Tag Archive | "Rwanda HIV/AID"

Rwanda | Rulindo – Ababana

Rwanda | Rulindo – Ababana na virusi itera SIDA bagejejweho ingurube bifuje korora

Tags: , , , , ,


Amakoperative atanu y’ababana na virusi itera SIDA bo mu karere ka Rulindo barasabwa gufata neza ingurube borojwe, kugirango zizabashe kubateza imbere byihuse.

Rwanda | Rulindo – AbabanaIbi bakaba barabisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 29/05/2012 nyuma yo korozwa ingurube 60 n’ishyirahamwe ADAPE, rigamije iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, mu gikorwa bihaye cyo koroza amashyirahamwe agera kuri 12 bakorana mu karere ka Rulindo.

Irakiza Isaac umuhuzabikorwa wa ADAPE, avuga ko iki gikorwa kizakomeza, aho andi mashyirahamwe arindwi bakorana nayo azashyikirizwa inka mu cyumweru gitaha nk’uko babyifuje.

Ati : «Twabahitishijemo maze amakoperative atanu ahitamo ingurube andi arindwi ahitamo inka, tukaba none twahereye ku yasabye ingurube».

Irakiza yasabye aba borojwe ingurube kuzifata neza, bazigaburira neza, bazivuza ndetse banaziraza heza kugirango zibashe kubateza imbere nk’uko babyifuje.

Uwiragiye Aciel ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bushoki, avuga ko zimwe muri izi ngurube zigaragaza imbaraga nke, gusa ngo niziramuka zihuye n’ikibazo abazitanze bazasabwa kuzisimbuza izindi.

 

Abahawe aya matungo, ngo bamaze kwitegura, bubaka ibiraro, ngo bakaba biteguye kwiteza imbere dore ko aya matungo yororoka cyane kandi kenshi.

 

Rwanda : Muhanga mu miryango

Rwanda | Muhanga: mu miryango haracyagaragara kunena ababana n’ubwandu bwa SIDA

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu banduye agakoko gatera SIDA mu bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko mu miryango babamo ndetse n’abaturanyi babo bakigaragaza kubanena ku buryo bukabije.

Rwanda : Muhanga mu miryango

Assoumpta Kampororo umubyeyi w’abana batatu wanduye agakoko gatera SIDA, avuga ko imiryango ifite ababana n’ubwandu ikinena ku buryo bukabije abo bantu.

Ati: “hari ubwo nk’umuntu wo mu muryango abwira uwanduye ikigambo kimukomeretsa kuburyo kimushegesha, hari abo wumva ngo ‘reba ni imyenda yigendera nta muntu urimo’ kandi amagambo nkaya akayakwibwirira atayacishije no ku bandi”.

Mukagasana Devota we avuga ko iri nena rikigaragara ahanini mu mashuri aho abana banduye, bagenzi babo babagendera kure ngo batabanduza. Ibi ngo usanga babikura ku babyeyi babo kuko ngo hari abo babaza bagasanga baba barabibwiwe n’ababyeyi babo.

Abandi bagararwaho no kwibasirwa cyane ngo ni abana bafite ababyiyi babana n’ubwandu, kuko ndo ku mashuri nabo banenwa. Kampororo ati: “jye nigiriye ku kigo kwihaniza abanyeshuri baho kuko bamwiye ko bibasira abana bafite ababyi banduye. Iyo bari mu bandi barabakomeretsa ngo ababyeyi bawe niba nyakwigendera ntaho bahagaze n’ibindi”.

Kampororo avuga ko abanduye bafite itegeko ribarengera, bityo ngo umuntu wajya ugaragarwaho n’ihohoterwa cyangwa inenwa ngo akwiye kumenya uburenganzira bwe akagana amategeko akamurenganura.


Muhanga Hari abajya

Rwanda | Muhanga: Hari abajya biyitirira ko banduye virusi ya SIDA ngo bahabwe imfashanyo

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Mu gihe kwandura agakoko gatera SIDA ari ikibazo gikomeye ku bantu benshi, ngo hari bamwe bajya babeshya ko banduye cyangwa bagaca ku ruhande bagashinga amashyirahamwe yitirirwa abanduye agakoko gatera SIDA kugira ngo babashe kubona imfashanyo abanduye bagenerwa bagenerwa.

 Muhanga Hari abajya

Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 na bamwe mu bagize urugaga rw’abanduye agakoko gatera SIDA mu karere ka Muhanga RRP+.

Umuyobozi w’uru rugaga Kampororo Assoumpta avuga ko bajya babona abantu bajya biyitirira ko banduye agakoko gatera SIDA ku bw’inyungu baba bakurikiranye bumva ko bakura mu bufasha buhabwa abanduye agakoko gatera SIDA.

Kampororo avuga ko ibi byakunze kugaragara cyane cyane kuri amwe mu madini n’amatorero cyangwa n’ibindi bigo byikorera byiyitirira ko bifasha abanduye agakoko gatera SIDA kandi mu bo bafasha bose nta n’umwe wigeze wandura. Ngo byagaragaye ko abakoraga ibi babaga bagamije guhabwa inkunga batagenewe.

Abandi bagaragarwagaho no gushaka kwiyitirira ubwandu badafite ni abantu ku giti cyabo biyandikisha mu bafata imfashanyo zihabwa abanduye agakoko gatera SIDA kugira ngo bazihabwe kandi batabyemerewe.

Aha ariko uyu muyobozi avuga ko icyi kibazo kiri gucika kuko hashinzwe amashyirahamwe y’abanduye bityo, abanduye bakaba baba bazwi ndetse n’abafashwa bakaba basabwa kuba bibumbiye mu mashyirahamwe cyangwa amakoperative.

Umuhuzabikorwa w’uru rugaga RRP+ Hakizimana Jean Marie Vianney avuga ko ikintu gituma iki kibazo cy’abiyitira ubwandu batigeze gikemuka ari uko magingo aya amashyirahamwe ndetse n’amakoperative y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA asigaye yakira ku mugaragaro n’abataranduye kugirango bahuze imbaraga kandi banashyigikirane.


Akarere ka Rulindo kagiye

Rwanda : Akarere ka Rulindo kagiye guhagurukira ikibazo cy abanyeshuri baterwa inda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,



Abashinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo baravuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ abanyeshuri baterwa inda, bagahagarika amashuri, bityo inzozi bari bafite zose zikayoyoka.

Akarere ka Rulindo kagiye

Gato F. Ushinzwe kurwanya Sida mu karere ka Rulindo

Nk’ uko bivugwa na Gato Frederick ushinzwe kurwanya SIDA muri Rulindo, ngo iyo umwana atewe inda, bituma uvutse ahinduka umutwaro ku muryango kandi n’ uwamubyaye nawe yari atarageza igihe cyo kwitunga.

Ibi kandi ngo bituma umwana watewe inda ahagarika amashuri, rimwe na rimwe bikanamuviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsida idakingiye, maze ntazabashe kwigirira akamaro cyangwa ngo akagirire igihugu.

Mu karere ka Rulindo habarurwa abana bari mu mashuri yisumbuye ndetse no mu burezi bw’ imyaka icyenda bwibanze bagera kuri 14 batewe inda, nk’ uko ubushakashatsi buheruka bwabyerekanye.

Nk’ uko bivugwa na Manirafasha Jean D’ Amour ushinzwe ubuzima muri Rulindo, ngo byaragaragaye ko benshi mu baterwa inda muri aba banyeshuri ari abiga bataha, bityo ababyeyi ndetse n’ abandi bayobozi ku nzego z’ ibanze bakaba bakwiye guhagurukira iki kibazo.

 


Abakwirakwiza ubwandu 2

Rwanda | Abakwirakwiza ubwandu bwa Sida ku bushake bakwiye gukurikiranwa mu butabera

Tags: , , , ,


Abashinzwe kurwanya icyorezo cya Sida mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo, baravuga ko abantu bakwirakwiza icyorezo cya Sida ku bushake bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera kugirango bahanwe nk’ abandi bagizi ba nabi.

Abakwirakwiza ubwandu

Gato ushinzwe kurwanya sida na D’Amour ushinzwe

ubuzima muri Rulindo

Kuri uyu wa kabari tariki 21/02/2012, abashinzwe kurwanya Sida bavuze ko hari ubwo abagore n’abakobwa batandukanye baza kwipimisha inda mu bihe bitandukanye, nyamara se w’umwana we agakomeza kuza ari umugabo runaka, usanzwe ubana n’ ubwandu bwa Sida.

“ni abagizi ba nabi nk’ abandi kuko baba baziko babana n’ ubwandu ariko bagakomeza kwanduza abagore ndetse n’ abana bavuka bakaba bashobora kuvukana ubwandu”.

Kayiranga Richard wo mu murenge wa Masoro ati: “Iyo umugore aje kwipimisha inda bwa mbere bamusaba kuzana na se w’ umwana kugirango babapime ubwandu bwa SIDA, bityo habe hafatwa ingamba zihamye zo kurinda umwana uri munda”.

Abakwirakwiza ubwandu 2

Abashinzwe kurwanya sida i Rulindo

Aba bashinzwe kurwanya Sida muri Rulindo, bavuga ko akenshi usanga abagabo batera amada ndetse bakanakwirakwiza ubwandu baba ari bamwe, bityo ngo bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, byagabanya ubwandu bwa Sida bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko.

Manirafasha Jean D’ Amour ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo, avuga ko abashinzwe ibikorwa by’ ubuzima mu mirenge no ku bigo nderabuzima bakwiye gufata iyambere mu kugaragaza aba bagizi ba nabi.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia