Tag Archive | "Rwanda Gisagara"

Gisagara: Kuba mu mashyirahamwe byatumye ava muri nyakatsi

Gisagara: Kuba mu mashyirahamwe byatumye ava muri nyakatsi

Tags: , , , , , , ,


Gisagara: Kuba mu mashyirahamwe byatumye ava muri nyakatsi

Nyiransabimana Petronille utuye mu kagali ka Muyira, umurenge wa Kibirizi, akarere ka Gisagara, aravuga ko kubana n’abandi mu mashyirahamwe byamufashije gutera imbere ubu akaba aterwa ishema no kuba atuye mu nzu yiyubakiye avuye muri nyakatsi.

Nyiransabimana kimwe n’abandi bagore batandukanye batuye mu bice by’icyaro bahamya ko ubuzima bwabo bwahindutse ugereranije no mu bihe byashize. Abo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara nabo bavuga ko bamaze kuzamuka.

Nyiransabimana Petronille yabaye umugore w’indashyikirwa muri 2013.Nk’uko abitangaza, avuga ko bitari byoroshye ugereranije n’ubuzima yari abayemo mbere kuko yari mu bwigunge n’ubukene bukabije.

Ati “Nari mbayeho mu buzima bwa gikene cyane, n’inzu nabagamo nayigereranya na nyakatsi rwose kuko yari mbi bitangaje, nyuma nza kujya mu ishyirahamwe rihinga imboga, mu minsi mike tubona umuterankunga  Action Aid twiga guhinga neza ubu tureza tukagurisha”

Ibi rero ngo byamufashije kuzamuka, imibereho ye irahinduka ku buryo bugaragara, abana be bariga nta kibazo, ntabure mituelle nk’uko mbere byamugendekeraga.

Nyiransabimana, avuga ko mu rugo iwe nta kibazo kuko nyuma yo kwiyubakira inzu akava muri nyakatsi, yoroye inka ndetse akabona n’indyo yuzuye.

Ati “Ubu inzu yanjye iteye umucanga irimo n’isima, imeze neza, naroroye niguriye inka ubu iwanjye abana banywa amata na zamboga mpinga rero ubu indyo yuzuye nayigezeho nta kibazo”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi, Jacques Kabogora, avuga ko iterambere ry’abagore barifashwamo no kuba mu nzego z’ibanze higanjemo bagenzi babo b’abagore, bityo no gukora ubukangurambaga ku iterambere bikaborohera.

Ati “Mu nzego z’ibanze buri rwego rurimo umugore ku buryo hose bisangamo bityo ubukangurambaga bukoroha, iterambere bararyumvise ubu bose bahagurukiye kuzamura imibereho yabo”

Ku bufatanye bwa Leta n’abaterankunga batandukanye, abagore bo muri Gisagara bakomeza gufashwa kwizamura binyuze mu kubabumbira mu mashyirahamwe ndetse no kuboroza muri gahunda ya girinka.

1024px-GisagaraDist

GISAGARA: Ingeso yo gusabiriza ikwiye gucika burundu mu bafite ubumuga

Tags: , , , , , , ,


1024px-GisagaraDist

Abafite ubumuga mu karere ka Gisagara barasabwa kureka umuco wo gusabiriza, bakagana amakoperative yabashyiriweho aho bashobora gukora imirimo itandukanye igendanye n’ubushobozi bafite.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara abantu bafite ubumuga bafite ingeso yo gusabiriza, mu karere ka gisagara naho hari abakigaragara bafite iyi ngeso kandi abatuye aka karere bakemeza ko akenshi atari uko baba badafite imibereho, ahubwo ko ari ingeso n’imyumvire ikiri hasi.

Mukesharugo Asterie utuye mu murenge wa Ndora ati “Erega hari n’uwo usanga adafite ubumuga bwamubuza gukora, ariko ugasanga arasaba, jye rwose hari n’abo mbona baba bafite imiryango ibitaho, bataha bakarya bakaryamaariko ingeso ikanga”

Umuhuzabikorwa w’inama y’ igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Bakundukize Elysé yasobanuye ko uku gusabiriza ku bantu bafite ubumuga hari ahakirimo ikibazo cy’imyumvire, aho usanga kubera ubumuga bafite batakigirira icyizere, bakumva ko byarangiye ntacyo bashoboye kandi ngo hari byinshi byabafasha kubaho.

Akomeza avuga ko abafite ubumuga ubu babumbiwe mu makoperative bakaba bakora kandi bagaterwa inkunga, ariko kandi n’abagifite imyumvire ituma basabiriza bagakomeza kwigishwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Léandre Karekezi nawe avuga ko ibibazo byose by’abafite ubumuga akarere katabyirengagiza kandi ko kabafasha kugirango babashe kujya mu buzima busanzwe nk’abandi .

Ati “Akarere kita ku bako bafite ubumuga ntikazanarekeraho kubafasha, kugirango iyi ngeso yo gusabiriza icike, dukomeza kubahugura kandi tukanabafasha gukora imishinga ibateza imbere”

 

Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi1

Gisagara: Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi

Tags: , , , , , , ,


Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi Barasabwa kwita ku nka bahawe kugirango zizagere no ku bandi1

Abatuye akarere ka Gisagara bamaze korozwa inka barasabwa guha agaciro gahunda ya gira inka maze bose bakibuka ko iryo tungo rigomba kugera no kubandi, bakarifata neza kugirango ryororoke.

Korozanya hagati yabo ngo ntibabikora gusa kuko ari gahunda ya leta, abatuye Gisagara bahamya ko ari n’umuco mwiza umaze kuzamura imibanire yabo ikindi kandi iyi gahunda ikaba inabafasha gutera imbere.

Mushumba Matiyasi na Karori Rugina umuturanyi we yoroje inka mu mwaka ushize, baravuga ko byabyukije umubano uhamye hagati yabo ndetse ubu bose bakaba bamaze kuzamuka mu iterambere kubera iyi gahunda.

Karori ati “Uyu muvandimwe anyoroza nta tungo nagiraga, nta murima weraga kubera kutagira ifumbire mbega ntacyo nagiraga nari umwe utunzwe no guca inshuro no gufunguza ngo ndebe ko nagaburira abana ariko ubu ndahinga nkeza kandi ubu ni n’umuvandimwe tubana hafi tunafashanya n’ibindi kandi twahujwe no korozanya”

Ibi kandi ni ibyemezwa na Mukamana Constance utuye mu murenge wa kansi worojwe muri uku kwezi kwa 10 tuvuyemo, aho avuga ko n’imirire ye n’abana be yari mibi kubera ko nta mata babonaga ariko ubu akaba yizera ko bigiye guhinduka kandi akanatera imbere bivuye kuri iri tungo.

Ati “Inka norojwe n’ababikira ba hano i Kansi yarangobotse cyane kuko nari umuntu uri aho ntagira itungo, abana batajya babona amata, mbega nari umukene pe, ariko ubu ndabibona ko ubuzima bwanjye bugiye guhinduka rwose, nzatera imbere nta kabuza”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwingabiye Donatille, nawe ashimangira ko iyi gahunda ifite uruhare runini mu mihindukire y’ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bwiza, ariko kandi akabibutsa ko kugirango iyi gahunda izagere kuri bose bagomba kubigiramo uruhare.

Ati “Kugirango ntihazagire ucikanwa n’iyi gahunda y’umukuru w’igihugu ya gira inka, buri muturage worojwe agomba gufata neza inka ahawe kugirango izatange indi maze nawe agire uwo yoroza utaragerwaho, ndetse no mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, abafite inka zikamwa bagakamira abatarazibona”

Muri gahunda ya Gira inka mu karere ka Gisagara muri uyu mwaka w’imihigo biteganyijwe ko hazatangwa inka 410, kuri ubu hakaba hamaze gutangwa izigera kuri 237 mu karere hose.

 

Gisagara Nyuma yo kuva muri ntuye nabi

Gisagara: Nyuma yo kuva muri ntuye nabi ibikorwa by’iterambere biri guhindura imibereho yabo

Tags: , , , , , , , , , ,


Abaturage bavuye muri ntuye nabi bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbeho mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko ubu bishimira ko begereye  ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’amavuriro.

Gisagara Nyuma yo kuva muri ntuye nabi

Umuhigo wo gutuza abantu ku mudugudu ni umwe mu yo umurenge wa Kansi wesheje ku kigereranyo cya 77.8%.

Nubwo hakiri abaturage badatuye mu mudugudu,umubare munini w’abatuye uyu murenge batuye mu mudugudu.

Bamwe mu baturage bari batuye nabi ubu bakaba baratujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mbeho mu kagari ka Bwiza baravuga ko ubu ibikorwa remezo bakesha kwegerana n’abandi mu mudugudu  bimaze guhindura ubuzima bwabo.

Nyiraneza Agnès ati “Ubu twegereye iterambere abana bari hafi y’amashuri, twageze ku mashanyarazi babasha gusubira mu masomo neza, amazi meza aratwegereye ndetse n’ivuriro rituri hafi, ubu turasa neza ntaho bihuriye n’igihe twari mu mibande”

Aba baturage ariko bagaragaza ko uyu mudugudu utegereye cyane isoko bityo ko byaba byiza habonetse isoko cyangwa centre y’ubucuruzi bazajya bahahiramo batagiye kure.

Akimpaye Verena ati “Tubonye isoko hafi byadufasha ntiturinde gukora ingendo kandi twarasanze iterambere”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi,Rutaburingoga Jerome,avuga ko ibikorwa remezo bitasanga buri wese aho atuye yitaruye ari natyo mpamvu abantu bagomba kumva ibyiza byo gutura ku mudugudu.

Yongeraho kandi ko muri uyu mwaka,bafatanyije n’abikorera bafite bafite umuhigo wo kubaka inzu zisaga 40 z’ubucuruzi ngo bikazaba kimwe mu bisubizo by’ikibazo cyo kubura aho abaturage bahahira.

Ati « Mu mihigo twasinyanye n’abafatanyabikorwa, harimo kubaka amazu y’ubucuruzi azafasha gukemura iki kibazo cyo kubura aho abantu bahahira hafi kandi nyine ibikorwa by’iterambere ntibyahagaze ahubwo biri mu ntangiriro byegerezwa abaturage, nta mpungenge rero »

Nyuma yo gusanga imwe mu mpamvu yo kutegera abandi ku mudugudu ari amikoro make,Hategekimana Hesron,umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, asanga abasigaye badatuye ku mudugudu baharanira  kuzamura ubushobozi bityo nabo bagashobora kwegera abandi.

Uretse gutuza umubare munini w’abaturage ku mudugudu ngo mu mwaka w’imihigo 2013-2014,muri uyu murenge wa Kansi nyuma y’igihe gito hageze amashanyarazi, ingo zigera kuri 314 zirawucana.

 

m_Gisagara  Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa

Gisagara : Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa guhindura imyumvire

Tags: , , , , , , , , , ,


Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyanza, mu kagari ka Higiro, mu karere ka Gisagara batujwe   mu mudugudu wa Kabakene barasabwa n’ubuyobozi gushyiraho akabo nabo kugirango bafashwe kubaka ibikoni kuko ubu batekera mu mazu bararamo.

m_Gisagara  Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa

Bamwe mu baturega batujwe mu mudugudu wa Kabacyene, uherereye  mu kagari ka Higiro  mu murenge wa Nyanza barimo imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Aba baturage bemeza ko kuva bakwimurwa mu manegeka, bakaza gutura  mumudugudu hamwe n’abandi baturage, byahinduye imitekerereze n’imibereho yabo ubu bakaba bafite icyerekezo kiterambere.

Kamana Gerald umwe muri ab abaturage ati «Ubu rwose twahinduye imibereho ku buryo bugaragara, dutuye mu mazu meza kandi ntitukiba mu bwigunge nka mbere, ubu ndi umuhinzi kandi ndeza kuko imfite amatungo magufi ampa ifumbire»

Uku gutura ku mudugudu nk’abandi baturage bose kandi ngo byatumye aba bahejejwe inyuma n’amateka ntawe ukibabona nk’aho atari abanyarwanda nk’abandi nk’uko byari mbere, aho abana babo bigana n’abandi mu mashuri ndetse n’aho batuye mu midugudu bakabana neza n’abandi baturage bafashanya mu makoperative n’ibindi.

Nkurunziza Emmanuel umwe mu baturage b’uyu mudugudu ati « Ubu tubana neza nta kibazo, kuva aho baziye gutura ino dufatanya mu makoperative, mu kiraro rusange tugafatanya kwita ku matungo ndetse n’iminsi mikuru baratumirwa nk’abandi bose »

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, Uwimana Jean Bosco avuga ko  icyo bishimira nkabayobozi ari uko  bababoneye aho gutura heza kandi hagali akaba abasaba  nabo  gushyiraho  akabo bakitunganyiriza aho batuye, bahereye kugushaka aho  batekera

Ati «Iyo uhaye umuntu inzu aturamo ifite n’ubwiherero, igikoni sicyo cyamunanira kukishakira, ibi tubikora kugirango tubatoze wa muco wo kudahora bategereje guhabwa gusa bo batagira icyo bikorera, ni ahabo rero kandi dukomeza kubigisha»

Kugeza ubu umurenge wa Nyanza ukaba umaze gutuza imiryango 16 y’abasigajwe inyuma n’amateka.

 

m_Haracyakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’imirire

Gisagara: Haracyakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’imirire

Tags: , , , , , , , ,


Bamwe mu batuye akarere ka Gisagara baravuga ko kuba aka karere kagifite umubare munini w’abagaragarwaho n’imirire mibi biva ku bintu bitandukanye ariko cyane cyane bikaba biva ku myumvire ikiri hasi, bityo bakaba bavuga ko ubuyobozi bukwiye gukomeza kwigisha abaturage.

m_Haracyakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’imirire

Mukashema Jeanne utuye mu murenge wa Musha muri aka karere ka Gisagara, avuga ko abona mu bitera imirire mibi harimo ubukene ku baturage bamwe kuko ngo hari igihe usanga umuntu akennye cyane ku buryo no kubona ibiribwa mu bisanzwe ari ikibazo ukaba utamubwira kwitwararika imirire, ariko nanone akavuga ko atari kuri bose kuko hari abo usanga imyumvire iri hasi.

Ati “Hari ubukene kuri bamwe pe, ariko umubare munini w’abagaragarwaho n’imirire mibi usanga biva ku myumvire mibi kuko ubona ko uko bagenda batwigisha gutegura amafunguro arimo intungamubiri tugenda duhindura ndetse abafite abana bagatangira gahunda y’agakono k’umwana kandi abari barwaje bwaki zigakira”

Mugengana Michel utuye mu murenge wa Kibirizi we avuga ko ari ikibazo cy’imyumvire nta kindi kuko ngo nawe mu rugo rwe bagize ikibazo cyo kugira umwana wagaragaweho n’imirire mibi ndetse na nyuma batangira kwigishwa uko bagomba kwitwara cyane cyane kugira agakono k’umwana bakajya bumva batabishobora kuvangura ibiribwa nta n’ibyo bifitiye.

Nyuma uyu muryango wa Mugengana waje kwigerezaho utangira iyi gahunda bakajya batekera uyu mwana ukwe kandi bakamutekera ibifite intungamubiri uko babyigishwaga maze umwana aza gukira ubuzima burakomeza  mu rugo nta kibazo cy’ibyo kurya bagize nk’uko babikekaga”

Ati “Byose byicwa n’ubuturage tuba twifitiye mu mutwe rwose, ahubwo nihakomeze ubukangurambaga maze barebe ko imirire mibi itazacika, erega Gisagara ni mu cyaro turacyafite imyumvire iri hasi”

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kurya indyo yuzuye, konsa neza umwana ukivuka kugera byibura ku myaka ibiri, ibi byose bikanyuzwa muri gahunda z’umugoroba w’ababyeyi, igikoni cy’umudugudu, no mu nama zitandukanye.

Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, mu gihugu hose imirire mibi iri ku kigereranyo cya 44%, naho akarere ka Gisagara gafite 48% bagaragarwaho nayo cyane cyane bakagira ikibazo cyo kugwingira.

 

m_Ubufatanye bwabo bukwiye kubafasha kwiteza imbere

Gisagara: Ubufatanye bwabo bukwiye kubafasha kwiteza imbere

Tags: , , , , , , ,


Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Moussa Fazil Harerimana arasaba abatuye Gisagara ko ubufatanye bagira, babukoresha bizamura mu iterambere.

Ibi Minisitiri w’umutekano tabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo gutangiza ahazubakwa irerero ry’abana riri kubakwa mu murenge wa kibirizi akagari ka Muyira.

Muri uyu muganda ngarukakwezi abayobozi n’abaturage inzego z’umutekano na Polisi, batangiye kubaka irerero ry’abana bato,ubuyobozi bw’aka karere buvugako iri shuli rizajya ritoza abana uburere bwiza ndetse n’ababyeyi babo bakigiramo gahunda z’ubuzima bw’umuryango.

m_Ubufatanye bwabo bukwiye kubafasha kwiteza imbere

Abagore bahuye n’ibibazo byo guhohoterwa mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi bahawe inka

Muri uyu muganda kandi,hanatekerejwe ku bagore bahuye n’ibibazo byo guhohoterwa mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gusura no guha ubufasha Mujawamariya Berancille,umwe muri aba badamu bahohotewe,ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP),bagabiye inka zigera kuri 21 aba bagore kugirango zibunganire mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bagore bibumbiye mu matsina , bavugako bagiye korora bakabyaza umusaruro izi nka,ariko bakanifuzako bagenzi babo nabo bahuye n’ihohoterwa muri Genocide,nabo bafashwa kuva mu bwigunge.

Bati “Tugiye gufumbira imirima yacu, tunywe amata IRDP yunze muri gahunda nziza ya Perezida wa repuburika iduha inka, turabashimira tunabasaba ko mwakomeza ubu bufasha no ku bandi bagenzi bacu bahuye iki kibazo nabo bakiteza imbere”

Ministri w’umutekano mu gihugu Cheih Moussa Fazir harerimana yashimiye abaturage bo muri aka karere ubufatanye mu kubaka igihugu,ndetse by’umwihariko IRDP yo yashyigikiye gahunda ya Prezida,mu kuzamura abanyarwanda.

Ati “Dukoze ibikorwa byiza uyu munsi, ubu bumwe bushingirweho tuzamuka mu iterambere ,twubatse ibikorwa by’iterambere tunubaka umubiri, uguhaye inka aba yubatse umubiri, IRDP ikoze igikorwa cyiza ifasha aba bategarugori ni ibyo gushima cyane”

Ministre yongeye kwibutsa abaturage b’akarere ka Gisagara ko u Rwanda  tariki ya 4 nyakanga rwitegura kwibuka imyaka 20 ishize rwibohoye ubukandamizwe n’ivangura abanyarwanda bishimira ko ibyo byose byarangiye, kubera ubuyobozi bwiza bwita ku baturage b’igihugu.

Yasabye abaturage gukora bakiteza imbere kugirango kwibohora ntibikabe mu magambo gusa ahubwo binagaragare mu ntambwe zitandukanye batera bagamije kwigira.

m_Hakozwe igenzura ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi2

Gisagara: Hakozwe igenzura ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi

Tags: , , , , , , , , , , ,


Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ubwo basuraga akarere ka Gisagara kuri uyu wa 11/06/2014, bagamije kureba ibikorwa byo kurwanya imirire mibi ku bana, basanze ibi bikorwa byarahagurukiwe.

 m_Hakozwe igenzura ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Léandre Karekezi yagaragaje ibikorwa akarere kashyizemo imbaraga bigamije kurwanya imirire mibi birimo gahunda y’inkongoro y’umwana aho abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi bahabwa amata byibura kabiri mu cyumweru na gahunda y’igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bigishwa guteka ibirimo intungamubiri.

Si ibi gusa kuko hanashyizweho ibikumba aho abaturage borora mu kiraro rusange ariko buri wese akamenya inka ye, ibi bigafasha  kubona umukamo uhagije n’ifumbire yo kongera umusaruro hagamijwe ko bihaza mu biribwa, hakaniyongeraho uturima tw’igikoni duhingwaho imboga.

Kuri ibi bikorwa kandi hiyongeraho ibikorwa byo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko ngo bakurikiranwa mu gihe cy’iminsi 1000 kuva umugore asamye, bikaba bifashwamo n’abajyanama b’ubuzima.

Ibi byose kandi binashimwa n’abaturage b’aka karere aho benshi batanga ubuhamya bw’aho bavuye ku bijyanye n’imirire mu ngo zabo ndetse no kuba abana babo bari bafite ibibazo by’imirire mibi barakize.

Nyiramana Jeanne utuye mu murenge wa Kibirizi akaba yararwaje indwara zituruka ku mirire mibi ati “Kwigishwa uburyo bwo gutegura amafunguro afite intungamubiri mu gikoni cy’umudugudu byaramfashije kuko abana babiri nari ndwaje bakize, mbifashwamo kandi no guhorana akarima k’igikoni, izi gahunda zaje ari igisubizo rwose”

Aba basenateri bagize n’umwanya wo gusura abaturage mu mirenge ya Kibirizi na Ndora, baganira n’abaturage bazi neza akamaro k’imboga ndetse no kuba baziteka n’ubwo ari mu gihe cy’izuba.

 m_Hakozwe igenzura ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi1

Basura abaturage batunguraga urugo bakabaza abana ibyo bariye, banyuzwe no gusanga abaturage berekana ko bafite uturima tw’igikoni, no gusanga abana bo muri iyo miryango bavuga ko bagaburirwa  imboga mu mafunguro bahabwa.

 m_Hakozwe igenzura ku bikorwa byo kurwanya imirire mibi2

Ubwo yaganiraga n’umwana muto utarageramu ishuri mu kagari ka Muyira, Senateri Niyongana Gallican, yabajije umwana icyo yagaburiwe uyu munsi, umwana ahita amusubiza  agira ati “nariye umuceri n’imboga z’imbwija mama yatetse.”

Iri tsinda ry’abasenateri ryashimye akarere ka Gisagara ku bikorwa bimaze kugerwaho mu kurwanya imirire mibi kandi babashishikariza gukomeza maze imirire mibi igacika burundu dore ko bigaragara ko abasigaranye ikibazo cy’imirire mibi bangana 0,3% mu gihe bari batangiye umwaka bafite abagera kuri 0,6%.

m_800px-GisagaraDist

Gisagara : Abatuye mu midugudu yubatse ahantu habi bazimurwa

Tags: , , , , , , , , ,


m_800px-GisagaraDist

Mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, hagaragara uduce tumwe na tumwe twagenwe gutuzwaho abantu ku buryo bw’imidugudu, nyamara ugasanga ari ahantu hahanamye hataberanye n’imiturire, ariko ubuyobozi bukavuga ko iki kibazo bukizi kandi ko hari gahunda yo kubimura bagatuzwa ahaberanye n’imiturire.

Aba baturage batuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Gikonko ho mu murenge wa Gikonko, bavuga ko bumva bafite impungenge ko amazu yabo azasenyuka cyangwa agatwarwa n’umuyaga kubera imiterere mibi y’aho batuye. Mukamusoni Therese umwe mu bahatuye ati «Aha hantu ni habi, duhora dufite impungenge, inzu yanjye yariyashije ubona ntaho zifashe zimwe umuyaga urazitwara rwose zizasenyuka »

Gakuru Emmanuel, we atuye mu mudugudu wa Karehe, mu kagari ka Gasagara. Ahamaze umwaka umwe, kuko we yimutse aho yari atuye akaza ku mudugudu.

Gakuru, avuga ko aha hantu hagenwe n’inzego z’ubuyobozi nk’ umudugudu, Ariko we agasanga aho bari batuye mbere ari ho hari heza, kuko ngo kuri ubu, ibyo bakeneye byose uhereye ku mazi,bibasaba kuhasubira. Nyamara ngo kuzamuka aka gasozi batashye, ni ingorabahizi.

Ikindi agarukaho ni uko aho batuye nta mutekano w’abana uhari ku buryo kuhabasiga bonyine ari ikiazo.

Ati « Urebye hari hasi twabaga niho hari horoshye, ari amazi niho tuyakura, ibyo kurya niho biva hasi mu kabande n’ubundi, ikindi kandi aha hantu kuhasiga umwana muto ari wenyine ntibyoroshye wasanga yacurangutse hepfo »

Kayumba Ignace,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko,avuga ko abatujwe aha hantu bahatujwe mu mwaka w’1995 na 96, igihe byihutirwaga kubonera bamwe mu banyarwanda batari bafite aho kwikinga aho baba. Ibi ngo byatumye hari n’aho abantu batujwe hatabanje kurebwa imiterere yaho. Kuri ubu ariko, Kayumba avuga ko nabo iki kibazo bakibonye ku buryo bateganya kwimura aba bantu bose batuye nabi.

Muri uyu murenge wa Gikonko,ahantu hubatse imidugudu nk’iyi hafatwa nk’amanegaka ni mu kagari ka Mbogo,aka Gikonko,aka Gasagara n’akagari ka Cyiri.

Gutura ku midugudu ni imwe muri pilitiki yashyizweho imbaraga na reta y’u Rwanda. Iyi politiki igamije kugeza iterambere ku baturage ku buryo bwihuse bitewe n’uko mu gihe abantu batuye hamwe,ibikorwaremezo nk’imihanda,amavuriro,amazi,amashanyarazi,amashuri n’amasoko bibagezwaho byoroshye.

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Tags: , , , , , , ,


Gisagara: Abarokotse barashima aho bageze

Abarokotse Jenoside yo muri mata 1994 bo mu karere ka Gisagara barashima aho bageze uyu munsi, haba mu mibanire na bagenzi babo ndetse no mu kwiyubaka, ariko kandi bakanahamya ko ntawavuga ko bageze aho bajya, ahubwo ngo urugendo ruracyari rurerure ari nayo mpamvu bakeneye gukomeza kwegerwa.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abarokotse bo muri Gisagara bavuga ko ibikomere bigihari kandi ko iki gihe ari ngombwa kuko byongera gutuma begera mu bitekerezo abo babuze, kandi bakavonamo imbaraga zo guhangana n’ubuzima banyuramo butoroshye.

Bavuga ko bateye intambwe muri iyi myaka 20 ishize, ariko kandi ko urugendo rugihari. Bifuza ko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka kugirango ntihagire uba wenyine ngo aherane n’agahinda. Ikindi bifuza ni uko bafashwa gukomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere kugirango bibafashe kwiyubaka.

Uwimana Emima utuye mu murenge wa Muganza ati “Ibikomere bihoraho kuko ntawakwibagirwa ibyamubayeho cyangwa abo yabuze, ariko ninabyo biduha gukomera kuko twumva dufite inshingano yo kubahagararira tukabahesha agaciro. Turacyakeneye ko abantu batuba hafi cyane nko muri ibi bihe biba bitoroshye kuko natwe kwiyubaka ni urugendo rugikomeza kandi tuva kure”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre karekezi nawe ahamya ko intamwe yatewe n’abanyarwanda muri iyi myaka 20 ari nziza koko nyuma y’amateka mabi banyuzemo, ariko kandi akavuga urugendo rukiriho kandi  ko nibadashyirahamwe ngo barwanye icyakongera gutuma bacanamo n’ubundi nta terambere baba baganaho.

Ati “Aho abanyarwanda bavuye muri iyi myaka ni kure kandi intambwe yatewe n’ibyagezweho biragaragara, ariko kandi urugendo rurakomeza, ubu tugomba gushyira hamwe, tukaba umwe nta macakubiri kuko iterambere ridashingiye ku banyarwanda bunze ubumwe ntiryagerwaho”

Mu karere ka Gisagara ibikorwa byo kubungabunga abarokotse Jenoside birakomeza, basanirwa amazu, basurwa hakumvwa ibibazo byabo bikanashakirwa umuti. Ubuyobozi kandi bukomeza kwibutsa abaturage bose ko kwibuka kudaharirwa abarokotse gusa ahubwo ko ari iby’abanyarwanda bose, abaturanyi bakegerana, ababuze ababo bakegerwa n’ababari hafi.