Posted on 09 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda Gatumba Mining Concession, Rwanda GMC, Rwanda Ngororero, Rwanda people, Rwanda problems
Gatumba Mining Concession ni sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, irasabwa kwishyura no kwimura abaturage begereye aho ikorera ubucukuzi bwayo kuko bukomeje kwangiza ubutaka n’amazu by’abaturage.

Intambi zangiriza abaturage ziturikirizwa ikuzimu mu myobo
Nyuma y’iminsi itari mike hari impaka hagati y’iyo sosiyete n’umuturage witwa Hakizimana Odilo wo mu kagali ka Cyome asaba ko yakwimurwa kuko ubucukuzi bwa GMC bumwangiriza amazu ariko iyo sosiyete ntibikozwe kubera ko aho hantu ngo hahenze, ubu noneho ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba buvuga ko bugiye gusaba GMC kwimura Odile ndetse n’abandi baturage begereye aho hantu.
Niyonsaba Ernest, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba avuga ko icyo cyemezo bagifashe nyuma y’uko babonye ko ibikorwa bya GMC bikomeza gusatira amazu y’abo baturage ari nako asaduka kubera intambi zituritswa bacukura amabuye, bityo bikaba bishobora kuzateza impanuka.

Inkuta z’inzu n’urugo zarasadutse
Niyonsaba avuga ko atari Odilo wenyine ugomba kwimurwa kuko hari n’abandi baturage baturanye nawe bigaragara ko bashobora kuzahura n’impanuka zitewe n’ibikorwa bya GMC, ariko abatekinisiye b’iyo sosiyete bafatanyije n’abakarere ka Ngororero bakaba aribo bazemeza umubare nyawo w’ababangamiwe n’ibyo bikorwa.

Odilo yitegereza aho intambi zasataguye munsi y’aho atuye
Niyonsaba avuga ko nubwo GMC itaremeza bidasubirwaho niba igiye gukora icyo gikorwa byihutirwa nabo babona ko ikibazo kiremereye kandi ubuyobozi bukaba butakwemera ko abaturage babigenderamo.
Mbere y’uko hafatwa izi ngamba, GMC yari yarasabwe guhitamo kwimura abo baturage cyangwa kubashakira ubwishingizi bwabo, ibyabo n’imiryango yabo ariko nabyo ntibyakorwa.
Posted on 16 June 2012
Tags: , Rwanda, Rwanda GMC, Rwanda mining, Rwanda Ngororero, Rwanda population
Hashize igihe gito isosiyete yitwa gatumba Mining Concession icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka ngororero itegetswe guhagarika ibikorwa byayo kugirango ibanze ikemure ibibazo byo kwimura no kwishyura abaturage ubucukuzi bwayo bwangirije amazu, imirima n’imyaka ahitwa kuri cyome ya kabiri. Iyi sosiyete ariko yaje gufungura ibikorwa byayo nyuma yo kwishyura abaturage babaruriwe imitungo.
Nubwo bamwe bimuwe, umuturage witwa Hakizimana odilo utuye hafi y’aho iyi sosiyete icukura amabuye ndetse hamwe hakaba harahoze ari mu kwa Hakizimana atangaza ko iyi sosiyete yatenguye umusozi atuyeho ndetse ibikorwa byo gucukura amabuye no guturitsa intambi bikaba bimusenyera amazu, akaba asaba ko yagurirwa ubutaka bwe akimuka ariko ubuyobozi bw’iyi sosiyete ntibubikozwe.
Nkuko Hakizimana yabidutangarije, ngo nyuma yo kubona ko mumirima ye harimo amabuye, iyi sosiyete yifuje ko bagura umurima muto yashakaga gucukuramo amabuye ariko nyirubwita agasaba ko yagurirwa hose akimuka, ariko bikaza kurangira GMC ishyize kuri konti ye amafaranga ibihumbi 448 bisaga nta masezerano y’ubugure bagiranye. Nyuma yo gutangira imirimo yo gucukura ngo nibwo umusozi watangiye kuriduka bikaba bigaragara ko wiyashije kugera muri metero 50 hafi y’inzu umuryango wa Hakizimana ugizwe n’abantu 8 utuyemo.

Umwobo wacukuwe winjira mu musozi( kuri ubu warapfutswe)
Iki kibazo kikaba cyaragejejwe munzego z’ubuyobozi guhera ku mudugudu kugera ku rw’akarere ariko buri rwego rwemeza ko uyu mugabo akwiye kwimurwa nkuko yabitugaragarije mu nyandiko izo nzego zagiye zimwandikira nyuma yo kugera aho hantu kuko bigaragara ko uko kuridukakwumusozi bishobora kuzatera impanuka.
Ikindi ni uko uyu mugabo asaba ko niba atimuwe ashyirwa mubwishingizi kugirango nihagira impanuka iba atazabihomberamo. Akomeza kandi ashinja iyi sosiyete kugenda biguruntege muri iki gikorwa kugirango nihagira ikiba bazabyite Ibiza bisanzwe ari nako isibanganya ibimenyetso nkaho avuga ko basibye imwobo muremure wacaga munsi y’uwo musozi ari nawo avuga ko wateye uko kuriduka
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi sosiyete ndetse n’ubwakarere ka Ngororero buvuga kuri iki kibazo maze bwana Sendegeya Morgan ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi muri iyi sosiyete atubwira ko GMC yemera kugurira uyu muturage ahantu hose hagaragaza ko hangiritse ariko akavuga ko gushaka kwimurwa harimo gukabya kuko izo nkangu ziri kure y’inzu za Hakizimana, uyu muyobozi akabyita kwifuza kuko abaturage baziko sosiyete itanga amafaranga menshi.
Tuvugana kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza yadutangarije ko atari akizi kikaba kizakurikiranwa hakarebwa icyakorwa hubahirijwe amategeko no kurengera abantu. Twabamenyesha ko mu rugendo shuli abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri aka karere baherutse gukorera muzindi ntara bari bazanye intego yo kubungabunga ibidukikije no kwita kubuzima bwacukuzi n’ubwabaturage kandi bose bakabona inyungu zituruka kuri ubwo bucukuzi.