Bamwe mu batuye akarere ka Musanze, baba banga kwimuka mu bice bishobora kwibasirwa ku buryo bworoshye n’ibiza (Hi risk zone), bakeka ko bazishyurwa kugirango bahave, cyane ko haba ari mu masambu yabo barazwe n’ababyeyi.
Ibi bikaba ari ibivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abantu bagituye muri bene utwo duce, nyamara gahunda yo kubatuza neza imaze igihe iriho.
Mpembyemungu Winifrida, umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko kugeza ubu hari imiryango igera kuri 428 igituye ahantu hashobora kwibasirwa cyane n’ibiza. Cyakora ngo barateganya kuganira n’inzego z’ibanze ngo haboneke umubare nyawo w’abakeneye gutuzwa.
Ati: “Hari ikibazo cy’abantu banga kwimuka, kugirango bazimurwe ari uko bahawe amafaranga. Ibi bituma hari umubare munini w’abagituye aha hantu, gusa turi gushakira umuti iki kibazo”.
Umwe mu miti y’iki kibazo, harimo kuganira n’abayobozi ku midugudu no kutugari, kugirango bagaragaze neza abagituye aho hantu ku mpamvu zumvikana. Iyi gahunda niyo yaganiriweho n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013 mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze.
Nko mu murenge wa Kinigi, byagaragaye ko mu miryango 48 yari kurutonde, 18 gusa ariyo ifite impamvu zumvikana. Bityo hakaba hari ikizere cy’uko imibare izagabanuka bituma n’uburyo bwo gukemura iki kibazo bwihuta.










