Tag Archive | "Rwanda Girinka"

Gicumbi - Hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye

Gicumbi – Hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye

Tags: , , , , , , ,


 

Gicumbi - Hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye

Umukumbi w’inka zari zigiye guhabwa abaturage

Umukumbi w’inka zari zigiye guhabwa abaturage

Muri gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu mwaka wa 2006 ya Girinka Munyarwanda aho abaturage bagenda borozanya ndetse n’abandi bagahabwa inka n’abaterankunga mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa kuri uyu wa 11/2/2013 Gicumbi hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye.

Ruzinda Augustin wari usanzwe akora akazi ko gukubura imbere y’amaduka mu mujyi wa Byumba bigaragarako atifashije ashimira iyi gahunda kuko asanga iyo nka izamuvana mubukene bukabije yabagamo.

Kuyorora nibyo bizamufasha bigatuma abasha kubona amata n’ifumbiri agashaka n’umurima agafumbira maze nawe akihaza mubiribwa umusaruro ukiyongera.

Izi nka zatanzwe zikaba ari amashashi yaguzwe n’akarere ka Gicumbi muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Nk’uko abaturage babyivugira bakaba bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame  kuba abagabiye inka zikaba zigiye kubafasha mu kuzamura imibereho yabo, bakaba bazabona ifumbire izatuma barushaho kubona umusaruro mu buhinzi bwabo ndetse n’abana babo bakaba babona amata nk’uko byatangajwe na Bwana Ngirumpatse Francois.

 

Gicumbi - Hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye

Gashirabake Isdore Ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi

 Gashirabake Esidore ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere akaba yasabye  abaturage bahawe inka ko bagomba kuzifata neza ndetse bakazikunda kuko ari zo bazazamukiraho bivana mu bukene.

Bityo bakaba bagomba kuzitaho bazubakira ibiraro kubatabifite, bagatera ubwatsi ndetse bakazivuza ku gihe batibagiwe kuziha inkingo dore ko hari abashinzwe ubworozi ku mirenge n’utugari babegereye nabo bakaba bagomba kubagira inama.

 

Gicumbi - Hatanzwe inka 70 ku miryango ikennye

Babanzaga gutombora numero bakabona kubona inka

Iki gikorwa kandi cyakozwe mubushishozi  kuko kugirango umuturage abone inka ye hakaba hakoreshwaga tombora za nimero ziri ku maherena ya buri nka. Bityo nimero umuturage atomboye akaba ariyo nka atahana bakaba bemeza ko nta kimenyane cyakoreshwejwe kugirango umuntu abone inka dore ko banashingiye kubaturage batishoboye baba bagaragajwe na komite z’ubudehe ku midugudu.

Iyi miryango yose uko ari 70 ikaba yahuriye mu murenge wa Rukomo ndetse n’abandi bahurira mu murenge wa Rutare. Aho inka 10 zatanzwe mu murenge wa  Byumba, 10 Manyagiro, 10 Nyamiyaga,15 Bwisige , 15 Rwamiko n’inka 10 yo mu murenge wa Rutare.

 

 

Girinka program give

Rwanda | GISAGARA: Girinka program gives hope to genocide survivors

Tags: , , , , , , ,


The 1994 genocide against Tutsi in Rwanda left many orphans, widows and many helpless and vulnerable people of whom the government of Rwanda has been working hard to give them hope and a better future while healing the wounds inflicted in their souls by the atrocities of the genocide.

Girinka program give‘Girinka’ program which was initiated by the president of the republic of Rwanda to give  every Rwandan a cow for milk production and manure to boost agriculture production has helped many genocide survivors to gain hope in life. The genocide widows in Gisagara district say this program has given them new life and aspirations to live for.

 

Many sectors in Gisagara district have embraced this program where most families own cows, children are given milk be it in schools and in villages promoting social welfare of people and preventing poor eating related diseases.

The 1994 genocide widows in Kansi sector who were given cows say that because of this program they have taken a very big step in development as they can now get manure for their gardens and get enough food for their consumption and save some for the market. With the milk they get, them and their children are thriving and living a healthy life.

Agnes Mukakibibi a widow who was given excitedly says, “I am grateful for our president who initiated this program which found us in loneliness and too much poverty. Through this program, we developed home and started getting together and share some ideas. Our children can get milk and we get enough from our farms.”

Donatille Uwingabiye the vice mayor for social affairs in Gisagara district says that this program is meant to give milk to children and improve people’s social welfare and this is so far being achieved. Local people are supposed to take good care of the cows they are given for the desired production and distribute to their fellows without cows.

 

 

 

 

 

 

m_Gahunda yo guha abana amata mu gikoni cy’umudugudu

Rwanda | GISAGARA: GAHUNDA YA GIRA INKA YAZAMUYE IMIBEREHO Y’ABAPFAKAZI BA JENOSIDE

Tags: , , , , , ,


Mu ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 zirimo imfubyi, abapfakazi, inshike n’ubukene, abanyarwanda bazibamo bagerageza kongera kwiyubaka. Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zigamije gufasha kurwanya ubwo bukene n’imibereho mibi, aribwo hanashyizweho gahunda ya Gira Inka no gutanga amata ku mwana. Abapfakazi ba Jenoside mu karere ka Gisagara bavuga ko iyi gahunda ikomeje kubafasha.

m_Gahunda yo korozanya irakorwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara

Gahunda yo korozanya irakorwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara

Imirenge itandukanye y’aka karere ka Gisagara yagezemo iyi gahunda, aho abaturage bagiye borozwa inka, ndetse n’abana bagahabwa amata, haba mu mashuli ndetse no mu bikoni by’imidugudu. Iki gikorwa ngo kikaba kigamije kuzamura imibereho y’abaturage kandi hirindwa indwara zikomoka ku mirire mibi.

Abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Kansi borojwe inka, bavuga ko kubera iyi gahunda hari aho bavuye hari n’aho bageze, kuko basigaye babasha kwibonera ifumbire maze amasambu mato bafite akabaviramo ibibatunga, hanyuma kandi hakabasha kuboneka amata abana bakagira akabageraho nta ngorane ndetse n’abakuru bakarushaho kugira imibereho myiza.

MUKAKIBIBI Agnes umwe muri aba bapfakazi aragira ati “Jye rwose mbere na mbere ndashimira umukuru w’igihugu wazanye iyi gahunda, twari mu bwigunge burikumwe n’ubukene, ariko kubera iyi gahunda yo korozanya dusigaye tubasha kwegerana n’abandi kuko tutakiri mu bukene, dore ko ahanini bwanatumaga dutinya kwegera abandi ngo batatujora bagirango turagenzwa no gusaba. Ikindi kandi ubu abana baronka amata, aha iwacu ntawe ukirwaza bwaki, imirima nayo irera kuko tubona ifumbire”.

m_Gahunda yo guha abana amata mu gikoni cy’umudugudu

Gahunda yo guha abana amata mu gikoni cy’umudugudu

Mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 kongera kwiyubaka, hagamijwe kubagarurira icyizere cyo kubaho, ngo niyo mpamvu inzego za Leta zitandukanye zitabira iyi gahunda ya Gira inka, byagiye binagaragara ko itanga umusaruro nk’uko abamaze kubona aya matungo babyivugira. Nabo ariko ubuyobozi bubasaba kwita kuri aya matungo kugirango abashe kubaha umusaruro uhagije.

Madamu Donatille UWINGABIYE umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aragira ati “Iyi gahunda ya Gira Inka n’iyo guha amata abana, bigamije koko gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo kandi bigaragara ko bigenda bigarwaho. Icyo rero natwe dusaba abaturage ni ukwita ku matungo bahabwa kugirango abahe umusaruro koko ndetse yororoke agree no kubatarayabo bityo imibereho myiza igirwe na bose”.

 

 

Cyanika Bane mu batishoboye

Rwanda | Cyanika: Bane mu batishoboye barimo abasigajwe inyuma n’amateka bagabiwe inka

Tags: , , , , , ,


Abatishoboye bane bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bazituriwe inka na bagenzi babo mu rwego rwa gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda.

Uwo muhango wabaye ku wa gatanu tariki ya 24/08/2012, abagabiwe inka barimo abasigajwe inyuma n’amateka babiri, inkeragutabara imwe ndetse n’undi muturage umwe utishoboye.

Aba bazituriye nabo uko ari bane  barimo batatu batishoboye n’uwasigajwe inyuma n’amateka umwe. Abo nabo bakaba bari baragabiwe mbere. Bazituriye bagenzi babo kugira ngo gahunda ya Gira Inka munyarwanda izagere kuri bose.

Maniraguha Rudagari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wazituriwe inka yadutangarije ko ari ubwa mbere agiye gutunga inka. Ashimira guverinoma y’u Rwanda  k’ubwa gahunda ya Gira Inka munyarwanda.

Agira ati “ni amajyambere ya Perezida wa Repubulika uri kuza uradukorera ibyiza gutya…mushimira ibikorwa byiza tuzamuhorane cyane”.

Akomeza avuga ko inka yagabiwe izatuma abona ifumbire yo gufumbira imyaka ye ndetse ikazamuha amata azamurera abana ndetse n’abantu bakuru. Azayorora neza ayahirira, ayivomera amazi nk’uko akomeza abihamya.

Nyirarukundo Justine ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Cyanika yasabye abo bose bagabiwe kuzazorora neza kuko zizabafasha kwikura mu bukene. Inka ni ubutunzi bukomeye kuko itanga byinshi birimo amata, ifumbire ndetse n’amafaranga nk’uko yakomeje abibabwira.

 

 

 

Nyabihu Biyemeje guhashya

Rwanda : Nyabihu: Biyemeje guhashya ubukene bakoresheje gahunda yo kuziturirana inka ku bazihawe mbere muri Gahunda ya Girinka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyabihu Biyemeje guhashya

Bakomeje kwitabira gahunda yo kuziturira bagenzi babo b’abakene inka kugira ngo bafatanye kwizamura bahashye ubukene burundu

Inka 11 nizo zazituriwe abatishoboye mu murenge wa Rurembo kuri uyu wa 21/8/2012. Izi nka zikaba zarazituwe n’abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka,bakaziha bagenzi babo batishoboye nyuma y’aho izo bari barahawe zari zimaze gutanga umusaruro.

Bamwe mu bazituye n’abazituriwe inka, bishimiye icyo gikorwa dore ko bavuga ko ari igikorwa kibafasha gufatana urunana mu rugamba rwo kurwanya ubukene no guharanira iterambere rirambye. Mukansonera Daphrose n’umwe mu bazituriye bagenzi babo inka. Nyuma yo kuyiha  Butera Alexandre baturuka mu Kagari kamwe ka Gitega,umudugudu wa Kagusa yatangaje ko ashimishijwe no guha mugenzi we inka kuko azi neza icyo yamumariye akabasha kugenda yikura mu bukene.

Yongeyeho ko atakibura ifumbire ndetse bimufasha no mu buhinzi bwe ndetse n’imibereho yo mu rugo rwe. Yavuze ko inka yamugejeje kuri byinshi: yeza ibigori byinshi,amata anywa akanagurisha ndetse ngo ahaho abana b’abaturanyi kuko ngo akama litiro 4 mu munsi. Kuba atanze inka ngo akaba asanga ari igikorwa kiza cyane kuko bizafasha na mugenzi we kwizamura,nawe akazayiha undi bityo bityo bagakomeza inzira yo kwikura mu bukene.

Alexandre Butera, umwe mu bahawe inka,yavuze ko inka izamufasha muri byinshi ngo kuko ariwe mu mudugudu wabo utagiraga inka. Ikazamufasha mu iterambere abasha kubona ifumbire,amata ndetse n’amafaranga. Yongeyeho ko ashimira cyane ubuyobozi bumuhaye inka.

Uyu muhango wo gutanga inka ukaba warayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela.washimiye aborojwe muri gahunda ya Girinka ; kuko biteje imbere bahereye ku nka bahawe na Perezida wa Repuburika.

Yababwiye ko koroza abandi ari igikorwa cyiza cyo kwibuka aho bari bari bityo kwitura ko ari ukuziturira mugenzi wabo ukennye. Yasabye abahawe inka kuzifashisha maze bakikura mu bukene bazibyaza umusaruro mwiza. Yavuze ko ifumbire bazabona izabafasha kweza, amata akazabafasha kurya neza ntabwaki. Yabasabye kandi kujya bagaburira neza inka bahawe no kuyivuza igihe irwaye bagahita babimenyesha veterineri akabafasha.

Mu mwaka w’imihigo wa 2011-2012,mu karere ka Nyabihu hakaba haratanzwe inka 721 muri gahunda ya Girinka. Kugeza ubu nyuma y’amezi agera kuri 2, umwaka w’imihigo urangiye,bakaba bamaze gutanga inka 106 ziyongera kuri 721 zari zaratanzwe umwaka ushize. Ikigamijwe akaba ari uko gahunda ya Girinka yagera kuri buri wese yafasha kwikura mu bukene kugira ngo ubukene buhashywe burundu.

 

 

Rwanda | Gisagara Gahunda

Rwanda | Gisagara: Gahunda ya gira inka ibaha kubana neza hagati yabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Gahunda ya Gira inka, yishimiwe n’abatuye mu kagari ka Gikonko, mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara; iyi Gahunda ngo ifasha abaturage mu kwikura mu bukene, ndetse no kubana neza hagati yabo. Ku ruhande rw’ubuyobozi buvuga ko iyo hari igikorwa cyo kugabirana biba ari ibirori mu tugari, abaturage bagasabana.

Rwanda | Gisagara GahundaIyi Gahunda ya Gira inka, ifasha imiryango yahawe inka, kwizamura mu mibereho, ndetse no kubana neza, kuko nk’uko aba baturage bo mu kagari ka Gikonko, babivuga ngo basangira amata, kandi iyo inka ibyaye bariturana.

“Inka mfite ubu igiye kubyara ubwa gatatu, iyambere narayituye, nayikamaga amalitiro agera kuri 15 akamfasha kurihira abana amashuri, ariko ayo nkama ku mugoroba nyasangira n’abaturanyi” Alphonsine NYIRANDABANANIYE

 

Ntaganda Antoine, umukozi w’Umurenge wa Gikonko, ushinzwe Ubworozi, ngo ababonye inka bizamuye mu mibereho kandi biteje imbere, ndetse ngo n’imibanire yabaye myiza, aho ababonye inka ubu babana neza kurusha uko babanaga mbere.

 

“Urebye cyane ku mibereho yabo ubona abazibonye batari bazifite barateye imbere kubona amata byatumye basa neza ndetse n’imiryango yituranye irushaho kubana neza” Ntaganda Antoine

 

Mugambira Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko, avuga ko iyo hari igikorwa cyo kwiturana, mu tugari haba ari ibirori kuko usanga abaturage bizihiwe, kandi bavuga rumwe, bityo n’umubano ukagenda urushaho kuba mwiza.

 

Muri uyu murenge hari inka zirenga 200, zaturutse muri Gahunda ya Gira Inka, harimo n’izibarutse izindi.

 

Gahunda ya Gira Inka cyangwa Inka imwe ku muryango ukennye, ni gahunda yatangi­jwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2006, abi­nyujije muri Guverinoma no mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku matungo RARDA. Ikaba ishinzwe gutanga inka mu miryago yatoranijwe mu gihugu cyose itishoboye hagami­jwe kurwanya indwara ziko­moka ku mirire mibi, kurwanya ubukene ndetse no kugabanya itumizwa mu mahanga ry’ ibiko­moka ku matungo.

 

Iyo uganiriye n’imiryango ya­hawe izo nka, ukitegereza no mu mibereho yabo ya buri munsi, im­pinduka zigaragarira buri wese haba mu mirire, mu buhinzi, mu bukungu ndetse no mu bumwe bwabo.

 

 

Nyabihu Abatishoboye

Rwanda : Nyabihu: Abatishoboye baragenda bafashwa kwikura mu bukene borozwa inka ari nako basabwa kwita ku bidukikije

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Nyuma yo gutanga inka 13 zatanzwe kuwa 07/06/2012 ku nkunga ya FARG zigahabwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye  bo mu mirenge ya Rugera, Jomba, Muringa na Shyira ngo zibafashe kwikura mu bukene no kuzamura umwuga wabo w’ubuhinzi, kuri uyu wa 08/06/2012, inka 49 zahawe abatishoboye mu mirenge ya Jenda na Kabatwa ku nkunga ya RDB.

Rwanda :  Gahunda ya Girinka iragenda ifasha abaturage kwikura mu bukene

Gahunda ya Girinka iragenda ifasha abaturage kwikura mu bukene

Izi nka 49 zahawe imiryango 49 y’abatishoboye bo muri iyi mirenge ya  Jenda na Kabatwa zikaba zaratwaye amafaranga 13.250.000 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene wari witabiriye uyu muhango yabidutangarije. Abahawe inka batishoboye bo muri iyi mirenge ya Jenda na Kabatwa,bakaba barasabwe kuzifata neza bazikorera ibishoboka byose ngo zororoke bityo zizabafashe mu iterambere.

Nk’imirenge ikora kuri Parc y’ibirunga kandi banasabwe kubungabunga iyo Parc birinda kwangiza inyamaswa n’ibidukikije bindi dore ko byagaragaye ko hari abajyaga babikora. Bakaba barsabwe kuba ijisho ry’iyo Parc bagakumira uwariwe wese washaka kuyangiza.

Gahunda ya Girinka mu Rwanda ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2006 igatangizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abakene kwikura mu bukene no kuvugurura imirire yabo. Kugeza ubu Abanyarwanda batari bake bakaba bamaze kubona inka, ndetse henshi na henshi bakaba baratangiye no korozanya .


Rwanda | Ubworozi bw inka bufasha

Rwanda : Ubworozi bw’inka bufasha abahinzi kubona ifumbire ituma umusaruro wiyongera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi ube mwiza kandi wiyongere, bisaba ko hakoreshwa ifumbire ihagije mu ihinga. Ubworozi bw’inka rero ni kimwe mu gisubizo ku bahinzi batuye mu cyaro, kuko babasha kubona ifumbire nyinshi bitabaye ngombwa kugura iyo mu nganda.

Rwanda | Ubworozi bw inka bufasha

Mukabalisa Consolee , utuye mu Kagari ka Masaka, umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, yemeza ko gukoresha ifumbire atindura mu kiraro cy’inka byatumye umusaruro akura mu buhinzi wiyongera.

Uyu mubyeyi wapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akora umwuga w’ubuhinzi, akaba ari na wo w’ibanze umufasha gutunga urugo rwe, avuga ko kugira inka mu rugo bituma buri gihe cy’ihinga abona umusaruro, kuko n’iyo habayeho izuba ryinshi, imwe mu myaka aba yahinze yihanganira izuba kubera ifumbire aba yashyizemo, akagira icyo asarura.

Iyo agereranyije umusaruro yakuraga mu buhinzi mbere y’uko yorora inka asanga wariyongereye kuko nk’ibishyimbo yasaruraga mu murima wa hegitari ebyiri, ubu asigaye abikuba inshuro zirenga eshatu.

Umukecuru witwa Mukasine Marie nawe utuye ku Rugarika, wabonye inka muri Gahunda ya Gira inka, atangaza ko nyuma y’imyaka ibiri ahawe inka, imirima ye imaze kurumbuka, ku buryo urutoki rwe rusigaye rutoshye, mu gihe mbere wasangaga harimo insina zisa nabi.

Iyo nka yayihawe kubera ko atari yishoboye kandi afite agasambu gato, ariko ubu abasha gufumbira ako gasambu ke maze ibyo ahinzemo bikamuha umusaruro ushimishije. Uyu mukecuru avuga ko ibibazo by’inzara yagiraga atarorora bigenda bigabanuka. Aragira ati “ubundi nahoranaga inzara n’iyo abandi babaga basarura, ariko ubu iyo imyaka yeze ngira agahenge nkongera gusonza ari uko bishize”.

Kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi ngo aba bahinzi babikesha gahunda nshya y’ubuhinzi ibakangurira gufumbira buri gihangwa. Ngo mbere nta muhinzi wafumbira imyumbati ariko kuri ubu bakangurirwa kuyifumbira kandi igatanga umusaruro ushimishije.


Rwanda Kamonyi Abakorerabushake

Rwanda | Kamonyi: Abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora bagabiye inka imfubyi za jenoside z’i Nyamiyaga

Tags: , , , , , ,



Inka 4 ni zo zashyikirijwe imfubyi za jenoside zibumbiye mu muryango “Dufite umurengezi Family”, zikaba zituye mu mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga.

Rwanda Kamonyi Abakorerabushake

Abo bana bagabiwe inka, bashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ndetse na Guverinema y’u Rwanda yatangije gahunda ya “Gira inka”. Ukurikiyeyezu Jean Felix, ni umwe mu bagabiwe inka. Avuga ko bishimiye iyo nkunga bahawe kuko inka ari ishingiro ry’imibereho myiza. Ngo bazabasha kubona amata yo kunywa n’ifumbire ituma ubutaka bwa bo burumbuka.

Mu izina ry’abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora, Musoni Maurice, ushinzwe uburere Mboneragihugu mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko bahisemo gufasha imfubyi za Jenoside zo mu muryango “Dufite Umurengezi Family” bashingiye ku nsanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18, ariyo : Twigire ku mateka Twubaka ejo hazaza.

Izo nka bagabiye abo bana rero ni mu rwego rwo kubaka ejo hazaza h’urwo rubyiruko, ndetse no gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri Gahunda ya “Gira inka  munyarwanda“ yatangije.

Inka enye bagabiye abo bana, zaguzwe amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo irindwi (1.170.000), yakusanyijwe n’abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora 806 bakorera mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, yashimye abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ubwitange no kwigomwa bagize bemera gufasha abo bana b’imfubyi kandi nta mushahara bakorera.

Abashimira kuba bemeye kuza gufasha abana b’imfubyi batuye kure y’umuhanda wa Kaburimbo, mu gihe bashoboraga guhitamo abatuye hafi batagorwa n’urugendo ruhabageza.

Yakomeje asaba abana bagabiwe inka ndetse n’abaturanyi ba bo gufataneza inka bahawe ntizizabasonzane. Ndetse asaba n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamiyaga kubaba hafi kuko akenshi baba bibereye ku ishuri.

Rwanda Kamonyi Abakorerabushake 1

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, atangaza ko kuba abakorerabushake b’amatora biyemeje kugabira abo bana basizwe iheruheru na Jenoside ari ukugira ngo bakomeze kuba intangarugero, kuko ibyo bigisha abanyarwanda mu burere mboneragihugu bagomba kubigaragaza no mu bikorwa.

Aragira ati ”abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntibashinzwe amatora gusa, ahubwo bagomba kuba intangarugero mu kwitabira gahunda za leta nka Gira inka munyarwanda”. Ikindi kandi  abo bakorerabushake bagomba kugira imyitwarire myiza, kubana neza n’abandi no gufasha abanyarwanda mu matora.


Rwanda Rulindo Abaturage baravuga

Rwanda : Rulindo – Abaturage baravuga ko bakwiye kujya bahabwa inka nzima

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Bamwe mu baturage bahabwa inka mu karere ka Rulindo, barasaba ko bajya bahabwa inka nzima, zidafite inenge kugira ngo zibashe kuba zabagirira akamaro.

Rwanda Rulindo Abaturage baravuga

Aba baturage bakaba barabisabye kuri iki cyumweru tariki 20/05/2012, ubwo inka 62 zagombaga gutangwa, bagasanga zimwe muri izi nka hari ibyo zitujuje.

Nk’uko bivugwa na Dr. Habimana Joseph, ngo ebyiri muri izi nka zari zikiri inyana nto cyane, ku buryo zidashobora kubaho zitabana na nyina, naho indi nka yo ikaba yari irwaye igituntu cyo mu magufa.

Nyuma y’uko bigaragaye, ubuyobozi bwasabye rwiyemezamirimo gusubirana izi nka, maze akazisimbuza izindi nzima, zikabona guhabwa abanyarwanda muri gahunda ya ‘girinka munyarwanda’.

Sisiyete SAKINDI yatsindiye isoko ryo kugura izi nka ivuga ko igiye gusimbuza inka zitujuje ibisabwa maze mu gihe cya vuba abaturage bakaba bahawe inka nzima.

izi nka zigera kuri 62, zaguzwe mu gihugu cya Uganda, rwiyemezamirimo akaba yishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 303 ku nka imwe  nyuma y’uko igeze mu maboko y’umuturage.

 

Jean Noel Mugabo


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia