Bamwe mu bita ku bamugaye bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko bahura n’ikibazo cyo kutamenyera igihe abamugaye bafashwe ku ngufu kuko baba batabasha kubigaragaza.
Ibi bikaba ari bimwe mu byigiwe mu nama yahuje abagore bo muri aka karere bari mu nzego zifata ibyemezo bagiranye na bamwe mu bagore bagize ishirahamwe ry’abagore bari mu nteko inshinga amategeko y’u Rwanda (FFRP).
bakaba bigaga ku kibazo cyo gufatwa ku ngufu ku bagore ndetse n’ubusugire bw’ingo ariko hagarukwa cyane ku nshingano z’abagore. hagaragajwe impungenge abashinzwe abamugaye bahura nazo mu gihe bafashwe ku ngufu kuko badakunze kubimenya ahubwo ngo babimenya ntacyo bigitanze.
Mukamwezi Leoncie, ni umuyobozi w’ikigo cyita kubana bamugaye mu karere ka Muhanga (HRD la misercorde), avuga ko bajya bagira ikibazo cy’aba bana kuko hari abo bapimishije baza gusanga banduye agakoko gatera SIDA ariko bakoze iperereza basanga ababyeyi babo ndetse n’abo mu muryango wabo nta bwandu bafite.
Aha avuga ko bagiye bakurikirana bagasanga aba bana bajya bafatwa ku ngufu inshuro nyinshi. Mukamwezi ati: “umuntu agira atya akaba yashuka aba bana mu gihe bagiye mu misa, bavayo akaba yabacisha ahantu akabakorera ibya mfura mbi kandi bakabikorerwa kenshi”.
Mukamwezi avuga ko bigoye kumenya niba umwana ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa bwo kutabona niba yafashwe ku ngufu kuko akenshi aba adafite uburyo yabisobanura.
Seneteri Marie Claire Mukasine, avuga ko hari uburyo bw’umwihariko bwo kurinda ihohoterwa abamugaye buriho ariko ngo ikibazo kikiri inzitizi ni uko abashinzwe kubitaho no kubarinda iryo hohoterwa aribo bashobora guca inyuma bakaba bahohotera aba bana babafata ku ngufu








