Tag Archive | "Rwanda Help"

m_Ruhango district to provide white canes for the visually impaired

Ruhango district to provide white canes for the visually impaired

Tags: , , , , , , , , , ,


m_Ruhango district to provide white canes for the visually impaired

Ruhango district authorities have pledged to provide white canes to the visually impaired members of the community.

The district made the pledge during the white cane day celebrations. The day was celebrated for the fifth consecutive time in Rwanda.

According to the Vice Mayor in charge of Finance and Economic Development Epimaque Twagirimana on top of providing white canes, residents will also be advised against stigmatizing visually impaired people.

Though the white cane is a guide for the visually impaired, they assert that many Rwandans are ignorant about its use, which puts the visually impaired at risk, especially when crossing the road.

The visually impaired said they still undergo verbal abuse and discrimination. They called upon the district to sensitise people about accepting them in society.

“Visual disability is not a curse like many think. In order to benefit the society, we need to be accepted and consoled,” said Consolate Nyiranshyimiye.

For Madelena Nirere the coordinator of National Commission for Human rights: “every person should respect the visually impaired and give way to those with white canes for they have all the rights to be wherever they want like any other Rwandans.”

The White Cane started to be used in 1921 and started to be celebrated annually in 1964 all over the world. This was after its benefits to the lives of the visually impaired people were understood.

m_barasabwa kudahutaza abafite ubumuga bwo kutabona igihe babona inkoni year

Ruhango: Abantu barasabwa kudahutaza abafite ubumuga bwo kutabona igihe babona inkoni year

Tags: , , , , , , , , , ,


m_Abantu barasabwa kudahutaza abafite ubumuga bwo kutabona igihe babona inkoni year

Inkoni y’umweru “white cane” ifatwa nk’ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona

Abafite ubumuga bwo kutabona, baravuga ko igihe bari mu nzira bafite inkoni yera bakunze guhutazwa mu gihe umuntu uba ufite iyi nkoni aba agomba guhabwa uburenganzira kimwe n’abandi bakoresha umuhanda.

Nyiranshimiye Clementine, afite ubumuga bwo kutabona, avuga ko iyo ari mu muhanda akunze guhutazwa n’abantu kandi babona afite inkoni iranga umuntu utabona. Ati “yego si bose kuko hari uwo ujya kumva ukumva aravuze ngo, ariko se ubwo ntimubona ko uwo muntu atabona, mwamufashihe agahita”.

Nyiranshimiye kimwe na bagenzi be, avuga ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga buhagije, kugirango abantu bamenye ko iyi nkoni yera, ari ijisho ry’umuntu utabona, igihe bamuhutaje bakamenya ko babangamiye uburengenzira bwe.

m_barasabwa kudahutaza abafite ubumuga bwo kutabona igihe babona inkoni year

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, bijeje abafite ubumuga bwo kutabona ubuvugizi mu nzego zitandukanye

Ibi bakaba barabisabye tariki ya 22/10/2013, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera, mu Rwanda ukaba wari wijihijwe ku nshuro ya 5 ukizihirizwa mu karere ka Ruhango ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Twagirimana Epimaque, ahumuriza abafite ikibazo cy’izi nkoni, ko akarere kiteguye kubafasha kuzibona kimwe nk’uko gahora gafasha abafite ubumuga muri rusange.

Naho ku kibazo cy’abantu badaha uburenganzira abafite ubumuga bwo kutabona, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu iharanira uburenganzira bw’amuntu Nirere Madelena, asaba buri wese kubaha umuntu wese ufite inkoni yera, akamufasha akumva ko nawe afite uburenganzira bwose kimwe nk’abandi banyarwanda.

Inkoni yera yatangiye gukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona guhera mu mwaka 1921, ikaba yaratangiye kwizihizwa guhera mu mwaka 1964, nyuma yo kubona akamaro kayo ku mibereho y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Ruhango: abatuye ahantu habi bagiye gutangira kwimurwa

Tags: , , , , , , , , ,


Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2013, mu Karere ka Ruhango batangiye ku mugaragaro iki gikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza (High Risk Zones).

Gutangiza iki gikorwa byabereye mu mudugudu wa Gihororo, akagali ka Bweramvura, umurenge wa Kinihira, mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakirwamo abatishoboye bari batuye ku nkengero z’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango.

Mukagacinya Colette na Francine Nyiraminani bari mu bibasiwe n’umwuzure ku matariki ya 16 na 17/04 2013 ubwo imiryango irindwi yari ituye hafi y’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango yibasirwaga n’umwuzure, bagatabarwa hifashishijwe ubwato, mu mvugo yabo humvikanamo kugononwa kwinshi ku kwimuka aho hantu, bakavuga ko kwifatira icyemezo cyo kuhimuka bidashoboka ngo kuko nta handi babona bakura ibibatunga, bongeraho ko kuhakorera bavuye ahandi nabyo ari imvune bumva igoye kwihanganirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, asaba abagifite bene iyo myumvire kuyireka, ati “Ubuzima buraguma, naho ibintu byo ni ibishakwa.”

Ku rundi ruhande, Bagabo Alexis avuga ko ikimutindiye ari ukubona ubushobozi bwo kugura ikibanza no kucyubaka, ngo kuko imvune yo kuva ahandi ajya gukorera ku butaka asanzwe atuyeho ntaho ihuriye no kubura ubuzima.

Yagize ati “Iyo nibutse ukuntu nagiye hanze mu rucyerera ngasanga amazi ya Nyabarongo azegurutse urugo rwange rwose, numva mpungabanye.”

Akagali ka Bweramvura katangirijwemo iki gikorwa gafite imiryango 11 yibasiwe n’ibiza by’imvura y’itumba ry’uyu mwaka, muri yo ine ni iy’abatishoboye izubakirwa amazu kuva mu ntango kugeza yuzuye neza.

Kuri ubu Umurenge wamaze kubagurira ibibanza, abaturage bakazabafasha kubumba amatafari no kuzamura inkuta mu bikorwa by’umuganda, akarere nako kakazatanga isakaro.

 

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Tags: , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibizaImiryango ibiri y’abapfakazi batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni yo yatoranyijwe ku rwego rw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo yubakirwe muri iki gihe cy’iminsi ijana y’icyunamo, nyuma y’aho iyo miryango yasenyewe n’ibiza birimo inkangu n’umuyaga.

Umwe mu bagomba kwimurwa, akavanwa aho atuye ndetse akubakirwa ni umukecuru witwa Ancile Icyimanizanye w’ imyaka 63 y’amavuko.

Umugabo we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bari barabyaranye umwana umwe gusa,  ariko na we aza kwitaba Imana. Icyimanizanye abana mu nzu n’umwana yasigiwe na mukuru we na we witabye Imana.

Inzu ye yugarijwe n’inkangu itwara ubutaka bwo hepfo y’inzu, indi nkangu igasenya umukingo uri haruguru y’inzu, rimwe na rimwe bikitura kuri ya nzu isanzwe ifite ikibazo cyo gusaza.

Mu myaka y’1998 umukingo wo haruguru y’inzu wigeze gucika, witura hejuru y’inzu, urukuta rwo haruguru rurasenyuka biba ngombwa ko hitabwazwa umuganda inzu irongera irasanwa.

Icyimanizanye avuga ko muri iyi minsi ahamuteye impungenge ari hepfo y’inzu kuko hacitse inkangu ikomeye, ubutaka bwamaze kugenda, inzu ikaba isigaye hejuru y’imanga ku buryo afite ubwoba ko inzu ari yo igiye gukurikiraho, dore ko zimwe mu nkuta zayo zatangiye kwiyasa.

Ati : “Iyo hagiye gucika, wumva inzu inyeganyeze, ikazungazunga noneho mu gitondo ngasanga haraye hacitse.”

Inzu y’uwo mukecuru n’ubusanzwe irashaje kuko yubatswe kera kandi n’ibiti by’inkingi imiswa yarabiriye kubera ko harimo umugina w’imegeri. Harimo n’imyobo minini ibamo inzoka kuko rimwe na rimwe azibona zisohokamo.

N’ubwo iyi nzu ifite ikibazo cyo kwibasirwa n’inkangu hamwe no kuba ishaje, uwo mukecuru ntibimubuza kuyijyamo nijoro akaryama.

Ati : “Kubera ko kuba ndiho ari inyongezo Imana yampaye, numva ntacyo bimbwiye njya mu nzu nkaryama.”

Icyakora ngo agize amahirwe akabona abashaka kumuha ubufasha yabasaba kumwubakira bakamukura aho hantu hateye impungenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru ubuyobozi bw’umurenge bukizi, akaba ari umwe mu bapfakazi babiri batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside bashyizwe kuri gahunda yo kubakirwa.

Umurenge wa Gihango urateganya gusakarira undi muturage witwa Mukankusi Veronese utuye mu kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu yubakiwe isakaje amabati, ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.

Umurenge ngo uzabubakira uhereye ku nkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishobye, hamwe n’imiganda y’abaturage.

Barateganya gusakara inzu ya Mukankusi bakoresheje amategura kubera ko amabati amaze kuguruka inshuro ebyiri. Kumusakarira ngo bigomba gukorwa vuba ku buryo bitarenze tariki 15/05/2013 bizaba byarangiye .

Kubakira Ancile Icyimanizanye byo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kumwimura akajyanwa gutura ahandi. Umurenge wabanje gufatanya na we gushakisha ikibanza. Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ko imvura igabanuka, noneho umurenge ufatanyije n’abaturage bagatangira kubumba amatafari n’amategura.

Niyodusenga ati : “ Twihaye gahunda ko nibura mu kwa karidwi tuzaba twamaze kumwimura.”

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

Tags: , , , , , , ,


GISAGARA: KANSI abana bari muri AERG ibafasha kwiyubaka

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi

 Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara  bavuga ko AERG bashinze nk’ihuriro ribafsha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baganira bakanagirana inama, ufite ibibazo agahumurizwa kandi bashakira ibisubizo hamwe.

AERG Impuhwe yo mu murenge wa Kansi ishingwa abanyamuryango bayo ngo bifuzaga mbere na mbere aho bazajya bahurira bakaganira mu rwego rwo gukemura ibibazo bagira, gukurikirana imyitwarire n’uburere by’abana birera, kuba babona ubufasha ku buryo bworoshye. Aba banyeshuri bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo uubukene, ihungabana, kwigunga n’ibindi cyane cyane ku bana bibana, iyi AERG rero ikaba byibura ibafasha kubona ko batari bonyine.

Ingabire Chantal Umwe muri aba bana avuga ko mbere atajyaga yishima ngo aseke kubera kuba wenyine, agahora yumva ubuzima bubishye nta cyiza abona, ariko nyuma yinjiye muri uyu muryango  abasha kubona ko atari wenyine, kandi ko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibye bagerageza kubaho nawe bimuha ucyizere.

MWITAKUZE Janvier ni Perezida wa AERG IMPUHWE, atangaza ko uko iminsi igenda ishira bagenda babona akamaro ko kuba muri AERG kuko ngo si ukwiyubaka mu mitima gusa kuko batangiye no kujya batekereza imishinga yazabate imbere, bakagirana inama ndetse bakiga no kwizigamira.

Ati “Uyu munsi dufite abana benshi bagiye mu makoperative y’urubyiruko atandukanye kandi ubunako afite umwete wo gukora, natwe hano ubu tugira umusanzu muto muto dutanga, uzakura dushake icyo dukora kandi unadufasha kuba twakemurira ikibazo umwe muri twe aramutse akigize”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurege wa Kansi Bwana RUTABURINGOGA Jérome, ahamagarira aba bana kuba abagabo, bagakuza ingeso nziza zizirana no kwiyandarika, bakita ku kwiha agaciro baharanira kwigira no kwiyubaka. Yabasezeranyije kandi ko umurenge uzababa hafi uko ushoboye ndetse abemerera n’inka zo korora.

AERG Impuhwe igizwe n’imiryango (familles) ine ikaba yemerewe inka 4 imwe kuri buri muryango.

01

Kirehe-Umuganda wibanze ku gusanira amazu abarokotse Jenoside

Tags: , , , , , , , ,


01Kuri uyu wa 27/04/2007 mu karere ka Kirehe hakozwe umuganda usoza ukwezi ukaba wakorewe mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari aho abaturage bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Kirehe, basaniye amazu abaturage bane bacitse ku icumu muri uyu murenge.

Ibyakozwe bikaba birimo guhoma no gusubiriza amazu, gukinga inzu n’amadirishya kurinda inzu amazi, bakaba banacukuye ubwiherero ku batabufite, gahunda ikaba yari ugufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mukamana Rosette ni umwe mu basaniwe utuye mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari ni umupfakazi akaba afite imyaka 43, avuga ko byamufashije kuko bari baramwubakiye ariko atazi ko bazaza bakamufasha kuyubaka neza none akaba avuga ko kuba umuganda wamufashije kuyihoma bimushimishije, akomeza avuga ko nibakomeza bakamuha na sima yo gushyira kuri iyi nzu ye bizamufasha kurushaho.

Uyu muturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda akaba avuga ko mu bimufasha harimo no kubona abantu bamwitayeho ibi bikaba bigaragarira mu kuba baje kumusanira inzu,akaba asaba ubufasha mu kuba umuganda wazakomeza ukamufasha no kubaka igikoni hamwe no gutunganya inzu abamo mu buryo bufatika.

Dr.Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyamabere rusange n’imibereho myiza y’abaturage akaba yibukije abitabiriye umuganda wo gusanira abarokotse Jenoside ko bagombe gukomeza kubafasha mu yindi miganda mu rwego rwo kubafasha kugira ngo babeho mu buryo buboneye, anavuga ko ibi bizabafasha kutaba mumazu yabasenyukiyeho,akaba abasaba kuba bakomeza gukora uyu muganda buri cyumweru bafasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Pritais yibukije abaturage ko kuba bitabiriye ari benshi umuganda wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ari igikorwa cyerekana ko baba babafashije mu buryo bugaragara, akaba abasaba gukomeza kubitaho babafasha kurangiza gusana amazu yabo anababwira ko akarere kabari hafi mu rwego rw’ubufatanye.

Igikorwa cy’umuganda mu karere ka Kirehe cyibanze ku gufasha abarokotse Jenoside babasanira amazu babukira n’ubwiherero bakaba basaniye abo mu murenge wa Nyamugari akagari ka Kazizi  amazu abarokotse Jenoside bane.

01

Rusizi: Guverineri w’intara y’uburengera zuba arasaba abaturage kubaka amazu y’abacitse ku icumu

Tags: , , , , , , , , , , ,


01Ibi Guverineri w’intara y’uburengera zuba Kabahizi Celestin yabivugiye mu nama yamuhuje n’ abaturage bo mu murenge wa Mururu nyuma y’umuganda  usoza ukwezi,  aho  yashishikarije abaturage kugira umutima w’impuhwe bafasha abacika cumu kubaka amazu kuko ayo barimo amaze gusaza bikabije, ni muri urwo rwego  yasabye abaturage kutarenze amezi atatu ayo mazu atuzuye kuko amazu barimo ateye isoni.

Ikindi cyagarutsweho  muri uyu muganda usoza u kwezi  ni ugukangurira abaturage  gutura ahantu heza  hadashobora kwibasirwa n’ibiza  cyane cyane abatuye muri iyi zone ya  Rusizi na Nyamasheke kuko hakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse  ni inkubi z’imiyaga aho bimaze gutwara n’ubuzima bw’abantu muri utwo turere

Abaturage bitabiriye umuganda banasabwe kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe kuwa 16 kugeza kuwa 18 Nzeli  2013.

Muri uwo muganda abaturage bakaba bubatse inzu ebyiri z’abacitse ku i cumu, haterwa nibiti 1500 mu rwego rwo kurwanya isuri.

 

 

Abaturage barashishikarizwa 2

April community work to focus on renovating genocide survivors’ houses

Tags: , , , , , , , , ,


The end of the month of April community work which will be on Saturday the 27th.April.2013 in the whole country will be precisely on projects to renovate the houses for vulnerable 1994 genocide against the Tutsis survivors announced the ministry of Local Governments.

Abaturage barashishikarizwa 2

Most houses for genocide survivors need renovations

Dr. Alvera Mukabaramba the state minister for public development and social affairs in the message she passed out to the 30 districts in the country stated that the community work for Saturday the 27th will specifically done in villages through renovating houses for the vulnerable genocide survivors.

The announcement also specified the categories of people whose houses will be renovated including vulnerable widows of genocide, old man and women who have no family members due to the 1994 genocide, needy orphans of genocide, poor and sickly genocide survivors and any genocide survivor who is worth the support.

Local leaders are to make lists of the people whose houses will be renovated and their houses and to solicit the help of engineers and people who are aware of construction in the villages and cells.

Concerning the tools they will use like soil, sand, stones and water they will be provided by the neighbouring families of the homes that will be reconstructed and in places where this will not be possible, these will be got from the FARG and MINALOC budgets in the districts.

For the houses beyond simple repair that will take more money to renovate them, Dr. Alvera Mukabaramba states that they should be left aside for they will be included in the 2013/2014 budget. In villages with no genocide survivors with houses to be renovated, they will have to renovate houses for other vulnerable people in the village.

Every district will have to select the site that need more enforcement than others and that is where the community work on the district level will be done. Actions to renovate the accommodation for the 1994 genocide survivors will be done once a week till the end of July 2013.

According to the research carried out by MINALOC in 2010, there are about 13000 houses for genocide survivors all over the country that need to be renovated.

 

Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inka

Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inka

Tags: , , , , , , , , ,


Burera: Uwacitse ku icumu utagiraga aho yikinga yahawe inzu anagabirwa inkaKayitesi Françoise, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, yahawe inzu yo kubamo ndetse anagabirwa inka kugira ngo abashe kwibesha ho, dore ko nta hantu yagiraga aba.

Tariki ya 12/04/2013, nibwo Kayitesi, w’imyaka 30 y’amavuko, ufite abana batatu, yahawe inzu y’ibyumba bitatu na “salon”, ifite ubwiherero n’igikoni, bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ahabwa ibikoresho byo munzu, birimo ibitanda bitatu, imifariso itatu, intebe zo kwicaraho muri “salon” ndetse n’ibiribwa bitandukanye.

Ibyo bikoresho byo munzu byose yahawe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri ibyo bikoresho kandi hiyongera ho inka nayo yagabiwe.

Kayitesi yishimiye cyane ibyo byose bamuhaye. N’ikiniga cyinshi, n’amarira mu maso yatangaje ko atatekerezaga ko ashobora kubona aho aba kubera ubuzima bubi yabaga mo. Ngo yabifashe nk’igitangaza.

Yagize ati “…ibi bitangaza Imana inkoreye, nabonaga bitashoboka kubona icumbi. Ndabona bindenze pee!…nabonaga ibi bintu leta y’ubumwe inkoreye, nabonaga bitashoboka rwose…nabashimira rwose, ibi bintu ndabona bindenze. Imana izabahe umugisha.” Akomeza avuga ko yari atunzwe n’akazi k’ubuyede.

Ubufatanye bw’abaturage bo mu murenge wa Butaro ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, nibwo bwatumye haboneka ubufasha bwa Kayitesi; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Akomeza avuga ko kandi ubwo bufatanye buzakomeza mu rwego rwo gukomeza gufasha Kayitezi mu buryo bushoboka kuko ari we wenyine mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Burera, batari barubakiwe inzu.

Ntiyari asanzwe aba muri Burera

Kayitesi avuga ko yagiye gutura mu karere ka Burera mu mwaka wa 2008, aturutse mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Yari ari kumwe n’umugabo we. Ngo ariko bageze muri Burera, uwo mugabo yatangiye kumujujubya, ntahahire abana batatu babyaranye.

Yongera ho ko ubuzima bwamubanye bubi, ngo kuburyo yashatse no kujya kwibera muri Uganda asize abana, ariko aza kubireka yanga kwisigira abana. Yiyambaje ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro, asaba ko yafashwa nk’uwacitase ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mukankusi Agnes, uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Butaro, avuga ko Kayitesi yageze muri uwo murenge agasanga abandi bacitse ku icumu baramaze kubakirwa ndetse banafashwa mu buryo bunyuranye.

Bamusabye icyemezo gihamya ko koko yacitse ku icumu rya Jenoside. Yarakizanye ubundi ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bumushakira aho aba acumbitse mbere yo kumwubakira inzu nk’uko Mukankusi abivuga.

Kayitesi nta babyeyi agira. Mu muryango we avuka mo, asigaranye nyirasenge gusa. Abandi bose bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994. Ngo uwo nyirasenge yamufataga nabi bituma ashaka umugabo akiri muto.

Rusizi: Commemorating Genocide striving for Rwandans self- reliance

Rusizi: Commemorating Genocide striving for Rwandans self- reliance

Tags: , , , , ,


As a way of preparing for a better 19th commemoration period for the 1994 genocide against the Tutsis in Rwanda, the counselors for traumatic disorders and other partners are preparing people who will deliver constructive presentations  as well as those who will give testimony not hurt those with affected by genocide.

Rusizi: Commemorating Genocide striving for Rwandans self- reliance

Some of the counselors in the meeting

 This will reduce the number of people that get traumatized during the commemoration period explains Michel Nshimyukiza the coordinator of CNLG  a commission that fights genocide in Rusizi and Nyamasheke district.   In Rusizi district, about 1200 people usually get traumatised during the commemoration period of the 1994 genocide but as years go by, this number increases.

This is the reason to why counselors, and all Rwandans have to work together to reduce this number. Rwandans are at a time they need to stand up and be self reliant instead of living in misery of what happened to them. This year’s commemoration will be celebrated under the theme “Let’s commemorate Genocide against Tutsis striving for self- reliance”.

This meeting also discussed ways to support vulnerable and poor genocide survivors like through getting them accommodation especially since most of the houses that were built for them grew old.

Michel Nshimyukiza asked people in the meeting to try their best and heal the hearts of many Rwandans during the commemoration period, to participate fully in the commemoration period programs and to support those who are in pain.