
Mu karere ka Kamonyi hakozwe ibarura ry’imiryango ituye ku buryo ishobora kugwirwa n’ibiza “High risk zones”, kugira ngo ifashwe kwimurwa ku buryo bwihuse. Mu miryango 74 yabaruwe, 30 irimo kubakirwa, bikaba biteganyijwe ko yose izarangiza gutuzwa muri uyu mwaka wa 2012/2013.
Abatuye muri High risk zones ni abatuye ahashobora kugerwaho n’umwuzure mu gihe imvura yabaye nyinshi, abatuye ahacukurwa amabuye n’imicanga, abatuye mu bishanga n’abatuye ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo.
Imirenge ya Rukoma , Ngamba, Runda, kayenzi, Mugina na Rugarika, ni yo ibarurirwamo imiryango myinshi ituye muri High risk zones kuko ikikije uruzi rwa Nyabarongo kandi ikaba yiganjemo ibirombe bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye.
Umukozi ushinzwe imiturire mu karere ka Kamonyi, Musengarurema Cyliaque, atangaza ko icyegeranyo cyakozwe n’ikipe n’abashinzwe imiturire, ingabo, Polisi ndetse n’abaturage; basanze mu karere ka Kamonyi bafite imiryango 74 ituye ku buryo ishobora kugwirwa n’ibiza.
Musangarurema avuga ko iyo miryango igomba kwimurwa ku buryo bwihuse, kuko nko muri ibi bihe by’imvura bahora bahangayikishijwe n’uko ishobora kubatwara. Ubuyobozi bukaba bwarageneye ubufasha iyi miryango hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe babarizwamo n’ubushobozi bwa bo.
Mu nkunga zitangwa, harimo kubashakira ibibanza, kubaha amabati, no kubaha umuganda wo kububakira. Hakaba hamaze kubakirwa imiryango igera kuri 30, kandi n’isigaye uyu mwaka wa 2012/2013 ukaba uzasiga yimuwe.