Tag Archive | "Rwanda Gisagara"

Intore-zo-mu-murenge-wa-Nyanza-ziri-guhanga-umuhanda-ureshya-na-metero-imwe-nigice

GISAGARA: IBIKORWA BY’INTORE BIZAFASHA ITERAMBERE KWIHUTA

Tags: , , , , , ,


Itorero ry’igihugu mu karere ka Gisagara risanga igikorwa cyo gukusanya imibare itanga amakuru anyuranye cyakozwe n’intore zo ku rugerero, kikiyongera ku yindi mirimo y’amaboko zakoze, kizafasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Intore zo mu murenge wa Nyanza ziri guhanga umuhanda ureshya na metero imwe n’igice

Intore zo mu murenge wa Nyanza ziri guhanga umuhanda ureshya na metero imwe n’igice

Urubyiruko rw’ intore zo ku rugerero 39 zo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, mu kagari ka Higiro, hamwe n’abandi baturage bari gukora umuhanda ufite uburebure busaga kirometero imwe n’igice.

Mu gihe cy’amezi hafi atatu zimaze zikora ibikorwa nk’ibi, zakoze n’ibindi bikorwa binyuranye byiyongera kuri uyu muhanda. Muri byo harimo, kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’utugari,gutunganya inzibutso, gukangurira abantu kuboneza urubyaro, gucukura ibimpoteri bimenwamo imyanda ku isoko rya Nyaruteja n’igipimo cya kawa zisaga 300 bahingiye mugenzi wabo. Izi ntore kandi ngo zanatangiye kwishakamo amafaranga kugira ngo zizoroze nibura umuturage umwe wo muri buri mudugudu urukwavu.

Nk’uko bitangazwa na Nzeyimana Francois, ukuriye izi ntore zo ku rugerero mu murenge wa Nyanza, ngo ibi bikorwa bigizwe n’iby’amaboko bakora, babikorana ubwitange kuko bazi akamaro bifite mu iterambere babikesheje inyigisho baherewe mu itorerero.

Ibikorwa by’amaboko izi ntore zakoze, hiyongeraho no gukusanya imibare itanga amakuru anyuranye. Habiyaremye Jean de Dieu ni umutahira w’imbanzabigwi za Gisagara, we ngo asanga iki gikorwa ari ingenzi kuko aya makuru azafasha mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Nyanza, ngo ibikorwa bari biyemeje gukora ku rugerero babigejeje hafi ku kigereranyo cya 95%.

Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko izi ntore zagaragaje ubwitange ndetse n’ababyeyi bazo ntibazitererane.

Ati “nta kwiganyiriza kwabayemo, habaayemo ubushake n’ubwitange kandi habaho n’inkunga y’ababyeyi bumvaga ibiri gukorwa n’abana babo ndetse bakanabafasha. Ibyo byose rero nibyo biduha icyizere cy’iterambere”

Mu karere ka Gisagara intore ziri ku rugerero zose hamwe ni 798. Zirimo abahungu 406 n’abakobwa 392. Tariki ya 28 z’uku kwezi ni bwo mu tugari twose tugize aka karere, bazamurika ibyakozwe n’izi ntore. Nyuma y’aho hazasuzumwa ibikorwa bitarangiye neza binozwe kugeza mu kwezi kwa gatandatu.

Ibi bikorwa by’intore zo ku rugerero biteganijwe ko bizamara amezi atatu. Ubusanzwe ingingo ya 47 y’itegeko nshinga, iteganya ko urugerero rumara amezi 12.

 

 

m_01

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARI

Tags: , , , , , , ,


Gucururiza inzoga mu kajagari ni kimwe mu byongera ikorwa ry’inzoga z’inkorano. Ibi ni ibyibukijwe abapimyi b’inzoga bakorera mu karere ka Gisagara, bakangurirwa n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi gukorera mu makoperative.

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARIUmuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre Karekezi mu nama yagiranye n’abapimyi b’urwagwa bo muri aka karere yabasabye ko bagerageza gukorera mu makoperative, kandi bakagira ibikoresho byabugenewe kandi byiza kuko hari abo usanga batanga inzoga mu macupa babonye, aya heinken, ayavuyemo amazi…, bigatuma nta cyizere bagirirwa n’ababagana ndetsebikanatuma bamwe bakora ibiyobyabwenge baboneraho kuko ntakibatandukanya n’abakora inzima.

Abantu benshi, cyane cyane abaturuka mu mijyi nta cyizere bakigirira inzoga y’ibitoki izwi ku izina ry’Urwagwa, kuko hadutse benshi bayigana bagashyiramo imvange z’ibintu byishi kugirango itubuke, bimwe muri byo bikaba byangiza ubuzima bw’abantu ariyo mpamvu zitwa ibiyobyabwenge. Nk’uko Pascal Rurangwa umuturage wo mu karere ka Huye ukunze gukora ibiraka by’ubwubatsi mu karere ka Gisagara abivuga, ngo yirinda kunywa inzoga aho abonye cyane muri aka karere kuko hakunze gukorerwa ibiyobyabwenge.

Bimenyimana Ernest umwe mu ba pimyi avuga ko koko ibyo babwiwe ari byo, ko hari abakora ibiyobyabwenge bagashuka abantu ko nabo inzoga zabo ari nzima, umuntu utabizi akaba atabasha kubitandukanya rimwe na rimwe bitewe n’uko koko abakora inzima nta mwihariko bafite.

Ati “Birakwiye ko duhindura imikorere, tukavugurura ibyo dukoresha kandi tugakoresha isuku nyinshi kugirango ntitwangize ubuzima bw’abantu kandi nanone kugirango turusheho kugirirwa icyizere no guca ibiyobyabwenge”

Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho busaba aba bapimyi kwitabira guhinga urutoki ku butaka buhuje kugira ngo babone ibitoki byo kwengamo inzoga y’umwimerere.  Bwana Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere yabagiriye inama yo kwegeranya ubushobozi bafite bagashinga urwengero rumwe ku rwego rw’akarere ku buryo nako ngo kashyiramo amafaranga y’umugabane maze hagapimwa inzoga imwe mu karere kose.

Ikindi aba bapimyi bahamagariwe ni ugucunga umutekano w’aho bakorera, bagatanga amakuru y’abantu babona bateza umutekano muke, kuko ngo hashize iminsi mu mirenge yegereye igihu cy’u Burundi hagaragara ikibazo cy’ubusambo bukoresheje imbunda kandi ababikora bikavugwa ko ari  abarundi.


GISAGARA: BAHUGUWE KU KWIRINDA NO GUKUMIRA INKONGI Y’UMURIRO

GISAGARA: BAHUGUWE KU KWIRINDA NO GUKUMIRA INKONGI Y’UMURIRO

Tags: , , , , , , , , ,


Muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye muri karere ka Gisagara, polisi yabateguriye inabagenera inyigisho ku kwirinda inkongi y’umuriro nayo iri mu bishobora guhungabanya umutekano.

Ibi kandi byanateguwe kugirango birusheho gufasha abaturage kuko aka karere kari gukwirakwizwamo amashanyarazi, bityo abaturage bakaba bagomba kumenya uko bakwitwara igihe habaye impanuka iyaturutseho.

Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara arashishikariza abaturage kurwanya inkongi y’umuriro

Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara arashishikariza abaturage kurwanya inkongi y’umuriro

Muri iki cyumweru cyahariwe ubufatanye bwa polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha (Community policing week), ubuyobozi bwa polisi muri Gisagara bwagiye butegura inyigisho kuri gahunda zitandukanye zigamije kurushaho kubungabunga umutekano zirimo, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa mu ngo, kurengera ibidukikije, kurwanya inkongi y’umuriro, kurwanya ruswa no kwita ku mutekano wo mu muhanda. Kuri uyu wagatanu tariki ya 15 wari umunsi wagenewe kwigisha no kwereka abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi y’umuriro.

Ubuyobozi bwa polisi muri gisagara bwari bwatumiye inzobere mu bijyanye no kuzimya umuriro muri polisi, aho habanje gusobanurwa ubwoko butandukanye bw’umuriro, ikiwutera n’uko warwanywa. Nyuma habayeho kwereka abaturage n’abayobozi bari aho uko inkongi y’umuriro irwanywa hakoreshejwe ibyuma byabugenewe.

Abakozi mu nzego zitandukanye, cyane abarezi mu bigo by’amashuri yisumbuye, bitunga ibintu byinshi bikoreshwa n’amashanyarazi, bavuga ko inyigisho bahawe zizabafasha cyane kwirinda no kurwanya impanuka ziterwa n’umuriro, ndetse n’abanyeshuri bakaba intumwa ku babyeyi n’abaturanyi babo.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi, yongeye guhamagarira abaturage kwita ku mutekano wabo n’ibyabo, abasaba ko bakwitabira gushaka ibi bikoresho bigenewe kuzimya umuriro kugirango babe babyitabaza igihe bahuye n’impanuaka dore ko mu byo bigishijwe harimo n’impanuka zituruka ku mashanyarazi kandi bakaba bari kuyahabwa muri iyi minsi. Yavuze kandi ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango kwirinda no gukumira inkongi y;umuriro bose babigire intego.

Mu gihe abaturage bamwe bavuga ko batabasha kwigurira ibi bikoresho, umukuru wa polisi muri Gisagara Spt Fred Simugaya, avuga ko abaturage bakwiye gushishikarira kwigira, aho bidashoboka singombwa ko buri wese agira igikoresho cye ahubwo bashobora kujya bafatanya ari benshi bakakigura, aho bitari bagakoresha uburyo gakondo bigishijwe ariko ibigo nka za banki, amavuriro n’amashuri byo bikabigira itegeko bigatunga ibi bikoresho.

Ati “Abaturage bagisagara ndahamya ko badakennye kandi sinangombwa ko buri wese atunga icye cyuma, ahubwo ingo 4 cyangwa 5 zituranye zishobora kwishyira hamwe zikagura kizimya mwoto imwe bityo zikanamenya kuyicunga neza”

Iki cyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage na polisi mu gukumira ibyaha cyatangijwe kuri 11/2 ku rwego rw’igihugu, gitangira kuri 12/2 mu turere.

 

 

 

Gisagara: Gishubi sector recommended for stable security

Gisagara: Gishubi sector recommended for stable security

Tags: , , , , ,


 

 The District Authorities in Gisagara have pointed out Gishubi sector as the most outstanding and stable in security matters in all 13 sectors of the District, saying the local participation has maintained security in the last 5 years. 

Gishubi sector is one of the poorest sectors in the district but it is on development track with people oriented infrastructures and projects and especially in agriculture.

 

Gisagara: Gishubi sector recommended for stable security

Maj. Gen. Mubarak Muganga

 

The sector now has access to electricity, clean water, good communication network, schools and financial institutions and stable security all setting it for a lasting development.

Maj. Gen. Mubarak Muganga the army leader in the Southern Province of Rwanda appreciated Gishubi sector’s security policies unlike the other sectors in the district. Among many complaints and insecurities they always receive, this sector is the most secure one.

Maj. Gen. Mubarak Muganga promised physical support to the sector in whatever project they will need it and unending support in terms of security of the sector.

“I really appreciate the way you maintain your security, anytime that you will need physical support in projects like road construction, community work, be assured of our support. We will be there also to make sure you have security so as to achieve your development.” Maj. Gen. Mubarak Muganga was quoted.

Alphonse Munyentwali who had visited Gisagara district reminded residents of Gishubi sector that all their achievements including stable security is due to good governance and they have to make use of it and attain development.

“Our achievements including security, infrastructure, developmental projects and others are because there is good governance. This is the reason we have to work harder and develop ourselves instead of feeling that being secure is enough.”

Residents of Gishubi sector work together in maintaining their security by passing information and making night patrols. There is however land issues that will be solved sooner.

 

GISAGARA: KWITEZA IMBERE NI BWO BURYO BWIZA BWO GUSUBIZA ISHEMA INTWALI ZITANGIYE U RWANDA

Rwanda I GISAGARA: KWITEZA IMBERE NI BWO BURYO BWIZA BWO GUSUBIZA ISHEMA INTWALI ZITANGIYE U RWANDA

Tags: , ,


 

Abaturage bo mu karere ka GISAGARA barasabwa kugendera  ku mateka yaranze intwari z’ u Rwanda, bashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere ,kuko aribwo buryo bwiza bwo gusubiza ishema intwari zitangiye u Rwanda, ubu butumwa bukaba bwaratangiwe mu Murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara, hamwe mu hizihijwe kuri uyu wa gatanu, umunsi w’ intwali.

 

GISAGARA: KWITEZA IMBERE NI BWO BURYO BWIZA BWO GUSUBIZA ISHEMA INTWALI ZITANGIYE U RWANDA

Abayobozi b’ubutugari bitwaye neza bahembwe amagare

Hamwe n’ insanganyamatsiko igira iti:Ubutwari ni ishingiro ry’ agaciro n’ iterambere, umunsi w’ intwari z’ igihugu mu karere ka Gisagara wijihirijwe mu tugali twose tugize ako karere.

Uyu munsi wari wanitabiriwe n’ urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye, ngo kuza kwizihiza umunsi w’ intwali n’ uko no mu ntwali u Rwanda rwibuka, harimo abana b’ abanyeshuri bari mu kigero cyabo, ngo ni umwanya mwiza wo kubigiraho byinshi nk’uko Mukankuranga Grace, wiga ku kigo cya’ amashuri cya CYUMBA mu murenge wa Muganzaabivuga

Kwizihiza uyu munsi w’ intwali, ngo urubyiruko rw’ ubu rusanga rukwiriye kwamagana ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, kuko utaba intwali u Rwanda rukeneye ukoresha ibiyobyabwenge.

Mukankuranga Grace ati “Urubyiruko rugomba kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi kuko ntiwaba intwali unywa ibiyobyabwenge, turagomba kwishyira hamwe ahubwo tugashaka icyaduteza imbere”

Hizihiziwa uyu munsi w’ intwali, wanabaye umwanya wo gushimira abakuru b’ imidugudu bitwaye neza, Ndimubanzi Jean Baptiste, ni umwe mu bashimwe nk’ umukuru w’ umudugudu wa Butare mu kagali ka Remera, akaba avuga ko yanyuzwe no guhembwa kwe kandi akaba azakomeza ubutwali bwo gushaka icyateza imbere abaturage bagenzi be

Abaturage b’akarere ka Gisagara barahamagarirwa gukomeza kwimakazi indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bihatira gukora ibikorwa bibateza imbere ku buryo n’abandi babigiraho. Hategekimana Hesron umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gisagara arahamagarira abaturage ba Gisagara guhaguruka bakiteza imbere kuko ngo ari bwo butwali bukwiye kubaranga bakaba icyitegererezo ndetse ko ari uburyo bwiza bwo guhesha ishema intwali zatabarutse z’iki gihugu.

Mu bashimiwe ku munsi w’intwari, muri buri kagari hatoranyijwe umuyobozi w’umudugudu witwaye neza kurusha abandi naho ku rwego rw’umurenge hashimirwa umuyobozi w’akagari witwaye neza kurusha abandi ndetse ahabwa igihembo cy’igare. Muri rusange hatanzwe amagare 13 angana n’imirenge igize aka karere ka Gisagara.

 

Mu bibanza hamaze no gucibwamo imihanda

Rwanda | GISAGARA: SAVE IRIFUZWAMO UMUJYI

Tags: , , , , ,


Ahagomba kubakwa  umudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hamaze gusizwa ndetse n’ibibanza byatangiye gucibwa, hakaba ikigambiriwe ari uko hazaba umujyi, amajyambere akarushaho kwiyongera muri aka karere.

Igice cyaciwemo ibibanza bigenewe kuzubakwamo inyubako zigendanye n’igihe muri uyu murenge wa Save, ni igice cyegeranye n’akarere ka Huye ahareba muri Rwabuye. Ibi rero ngo bikaba bitanga icyizereko abantu baturutse mu mujyi wa Huye no hafi yawo nabo bazahagura ibibanza maze ubushobozi bwaboneka hakazanubakwa umuhanda mwiza uva kuri ibi bibanza ugahura na kaburimbo ku muhanda wa Rwabuye.

Mu bibanza hamaze no gucibwamo imihanda

N’ubwo abantu bamwe bagifite impungenge ko Save itahindutse ikiri nk’iyakera, ahavugwaga ubujura, urugomo n’ibindi, bikabatera kwibaza ko kuhagura ibibanza byaba ari igihombo batazahatura, ariko ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko ubu ari amahoro ndetse abamaze kubyibonera bakaba baratangiye no kubaza igihe ibi bibanza bizatangirwa.

Jean Claude Kabalisa umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, atangaza ko muri Save ibintu bigenda neza, ko hari umutekano mwiza ko abantu batagakwiye kuhatinya, akavuga ko amateka bahitirira ari ayakera atakiharangwa na gato. Aboneraho n’umwanya wo guhamagarira abaturage b’uyu murenge gushishikarira kwiteza imbere bakazanafata iyambere mu kugura ibibanza mu biri gucibwa ndetse bakanashishikariza bagenzi babo b’impande zose kuzamura aka gace.

Igikorwa cyo gushyira inkengero kuri ibi bibanza nacyo kiri kugenda neza nk’uko ibiro by’ubutaka mu karere ka Gisagara bubitangaza, ndetse mu gihe cyavuba ngo bikazaba byarangiye maze hakabo kubishyira ku isoko bigatangira kugurwa.

Musafiri Jean Pierre ukuriye ibiro by’ubutaka muri aka karere ka Gisagara, atangaza ko kuri ubu hamaze gushyirwa inkengero ku bibanza 300 muri 500 biri muri aka gace, 200 bisigaye nabyo bikazaba byarangiye mu mezi make ari imbere.

Ibi bibanza 500 biri mu kagari ka Rwanza muri uyu murenge wa Rwanza biteganyijwe kuzubakwamo umudugudu w’icyitegererezo, buri cyose gifite ubuso bwa metero kare 600, ni ukuvuga metero 20 kuri metero 30.

ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO

Rwanda | GISAGARA: ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO GAHABWA ABAFITE UBUMUGA

Tags: , , , , ,


Buri munyarwanda arakangurirwa  kwamagana akato kagirirwa abafite ubumuga kuko bafite ubushobozi nk’abandi. Ibi byavuzwe  na minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana,  mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bafite ubumuga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza.

 

ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana, asura Gisagara

Hasozwa iminsi16 yahariwe kwita ku bikorwa byo kuzirikana abafite ubumuga mu karere ka Gisagara , hizihijwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita kubafite ubumuga. Uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange abaturage bafatanije n’abafite ubumuga, hahingwa ubuso bwa hegitari 5 zizahingwaho soya, hacukurwa n’imirwanyasuri kuri hegitari 5.

Abafite ubumuga bahawe umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa amakoperative yabo yagezeho ndetse n’ impano bafite.  Umwe mu bafite ubumuga ,umukecuru Anna unafite abana bafite ubumuga arera,yatanze ubuhamya  bw’imibereho y’abafite ubumuga mu gihe cyo hambere mu Rwanda ,avuga ko bari barahejwe koko. Yashimye leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yahaye abafite ubumuga agaciro, bakaba bumva ko ari bantu bashoboye nk’abandi ,mu gihe mbere bitabagaho.

Ati “Mbere nta wigaga, none ubu twahawe ijambo twicarana n’ibikomangoma, jye ndashimira Leta y’ubumwe yaduhaye ijambo”

Nubwo hishimirwa agaciro bahawe hakaba hari n’amategeko abarengera, abafite ubumuga basanga hakiri imbogamizi ngo bagere kubyo bifuza. Muri zo hari ibikoresho byabugenewe bibafasha mu burezi bikiri bike,kubona insimburangingo ku buryo bworoshye, kugera mu nyubako zimwe na zimwe bifuzamo servisi, n’ibindi.  Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, avuga ko amategeko abarengera asobanutse, ngo ariko igisigaye ni imyumvire y’abantu ku gira ngo bayashyire nu bikorwa uko bikwiye. Ngo hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo buri wese yumve ko abafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye akarere ka Gisagara uruhare rukomeye kagira mu guha agaciro n’ubushobozi abafite ubumuga maze nabo bagahesha ishema akarere. Yavuze ko mu bibazo bagaragaje hazakomeza gukorwa ubuvugizi ngo bikemuke, asaba buri wese kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga.

Ati “Ndasaba buri munyarwanda kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga, hari ababaheza mu bintu bitandukanye ariko bagomba kumva ko uwaturemye twese ari umwe, nabo barashoboye kandi ni abantu nk’abandi.”

Muri uyu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kwita kubafite ubumuga, wabaye n’umwanya wo kwishimira ibikombe byatwawe n’ikipe y’abafite ubumuga ya sitball mu mwaka ushize.

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

Rwanda | GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BAKENEYE KWITABWAHO BYIHARIYE

Tags: , , , ,


Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gisagara bakenewe kwitabwaho by’umwihariko kugirango barusheho kongera kwigirira icyizere kandi bibone muri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ibi ni ibitangazwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga mu karere ka Gisagara BAKUNDUKIZE Elysé.

Mu minsi 16 yahariwe  kwita ku bafite ubumuga yashojwe kuri uyu wagatandatu, tariki 26/1/2013 hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha ababana n’ubumuga, birimo kuboroza amatungo maremare, kubapima agakoko gatera Sida, kubakangurira kuboneza urubyaro no kubaha inyigisho zitandukanye kuri gahunda zo kwizigamira no kumenya kubyaza umusaruro duke babasha kubona bityo bakiteza imbere. 

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

BAKUNDUKIZE Elysé, avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko hari n’abifitemo imbaraga nyinshi ndetse no mu mutwe hafungtse cyane nk’uko no mu bantu badafite ubumuga bimeze, ariko bo bakaba babura icyizere muri bo kubera uko bafatwa hanze aha. Gusa akanavuga ko uyu muco wo kutita kubafite ubumuga mu karere ka Gisagara umaze gucika ariyo mpamvu ubuyobozi bunabafasha gushakira aba babana n’ubumuga icyabateza imbere.

Bizimana Pascal umwe mu bababana n’ubumuga akaba yarorojwe amatungo magufi, avuga ko kuba Leta ibatekereza ikanabagenera umwanya mu muryango nyarwanda ari iby’agaciro cyane kuri bo mu gihe mbere bumvaga ari abantu bigunze badafite uruvugiro none ubu bakaba badatinya kujya mu ruhame rw’abantu ngo nabo bagire ijambo.

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, avuga ko abafite ubumuga bazakomeza kwitabwaho, akavuga kandi ko buri munyarwanda agomba guhindura imyumvire ye ku babana n’ubumuga, akitabira kubarengera ndetse no kubafasha kwigaruramo icyizere bityo ntihagire n’umwe usigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Amatungo magufi yorojwe abafite ubumuga muri aka karere ka Gisagara muri iki gihe cy’iminsi 16 yahariwe kwita ku bafite ubumuga akaba agera kuri 236.

Gisagara residents advised on healthy feeding

Rwanda : Gisagara residents advised on healthy feeding

Tags: , , , , , ,


Gisagara residents advised on healthy feeding Residents of the Southern district of Gisagara have been urged to improve their eating habits for a healthy life.

The call came after it was discovered that parents save nutritious foods such as fruits and vegetables.

Most people in this part of the country don’t see the use of these foods and say that there were some types of food which they could not spend money.

Vestine Bankundiye a resident of Kansi sector in the district said “she could not by things like fruits and vegetable unless she was buying them for the children,” adding that she saw no need for such at her age.

However, the district leadership called on the residents to reduce eating foods with much oil and also to always eat healthy food including fruits and vegetables for a healthy and good living”.

They were also advised to stop drinking alcohol a vice that is prominent in this area, she advised them against it due to the side effects related to much consumption of alcohol.

The vice mayor in charge of social welfare in the district Donatelli Uwingabire called upon especially the women to join the teachings on good feeding, so that they could be able to prepare nutritious food for their families.

She advised them to always keep homes clean especially with food stuffs in order to prevent diseases related to poor hygiene.

Gisagarahas been praised for fighting malnutrition among children though there are still a few cases of malnutrition.

IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Rwanda | GISAGARA: IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Tags: , , , , , ,


Abaturage b’akarere ka Gisagara bamaze igihe bigishwa ibijyanye n’imirire myiza ku bana kugirango babarinde indwara, babahe gukurana ubuzima bwiza, ariko nanone bakanibutswa ko, abana bato ataribo bonyine bagewe kurya neza, ahubwo ko n’abakuru bagomba kurya neza kuko indwara z’imirire mibi zidafata abana gusa nk’uko abantu benshi babitekereza.

 

IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Ahacururizwa imboga n’imbuto mu isoko rya Gisagara

Mu gihe abatuye aka karere ka Gisagara bamaze kumva agaciro ko kugaburira umwana indyo yuzuye, ndetse na bamwe bakaba baramenye ko ibi bireba buri muntu wese, hari abatarumva n’ubu ko imbuto n’imboga ari ibiryo bikenewe naburi muntu wese kugirango agire ubuzima bwiza. Bamwe bavuga ko ibyo ari ibiryo bigenewe abana, abandi bakavuga ko icyangombwa ri uko babona icyo bashira mu nda.

Bankundiye Vestine, utuye umurenge wa Kansi muri aka karere avuga ko rwose hari ibyo atarya ndetse byongeye ngo ntiyanabitangaho amafaranga ye kuko atari umwana. Atangara cyane ati “Ubuse jye najya kugura ikinyomoro cyangwa umuneke ngo ndye? Reka ibyo ni ibiryo by’abana bitagenewe abantu bakuru rwose, nakirya nkibonye aho ariko ubundi jye sinagitangaho amafaranga yanjye”, Bizimana mu genzi we bari kumwe we ati” Ibyo se by’imbuto n’imboga ni ngombwa? Reka jye mbona icyangombwa ari ibyo ndya nta byo gutoranya, iyo mpaze biba ari ibyo”.

Ubuyobozi bw’aka karere buracyakomeza ubukangurambaga, buhamagarira abaturage kwita ku mirire yabo, bakagabanya kurya ibiryo birimo amavuta menshi, bakihatira kurya cyane imboga n’imbuto. Ikindi bahamagarirwa ni ukureka inzoga z’inkorano zikunze kugaragara muri aka karere kuko usibye kubasindisha bagata umutwe bagatangira gukora ibidakorwa, baributswa ko izi nzoga zinabangiriza ubuzima kuko ngo usanga hari izo bavanze n’amafumbire mva ruganda byumvikana ko hari byinshi zangiza mu mubiri w’umuntu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille Uwingabiye, ahamagarira cyane abategarugori kuko ari nabo barebwa n’ibijyanye no gutegura amafunguro mu ngo, ko bakomeza kujya bitabira guhurira mu gikoni cy’umudugudu ndetse no mu tugoroba tw’ababyeyi, aho bahurira bakiga guteka indyo yuzuye, bakungurana ibitekerezo. Arabasaba kwita ku isuku muri byose cyane ibiribwa kugirango birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Kuri ubu akarere ka Gisagara gatangaza ko imirire mibi ku bana itakiri ikibazo kuko n’aho itaracika burundu iri ku kigereranyo cyo hasi bakaba bizeye ko izacika burundu ku bw’imbaraga babishyizemo, ariko kandi bagashishikariza abaturage ko byaba muri rusange nti bibe kubana gusa, maze aka karere kakarangwamo n’abaturage bafite ubuzima bwiza muri rusange.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia