Tag Archive | "Rwanda handicaps"

Abafite ubushobozi buke baranorojwe

MAMBA: Ababana n’ubumuga bamenye ko bashoboye

Tags: , , , , , , ,


Koperative KOIMA y’abafite ubumuga mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara irishimira, aho igeze uyu munsi, ndetse ikanatangaza ko yiteguye gufatanya n’umuryango nyarwanda ku bw’umwihariko n’abatuye akarere ka Gisagara kurwanya ubukene no guharanira kwigira.

   Abafite ubushobozi buke baranorojwe

Iyi koperative ibumbiye hamwe abafite ubumuga bagera kuri 415, ibikorwa byayo bikaba ubworozi bw’ingurube, abayigize bavuga ko bamaze kwigirira icyizere kandi ko banabonye ko bashoboye bityo bakaba bahamya ko badateze na rimwe gusubira inyuma. Ibi babitangaje ubwo bari mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’abafite ubumuga muri iki cyumweru.

Ikindi kandi kibaha imbaraga uyu munsi ngo ni uko nta kikibashikamiye, ntawe ukibafata nk’abadashoboye, bahawe ijambo n’ubwisanzure ntaho bahezwa nko mugihe cyashize aho baterwaga ipfunwe no kuba hagati y’abandi bantu bagahitamo kwiheza.

Gahongayire Marie Grâce uhagarariye iyi koperative ati « Uyu munsi ntitugihezwa, ntitukitwa abahehejwe inyuma n’amateka, niyo mpamvu tiyemeje gukora tukazamuka kuko turashoboye »

Mu ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba Nyirimanzi Gilbert yongeye gushimangira ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi bafite uburenganzira n’inshingano nk’iz’abandi benegihugu.  Ati: “twese dutandukanira ku ntege, ubushobozi n’ubumenyi, buri wese akwiye kurenga uko abandi bamubona kandi bamuha amazina atamukwiye agakora ashishikaye, akiteza imbere kandi akagirira igihugu cye akamaro”

Bwana Elysee Bakundukize Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Gisagara, garuka ku mateka n’imibereho yaranze abafite ubumuga, agaragaza impinduka zagiye zibaho kuva Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yarangira, aho yibukije ko ubu abafite ubumuga bahagarariwe kugeza ku rwego rw’igihugu,avuga ko ayo mahirwe bafite bakwiye kuyabyaza umusaruro biyubakira igihugu, akomeje cyane yongeye gusaba abafite ubumuga kutiheza, kwigunga no kwiyima ijambo kandi byose ari uburenganzira bwabo, abashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bashoboye byubaka igihugu, bagatanga ibitekerezo byubaka, batirengagije no kubahiriza izindi nshingano z’umwenegihugu, yashimye byimazeyo ubuyobozi bwa Koperative yabo ndetse abasezeranya ubuvugizi igihe cyose.

Murwego rwo gukomeza gahunda yo kuzamurana mu babana n’ubumuga, habayeho no koroza ababana abadafite amatungo, bahabwa amatungo magufi.

 

 

Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Nyanza: Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Tags: , , , , ,


Nyanza:  Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Nyanza: Ibyoabafiteubumugabateganyagagukorabyagezweho 98%

Mu namayahujeinzegozihagarariyeabafiteubumuga mu mirengeyoseigizeakarereka Nyanza yabayetariki 1/04/2013 mu cyumbacy’inamacy’akokarerebatangajekoibyobateganyagagukorabyagezwehokugipimocya 98% mu mwakawa 2012-2013.

TumusiimeSharoonumuhuzabikorwaw’inama y’igihuguy’abafiteubumuga mu karere ka Nyanzaavuga ko mumwakawa 2012-2013 bateganyagagahundazirimogushishikarizaabafiteubumugakwibumbira mu makoperative no gukoreraubuvugiziabanabafiteubumugabaribaratayeishulikugirangobarisubiremo.

Mu byobateganyagakandiharimokwigishaururirimirw’amarengaabantubafiteahobahuriyenaservisizitandukanyekurwegorw’akarereka Nyanza. Ibibikababyari mu nyunguz’abafiteubumugabwokutumva no kutavugamurirusange.

Ibyobikorwabyosebyagezwehousibyeibikorwabibiribisigayegukorwakugirangoibipimobiyemejebigerweho 100% nk’uko Sharon Tumusiimeyakomejeabivuga.

Yasobanuyekoibikorwabyasigayebirimoubukangurambagakukurwanya SIDA ndetsen’inamarusangey’abantubafiteubumugabizakorwa mu kwezikwa Mata 2013. Yagizeati: “ Ntabwotwavugakobyananiranyekukoturacyafiteigihecyokubatwabishyira mu bikorwa.

KambayireAppolineumuyoboziwungirijeushinzweimiberehomyiza mu karereka Nyanza warimuriiyonamayishimiyeintambweabafiteubumugabamazegutera mu karereka Nyanza.

Yavuzekogahundayokwitakubafiteubumugaikirinshyamurigahundaz’utureretunyuranyearikongoibibazobyabobyarahagurukiwe.

Ashingiyekungerozimwenazimweyatangajekoubuabafiteubumugabwo mu mutwebatakinyanyagiyekumihandaahubwobahitabitabwahobagahabwaubuvuzibubagenewe.

Ku bijyanyen’inyubakoyasobanuyekoubumberey’ukoinzuyubakwaharebwanezanibaabafiteubumugabahaweuburyobwokuyigeramokuburyobuboroheye.

Iyo gahundan’ibigoby’amashulintibyayirengagijekukohariibigobimwenabimwebyo mu karereka Nyanza byashyizehouburyobwokoroherezaabafiteubumuga  munyubakozabyonk’ukoumuyoboziwungirijeushinzweimiberehomyizamuriakokarereyabisobanuye.

Abafiteubumuga mu karereka Nyanza banababoneye no gusezerahoumukorerabushakeukomoka mu gihugucy’uBuhindebafatanyije  mu mwakawa 2012 ushize mu bikorwabyokubakangurirauburenganzirabwabondetse no kubongereraubushobozi mu bijyanye no gutegura no gucungaimishingayaboibyarainyungu

 

 

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Tags: , , , , , ,


Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwaAbafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana kuri uyu wa 01/03/2013 basoje amahugurwa  ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, akaba ari amahugurwa bari bamazemo iminsi igera kuri itanu.

Aya mahugurwa y’abafite ubumuga yitabiriwe n’abakangurambaga b’urungano ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, aho bahuguwe ku buryo bwo gukorana n’amabanki, babibutsa n’mategeko arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda hamwe n’ibirebana n’ amasezerano mpuzamahanga ku bantu bafite ubumuga.

Francois Xavien Karangwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’abafite ubumuga mu kurwanya Sida  avuga ko bashatse uburyo bahugura abafite ubumuga kwibumbira mu makoperative bakamenya amategeko abarengera, bakanamenya ubumenyi ku by’ubumuga mu buryo rusange, akaba abasaba kugenda bakaba abakangurambaga ku bandi baba basize mu rugo iwabo, akaba abibutsa ko abafite ubumuga baba bafite ubushobozi nk’abandi,akomeza avuga ko ibi bibafasha kwiteza imbere mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abafite ubumuga muri rusange bari bitabiriye amahugurwa bavuga ko bamenye uburyo bwo kumenya amategeko abarengera, bakaba ibi byose bavuga ko babikuye mu mahugurwa kandi ko ubu biteguye no kuba babyigisha bagenzi babo baba basize mu ngo iwabo.

Aba bafite ubumuga kandi bavuga ko bajyaga batinya kuvuga ibijyanye na virusi itera SIDA kuri ubu bakaba bamenye uburyo iyi virusi itera SIDA yandura bakaba bamenye n’uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kuyirinda, bakomeza bavuga ko kuba bamaze igihe cy’iminsi itanu bari mu mahugurwa bari kumwe byabafashije kongera kugira imbaraga zo kumva ko bafitiye akamaro umuryango nyarwanda.

Aya mahugurwa yari yahuje abafite ubumuga 30 baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana, aho bahugurwaga ku bintu bitandukanye birimo kwirinda icyorezo cya SIDA, kumenya imicungire y’amakoperative, hamwe no kumenya amategeko arengera abantu bafite ubumugamu Rwanda.

ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO

Rwanda | GISAGARA: ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO GAHABWA ABAFITE UBUMUGA

Tags: , , , , ,


Buri munyarwanda arakangurirwa  kwamagana akato kagirirwa abafite ubumuga kuko bafite ubushobozi nk’abandi. Ibi byavuzwe  na minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana,  mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bafite ubumuga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza.

 

ABANYARWANDA BARASABWA KWAMAGANA AKATO

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana, asura Gisagara

Hasozwa iminsi16 yahariwe kwita ku bikorwa byo kuzirikana abafite ubumuga mu karere ka Gisagara , hizihijwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita kubafite ubumuga. Uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange abaturage bafatanije n’abafite ubumuga, hahingwa ubuso bwa hegitari 5 zizahingwaho soya, hacukurwa n’imirwanyasuri kuri hegitari 5.

Abafite ubumuga bahawe umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa amakoperative yabo yagezeho ndetse n’ impano bafite.  Umwe mu bafite ubumuga ,umukecuru Anna unafite abana bafite ubumuga arera,yatanze ubuhamya  bw’imibereho y’abafite ubumuga mu gihe cyo hambere mu Rwanda ,avuga ko bari barahejwe koko. Yashimye leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yahaye abafite ubumuga agaciro, bakaba bumva ko ari bantu bashoboye nk’abandi ,mu gihe mbere bitabagaho.

Ati “Mbere nta wigaga, none ubu twahawe ijambo twicarana n’ibikomangoma, jye ndashimira Leta y’ubumwe yaduhaye ijambo”

Nubwo hishimirwa agaciro bahawe hakaba hari n’amategeko abarengera, abafite ubumuga basanga hakiri imbogamizi ngo bagere kubyo bifuza. Muri zo hari ibikoresho byabugenewe bibafasha mu burezi bikiri bike,kubona insimburangingo ku buryo bworoshye, kugera mu nyubako zimwe na zimwe bifuzamo servisi, n’ibindi.  Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, avuga ko amategeko abarengera asobanutse, ngo ariko igisigaye ni imyumvire y’abantu ku gira ngo bayashyire nu bikorwa uko bikwiye. Ngo hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo buri wese yumve ko abafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye akarere ka Gisagara uruhare rukomeye kagira mu guha agaciro n’ubushobozi abafite ubumuga maze nabo bagahesha ishema akarere. Yavuze ko mu bibazo bagaragaje hazakomeza gukorwa ubuvugizi ngo bikemuke, asaba buri wese kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga.

Ati “Ndasaba buri munyarwanda kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga, hari ababaheza mu bintu bitandukanye ariko bagomba kumva ko uwaturemye twese ari umwe, nabo barashoboye kandi ni abantu nk’abandi.”

Muri uyu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kwita kubafite ubumuga, wabaye n’umwanya wo kwishimira ibikombe byatwawe n’ikipe y’abafite ubumuga ya sitball mu mwaka ushize.

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

Rwanda | GISAGARA: ABABANA N’UBUMUGA BAKENEYE KWITABWAHO BYIHARIYE

Tags: , , , ,


Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gisagara bakenewe kwitabwaho by’umwihariko kugirango barusheho kongera kwigirira icyizere kandi bibone muri gahunda zitandukanye z’igihugu. Ibi ni ibitangazwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga mu karere ka Gisagara BAKUNDUKIZE Elysé.

Mu minsi 16 yahariwe  kwita ku bafite ubumuga yashojwe kuri uyu wagatandatu, tariki 26/1/2013 hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha ababana n’ubumuga, birimo kuboroza amatungo maremare, kubapima agakoko gatera Sida, kubakangurira kuboneza urubyaro no kubaha inyigisho zitandukanye kuri gahunda zo kwizigamira no kumenya kubyaza umusaruro duke babasha kubona bityo bakiteza imbere. 

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

Abafite ubumuga muri Gisagara barorojwe

BAKUNDUKIZE Elysé, avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko hari n’abifitemo imbaraga nyinshi ndetse no mu mutwe hafungtse cyane nk’uko no mu bantu badafite ubumuga bimeze, ariko bo bakaba babura icyizere muri bo kubera uko bafatwa hanze aha. Gusa akanavuga ko uyu muco wo kutita kubafite ubumuga mu karere ka Gisagara umaze gucika ariyo mpamvu ubuyobozi bunabafasha gushakira aba babana n’ubumuga icyabateza imbere.

Bizimana Pascal umwe mu bababana n’ubumuga akaba yarorojwe amatungo magufi, avuga ko kuba Leta ibatekereza ikanabagenera umwanya mu muryango nyarwanda ari iby’agaciro cyane kuri bo mu gihe mbere bumvaga ari abantu bigunze badafite uruvugiro none ubu bakaba badatinya kujya mu ruhame rw’abantu ngo nabo bagire ijambo.

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga Rusiha Gaston, avuga ko abafite ubumuga bazakomeza kwitabwaho, akavuga kandi ko buri munyarwanda agomba guhindura imyumvire ye ku babana n’ubumuga, akitabira kubarengera ndetse no kubafasha kwigaruramo icyizere bityo ntihagire n’umwe usigara inyuma mu iterambere ry’igihugu.

Amatungo magufi yorojwe abafite ubumuga muri aka karere ka Gisagara muri iki gihe cy’iminsi 16 yahariwe kwita ku bafite ubumuga akaba agera kuri 236.

m_Rulindo bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga

Rwanda | Rulindo : bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga.

Tags: , , , ,


Rulindo  bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga.m_Rulindo  bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere /2013, mu karere ka Rulindo bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga .

Imihango yo kwizihiza uyu munsi ikaba yabereye mu murenge wa Cyinzuzi, aho abayobozi mu nzego zitandukanye zigize akarere bateranye ,bakaganiriza, ndetse bakanasabana n’ababana n’ubumuga butandukanye.

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abavuze amajambo bose, ngo   abamugaye ntibagomba kwiheba no kwivangura mu bandi, kuko nabo ari abantu bashobora gukora nk’iby’abandi bantu batabana n’ubumuga bashobora gukora.

Ni muri urwo rwego, abamugaye babwiwe ko bagomba  kwitabira gahunda za leta zose nk’abandi banyarwanda, hakurikijwe ubushobozi bwabo.

Muri ibi birori abamugaye bakaba bakinnye umukino bakina bicaye wa volley ball, aho amakipe yombi yari ahanganye yabashije kwerekana ubushobozi bwayo.

Umushyitsi mukuru wari muri ibi birori, Rusiha Gaston, akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu babana n’ubumuga mu Rwanda,yabwiye abamugaye ko bagomba kwegerana bakishakira icyabateza mbere.yababwiye kandi ko n’igihugu kibazirikana.

Yagize ati ”Leta irabazirikana ibyo bigaragarira mu bikorwa byiza ibakorera, bikagaragarira mu gaciro muhabwa  kangana n’akanbandi banyarwanda. Muzi neza ukuntu leta ya mbere itigeraga iha agaciro abamugaye mu gihe cya mbere ya jenoside.”

 

 

 

Rusiha kandi yakomeje abwira ababana n’ubumuga ko hari byinshi bashoboye, ko igihugu kibatezeho byinshi, haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa. Bityo ngo ntibagomba guheranwa n’ubumuga, ahubwo bagomba gukora kugira ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus nawe yashimiye abamugaye babashije kwiteza imbere .

Yagize ati ”ndashima cyane ababana n’ubumuga babashije kwiteza imbere ,bakora ibintu bitandukanye byababyariye inyungu. Ababana n’ubumuga namwe muri abantu nk’abandi kandi mukeneye kubaho neza. nimugerageza leta nayo izababa hafi kandi byose bizagenda neza.”

Muri ibi birori abamugaye bakaba bamurikiye abari aho ibikorwa byabo, birimo ibijyanye n’ubuhinzi hamwe n’ubudozi.

Umunsi mpuzamahanga w’abamugaye watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1992 ku isi hose. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2004. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi mpuzamahanga w’abamugaye wizihijwe tariki ya 3 ukuboza, 2012.

Naho ku rwego rw’akarere ka Rulindo, uyu munsi ukaba wizihijwe tariki ya 20/1/2013.

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Rwanda | GISAGARA: ABAFITE UBUMUGA NABO NI ABANTU NK’ABANDI BARASHOBOYE

Tags: , , , , , ,


Kugira ubumuga ntibivuga kudashobora kuko abafite ubumuga bitaweho uko bikwiye barushaho kwerekana ubushobozi bwabo. Ubu ni bumwe mu butumwa bw’umunyamabanga nshingwabikorwa  mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, mu muhango wo gutangiza iminsi 16 yahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Muganza.

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abantu bafite ubumuga, hatangizwa iyi minsi 16, abaturage b’umurenge wa Muganza bafatanije n’abafite ubumuga bakoze umuganda rusange bahinga igihingwa cy’imyumbati. Ibi byashimishije aba bafite ubumuga kuko ngo kwibona hamwe n’abandi bantu badafite ubumuga bibaha kwibona muri sosiyete bakumva badahejwe. Insanganyamatsiko y’iyi minsi 16 yo kwita ku bantu bafite ubumuga igira iti “ Dukureho inzitizi twubake sosiyeti buri wese afitemo uruhare”.

Mukurarinda Pascal umwe muri aba bafite ubumuga aragira ati “Burya ikintu cya mbere kiduca integer kikadusubiza inyuma ni ukubona abantu baduha akato, bakadufata nk’imburamumaro. Ariko iyo umuntu adusanze akatwereka ko natwe turi abantu bitwongerera icyizere kandi bikanaduha imbaraga kuko niba umuntu adafite akaguru, afite akaboko arakora, ashobora no kutagira amaguru n’amaboko ariko umutwe ukaba ukora”.

Muri  iyi minsi 16 yahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga, mu bikorwa biteganijwe, byibanda ku iterambere ry’abantu bafite ubumuga,bagahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bafite no gukomeza ubukangurambaga, kubagitekereza ko badashoboye, imyumvire igahinduka. Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi, yatangaje ko hari  intambwe nziza bamaze gutera, kandi bazarushaho kubatinyura igihe cyose,bakumva ko ari abanyarwanda nk’abandi. Yaboneyeho anasaba abanyarwanda baba bagifite imyumvire iheza abantu bafite ubumuga ko bayikuramo ahubwo bakabafasha kwiyubaka.

Umunyabanganshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel, arashima akarere ka Gisagara Kadahwema kugaragaza uruhare rwako mu kwita kubafite ubumuga. Yatangaje ko abafite ubumuga ari bantu nk’abandi kandi  bashoboye.

Bwana Ndayisaba Emmanuel ati “Kubaho umuntu afite ubumuga ntibivuga ko adashoboye, gusa icyiza kigaragara ni uko abantu bagenda babyumva, ubu abana bafite ubumuga bariga mbere barahezwaga mu nzu kuko babifataga nk’igisebo, ariko mu byo Leta y’ubumwe yakoze harimo no guha abafite ubumuga ijambo kugirango biyumve ko nabo aria bantu nk’abandi, banagaragaze ko bashoboye kandi barashoboye koko”.

Mu itangizwa ry’ibi bikorwa bizamara iminsi 16, abafite ubumuga 4 borojwe inka zizabafasha kwiteza imbere.

 

 

 

 

Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Rwanda : Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Tags: , , , ,


Nubwo bafite ubumuga bwo kutumva bemeza ko bashoboye

Bafite ubumuguga bwo kutumva ariko baririmbira abantu bakanyurwa

Kenshi abantu bibwira ko abantu bahuye n’ubumuga bwo kutumva nta cyintu bakora cyangwa ngo bakwimarira, ariko abafite ubu bumuga, bo siko babibona kuko bafite ubwenge n’imbaraga zo gukora.

Ubumuga bwo kutumva akenshi ababufite bakunze guhura nabwo bitewe n’izindi ndwara bagenda bahura nazo nka mu giga.

Gusa bo bavuga ko abantu bibwira ko abafite ubumuga bwo ku tumva baba bibeshya kuko kuba umuntu atumva nta navuge bitavuze ko ntacyo yakora kuko izindingingo ziba zikora; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda.

Pelagie, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva ikibazo bagihura nacyo ari icyo kudashobora kuvugana n’abandi bantu kuko batari bamenya ururirimi rw’amarenga abafite ubumuga bakoresha.

Uyu muyobozi avuga ko abafite ubumuga ubasanga mu bikorwa byinshi ndetse no mu mirimo ya Leta, ndetse bakaba bashobora kwigana n’abandi bantu kandi ugasanga baratsinda neza nta kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Mukamanzi Judith, we avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango abantu bakora muri serivise zitandukanye bashobore kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango abafite ubumuga bwo kutumva bashobore kugera kuri series bakeneye.

Damascene Bizimana ni umwarimu w’ururimi rw’amarenga arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akaba agiye gutangira amakuru, avuga ko nabo ari abantu nk’abandi ndetse banagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Uumuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva, urimo gutegura igitabo nkoranya magambo “dictionary” y’ururimi rw’amarenga izafasha abantu kumenya uru rurimi.

Mu buskakashatsi buheruka gukorwa, bugaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 42 babana n’ubumuga bwo kutumva.

 

Abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu,binyuze mu makoperative yabo bemerewe inkunga ingana na miliyoni 36

Nyabihu:Nyuma y’ibikorwa byakorewe abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2012, baranateganyirizwa guterwa inkunga izabafasha kwiteza imbere

Tags: , , , , ,


Amakoperative y’abafite ubumuga azahabwa inkunga mu mwaka wa 2013,izabafasha kwiteza imbere

Amakoperative y’abafite ubumuga azahabwa inkunga mu mwaka wa 2013,izabafasha kwiteza imbere

Abafite ubumuga ni icyiciro kitaweho cyane mu karere ka Nyabihu nk’uko Rwamucyo Francois,ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere abivuga.

Bimwe mu bikorwa byabakorewe muri uyu mwaka wa 2012, hakaba harimo nko kubakirwa amazu aho abatishoboye muri bo 4 bubakiwe amazu mu mudugudu wa Mukamira mu kagari ka Jaba. Abafite ubumuga muri bo bahawe amagare 9 nk’insimburangingo kandi mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu,hagiye hashyirwaho koperative y’abafite ubumuga kugira ngo bazabone uko baterwa inkunga nk’uko Rwamucyo yabigarutseho.

Hamwe n’amakoperative 26 y’abacitse ku icumu rya Jenoside,amakoperative y’abafite ubumuga 12 akaba yarahuguwe,bakazahabwa inkunga zizabafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ubuhinzi,ubworozi,ubukorikori,ubucuruzi

Abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu,binyuze mu makoperative yabo bemerewe inkunga ingana na miliyoni 36

Abafite ubumuga mu karere ka Nyabihu,binyuze mu makoperative yabo bemerewe inkunga ingana na miliyoni 36

n’indi kugira ngo bazarusheho kwiteza imbere. Aya mafaranga bazahabwa,akaba nta nyungu bazayatangaho igihe bazayamarana cyose. Bakazayagarura nyuma y’amezi 12 akazahabwa abandi batishoboye nabo akabafasha gutera imbere.

Rwamucyo Francois,akaba avuga ko ikigamijwe ari uguteza imbere abatishoboye muri rusange, bakarushaho kwikura mu bukene binyuze mu kwihangira imirimo.

 

 

Rwanda : Handicapped people trained in Nyagatare

Tags: , ,


During the one day training of the handicapped people, they were called upon to participate in democracy through casting their votes.

This was a call from the electoral commission of Rwanda were Christophe Mugire concerned with elections in Nyagatare and Gatsibo called upon these people to educate other handicapped about what they had learnt from the training, and also educate them on why they should always participate in elections.

This training was given to the handicapped that represent others at the district, and the different sectors in the district of Nyagatare were they were told different things concerning good democracy and governance.

They were taught about things that show that a country has good democracy were the people have good governance, culture and dignity.

The participants in the training said that “they had benefitted a lot from it, like how elections are conducted, adding on that they were ready to go and educate others about the teachings”.

Jean Damascene Habimana from Mumuli sector said that “the teachings will help him in the different elections conducted in the country”.

Esther Ntakirutimana from Musheri sector said that “such trainings should even go to the cell level to help the handicapped know more about democracy through elections without any hindrances”.

Mugire called on the handicapped to try and give the information acquired from the training to their fellows around them.

This training carried out around the country involved about 45 handicapped people from Nyagatare representing other handicapped people at the district and the different sectors in the district

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia