Tag Archive | "Rwanda girinka program"

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

Rwanda | Nyabihu: Inka bahawe muri gahunda ya girinka basanga zizabafasha guhindura imibereho mibi bari babayemo

Tags: , , , , ,


 

Abahawe inka bishimiye cyane igikorwa kibakorewe bavuga ko kizabafasha kugera ku iterambere

Abahawe inka bishimiye cyane igikorwa kibakorewe bavuga ko kizabafasha kugera ku iterambere

Imiryango 62 ikennye kurusha indi mu mirenge ya Bigogwe,Jenda,Kabatwa,Kintobo,Mukamira na Karago niyo yashyikirijwe inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo zizayifashe kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Buri murenge ukaba wari ufite imiryango 12 ishyikirizwa inka  uretse gusa umurenge wa Karago watanzwemo inka 2 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije.

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

N’akanyamuneza kenshi,umusaza Rwamucyo Tharcisse utuye mu murenge wa Jenda,akagari ka Bukinanyana,umudugudu wa Kibaya,yahise akubita ikivugo nyuma yo gushikirizwa inka yagenewe ngo izamukure mu bukene. Rwamucyo na bamwe mu bazihawe,badutangarije imibereho mibi bari babayemo babona igiye guhinduka.

Rwamucyo yagize ati” nari mbayeho mu buzima bubi”. Yongeyeho ko yari umwarimu,ariko akaza guhabwa pansiyo idahemberwa kuko atari amaze imyaka 15 kuri uwo murimo mu Rwanda. Ibyo bikiyongeraho ko yari afite abana 7 arera,ku buryo imibereho ya nyuma yo kuva ku kazi itari myiza. Avuga ko yatungwaga n’umuryango.

Kuba abonye inka,ngo izamufasha kubona amata n’ifumbire,yikamire,akamire abana ndetse n’abaturanyi. Yongeraho ko azafata inka yahawe neza kugira ngo izatange umusaruro mwiza kandi imuteze imbere,anaziturire n’abandi.

Ibi kandi bikaba byagarutsweho na Nyirabasirimu Espèrance nawe wahawe inka muri gahunda ya girinka. Avuga ko yari umuturage uciriritse,yajyaga abona aho ahinga ari uko yabanje guhingira abandi.

Ubuzima yari abayemo akaba avuga ko bwari bubi. Gusa ngo we n’umuryango kuba bahawe inka,izatanga amata banywe bagire ubuzima bwiza,itange ifumbire bahinge beze bityo bazizamure. Yongeraho ko bazakora uko bashoboye bakitura abandi bagenzi babo nabo bakikura mu bukene. Muri rusange abahawe inka bakaba bashimiye uwashyizeho gahunda ya Girinka,bavuga ko nabo bazamwitura baziturira abandi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,wari witabiriye uwo muhango, yasabye abahawe inka kuzifata neza no kuzitaho ku buryo zizabakura mu bukene koko,zigahindura imibereho yabo kuko aricyo kigamijwe. Yavuze ko uhawe inka aba abonye ubukungu ko ari ahabo kubyaza umusaruro ubwo bukungu.

Yabashishikarije kandi kuzitabira igikorwa cyo kuzaziturira abandi bagenzi babo bakennye,igihe inka zizaba zororotse,nabo bakizamura. Bityo ubukene bukagenda bucika burundu.


 

 

 

GISAGARA  BAGIYE GUSEZERA

RWANDA | GISAGARA: BAGIYE GUSEZERA KU IZINA RIBI RYO KWITWA ABATISHOBOYE

Tags: , , , , , ,


Abatishoboye bo mu murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda ya girinka munyarwanda kuko iri gutuma bazamuka bakava mu bukene barimo. Ibi birabaha icyizere kandi ko ngo bihe biri imbere bazaba bamaze gusezera ku izina ribi ryo kwitwa abatishoboye.

Mu muhango wo korozanya binyuze muri gahunda ya girinka munyarwanda, ahatanzwe  inyana 32 zikomoka ku zo abaturage bagabiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zigahabwa nyine imiryango 32 yo muri uyu murenge, abaturage bazihawe bazakiranye ibyishimo bidasanzwe

Mukagasana umwe mu bahawe inka aragira ati “Ndanezerewe cyene pe! Kuba najye mbonnye iri tungo bizamfasha cyane kuko ubundi nta n’agahene nagiraga, kubona agafumbire bikambera ikibazo. Ubwo birumvikana nta n’icyo nezaga, ariko ubu ndumva ngiye kuzamuka nanjye nkava mu rwego rwa ba ntaho nikora”.

Usibye kandi kuba aba baturage bahawe inka ngo bazajya babona ifumbire, igihe bazabona umukamo bizabafasha kuvugurura imirire kuko bazajya babasha no kubona amata. Gusa kugirango ibi byose bigerweho ngo n’uko bazaba bitaye ku matungo yabo neza.  Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murege wa Gishubi yagize ati:

“Aya matungo kugirango azabagirire akamaro ni uko namwe muzayitaho uko bikwiye. Ni ngombwa kandi nanone kuko atarimwe mwenyine agomba gufasha, ahubwo namwe mugomba kuzoroza abandi batarabona amatungo”.

Iyi gahunda ya gira inka munyarwanda ikorwa hakurikijwe gahunda, aho abrozwa batoranywa n’inteko y’abaturage, hagakorwa urutonde kandi rugatangazwa rukamanikwa ku biro by’Utugari n’Umurenge mu rwego rwo kugira ngo ihabwe uyikwiye koko.

 

Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Rwanda | Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Tabagwe: Arwanya imirire mibi mu baturanyi kubera gahunda ya “Gira inka mujyanama”

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.

Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.

Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.

Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.

Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”

Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”

 

 

Gahunda ya Girinka Munyarwanda igeze ku ntera ishimishije mu karere ka Nyabihu

Rwanda | Nyabihu: Inka 30 nizo zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu murenge wa Mukamira

Tags: , , , , , , ,


 

Gahunda ya Girinka Munyarwanda igeze ku ntera ishimishije mu karere ka Nyabihu

Gahunda ya Girinka Munyarwanda igeze ku ntera ishimishije mu karere ka Nyabihu

Kuri uyu wa 25/07/2012 mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira hatanzwe inka 30 muri gahunda ya Girinka zihabwa abatishoboye bo muri uwo murenge ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 3 nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije .

Muri izo nka 30 zatanzwe, 12 muri zo zikaba ari izo abaturage bahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka bituye bagenzi babo,15 zikaba ari izo mu kimina cya Girinka, naho 3 zisigaye zikaba zaraguzwe mu mafaranga yafashishijwe abacitse ku icumu  rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu gihe cy’icyunamo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela wari witabiriye uyu muhango,akaba yarasabye abahawe izi nka kuzifata neza zikazatanga umusaruro mwiza w’amata ndetse zikanororoka ku buryo nabo bazitura bagenzi babo,kandi zikabafasha no mu kuvugurura imibereho yabo bakarushaho kwiteza imbere no kwikura mu bukene.

 

Abahawe inka bishimiye igikorwa bakorewa baniyemerera kuzazifata neza

Bamwe mu bahawe inka barimo uwitwa Ruziga ndetse na Munyakabango batangaje ko bazakora ibishoboka byose bakazifata neza,kandi ku buryo nabo bazitura bagenzi babo mu bihe biri imbere bityo bikazabafasha kugenda bikura mu bukene. Bavuzeko kandi izi nka zizabafasha mu mibereho yabo zikazabafasha kuvugurura imirire igihe zizaba zibyaye ndetse zikazajya zitanga n’ifumbire izabafasha mu buhinzi bwabo bityo bakagira uburumbuke.

Mu mwaka  w’imihigo wa 2011-2012 mu karere ka Nyabihu  inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zikaba zarageraga kuri 721 mu gihe bari barahize gutanga inka zigera kuri 500,muri uyu mwaka w’imihigo watangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2012,hakaba hamaze gutangwa inkazigera kuri 66 muri gahunda ya Girinka.

 

 

 

 

 

Nyiramandwa yitegereza inka yongeye guhabwa.

Rwanda | Nyamagabe:Yongeye guhabwa inka nyuma y uko iyo yari yarahawe n umukuru w igihugu ipfuye.

Tags: , , , , , ,



Nyiramandwa yitegereza inka yongeye guhabwa.

Nyiramandwa yitegereza inka yongeye guhabwa.

Nyiramandwa Rachel , umukecuru w’imyaka isaga 80 utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yahawe inka nyuma y’uko indi yari yarahawe n’umukuru w’igihugu ipfiriye.

Uyu  mukecuru wasizwe iheruheru na Jenoside  ubusanzwe utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yashyikirijwe iyi nka y’inshumbusho mu rugo rwe tariki ya 25/04/2012. Nyuma yo gushyikirizwa kiyi nka , Nyiramandwa yatangaje ko yishimiye kuba yongeye guhabwa indi nka nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi iyo yari yarahawe ipfuye.

Umukuru w’akarere ka Nyamagabe akaba nawe yashimiye abari bitabiriye iki gikorwa biganjemo abaturanyi ba Nyiramandwa ati“Ndashimira mwese,kuri uno mugoroba twaje kugira ngo twifatanye, twakire inka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashumbushije umukecuru,ngirango nawe yabyivugiye ko imvugo ari yo ngiro.”

Kuva inka ye yapfa, Nyiramandwa yakomeje guhumurizwa n’ubuyobozi bw’akarereka Nyamagabe bumubwira ko buzamuha indi nka.


 

 

Ku myaka 82 yizeye

Rwanda : Ku myaka 82 yizeye gufata neza inka yahawe

Tags: , , , , ,


Ku myaka 82 yizeye

Munyakazi Diyoniziyo, umukambwe w’imyaka 82 aravuga ko yiteguye gufata neza inka yahawe kuri tariki25/04/2012 muri gahunda “gir’inka munyarwanda’, ku buryo itazigera imera nabi ngo abe yayamburwa cyangwa se ngo imupfane abe yabihanirwa.

Uyu mukambwe utuye mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo akarere ka Rulindo, avuga ko atari ubwambere agiye gutunga inka, bityo ngo gufata inka neza akaba ari ibintu ashoboye.

Ati: “Nari ntunze inka nyinshi zinshiraho, ariko ubu nshimishijwe no kuba amata nabyirutse nywa, ngiye kongera nkayanywa ndi umusaza”.

Uyu mukambwe avuga ko afite ubwatsi, n’ikiraro cy’inka yahawe, ndetse ko abana n’abuzukuru babiri, bazajya bamufasha mu bijyanye no kubonera ubwatsi inka ye y’ikibamba.

Dusengimana Augustin, umuyobozi w’umurenge wa Mbogo, avuga ko umuturage ahabwa inka ari uko yagaragaje ko ayishoboye, kuko uyifashe nabi ayamburwa, naho uwo ipfiriye ho yabigize mo uburangare akaba yanabihanirwa kuko abaganga baba babari hafi.

Ati: “turabanza tukabasura mu ngo tukareba niba barubatse ibiraro, bafite ubwatsi, tukanababwira ko igihe babonye inka igize akabazo gato bagomba guhita bahamagara muganga w’amatungo ako kanya itararemba”.

Ubwo hatangwaga inka ku baturage bakennye kurusha abandi mo mu kagali ka Mushari, umurenge wa Mbogo muri Rulindo, hanahawe inka bamwe mu babana n’ubumuga bwo kutabona ndetse n’abasheshe akanguhe.


 

 

Rwanda | Rubavu: Abaturage 240 bagiye guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



 

Mu gihe kiri imbere  abaturage 240 bakennye kurusha abandi  bo mu tugari 12 two mu karere ka Rubavu bazaba batunze inka, bityo bikazabafasha kwikura mu bukene.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yemeranijweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje umuryango ushinzwe iterambere ry’abaturage ADEPE n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu  ndetse n’abayobozi b’imirenge ine ituwemo abatoranijwe kuzagabirwa ku ikubitiro.

Rubavu,Nyundo,Busasamana na Bugeshi ni yo mirenge yatoranijwemo utugari 12 natwo tuzemezwamo abaturage 240 bakennye kurusha abandi hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bari basanzwe barafashijwemo na ADEPE kwibumbira mu matsinda.

Ushinzwe ibikorwa bya JDAF/Rubavu SENZOGA Emmanuel yerekana ko ibyashingiweho hatoranywa iyo mirenge ari uko irimo abaturage bakennye kurusha abandi, inka zikaba zizabunganira mu kwikenura no guha agakombe k’amata abana babo mu kurwanya imirire mibi.

Nkinamubanzi Fabien ushinzwe imishinga muri ADEPE yatangaje ko umwaka wa 2012 uzarangira izi nka zageze ku batoranyijwe ariko akaba yaratsindagiye ko iyo gahunda inagamije korozanya. Yagize ati “izi nka abazazihabwa bagomba kuzirikana ko nabo
bazaziturira bagenzi babo mu matsinda”.

Iyi nkunga igamije guhashya ubukene hashyigikirwa gahunda ya Girinka Munyarwanda, yateganijwe na ADEPE ku nkunga ya Global Fund.


 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia