Tag Archive | "Rwanda Health"

m_Untitled

Rusizi: kwigira bigomba kujyana n’ibikorwa

Tags: , , , , , , ,


 m_UntitledAbajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi  ku bufatanye n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi bubatse igikoni n’ubwiherero banasubiriza inzu y’Umupfakazi wa genocide utishoboye yari imaze gusaza. Ibi babikoze muri gahunda yo gufata mu mugongo no kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri uyu Murenge muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gitekerezo,  aba bajyanama b’ubuzima bakigize nyuma yo kubona ko igihugu kitatera imbere abaturage badafite imibereho myiza ijyana no kuba heza kandi ari n’inshingano zabo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Bamwe muri bo twavuganye bavuze ko biri no mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage akaba ari nayo mpamvu muri iki gihe abanyarwanda bibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 , buri wese ufite ubushobozi akwiye gufata mu mugongo abasizwe iheruheru n’ayo mahono, by’umwihariko abatishoboye nk’incike, abapfakazi n’imfubyi bagafashwa bigendanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti twibuke genocide yakorewe abatutsi duharanira kwigira.

Mukantagara Mariya  wafashijwe kubona igikoni n’ubwiherero ndetse n’inzu ye bigaragara ko yari ishaje cyane igasubirizwa,yavuze  ko we n’abana be batasinziraga kubera imbeho yanyuraga mu myenge y’inzu ikabasanga aho baryamye ndetse ngo akenshi iyo imvura yagwaga bararaga batariye kubera kubura aho batekera. Yashimye abajyanama b’ubuzima n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ibikorwa by’urukundo bamukoreye ngo nibura biramufasha kuryama agasinzira no kwigarurira icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ari nacyo cyateguye icyo gikorwa ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, NIYONGABO Emile yasabye n’abandi bantu ku giti cya bo cyangwa se ibigo bya Leta n’ibyigenga bitarashyira muri gahunda zabyo gufasha abatishoboye basizwe iheruheru na genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kubyihutira kuko igihugu kitatera imbere abaturage badafite imibereho myiza ituma bakora binagamije koko  kwigira

Nyuma yo kumubonera aho kuba heza, abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Gashonga n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ngo bazakomeza gukurikirana imibereho y’uyu bafashije bamufasha kudaheranwa n’agahinda no kwigirira icyizere cy’ubuzima abona ko atari wenyine.

 

Juru Anastase, ushinzwe

Nyabihu: genocide survivors doing better than before – IBUKA

Tags: , , , ,


The social and general wellbeing of the 1994 genocide against Tutsi survivors in Nyabihu District has evolved significantly for the better that the survivors are now set to participate in development projects and leave the worst part of their lives in the past. Anastase Juru IBUKA Coordinator in the District has confirmed.

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Anastase Juru the coordinator of IBUKA in Nyabihu District

The many problems that affected genocide survivors are being solved one after the other and now they can live a normal life like all other residents of Nyabihu district.

Most of the genocide survivors have accommodation and others, their houses are under construction. 30 houses are under construction in Nyabihu district specifically for genocide survivors who had no decent houses and they will be distributed to them before April 2013.

“Nyabihu district has always supported the genocide survivors and recently they built a house for genocide orphans who were living on their own. The district provides them food and other basic necessities an achievement that is worth the praise by genocide survivors” says Anastase Juru.

Concerning the vulnerable and poor genocide survivors especially the elderly with no families, Juru says they are in negotiations with FARG which will determine people to be given the beneficiary funds to support them in their daily lives.

Genocide survivors in Nyabihu district have about 26 projects meant to develop them that are funded by FARG; each team has about Rwf1million that will be used to realize its project.

Anastase Juru is sure that after the initiation of these projects, genocide survivors will lead good lives and will be able to provide for their families and attain long lasting development.

 

Nyabihu: Imibereho y’Abacitse ku icumu rya Jenoside igenda irushaho kuba myiza ugereranije na mbere

Nyabihu: Imibereho y’Abacitse ku icumu rya Jenoside igenda irushaho kuba myiza ugereranije na mbere

Tags: , , , , ,


Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Juru Anastase, ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko imibereho y’abacitse ku icumu igenda irushaho kuba myiza. Kuri ubu icyo bashyize imbere n’ugushyira mu bikorwa imishinga izabafasha kwiteza imbere kurushaho

Imibereho y’abacitse ku icumu iragenda irushaho kuba myiza ugereranije n’ibihe byabanje nk’uko uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase abivuga. Ibi akaba abishingira ku bibazo bitandukanye bari bafite bigenda bikemuka nk’uko Juru abigarukaho

Kuba benshi mu bacitse ku icumu bamaze kubona aho baba bose ndetse n’abatarahabona habo,amazu yabo akaba agiye kuzura neza,ubu noneho muri uyu mwaka barimo gutekereza ku mishinga yabazamura bakiteza imbere nk’uko Juru yabidutangarije. Avuga ko kubari basigaye batarabona amacumbi, ubu batangiye kubaka amazu 30 ku buryo Juru yizera ko ukwezi kwa kane kuzarangira barayatashye.

Nubwo mu karere ka Nyabihu hakiri abana b’imfubyi za Jenoside zibana zikenera byinshi byazifasha mu buzima bwazo,nyuma y’aho aba bana bubakiwe inzu yabo yo kubamo,Juru avuga ko ari igikorwa gishimishije cyane bakorewe. Yongeraho ko yishimira uburyo akarere ka Nyabihu gafasha aba bana mu kubaho kabashakira ibibatunga,kakabitaho, nacyo kikaba ari igikorwa asanga ari icyo gushimira ubuyobozi cyane.

Ku birebana n’abandi bacitse ku icumu batishoboye, n’abakecuru n’abasaza b’inshike,Juru avuga ko muri iyi minsi bavuganye n’abantu bo muri FARG bavugana ko bazaza bakaba bafatanya mu kugena abantu bashobora gusubizwa ku nkunga y’ingoboka ngo ibe nayo yabafasha mu mibereho yabo.

Muri rusange ku bijyanye n’ imibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside, uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase akaba avuga ko igenda irushaho kuba myiza ugereranije n’ibihe byabanje kuko bitaweho mu buryo bushimishije.

Ni muri urwo rwego abacitse ku icumu rya Jenoside, ubu bafite imishinga igera kuri 26 bagiye kuzashyira mu bikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere. Iyi mishinga bakaba barayitewemo inkunga na FARG buri tsinda rikaba rifite amafaranga miliyoni 1 azabafasha gushira mu bikorwa umushinga waryo.

Juru akaba yizera ko nyuma y’ishyirwamubikorwa ry’iyi mishinga,bazarushaho kwiteza imbere no kuzamura imibereho yabo kuko bazaba bafite ibyo bakora bibabashisha kubona ubushobozi,bakizigamira bakarushaho kugera ku iterambere rirambye.

 

 

 

Barakangurirwa kwita ku iterambere

Gakenke: Barakangurirwa kwita ku iterambere ry’abavuye ku rugerero

Tags: , , , , , ,


Barakangurirwa kwita ku iterambere

Abakozi b’imirenge n’abajyanama b’ubuzima

Nyuma y’umwaka  w’i 1994,  urugamba rwo kubohoza u Rwanda rurangiye, Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gusezerera abasirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe. Abo basezerewe babonye ubufasha bw’ibanze ariko bamwe muri bo baracyari inyuma mu iterambere. 

Bitewe n’aho bavuka, bamwe bagize ikibazo cyo kubona icyo baheraho ngo biteze imbere, bityo bakaba bagikeneye gufashwa mu buryo butandukanye kugira ngo bivane mu bukene.

Ibyo ni na byo dusobanurirwa n’Uwamungu Jean de la Croix umwe mu basirikare basezerewe mu gisirikare, akaba n’umuyobozi w’inkeragutabara mu Karere ka Gakenke.

Agira ati: “…inkeragutabara zo mu karere ka Gakenke ziri mu byiciro bitandukanye, harimo abameze neza mu buryo bw’imibereho zitabira umurimo, zifite gahunda zo guteza imbere imiryango yabo; hakaba n’izindi usanga zifite ibibazo by’ubukene ….hari abatashye basanga imiryango yabo ikennye, kubona aho bahera ugasanga n’ikibazo gikomeye.”

Nizeyimana Wellars, Umuyobozi w’Inkeragutabara zo mu Karere ka Rulindo,  avuga ko bamwe mu basezerwe ku rugamba  ikibazo cy’ubukene  kibatera ihungabana ugasanga ribashoboye mu bikorwa bibi.

Ubwo yaganiraga n’abajyanama b’ubuzima n’abakozi bashinzwe imibereho myiza  bo mu mirenge bakomoka mu turere twa Rulindo na  Gakenke,  yabasabye kubaba hafi, ntibabonemo nk’abantu bataye umutwe kandi baragiriye igihugu akamaro.

Uyu muyobozi w’inkeragutabara zo mu Karere ka Rulindo yagaragaje ko nubwo inkeragutabara zifashwa kwiteza imbere zibumbira mu makoperative,  haracyari ikibazo cy’uko koperative y’inkeragutabara zicunga umutekano ku bigo cy’amashuri na za SACCO zihembwa amafaranga make kandi akaza atinze.

Abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge barasabwa kwita ku kibazo cy’iyo mishahara y’ “inticantikize” kugira ngo ibigo bizajye biyibaha ku gihe.

Ngo Leta ifite inshingano zo kubafasha kugira ngo bagere ku rwego nk’urw’abandi Banyarwanda ariko ibyo bigomba kugerwaho binyujijwe mu baturage baturanye nabo ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bubafasha kubabonera amacumbi n’amatungo yo korora.

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwaki

Tags: , , , , , , , , ,


Guverineri Bosenibamwe arasaba ababyeyi guca burundu bwakiGuverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba ababyeyi bo mu murenge wa Muko akarere ka Musanze guca burundu indwara ya Bwaki, bihatira kugabura indyo yuzuye.

Nyuma yo kwifatanya n’abatuye uyu murenge mu muganda kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, wabereye mu nkombe z’umugezi wa Susa, uzwiho kuzura ukangiza imyaka n’imirima y’abaturage mu gihe cy’imvura, Guverineri Bosenibamwe yasabye abatuye uyu mudugudu gutura mu midugudu ndetse no kuzigama muri Sacco, ababyeyi abakangurira kugaburira abana indyo yuzuye, hagamijwe guhashya bwaki.

Uyu muyobozi kandi yanasuye abagize koperative Hugukirwa,itubura imbuto z’insina abasaba kongera umubare w’izo  batubura kugirango zibashe kugera kuri benshi bazikeneye. Abatuye uyu murenge bagaragarije Guverineri Bosenibamwe ko mu murenge wabo hagaragara ibimenyetso byinshi by’imiyoborere myiza, nko kuba umurenge wabo waravuye mu mirenge ikennye cyane ubu ukaba wifashe neza mu bukungu.

Aba baturage kandi banasangije Guverineri Bosenibamwe ku myaka bejeje nk’ikimenyetso cy’umutekano uhamye, uturuka ku miyoborere myiza, yatumye bahinga none ubu bakaba bejeje. Aba baturage basabwe kandi gushyira ingufu zabo mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, rihera mu midugudu aho batuye, rigasakara mu gihugu hose.

Uyu muganda wakorewe mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze, ni kimwe mu bikorwa biri kuranga ukwezi kw’imiyoborere myiza.

 

 

Nyamagabe Ingamba zafashwe

Nyamagabe: Ingamba zafashwe mu guhangana n’imirire mibi ziri gutanga umusaruro.

Tags: , , , , ,


Nyamagabe Ingamba zafashwe

Abaturage bo mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ingamba zagiye zifatwa hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kigaragara mu bana ziri kugenda zitanga umusaruro, kuko abana bari baragezweho n’ibimenyetso by’imirire mibi ubu bari kugenda bakira.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/02/2013 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurushaho guhangana n’imirire mibi mu bana bo mu murenge wa Kamegeri.

Izi ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa ni ugushyiraho igikoni rusange muri buri mudugudu, ababyeyi bagahurira hamwe bakigishwa gutegura indyo yuzuye, ndetse abafite abana bagaragaza imirire mibi bagahabwa amatungo magufi nk’inkwavu n’inkoko ngo babashe kugira ikibunganira mu mikoro yabo hagamijwe kubona amafunguro yuzuye.

Bankundiye Séraphine, umwe mubari bafite abana bagaragaza imirire mibi aragira ati : “naje hano mu gikoni (rusange) mfite umwana uri mu mirire mibi ubwo bampa inkoko ebyiri zo gutera amagi. Ubu amagi ndagurisha ndetse ngaha n’umwana, iyo nagurishije amagi ngura nk’urukwavu kandi n’inyama nkazirya.”

Akomeza avuga ko abajyanama babegereye bakabahugura ku buryo bwo gutegura amafunguro yuzuye bityo bakabishyira mu bikorwa abana babo bakaba barakize.

Kuva mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2012 mu murenge wa Kamegeri ngo hari abana 32 bagaragaza imirire mibi ariko ngo hamwe n’ingamba zagiye zifatwa kuri ubu hasigaye abana 16 ariko nabo batagaragaza ikibazo gikabije kuko bari mu ibara ry’umuhondo, bityo ngo bakaba bamaze gutera intambwe ishimishije n’ubwo urugendo rugikomeje nk’uko Ntakirutimana Eliab, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri abitangaza.

“tugeze kure ariko atari kure cyane kuko twakagombye kugera kuri zero, ni ukuvuga nta mwana n’umwe dufite ugaragaza imirire mibi”, Ntakirutimana.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari witabiriye uyu muhango, Byiringiro Emile, yasabye ababyeyi guharanira kwita ku mirire y’abana babo baharanira ko iba myiza kandi nabo batiyibagiwe, bakanaboneza urubyaro kuko uko babyara benshi ariko bagira ibyago byo kurwara bwaki no kubaho nabi kandi bikanagira ingaruka ku babyeyi.

Muri uyu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi abana bahawe igikoma, ababyeyi 23 bafite abana bagaragaza imirire mibi cyangwa se abo yigeze kugeraho bahabwa inkwavu, hanatangwa utuyunguruzo tw’amazi (filters) 50 kugira ngo abajyanama b’ubuzima bage bahesha abana imiti amazi asukuye.

Muri iki cyumweru, ikigo nderabuzima cya Nyarusiza kirateganya gusura ibikoni mu midugudu yose, ndetse hakaba hari n’ibiribwa bizashyikirizwa ibyo bikoni ngo bigishirizeho ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

 

Abana bakeneye kurya

Rwanda : Abana bakeneye kurya indyo yuzuye ngo bakura neza.

Tags: , , , ,


Abana bakeneye kurya

Abagore batuye akarere ka Rulindo kuri ubu ngo biyemeje kugaburira abana babo indyo yuzuye ,mu rwego rwo kubarinda indwara no kugira ngo bagire imikurire myiza.

Aba bagore kandi bavuga umwana wariye neza indyo yuzuye ibisabwa ,aba atandukanye n’urya indyo ituzuye.Ngo kuko haba mu mikurire ,no mu bwenge usanga batandukanye ku buryo bugaragara.

Gutegura indyo yuzuye kandi ngo ntibigomba kuba umuntu yifite ,nk’uko abenshi babitekereza, ngo ahubwo bisaba ubushake nk’uko bamwe muri aba bagore babyemeza.

Uwineza Mariya utuye mu murenge wa Base avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagomba kuba umuntu ari umukire.

Aragira ati ”gutegura indyo yuzuye jye nasanze bitagomba kuba umuntu afite amafranga menshi. Ahubwo byose binaterwa n’imyunvire, kuko usanga ibyo dukeneye gukoresha byose bituruka mu byo duhinga hano iwacu. abazi ko kurya indyo yuzuye bigomba ubukire baribeshya.”

Uyu mubyeyi avuga ko kumenya gutegura indyo yuzuye bisaba   guhindura imyunvire ku babyeyi bamwe batabyiyunvisha

Abagore kandi ngo basabwa kunganirana aho batuye mu midugudu bagirana inama ku bijyanye no gutegura indyo ibereye umuryango.

Madame Niwemwiza Emilienne, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, yasabye abagore batuye aka karere ko bagomba kwitabira akagoroba k’ababyeyi .

kugira ngo babashe kungurana inama no kwigishanya ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye mu miryango yabo.

Yagize ati ”Ababyeyi nimwitabire umugoroba w’ababyeyi ,iyo muhuye haba harimo abafite ubumenyi butandukanye bityo mwungurane inama cyane cyane ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye .Abana banyu bakeneye kugaburirwa indyo yuzuye ngo bakure neza haba ku mubiri ndetse no mu bwenge.”

Umwana wabonye indyo yuzuye kandi ,ngo usanga asa neza ku mubiri, kabone n’iyo waba utamusize amavuta ngo usanga umubiri we uhora uyaga nk’uko bamwe mu bayeyi babivuga.

Bavuga ko hakenewe ubumenyi no guhindura imyunvire ku babyeyi bo mu cyaro,kugira ngo hategurwe imirire ibereya abana bato.

Ababyeyi ngo bakaba basabwa kwegerana no kwigishanya bityo buri wese abashe kumenya gutegura indyo yuzuye mu muryango.

Gisagara residents advised on healthy feeding

Rwanda : Gisagara residents advised on healthy feeding

Tags: , , , , , ,


Gisagara residents advised on healthy feeding Residents of the Southern district of Gisagara have been urged to improve their eating habits for a healthy life.

The call came after it was discovered that parents save nutritious foods such as fruits and vegetables.

Most people in this part of the country don’t see the use of these foods and say that there were some types of food which they could not spend money.

Vestine Bankundiye a resident of Kansi sector in the district said “she could not by things like fruits and vegetable unless she was buying them for the children,” adding that she saw no need for such at her age.

However, the district leadership called on the residents to reduce eating foods with much oil and also to always eat healthy food including fruits and vegetables for a healthy and good living”.

They were also advised to stop drinking alcohol a vice that is prominent in this area, she advised them against it due to the side effects related to much consumption of alcohol.

The vice mayor in charge of social welfare in the district Donatelli Uwingabire called upon especially the women to join the teachings on good feeding, so that they could be able to prepare nutritious food for their families.

She advised them to always keep homes clean especially with food stuffs in order to prevent diseases related to poor hygiene.

Gisagarahas been praised for fighting malnutrition among children though there are still a few cases of malnutrition.

m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku

Rwanda | Rulindo: Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku karima k’igikoni.

Tags: , , , , , , ,


m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku karima

m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga kuBamwe mu babyeyi bitabiriye gahunda y’akarima k’igikoni, baranenga bagenzi babo, bigaragara ko batitabira guhora bahinga imboga mu karima k’igikoni.

Aba bayeyi bavuga ko ngo hari abo usanga baheruka guteraho imboga bagakora, hanyuma ugasanga barekeye iyo, karamezemo ibyatsi nk’aho badakenera imboga .

Nyamara n’ubwo bamwe muri aba babyeyi batitabira guhora bahinga imboga muri ako karima k’igikoni ,ngo ntibaba bayobewe ko imboga zikenerwa mu mafunguro yabo ya buri munsi.

Aho babashije guhora bahinga imboga bavuga ko kuva aho iyi gahunda y’akarima k’igikoni iziye, ngo yabashije kurinda indwara zijyanye n’imirire mibi mu miryango yabo.

Uwurukundo Jeanne ni umubyeyi ufite umuryango ugizwe n’abantu umunani.avuga ko mu muryango we ubuzima bwahindutse aho ahingiye imboga ku karima k’igikoni.

Avuga ko agenda azisimburanya ,ngo iyo akuyemo amashu,ubutaha ateramo dodo gutyo gutyo,ku buryo imboga zitabura mu rugo we.

Yagize ati ”Akarima k’igikoni kankirije abana bari bugarijwe n’imirire mibi, none ubu byararangiye. Mbere sinabihaga agaciro numvaga guhinga imboga kuriya ari ukubura imikoro ,none ubu sinshobora no gutuma akarima k’igikoni kameraho ibyatsi.mpora zihinga njyenda nzisimburanya.”

Akomeza avuga ko imiryango idahinga imboga iba yikururiye ibibazo akenshi bigendanye no kutagira indyo yuzuye. Avuga ko iyo abagize umuryango batarya imboga nta buzima bwiza baba bafite , ngo kuko hari intungamubiri ziboneka mu mboga baba badashobora kubona.

Mu rwego rwo gukangurira abagize umuryango guharanira kubona indyo iboneye, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, avuga ko buri muryango ugomba kugira akarima k’ igikoni.

Aragira ati ”Buri muryango ugomba kugira nibura akarima k’igikoni. Imboga ni ingenzi mu buzima bw’umuryango. Ni byiza ko umuntu yarya imboga azikuriye mu murima we ,aho kuzirya aziguze kandi zinamuhenze.Ababyeyi cyane cyane nibo bagomba gufata iya mbere,kuko nibo ahanini barebana n’ imirire y’’abagize umuryango.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko buri muryango ugomba kuba ufite nibura akarima k’igikoni kamwe mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa no kurya indyo ituzuye.

IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Rwanda | GISAGARA: IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Tags: , , , , , ,


Abaturage b’akarere ka Gisagara bamaze igihe bigishwa ibijyanye n’imirire myiza ku bana kugirango babarinde indwara, babahe gukurana ubuzima bwiza, ariko nanone bakanibutswa ko, abana bato ataribo bonyine bagewe kurya neza, ahubwo ko n’abakuru bagomba kurya neza kuko indwara z’imirire mibi zidafata abana gusa nk’uko abantu benshi babitekereza.

 

IMIRIRE MYIZA NTIGENEWE ABANA BATO GUSA

Ahacururizwa imboga n’imbuto mu isoko rya Gisagara

Mu gihe abatuye aka karere ka Gisagara bamaze kumva agaciro ko kugaburira umwana indyo yuzuye, ndetse na bamwe bakaba baramenye ko ibi bireba buri muntu wese, hari abatarumva n’ubu ko imbuto n’imboga ari ibiryo bikenewe naburi muntu wese kugirango agire ubuzima bwiza. Bamwe bavuga ko ibyo ari ibiryo bigenewe abana, abandi bakavuga ko icyangombwa ri uko babona icyo bashira mu nda.

Bankundiye Vestine, utuye umurenge wa Kansi muri aka karere avuga ko rwose hari ibyo atarya ndetse byongeye ngo ntiyanabitangaho amafaranga ye kuko atari umwana. Atangara cyane ati “Ubuse jye najya kugura ikinyomoro cyangwa umuneke ngo ndye? Reka ibyo ni ibiryo by’abana bitagenewe abantu bakuru rwose, nakirya nkibonye aho ariko ubundi jye sinagitangaho amafaranga yanjye”, Bizimana mu genzi we bari kumwe we ati” Ibyo se by’imbuto n’imboga ni ngombwa? Reka jye mbona icyangombwa ari ibyo ndya nta byo gutoranya, iyo mpaze biba ari ibyo”.

Ubuyobozi bw’aka karere buracyakomeza ubukangurambaga, buhamagarira abaturage kwita ku mirire yabo, bakagabanya kurya ibiryo birimo amavuta menshi, bakihatira kurya cyane imboga n’imbuto. Ikindi bahamagarirwa ni ukureka inzoga z’inkorano zikunze kugaragara muri aka karere kuko usibye kubasindisha bagata umutwe bagatangira gukora ibidakorwa, baributswa ko izi nzoga zinabangiriza ubuzima kuko ngo usanga hari izo bavanze n’amafumbire mva ruganda byumvikana ko hari byinshi zangiza mu mubiri w’umuntu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu Donatille Uwingabiye, ahamagarira cyane abategarugori kuko ari nabo barebwa n’ibijyanye no gutegura amafunguro mu ngo, ko bakomeza kujya bitabira guhurira mu gikoni cy’umudugudu ndetse no mu tugoroba tw’ababyeyi, aho bahurira bakiga guteka indyo yuzuye, bakungurana ibitekerezo. Arabasaba kwita ku isuku muri byose cyane ibiribwa kugirango birinde indwara ziterwa n’umwanda.

Kuri ubu akarere ka Gisagara gatangaza ko imirire mibi ku bana itakiri ikibazo kuko n’aho itaracika burundu iri ku kigereranyo cyo hasi bakaba bizeye ko izacika burundu ku bw’imbaraga babishyizemo, ariko kandi bagashishikariza abaturage ko byaba muri rusange nti bibe kubana gusa, maze aka karere kakarangwamo n’abaturage bafite ubuzima bwiza muri rusange.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia