Tag Archive | "rwanda Gicumbi"

Gicumbi : Abaturage barashishikarizwa gutura mu midugudu

Gicumbi : Abaturage barashishikarizwa gutura mu midugudu

Tags: , , , , , , , ,


Gicumbi : Abaturage barashishikarizwa gutura mu midugudu

Umuyobozi w’akarere mu muganda wo gusiza ibibanza ahazubakwa umudugudu

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre arasaba abaturage badatuye mu midugudu kuyituramo, ibyo yabibasabye nyuma y’umuganda wo gutunganya umudugudu w’icyitegererezo wa Gabiro hashyirwamo imihanda.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gabiro uri mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Rwamiko numara gutungana uzaba ufite ibibanza bigera kuri 500 ndetse abagera kuri 20  bakaba bamaze gufatamo ibibanza abandi 4 bakaba bamaze kubakamo amazu.

Umuyobozi w’akarere  akaba atangaza ko uyu mudugudu by’umwihariko ugomba gutuzwamo abantu batuye mu manga bitarenze ukwezi kwa cyenda.

Ati “ubuyobozi bw’ibanze buzakoresha uburyo bushoboka kugirango babone uko batuza mu mudugudu, abishoboye batuye mu manga bagomba kwimuka  nta yindi nkunga bahawe, abafite amabati bagakorerwa imiganda yo kubakirwa, abakene bagakorerwa ubuvugizi bwo gushakirwa amabati ariko ntiharenze amezi atatu hari abagituye mu manga mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo”.

Gicumbi : Abaturage barashishikarizwa gutura mu midugudu

Abaturage bitabiriye ari benshi

Yashimiye abaturage uburyo bitanga  bagakorera igihugu ndetse abashishikakariza gukomeza na gahunda za leta zindi ziteganijwe muri uyu mwaka 2012-2013 zitari zarangira zikarangizwa zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

“ mugomba kwitabira gufata ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi dore ko muri buri murenge ariho haboneka igikorwa cy’abaye indashyikirwa mu kurwanya isuri mu gihugu cyose cyatumye akarere gahabwa igikombe na mimisitiri w’intebe cy’akarere ka rwanije isuri”.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gicumbi Major Donat BIKAGA yasabye abaturage kwicungira umutekano bakora amarondo  kuko badashobora kugera ku iterambere nta mutekano bafite.

“ mugomba kumenya aho muvuye n’aho mugeze  bityo mukirinda icyabasubiza inyuma” nk’uko Major Bikaga abivuga.

Hakaba hamaze gupimwa ibirometero icumi na bitanu by’umuhanda muri uyu mudugudu ndetse bikazagenda byiyongera bitewe n’ubwiyongera bw’ibibanza bizaba bikenewe.

 

 

Abaturage barashishikarizwa 2

Gicumbi: Parents curb down malnutrition

Tags: , , , , , ,


The Gicumbi district administration with the support of parents who have children in day cares say the nutrition of their children has significantly improved in the fight against diseases caused by poor nutrition.

Abaturage barashishikarizwa 2

Children in the daycares

Stanislas Kagenzi the vice mayor for finance and economic development on Monday 22nd.April.2013 said the district played a big role in the operations of day cares by giving every sector Rwf400.000 for the operation of day cares.

This amount of money given to the day cares in every sector was meant to buy tools like saucepans, cups, plates and all desired kitchen utensils for the hygiene of the children in the daycares. Parents also provide food for the children including milk or porridge.

The partnership between the district and the parents through daycares will ensure that no single child in Gicumbi district that will be affected by malnutrition. For children who were affected by malnutrition before the beginning of these daycares, the district is about to implement strategies to eradicate poor eating habits in the district.

There is a program in the daycares, where the health advisors put children who have malnutrition problems in one groups and take care of them for one month after which they join healthy children in the daycare.

The residents of Gicumbi district say they are grateful for the role these daycares are playing in the health of their children. Children are brought together; they play, have education and above all have good, well prepared and nutritive meals and good health.

Children between 2 years and 5 years are the ones legible to attend these daycares that are in every sector of the district.

“We no longer worry of where to leave the child to run an errand or go to the farm, they are in good hands, having good education and nice meals” says a mother with 2 children enlisted in the daycare.

Daycares have been successful as malnutrition is being curbed down and the goal of Gicumbi district is achieved according to the 2012/2013 performing contracts to elect daycares.

m_Untitled

Gicumbi – Amazu 170 y’abarokotse Jenoside akeneye gusanwa

Tags: , , , , , , , ,


Gicumbi - Amazu 170 y’abarokotse Jenoside akeneye gusanwa

Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi

Abacitse ku icumu rya jenoside batuye mu karere ka  Gicumbi baracyafite ikibazo cy’aho baba kuko bamwe  muri bo bafite amazu akenewe gusanwa agera ku 170 .

Ibi n’ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre kuri uyu wa 15/4/2013 aho yatangaje ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka karere bafite ikibazo cy’aho baba kuko amazu yabo agera mu 170 yose akenewe gusanwa.

Umuyobozi w’akarere akaba yavuze ko bizashakirwa ibisubizo harimo gushaka uburyo bwo gusana aya mazu ndetse no kubaka amwe agera muri 22 azaherwa hasi muri fondasiyo.

Ayo mazu azasanwa n’inkunga yakusanyijwe n’abaturage b’akarere ka Gicumbi ku mutima wo gufasha no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo batewe na jenoside aho bamaze gutanga amafaranga arenga  miriyoni  makumyabiri (20 000 000FRW) mu cyumweru cyo kwibuka abazize jenoside.

KIMONYO Bosco uhagarariye imiryango ifite ababo baruhukiye mu rwibutso rwo  mu murenge wa Ruvune yashimiye ubuyobozi rwo guha agaciro imibiri iruhukiye muri uru rwibutso kuba ruri gutunganywa ndetse na gahunda zitandukanye leta ifashamo abarokotse jenoside.

Yishimiye ko hari leta y’ubumwe leta ikunda abaturage jenoside ikaba itazagaruka kuko ntanumwe kuri ubu ushobora kuyishyigikira.

Ibibazo bitandukanye by’abarokotse jenoside bafite yagaragaje ko byinshi ari iby’imitungo yabo itarishyurwa ndetse hakaba batarabona n’abahesha b’inkiko ngo babyishyurize ndetse n’imanza zirangizwe.

Gicumbi - Amazu 170 y’abarokotse Jenoside akeneye gusanwa

Mu gihe cyo kwibuka hashyizwe indabyo ahashyinguwe imibiri

Uhagarariye ibuka ku rwego rw’akarere we asanga ko  iki cyumweru cyo kwibuka gifasha abarokotse kwirema mo icyizere cyo kubaho  no kongera kureba abo bari bo bagafata ingamba zo kwiyubaka ndetse   abana basigaye mu buzima bugoye ubu bakaba  bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Umwembe ni urubuto rufitiye

Rwanda : Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kanini

Tags: , , , , ,


Umwembe ni urubuto rufitiye

Imyembe ifitiye umubiri akamaro

Umwembe ni urubuto rufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamin C ikenerwa mu gukora poroteyini z’ingenzi ku menyo, imikaya,amagufwa, imiyoboro y’amaraso, mu gukiza ibisebe, ikanagira uruhare mu gukora indurwe y’umwijima kandi ikanafasha mu ikoreshwa ry’umunyu ngugu wa fer wongera amaraso mu mubiri.

 Uwiragiye Joseph ushinzwe iby’imirire mu bitaro bikuru bya CHUK atubwira bwimwe mu byiza byiganje mu mwembe .

Umwembe ni urubuto ruribwa n’abantu benshi kandi ukize ku ntungamubiri zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera, cyane cyane kuri vitamine A na C ariko hanabonekamo vitamine B.

Vitamini C igira uruhare mu mikurire y’imikaya, ikingira umubiri indwara y’inzira z’ubuhumekero nka asima indwara z’impiswi, macinya, gusukura amaraso na kanseri.

Iyo vitamine kandi ibonekamo ku gipimo cya miligarama 22 na 100. Amazi y’igishishwa cyayo kuyogesha mu kanwa bikingira indwara zimwe na zimwe zo mu kanwa, amazi y’ibibabi n’igishishwa bibijije bikavura impiswi na macinya , mu gihe ibibabi by’imyembe bikiri bito bitapfunwe nabyo bivura impiswi na macinya.

Amatembabuzi y’umwembe kandi akoreshwa mu gufatanya impapuro ariko bisaba kwitonderwa kuko hari ubwo bigira ingaruka ku mubiri nko gupfuruta mu gihe indabo na zo zatera ikibazo mu mikorere y’inzira z’ubuhumekero ku bantu bamwe na bamwe kuko imibiri y’abantu iba idakora kimwe.

Umwembe kandi na none ufitiye umubiri akamaro kuko ukungahaye kuri vitamine A ikenerwa mu kurwanya indwara z’ubuhumyi, igabanya kuba umuntu yafatwa n’indwara ya kanseri cyane cyane iy’impyiko, mu kanwa, ibere, mu mihogo n’izibasira  inzira z’ubuhumekero.

Uretse vitamini A hari n’izindi zifasha mu gutuma habaho kwiyuburura k’umubiri , ingirangingo zishaje zigasimburwa n’izindi, vitamini E na B ibonekamo ibyiciro bya B1,B2 iboneka ku bagore gusa , hanabonekamo vitamine B6, ituma umwuka mwiza (oxygène) ugera mu bice byose by’umubiri.

Vitamine A ibonekamo ku bagore gusa, ikaba irinda indwara kandi ikagira uruhare mu gukura k’umwana ugitwitwe kimwe no kwibaruka, ikomera ry’amagufwa n’ubuzima bw’ingirangingo.

Vitamine inaba mu myembe,muri karoti, mu ibijumba, mu ishu, muri epinari, mu ipapayi,…Imyembe inakungahaye ku munyungugu witwa potasiyumu ugira uruhare mu kwikanya no kwikanyura kw’imitsi, umutima, impyiko , kuzana n’umunaniro.

Intungamubiri ziri mu mwembe kuri garama 100

Abahanga mu bumenyi bw’imbonezamirire babitangaje kuko ngo urwo rubuto rugizwe Muri garama ijana z’umwembe haba harimo amazi ku kigereranyo cya 82 kugera kuri 83,5 %; kandi amazi agira uruhare runini mu gusohora imyanda mu mubiri , poroteyini yo ibonekamo ku gipimo cya 0,5 kugera kuri 0,6 g mu gihe ibitera imbaraga biri mo biboneka hagati ya 56 kugeza kuri 65 kcal, ibinyamavuta bibonekamo ku kigereranyo cya 0,1 0,3 g.

Bikaba bimwe mu bitanga ingufu naho ibinyasukari bibonekamo hagati y’igipimo cya garama 13,4 na garama 17, nabyo bitanga ingufu. Imyembe inakungahaye ku munyungugu witwa potasiyumu ugira uruhare mu kwikanya no kwikanyura kw’imitsi, umutima, impyiko , kugwa ibinya n’umunaniro.

Hanabonekamo sodiyumu, fosifore hagati y’igipimo cya miligarama 22 na 25, feri igira uruhare mu kongera amaraso mu mubiri ifitemo miligarama 1 na 1,2; kalisiyumu yo ifite miligarama hagati ya 20 na 22 , manyeziyumu ni hagati ya garama 8 na 9, …

Bigaragara ko umwembe mubisi ubonekamo ibitera imbaraga ku gipimo cya garama 67, poroteyini yo ifite garama 0,5 ; ibinyasukari ni garama 17,6 n’ibinyamavuta bifite garama 0,3 n’uko akomeza abisobanura.

Umwembe mubisi kandi ushobora gukoreshwa mu guhumuza ibiryo cyane cyane inyama z’ibiguruka, iz’ibishuhe (le canard) n’iz’ingurube. Igishishwa cy’umwembe n’ikibuto cyawo nabyo ni ingirakamaro kandi umwembe unavamo amavuta yo kurya ndetse mu bihugu byateye imbere mu nganda babibyaza ifarini na komfitire. Bityo rero umwembe ni ingenzi mu guha umubiri ibyo ukeneye cyane cyane muri vitamini C na A.

Untitled

Rwanda : Imiterere y’Akarere ka Gicumbi ibangamira ababana n’ubumuga bo muri ako Karere

Tags: , , , ,


Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese

Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bafite ikibazo cyo kugenda muri ako karere kubera imiterere yako igizwe n’imisozi miremire bikaba bibangamiye kubera ikibazo cy’ubumuga babana nabwo.

Ibi babitangaje mu nteko rusanjye yahuje abahagarariye ababana n’ubumuga ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 5/10/2012  aho bagaragarije abayobozi bo ku rwego rw’akarere ibibazo bafite kugirango babafashe kubikemura.

Ruremeza Jean Nepomscene uhagarariye ababana n’ubumuga mu murenge wa Rushaki avuga ko ikibazo bafite kibabangamiye ari imiterere y’akarere ka Gicumbi ibabangamira kuko kugera kumuhanda wa kaburimbo benshi bibagora igihe bagize ikibazo cyo gushaka kugura insimburangingo cyangwa inyunganirangingo kuko kugera aho ziri bitaborohera.

Imigendere yaho nk’abantu babana n’ubumuga kuzamuka umusozi wongera uwumanuka birabavuna cyane ku buryo usanga benshi bakunda guhera mu mirenge batuyemo ntibabe babasha gutemberera bagenzi be aho batuye.

Bagaragaje kandi ibibazo bigendanye n’ibikorwa by’amakoperative aho bagaragaje ko hari aho imitungo y’amakoperative yabo idacunzwe neza ndetse hamwe na hamwe ikajyenda inyerezwa kandi ayo makoperative yose ugasanga nta mishinga minini afite ibyara inyungu ahubwo usanga ari uburyo bwo gufatanya mu bintu bisanzwe gusa.

Gusa n’ubwo bafite ibibazo byinshi benshi mu bababana n’ubumuga batangaza ko batakirangwa no gusabiriza ahubwo bagiye bafashanya hagati yabo ubu buri munyamuryango wa koperative yabo akaba afite itungo yoroye ndetse akaba amaze kugera kumibereho ituma abasha kubona ikimutunga mu buzima bwe ba buri munsi.

Rukericyibaye Jonh umuhuzabikorwa w’inama y’abahagarariye ababana n’ubumuga ku rwego rw’akarere ka Gicumbi avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose bagashaka ukuntu haboneka insimburangingo kuri bamwe ndetse bagafatanya n’inzego z’ubuyobozi kubishyiramo ingufu kugirango ziboneke

Mu myanzuro yafashwe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Therese yashishikarije ababana n’ubumuga gukora cyane bakiteza imbere harimo gutinyuka bagatangira gukora imishinga minini ibyara inyungu, no kugeza imishinga yabo ku rwego rw’akarere kugirango babashe kubagezaho inkunga no kubagira inama aho biri ngombwa kugirango barusheho gukora neza.,


 

 

Gicumbi – Umuyobozi

Rwanda : Gicumbi – Umuyobozi w’agateganyo agiye kuvugurura umujyi wa Byumba

Tags: , , , ,


Rwanda | Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre asanga iterambere ry’Akarere ka Gicumbi yahawe kuyobora by’agateganyo rigomba kugerwaho avugurura umujyi wa Byumba kugira ngo bagane ku cyerekezo gishya.

Kuri uyu wa 3/7/2012 umuyobozi w’akarere w’agateganyo Mvuyekure Alexandre avuga ko mu byo agiye kwibandaho ari ibikorwa byo kunoza isuku, no kuvugurura umujyi wa Byumba, kugira ngo ujyane n’igihe, cyane ko ari umujyi ukunze kugendwa n’abashyitsi baturutse mu bice binyuranye by’igihugu ndetse no hanze yacyo by’umwihariko mu gihugu  cya Uganda gihana imbibi n’Akarere ka Gicumbi.

Avuga ko ibyo bizagerwaho mugihe habaye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zose mu kurwanya ubukene binyuze mu ngamba zitandukanye z’icyerekezo 2020 haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, umutekano, n’ibindi.

Mu rwego rw’ubukungu by’umwihariko mu buhinzi, n’ubworozi, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi avuga ko akarere kitaye ku guhuza ubutaka bagahinga ibihingwa byatoranyijwe birimo ingano, ibirayi, ibishyimbo bya mushingiriro, n’ibigori uretse ko bagifite ikibazo cyo kuba akarere kadafite uruganda rwo gutunganya umusaruro w’ibigori, ndetse n’ibiciro by’igihingwa cy’ingano bigahora hasi bitewe n’uko uruganda rw’ingano rwa Byumba rwitwa Pembe ruvana umusaruro w’ingano mu gihugu cya Brazil.

Ibi bigatuma ingano ziboneka muri aka Karere zitagira agaciro cyane kubera ko urwo ruganda rujya kuzikura mu kindi gihugu.

Avuga ko ibyo bitazatuma habaho gucika intege kuko gukora cyane niyo nzira y’iterambere ry’ubukungu bw’akarere n’abagatuye muri rusange.

Asanga  kuvugurura umujyi nibigerwaho bizazamura ubukungu bw’akarere ndetse n’abahakorera bakarushaho gutera imbere mu mikorere yabo bitewe n’iterambere rirambye bazaba bagezeho.

 

 

Gihembe – Impunzi

Rwanda : Gihembe – Impunzi z’abanyekongo zirasaba ubufasha ku burezi bw’abana babo

Tags: , , , , , , ,


Rwanda |  Impunzi  za Gihembe  zizihije umunsi wazo ari nyinshi

Impunzi za Gihembe zizihije umunsi wazo ari nyinshi

Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi zirasaba ubufasha kuburezi bw’abana babo kuko bo nta mikoro bafite.

Izi mpunzi ziracyafite impungenge zo gusubira iwabo kuko nyuma y’imyaka cumi n’itandatu bari mubuhunzi ntamahoro aragaruka mu gace baturutsemo ka Kongo y’iburasirazuba.

Iki cyifuzo bagitangaje kuwa 20/6/2012 ku munsi wahariwe impunzi ubwo bagaragazaga bimwe mubibazo bafite bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye impunzi muri iyo nkambi ya Gihembe Nsengiyera  Jean avuga ko benshi muri bo bamaze gutura mu mazu asakaye n’ubwo ari mato bakaba batabona ubwisanzure buhagije ariko bacyeneye cyane ubufasha k’uburezi bw’abana babo.

Akomeza avuga ko ikibazo nyamukuru ari icy’uburezi bw’abana  babo kuko kumara igihe kirekire mubuhunzi byagize ingaruka mbi kubana babo kuko benshi muri bo bishora muburara, bakajya gukora imirimo yo murugo y’ububoyi, kurera abana n’ibindi.

 

Amwe mu mazu izo mpunzi zigiramo

Abandi bo bishora mu biyobyabwenge banywa za kanyanga, mubusambanyi ndetse n’ibindi bikorwa bibi. Barasanga nibahabwa ubufasha k’uburezi bw’abana babo bizabarinda gukomeza kwiroha muri ibyo bikorwa kuko bazaba bahugiye mu masomo n’indi mirimo itandukanye.

Basanga Reta y’u Rwanda n’imiryango nterankunga bashyize imbaraga ku kibazo cy’uburezi bw’abana babo byazabafasha n’igihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo.

Izi mpunzi kandi zagaragaje ko zigifite ikibazo k’inkwi n’amazi bidahagije kandi aribyo shingiro ry’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Bwana Jean Claude Rwahama ushinzwe ibibazo by’impunzi yasabye izo mpunzi kwihangana mu gihe bagitegereje ko amahoro agaruka iwabo bagataha.

Yababwiye ko iyo umuntu ari mubuhunzi aba ari mubibazo, ariko si ngombwa ko umuntu aheranwa n’ibyo bibazo kuko nta kibazo kitagira igisubizo.

Yabasabye ko bakomeza kwihangana mu bibazo bafite kuko icyo kibazo cy’amashuri hagiye kwigwa uburyo yakongerwa ayari ahari maze bagakomeza kubungabunga uburezi bw’abana babo.

Ubu inkambi ya Gihembe ifite impunzi zigera ku bihumbi makumyabiri uyu mubare kandi ukomeje kwiyongera kuko hakinjira izindi mpunzi zigera kuri maganabiri ku munsi.

 

Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Rwanda : Gicumbi – Gufata inzererezi bigabanya abahungabanya umutekano

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda : Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Zimwe mu nzerere zafatiwe i Gicumbi

Inzererezi ziri mu bintu bihungabanya umutekano, akarere ka Gicumbi kihaye inshingazo zo guca burundu inzererezi ndetse n’abandi bose bakora ibintu byahungabanya umutekano.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe urwego rw’umutekano mu karere ka Gicumbi Sindayigaya Edouard kuri uyu wa 7/6/2012 yatangaje ko akarere ka Gicumbi kihaye gahunda yo guca inzererezi burundu muri ako Karere.

Yavuze ko usanga arizo ziteza umutekano muke kuko muri izo nzererezi bafata zibamo ibyiciro bitandukanye harimo abanywa urumogi, abasinzi baba banyweye za kanyanga, abagendagenda hirya no hino mu masoko bashaka abo biba bakoze mu mifuka ndetse n’abarembetsi bahungabanya umutekano bajya kuzana inzoga za Kanyanga mu gihugu cya Uganda, n’abakora ubujura bwa kiboko aho bacunga umuntu ari kuvugira kuri terefone akayimushikuza akiruka n’abategera umuntu mu nzira bumaze kwira akamushikuza isakoshi cyangwa ikindi kintu afite muntoki.

Ibyo byose n’ubujura bukorwa n’izo nzererezi kand ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’akarere, niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kuzajya hafatwa umuntu wese w’inzererezi ugenda muri ako karere.

Nyuma yo gufata izo nzererezi zigezwa mu kigo cyagenewe kuzakira bagakomeza kugororwa bigishwa ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge, kwiba n’ibindi byaha byabaviramo gufungwa ndetse bikangiza ubuzima bwabo.

Izo nzererezi nazo zemera ko ziba zakoze ibikorwa bihungabanya umutekano nyuma yo kuzava aho babagororera bakazasubira mubuzima busanzwe batangaza ko bazakomeza kwitwara neza.


 

Mutete Kubera

Rwanda | Mutete: Kubera ikibazo cy’amazi ijerekani igura amafaranga ari hagati y’i 150 na 200

Tags: , , , , , ,


Mu gihe ubusanzwe igiciro cy’amazi kubayafite hafi kigereranije aho ijerekani ya litiro 20 igurwa amafaranga hagati y’amafaranga 20 na 30, mu mu duce tumwe na tumwe tw’ Umurenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, igiciro cy’amazi kiri hejuru cyane kuko igura amafaranga y’u Rwanda ari hagati 150 na 200.

Rwanda | Amazi abona umugabo agasiba undi

Amazi abona umugabo agasiba undi

Ibi bituma bamwe mu baturage batabasha kuyivomera bibagora kuyagura mu gihe nyamara benshi muri abo baturage babeshejweho n’imirimo iciriritse.

Umuhinzi uhingira amafaranga mu karere ka Gicumbi akorera amafaranga hagati ya 600 na 700 ku munsi. Bamwe mu bakora ako kazi bemeza ko ayo mafaranga  kuyavanamo atunga urugo n’ayo kugura amazi  ku giciro kingana gutyo bigoranye.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Therese Mujawamariya avuga ko icyo kibazo cyizwi ariko   hari umushinga wo kugeza amazi meza kuri aba baturage ubu wamaze gukorwa.

Madamu Terese, Mujawamariya avuga ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugeza amazi meza kuri abo baturage yatangiye imirimo k’uburyo mu gihe gito bazaba bavoma hafi.

Ati  “Rwiyemeza mirimo ubu yatangiye ibikorwa byo kubagezaho amazi meza kandi abegereye ku buryo twizera ko bitarenze muri uku kwezi bazaba bavoma”.

Hagati aho ubuyobozi  bw’Akarere ka Gicumbi  buravuga ko mu gihe uyu mushinga ucyirimo gukorwa, abaturage bagomba kugira umuco wo gufata amazi y’imvura hakoreshejwe ibigega.

Abaturage ariko bagaragaza ko niyo bakwiyambaza ayo mazi bitaba igisubizo kirambye cyane ko ngo atari buri wese wabasha kwiyubakira ikigega cyo gushyiramo amazi y’ imvura.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu tugizwe n’imisozi miremire, ariko kandi ku rundi ruhande gafite n’ibibaya bifitiye abaturage akamaro yaba mu buhinzi ndetse no bindi bikorwa bitandukanye.

Gusa ariko ibi ntibibuza ko hamwe na hamwe abaturage muri aka karere bahura n’ibibazo byo kutagira amazi meza naho abonetse abaturage bagakora urugendo bavuga ko ari rurerure kugira ngo bayagereho.


Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Rwanda : Guhabwa umwambaro ubaranga bizabafasha gukora akazi neza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abahwituzi bo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi baratangaza ko kugira umwambaro ubaranga bizatuma  babasha gutunganya akazi kabo neza.

Bamaze kwambara imyenda bahawe baje kwiyereka

Bamaze kwambara imyenda bahawe baje kwiyereka

Aba bahwituzi bavuga ko mbere wabaga utashobora kubatandukanya n’abandi baturage ku buryo iyo wabaga uri guhwitura umuturage ngo yitabire gahunda za leta mbere yabanzaga kwanga kuko akenshi babazaga uwo uri we babasubiza ko ari abahwituzi bakababaza ikimenyetso kerekana ko ari bo nk’uko Munyakazi Cumugabe abitangaza.

Umwe mu bahwituzi bahawe umwambaro Kananura Charles avuga ko umwambaro babahaye uzabafasha kugira agaciro no gukora akazi kabo neza kuko hari bamwe mu baturage bangaga  kubumva  bitewe  no kutagira  ikibaranga kandi kibatandukanya n’undi muntu wese.

Ati “birumvikana ko hari n’uwashoboraga guhohotera umuntu runaka yiyita umuhwituzi kandi atari we ubu turasanga hari byinshi bizadufasha mu kunoza no gukora akazi kacu ko guhwiturira abaturage gahunda za Leta.

Ikindi avuga ni uko henshi aho bamaze kubona iyi myambaro byatanze umusaruro mwiza kuko abaturage bakurikiza inama babaha bitewe n’uko baba babona ko ari umurimo batorewe wo gukangura abaturage.

Babyinnye ikinimba hamwe n’abaturage bitabiriye umuhango

Babyinnye ikinimba hamwe n’abaturage bitabiriye umuhango

Aba bahwituzi kandi ntibahwawe umwambaro gusa bahwe n’inkweto ndetse na za terefone zigendanwa.

Ncamubanzi Isdole ati “  ubu mbonye umwambaro uzajya undinda imbeho, by’umwihariko na telephone izajya ituma ntanga amakuru ku gihe kandi akagera kuri benshi inkweto zizajya zindinda urume rwa mugitondo, ndetse n’indangururamajwi imfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi.”

Kuwa 28/5/2012 umuyobozi w’umurenge wa Rubaya Ngendabanga Jerome ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abo bahwituzi imyambaro ndetse n’ibikoresho, yavuze ko bagomba kwihatira gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse ari nako bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta.

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa ageza ijambo ku bahwituzi

Yagize Ati “murusheho  gufatanya n’abajyanama b’ubuzima gukangurira ababyeyi batwite kujya kwisuzumisha kwa muganga ndetse no kubyarira kwa muganga, bagakingiza abana babo, kwitabira umuganda n’ibindi bikorwa bya leta bigamije iterambere”.

Iki gikorwa cyo gutanga umwambaro kubahwituzi bo mu karere ka Gicumbi uzakomeza mu mirenge yose uko ari makumyabiri n’umwe igize ako karere buri murenge  uzajya uhwabwa ibara ryawo kugirango bibafashe gutandukanya abahwituzi bo muri buri murenge.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia