Tag Archive | "Rwanda helping"

UMUCO WO GUFASHANYA BO NGO BAWUTANGIYE KARE.

Tags: , , , , , , ,


NYAGATARE-Umuganda ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi Magana atatu niwo wakozwe n’abanyeshuri 206 b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Rurenge mu murenge wa rukomo ho mu karere ka Nyagatare.

Mu bikorwa bakoreye mugenzi wabo utishoboye harimo gukurungira inzu, gukorera urutoki, banamuterera imbuto y’ibishyimbo. Abayobozi b’inzego z’ibanze bo batangaza ko aba bana babakoreye ibyo bakagombye gukora.

Uko aba banyeshuri bakoreraga urutoki, abandi bateraga imbuto y’ibishyimbo baguze mu mafaranga bakusanyije, bihuzwa n’umuganda wo guhoma inzu ibyo bita gukurungira. Aba bana bavuga ko uyu muganda bawukoze bashyira mu bikorwa indangagaciro za Kinyarwanda batojwe zirimo no gufasha abatishoboye.

Mukecuru Mukantambara Claudine nyirakuru wa Nsabimana Evariste wigana n’aba bana mu mwaka wa 6 w’amashiri abanza kuri GS Rurenge, ashima uru rubyiruko rwatanze umwanya n’imbaraga muri uyu muganda.

“Sinabona icyo nakwitura aba bana, gusa igikorwa nkiki bakoreye mugenzi wabo ntakiguzi abahaye n’ikigaragaza uburere n’umuco w’urukundo bibaranga.”

Kabera Jean Damascene umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza wabereyemo uyu muganda, avuga ko uyu muryango wari kuri gahunda y’abagomba kubakirwa.

Uyu muganda ukaba uje kunganira ubuyobozi muri gahunda zo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Umwe mu banyeshuri b’umwaka wa 6 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Rurenge, Emmanuel Kalisa yatangaje ko babikora babikunze, kuko bishimira ko mugenzi wabo yabaho neza.

“Impamvu idutera gukora ibi bikorwa ni ukugirango twese tujye tubana dufite ubuzima bwiza.”

Karagirwa Theoneste umwe mu barezi bari baherekeje aba bana muri uyu muganda, yatangaje ko bashyimishijwe n’igitekerezo cyaturutse mu banyeshuri babo, bityo ngo bikaba ari umuco mwiza. Ngo iyi gahunda yiyongera ku masomo, nayo izabafasha kuba abenegihugu beza.

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Rwanda | Rutsiro : Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Tags: , , , , , , ,


Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Imiryango iherutse gutakaza ababo bakubiswe n’inkuba mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bwo kubafata mu mugongo bahabwa n’ubufasha bw’amafaranga n’inka byo kubunganira mu mibereho yabo. Iyo miryango yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kubera uruhare bugira mu gushyigikira no gutabara abaturage.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba ku tariki ya 09/11/2012 yashyikirije iyo miryango ibiri sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu kuri buri muryango. Ni amafaranga yahawe umuryango w’umugabo witwa Ngendabanyukwa Felicien waburiye umugore we muri icyo kiza cy’inkuba akamusigira abana babiri. Indi sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu yahawe umukecuru witwa Mukandoli Athanasiya wabuze abakobwa batatu harimo umwe wari utwite. Uwo mukecuru yasigaranye n’abuzukuru be babiri, umwe muri bo akaba afite imyaka ibiri y’amavuko undi akaba yari amaze amezi arindwi avutse.

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Abahawe ubwo bufasha bashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema kugoboka abaturage. Ngendabanyukwa Felicien yagize ati : “Nabyishimiye kuko nyine nta kundi byagenda, aya mafaranga nzayakuramo inzu n’ikibanza kuko nabaga mu nzu itari iyanjye”.

Mukandoli avuga ko kuba ubuyobozi cyane cyane ubw’inzego z’ibanze bwaramubaye hafi bimwongerera imbaraga. Ati : “ Mwarakoze cyane, aho muzajya mugenda hose Imana izajye ibaha umugisha. Inka mwampaye ningira amahirwe ikabyara ubwo abana nzabona ikibatunga”.

Mukandoli yahawe inka izamufasha mu mibereho ye, ariko ahabwa n’amafaranga kugira ngo amwunganire mu gihe iyo nka itaratangira gutanga umusaruro.

Ku itariki 27/10/2012 mu masaha ya saa kumi ni bwo inkuba yakubise mu mudugudu wa Rusororo mu kagari ka Remera mu murenge wa Boneza, ikubita abantu icumi, batanu muri bo bahita bitaba Imana harimo umwe wari utwite.

Igikorwa cyo gufata mu mugongo abafite ababo bakubiswe n’inkuba cyabanjirijwe n’umuganda wo kurwanya isuri, ukaba witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Rutsiro, abo mu ntara y’Iburengerazuba ndetse, abayobozi ku rwego rw’igihugu hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Boneza.

 

 

 

KIBIRIZI HAKOZWE UMUGANDA

Rwanda : GISAGARA: KIBIRIZI HAKOZWE UMUGANDA WO KUBUMBA AMATAFARI AZUBAKIRA UBWIHERERO ABO MU MUDUGUDU WA MBEHO

Tags: , , , , ,


KIBIRIZI HAKOZWE UMUGANDANyuma y’uko bari barubakiwe ubwiherero bugasenyuka kubera kudakomera, abaturage bo mu mudugudu wa mbeho mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, bafatanyije n’abagenerwabikorwa n’abanyamuryango ba Croix Rouge Rwanda muri aka karere, kuri uyu wakabiri tariki 31 Nyakanga bakoze umuganda wo kubumba amatafari azubakira ubwiherero abatuye uwo mudugudu.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko mu myaka 2 ishize bari barubakiwe ubwiherero n’abafatanyabikorwa batandukanye, ariko nyuma bugasenyuka bivuga ko nta gukomera bwari bufite, uyu munsi rero Croix Rouge ikaba yemeye kubafasha hagakorwa umuganda wo kubumba amatafari azabubakira.

Kuba aba baturage batari bagifite ubwiherero buzima, baravuga ko ari ikibazo cyari kibakomereye aho umuntu ngo yajyaga kubujyamo agakingirizaho umwenda cyangwa akabwira umubera hafi, none ngo ni inkunga ikomeye bahawe, nabo ubwo babonye amatafari ngo bazagerageza gushaka uburyo bagenda bisanira.

MUKARUZIGA umwe mu batuye uyu mudugudu wa Mbeho, aratangaza ko n’ubundi hagiye haboneka ibikorwa nk’ibi by’ubufatanye abantu ntacyajya kibananira kuko hakoreshwa igihe gito kandi hagakorwa byinshi. Yavuze ko ashima cyane Croix Rouge yazanye abagenerwabikorwa bayo bavuye mu mirenge itandukanye maze bakabafasha kubumba ndetse anasaba abaturage bagenzi be bo muri uyu mudugudu ko bazanashyirahamwe bagafatanya kwiyubakira ubwiherero buzaramba.

Yagize ati “Ntabwo ari uko biruhije kwisanira ubwiherero ku buryo harinda guhurura abantu baturutse imihanda yakure, ahubwo ni uko tudashyira hamwe ngo twikorere ibyo dukeneye. Urabona ko aba bantu baje none mu masaha abiri hakaba habumbwe amatafari menshi, ni ukuri ni ibyo gushimwa barakoze cyane, abandi rero dusigaye nitureke dushyire hamwe twiyubakire tutarinze kuzongera gutumiza abakure ngo badufashe”

Ku mpungenge zari zihari z’uko hashobora kuzongera hakubakwa ubwiherero budakomeye bityo mu gihe gito bukaba bwakongera bugasenyuka, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere akaba n’umuyobozi wungirije muri Croix Rouge Rwanda ku rwego rw’igihugu wari witabiriye uyu muganda madamu Donatille UWINGABIYE, yavuze ko nta mpungenge zigomba kubaho kuko ubushize hubatse abafatanyabikorwa gusa none ubu ni ba nyir’ubwite bazaba biyubakira ngo bakaba kandi badashobora kwiyubakira nabi.

Madamu Donalle kandi yasabye aba baturage bo muri uyu mudugudu kuzubaka neza bifite isuku kandi bizaramba kugirango nabo bagire ubwiherero busa neza, ndetse abibutsa ko nta mibereho myiza itagira isuku ibaho.

Yagize ati “Ni igikorwa cy’isuku, cy’ingirakamaro kandi cy’imibereho myiza, byaba bibabaje rero hari abantu babayeho nta bwiherero”

Madamu Donatille yashimye abaturage bo muri uyu mudugudu wa Mbeho n’umurenge wa Kibirizi muri rusange ko bafite isuku ku mubiri wabo, abasaba ko mu ngo byaba bityo.

 

 

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia