Posted on 10 November 2012
Tags: Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda giving, Rwanda houses, Rwanda Ngororero, Rwanda survivors
Hashize igihe kitari gito abantu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bubakiwe amazu n’ikigega gifasha abacitse ku icumu batishoboye FARG bafite ikibazo cyo kuba badahabwa amazu n’ubutaka batuyeho ngo babyifashishe mubikorwa byabafasha gutera imbere.
Kimwe mubyo bagaragaza nk’ikibazo ni uko batabasha gukoresha ayo mazu cyangwa ubutaka nk’ingwate ngo banki zibahe inguzanyo bityo nabo babe bakora ibindi bikorwa nk’ubucuruzi n’ibindi.

Amwe mu mazu azegurirwa abayatuye mo (gatumba Sector)
Kuri ubu, amakuru dukesha ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abakorana na FARG ku rwego rw’akarere ni uko minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu noneho yemereye akarere ko kakwegurira iyo mitungo abayifite maze bakayikoresha bisanzuye.
Umuyobozi w’akarere bwana gedeon Ruboneza akaba avuga ko iyo gahunda bagiye gutangira kuyishyira mu bikorwa kuko ari icyifuzo cy’abaturage kandi na Leta ikaba yarabibemereye.
Bamwe mu baturege bubakiwe na FARG mu murenge wa gatumba badutangarije ko bategerezanyije igishyika ishyirwa mubikorwa ry’icyo cyemezo maze, bakaba babitezeho kuba abantu bashobora gufata icyemezo kubirebena n’ubukungu bwabo badategereje inkunga.
Posted on 16 May 2012
Tags: abashigajwe, abatishoboye, ari, inka, murenge, muri, nbsp, nzima, Rwanda, Rwanda cows, Rwanda giving, Rwanda illness, Rwanda Nyabihu, Rwanda test, Rwanda vulnerable, zihabwa, zizahabwa
Inka zigera ku 8 zizahabwa abakene n’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura zafashwe amaraso kuri uyu wa 14/05/2012 kugira ngo ajyanwe muri RAB hasuzumwe niba ari nzima mbere y’uko zihabwa abazigenewe.
Nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene, ari nawe wakoze icyo gikorwa cyo gufata amaraso izi nka yabidutangarije, ni byiza ko abahabwa inka bahabwa inka nzima zidafite ikibazo na kimwe kugira ngo zizababyarire umusaruro mwiza zinabageze no ku iterambere kuko aricyo kiba kigamijwe iyo bazihawe.
Bikaba biteganijwe ko nibasanga izi nka ari nzima 4 arizo zizahabwa abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura, 2 zigahabwa abatishoboye bubakiwe mu murenge wa Jenda naho izindi zikazahabwa abatishoboye 2 basanzwe bazatoranywa.