Tag Archive | "Rwanda government"

Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura

Kayonza: Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura abandi ntibabikore baba bahemukira leta

Tags: , , , , , ,


Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura

Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo kurwanya Sida ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Muhima Ruhayisha Edouard, aranenga abantu bahabwa amahugurwa kugira ngo bajye guhugura abandi ariko ntibabikore.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe y’indaya n’ababana na virusi itera SIDA mu mpera z’icyumweru gishize, Muhima yavuze ko abantu nk’abo badasangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiye mu mahugurwa baba bahemukira leta. Avuga ko leta iba yarishyuye abantu batanga ayo mahugurwa, nyamara abayaherewe ubuntu ntibayabyaze umusaruro.

Amahugurwa menshi mu Rwanda atangirwa ubuntu, rimwe na rimwe agaherekezwa n’itike ya buri muntu mu bayitabiriye. Gusa ngo hari igihe abahuguwe batuzuza inshingano za bo zo gusangiza bagenzi ba bo ubumenyi bavanye mu mahugurwa kugira ngo bugirire akamaro Abanyarwanda bose.

Agira ati “Birababaje kuba umuntu yaba yarahawe inyigisho ku buzima bw’ababyeyi batwite, ariko akaba aturanye n’umubyeyi ukibyarira mu rugo ntanamugire inama yo kujya kubyarira kwa muganga”

Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo ku rwanya Sida mu karere ka Kayonza yasabye abahagarariye indaya mu mirenge n’abahagararie ababana na virusi itera SIDA kuzagira umuhate wo gusangiza bagenzi ba bo ibyo bigiye muri ayo mahugurwa.

Umwe mu bari bahagarariye amashyirahamwe y’abakora uburaya mu murenge wa Rwinkwavu, Mukamuvunyi Jeanine yavuze ko agiye gusangiza bagenzi be amasomo yavanye muri ayo mahugurwa. Hari benshi mu bo bakorana uburaya batazi gusoma no kwandika ku buryo kugira ubumenyi mu bintu bitandukanye kuri bo bigorana.

Avuga ko abo bose agiye kuzabegeranya maze akabigisha uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, uburyo bwo kwirinda Sida ndetse akazanabashishikariza kujya basaba abagabo bakira kwisiramuza nk’uko yabyigishijwe muri ayo mahugurwa.

Arashima Leta yamwubakiye inzu yarabaga

Rwanda | Gakenke: Arashima Leta yamwubakiye inzu yarabaga munsi y’igiti

Tags: , , , , ,


Gakenke Arashima Leta yamwubakiye inzu

Umugore witwa Hakuzimana Clarisse arashima Leta y’u Rwanda yamwubakiye inzu y’ibati ikamuha n’isambu ahingamo mu gihe umugabo we ngo yabaga mu nzu y’igiti  kiri mu Kagali ka Gakindo, Umurenge wa Janja kubera kubura aho akinga umusaya.

Hakuzimana w’imyaka 19 asobanura ko umugabo we witwa Harelimana J.M.V.  n’abavandimwe be bagurishije isambu bimukira mu Ntara y’Iburasirazuba bagezeyo bagira ubuzima bubi. Ngo umugabo we yafashe icyemezo cyo kugaruka  ku ivuko abura aho aca indaro, aboneza mu  munsi y’igiti.

Uyu mubyeyi ugaragaza ibyishimo ku maso aterwa n’ aho ageze,   ashimangira ko afite icyizere cyo gutera imbere na we akazavamo umukire kuko afite ubushake n’intego yo kubyaza umusaruro isambu yahawe na Leta.

Isambu ya Hakuzimana usanga iringaniye yatangiye kuyibyaza umusaruro aho yahinzemo urutoki  rw’insina zibyara imineke n’inyamunyo zitoshye bigaragara ko zitaweho, ibishyimbo  ndetse n’amatunda.

Arashima Leta yamwubakiye inzu yarabaga

Isambu yahawe ayibyaza umusaruro ahingamo ibishyimbo n’urutoki.

Asobanura ko ubuzima bwe bwahindutse kuko afite isambu ye akoramo kandi abasha kubona icyo kurya nta kibazo.

Mu minsi ishize, ngo yagize amahirwe yo guhabwa ingurube y’inzungu n’umurenge , yemeza ka nayo izamufasha kwihuta mu iterambere kuko izamuha ifumbire kandi ikanamuha amafaranga.

Uyu muryango wubakiwe inzu y’amabati muri gahunda yo gufasha  abakene kubona badafite aho baba kubona aho baking umusaya.

 

 

Rwanda : Parliamentary Speaker calls for accountability in public funds

Tags: , , , , ,


 

The Speaker of Rwanda’s lower chamber of deputies, Madame Rose Mukantabana asked directors of finances to always strive to have clean audit reports. She added that proper management of public funds accelerates national development and growth.

Mukantabana made the remarks on October 13, during a meeting with directors of government agencies, bodies and institutions, who held a consultative meeting with the Parliamentary Public Accounts Committee, to discuss ways to improve on working relations among the institutions, with an aim of trying fight mismanagement and embezzlement of public funds.

Mukantabana noted that heads of institutions and civil servants who are implicated in mismanagement of government money will not be tolerated, since such conduct has a direct impact on the growth of the country and affects the economy which is already striving to eliminate poverty.

Some of the issues raised in the meeting included the need to submission of audit reports, challenges and measures, strategies to check irregularities in procurement processes, collaboration between the office of the Auditor General and other agencies, as well as presentation of mismanaged funds and prosecution of agencies and individuals indicated in misuse of public funds.

The chairperson of the Public Accounts Committee (PAC), MP Juvenal Nkusi, said government agencies, which get a portion of the state budget, ought to forge profound partnerships in order to minimize cases of mismanagement of state resources, as highlighted in Annual auditor general’s reports.

Nkusi said that harmonized mindset and perception on better management of public funds by government agencies will go a long way to enhance their commitment for a clean audit reports.

 

 

 

Rwanda : Hari gukusanywa inkunga yo kubakira imiryango 124 yimuwe k’umusozi wa Rubavu

Tags: , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije n’umuryango wa Croix Rouge hamwe n’abavuga rikumvikana bari gukusanya inkunga yo kubakira imiryango 124 yimuwe k’umusozi wa rubavu ikajya gutuzwa mu mudugudu wa kanembwe, aho abatarashoboye kwiyubakira batuye mu mazu mabi.

Mu nkunga imaze gukusanywa igera kuri 1.422.000  z’amafaranga y’u Rwanda ariko igikorwa kikaba gikomeje kugira ngo iyi miryango ivanwe muri burende ituyemo, cyane ko abayituyemo ari imiryango itishoboye igizwe n’abakuze.

Ikibazo cy’imiturire mibi y’abaturage batishoye bimuwe ku musozi wa Rubavu bagatuzwa Kanembwe na Karukogo kimaze iminsi nubwo kitari cyagashakiwe ibisubizo.

Ubuyobozi bw’umuryango wa croix rouge y’u Rwanda butangaza ko uretse no kuba abaturage bafite ikibazo cyo kutagira aho baba, ubu noneho bugarijwe bikomeye n’ikibazo cy’ikiza cy’imvura, kuko muri aka karere ngo bigaragara ko mu mezi arimbere imvura izarushaho kwiyongera.

Umuryango wa Croix Rouge ukaba uvuga ko mu cyumweru cyahariwe ubutabazi, abakorerabushake bazatangira kuzenguruka mu baturage bashaka imfashanyo zo gufasha aba baturage bari mu kaga.

Minisitiri w’intebe asura akarere ka Rubavu taliki ya 15/09/2012 yasuye aba baturage nyuma y’uko abonye amashusho y’imibereho yabo kuri television y’u Rwanda. Asura abaturage akaba yarasabye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na MIDIMAR gushaka amabati m’uburyo bwihuse hanyuma akarere kagashaka uburyo kazamurira amazu aba baturage bakabona aho bikinga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushinja television y’u Rwanda gukora montage y’amashusho berekanye kuko ngo ababa muri burende ari abapagasi, nubwo batemeranya n’abaturage bayatuyemo bavuga ko babana n’imiryango kandi bahamaze igihe.

Nubwo Kanembwe habarurwa imiryango igera 120 itarashoboye kwiyubakira, habarurwa indi miryango igera ku 170 itarashoboye kujya kuhatura, cyane ko bimurwa bijejwe guhabwa amati ntibayahabwe, ndetse n’imiryango 62 yashoboye kuzamura amazu yabuze isakaro.

 

 

Rwanda : Nyagatare: Barakangurirwa kumva ko abafite ubumuga bwo kutabona ari abantu nk’abandi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona ku rwego rw’igihugu barasaba abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare kujya baha abafite ubumuga bwo kutabona uburenganzira nk’ubuhabwa abandi Banyarwanda bose.

Nkurunziza François, umwe mu bashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko icyabateye kuza kuganira n’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ari ukugira ngo babasabe gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibikorerwa undi Munyarwanda wese haba mu burezi no mu buzima bityo babafate nk’abandi bantu.

Ingabire Sévelin, na we watanze ikiganiro, avuga ko bimwe mu bibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo harimo imyimvire ikiri hasi bamwe mu Banyarwanda babafiteho bakaba batababona kimwe n’abandi bantu. Ikindi ngo ni uko mu gihe mu Rwanda havugwa uburezi kuri bose bikaba byaratumye hanongerwa amashuri kuri ubu ngo hari ishuri rimwe rukumbi ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona.

Umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona watangiye mu mwaka w’1994 uhabwa ubuzima gatozi mu mwaka w’1995. Kugeza ubu ngo ukaba ufite amashyirahamwe abarirwa muri mirongo ine n’umunani ari hirya no hino mu turere tugize iki gihugu. Mu y’Uburasirazuba yonyine ngo hakaba habarwa agera muri cumi n’atanu.

 

 

 

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Rwanda | Ruhango: abaturage bishimiye kuba Leta yabeguriye imidugudu batuyemo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Abaturage batuye mu mudugudu wa Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, banejejwe no kuba Leta yarabeguriye ubutaka bubatseho amazu yabo.

Ibi byishimo abatuye umudugudu wa Munini babitewe n’uko bari bamaze igihe basiragira mu nzego z’akarere basaba ko bahabwa ibyemezo by’ubutaka kugirango nabo bashobore kubona inguzanyo mu ma banki bakore ibikorwa byabateza imbere.

Icyemezo cyo kwegurira abari mu midugudu ubutaka bwa Leta bari batuyeho, cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 27/06/2012.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 28/06/2012, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yashimangiye ko Kuri ubu itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe rigaragaza ko ubutaka bwubatsweho imidugudu ari ubwa banyiraho “Abaturage”.

Abaturage batuye mu mudugu wa Munini bari barahawe na Leta mu mwaka w’ 1996, bakimara kumva icyi cyemezo bahise bavuga ko bashimira Leta y’ubumwe idahwema gutekereza ku cyateza imbere abaturage bayo.

Safari Abdul atuye muri uyu mudugudu, avuga ko nta hantu Atari yarageze kugirango ahabwe icyemezo cy’aho atuye kugirango ashake uka yabona inguzanyo yo kwiteza imbere, ariko biranga. Akaba avuga ko yashimishijwe cyane n’icyi cyemezo.

Bimwe mu byari bihangayikishije cyane abatuye muri uyu mudugudu, ngo ni uko amazu bari barahubatse yari yarabahenze cyane kuko bagiye bafata inguzanyo za banki bavugurura amazu yabo, aho wasangaga inzu imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 8.

Ikindi cyari gihangayikishije cyane aba bantu, ni uko hari abari baragiye bagura amazu n’abaturage bari barahawe muri uyu mudugudu, bakaba bibazaga uko bizagenda Leta iramutse ishatse kwisubiza ubutaka bwayo.

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia