’amazu y’imiryango 9 atarubakwa,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba avuga ko mu mwaka utaha nabo bazaba bubakiwe ikibazo kigakemuka burundu. Yongeraho ko ugereranije n’ibihe byabanje ,abacitse ku icumu rya Jenoside bagenda barushaho kugira imibereho myiza cyane.

Abdoulatif,avuga ko nk’ubuyobozi, bazakomeza kubitaho kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza,batere imbere kandi barusheho kwigira.

 Mu nama yateranye kuri uyu wa 30 Mata,ikibazo cy’amazu akeneye gusanwa nacyo kikaba cyaravuzweho,aho kizitabwaho ku mafaranga yabonetse ku nkunga abaturage batanze bafasha bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka.

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Tags: , , , , , , , ,


During the 1994 genocide victims’ commemoration service this 2013 in Mamba sector in Gisagara district, the mayor of the district Leandre Karekezi has appealed to all people who still have information about the whereabouts of genocide victims so that they can get respectful burials.

This commemoration ceremony started with a mass for the 1994 genocide victims and laying wreaths of flowers to the mass grave containing more than 30,000 bodies.

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

 

People contributed about Rwf49000 to be added to the support of genocide survivors in Mamba sector. Most of the speeches delivered were to support genocide survivors for them to be self reliant as the theme of this 19th commemoration states.

Consolée Uwimana one of the genocide survivors in Mamba sector in her testimony talked about the mistreatment that was accorded Tutsis in Mamba sector towards and during the 1994 genocide against the Tutsis.

Uwimana said that genocide should never happen again for no one should ever experience the atrocities Tutsis experienced during the genocide. She asked the youth to take advantage of the existing good leadership, have education, be self reliant and live in harmony.

Emmanuel Uwiringiyimana the coordinator of IBUKA in Gisagara district appreciated that played a role in the survival of Tutsis during the genocide especially the RPF soldiers who restored peace to Rwandans. He said commemoration should be a period to reminisce and prepare for the future and for everyone to participate in supporting genocide survivors.

The mayor of the district Leandre Karekezi says it is shameful that 19 years down the road after the genocide, people are still laying genocide victims to rest and others are still searching for their relatives.

He says this is due to genocide perpetrators who have not yet opened up to reveal where they hid the bodies, he appealed to such people to reveal such locations so that burial can be done with and people to keep on commemorating instead of burying every year.

Gisagara leaders call on people to reveal whereabouts of genocide victims

Gisagara district commemorates their loved ones

“People should stop holding in the information and help us bury our loved ones in respect they lost when they were killed mercilessly, and periods like this be used only for commemoration” said the mayor.

Genocide survivors in Mamba sector just like all genocide survivors in Gisagara district have achieved a lot in their road to recovery. They are developing through cooperatives and through the support from the district.

 

Ngoma: RURA promises to construct house for elderly Genocide survivor

Ngoma: RURA promises to construct house for elderly Genocide survivor

Tags: , , , , , , , ,


Ngoma: RURA promises to construct house for elderly Genocide survivorThe Rwanda Utilities Regulatory Authority [RURA] promised to construct a house for a 61 year old man Alexis Rwakarema, a 1994 genocide survivor in Rukumberi who has been staying in other people’s home with his 6 children for the past 19years.

 RURA took on this discussion as one way of helping vulnerable people in this area who suffered the 1994 genocide against the Tutsi since this place was badly affected.

 As said by Beathee Mukangabo from RURA they decided to help this area, because it’s one area with very bad history of the genocide.

“We were helped by IBUKA and the National Commission Against the Genocide [CNLG] to select this area because it has very many people suffering all because of the bad incident that happened to them”, said Mukangabo.

 In his words, Rwakarema thanked RURA for the help saying that he was so happy that at last he was going to leave his children somewhere.

 It was however noted that the genocide survivor’s social wellbeing was improving a lot in this area compared to the past years by Callixte Kabandana from ARGR an association for genocide survivors in Rukumberi.

 RURA did not only help this elderly man but also other 5 families of genocide survivors which they promised to continue helping in any way possible.

 These people were encouraged to always strive for self-reliance which will help them gain self-respect.

01

Kirehe-Umuganda wibanze ku gusanira amazu abarokotse Jenoside

Tags: , , , , , , , ,


01Kuri uyu wa 27/04/2007 mu karere ka Kirehe hakozwe umuganda usoza ukwezi ukaba wakorewe mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari aho abaturage bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Kirehe, basaniye amazu abaturage bane bacitse ku icumu muri uyu murenge.

Ibyakozwe bikaba birimo guhoma no gusubiriza amazu, gukinga inzu n’amadirishya kurinda inzu amazi, bakaba banacukuye ubwiherero ku batabufite, gahunda ikaba yari ugufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mukamana Rosette ni umwe mu basaniwe utuye mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari ni umupfakazi akaba afite imyaka 43, avuga ko byamufashije kuko bari baramwubakiye ariko atazi ko bazaza bakamufasha kuyubaka neza none akaba avuga ko kuba umuganda wamufashije kuyihoma bimushimishije, akomeza avuga ko nibakomeza bakamuha na sima yo gushyira kuri iyi nzu ye bizamufasha kurushaho.

Uyu muturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda akaba avuga ko mu bimufasha harimo no kubona abantu bamwitayeho ibi bikaba bigaragarira mu kuba baje kumusanira inzu,akaba asaba ubufasha mu kuba umuganda wazakomeza ukamufasha no kubaka igikoni hamwe no gutunganya inzu abamo mu buryo bufatika.

Dr.Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyamabere rusange n’imibereho myiza y’abaturage akaba yibukije abitabiriye umuganda wo gusanira abarokotse Jenoside ko bagombe gukomeza kubafasha mu yindi miganda mu rwego rwo kubafasha kugira ngo babeho mu buryo buboneye, anavuga ko ibi bizabafasha kutaba mumazu yabasenyukiyeho,akaba abasaba kuba bakomeza gukora uyu muganda buri cyumweru bafasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Pritais yibukije abaturage ko kuba bitabiriye ari benshi umuganda wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ari igikorwa cyerekana ko baba babafashije mu buryo bugaragara, akaba abasaba gukomeza kubitaho babafasha kurangiza gusana amazu yabo anababwira ko akarere kabari hafi mu rwego rw’ubufatanye.

Igikorwa cy’umuganda mu karere ka Kirehe cyibanze ku gufasha abarokotse Jenoside babasanira amazu babukira n’ubwiherero bakaba basaniye abo mu murenge wa Nyamugari akagari ka Kazizi  amazu abarokotse Jenoside bane.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia