Mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye, abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera basannye inzu y’umusaza warokotse Jenoside utishoboye, banaha matora abarokotse Jenoside batishoboye bo muri uwo murenge.
Inzu y’uwitwa Nkikana Tasiyani niyo abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu murenge wa Ngeruka bazindukiyeho, bayitera igishahuro.
Ni umusaza w’incike, utishoboye, ndetse akaba akunze guhura n’ibibazo by’ihungabana. Abo bakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora mu murenge wa Ngeruka, bakaba bariyemeje kuyubaka, bakagenda begeranya ubushobozi kugeza irangiye kuko uwo musaza kuri ubu asembereye, mu nzu nayo ishaje nk’uko bisobanurwa na Mupenzi Pauline ushinzwe ibikorwa by’amatora mu murenge wa Ngeruka
Yagize ati “ twihaye intego y’uko hari icyo tuzajya dukora kugirango dufashe abarokotse Jenoside batishoboye, ni muri uru rwego twaje hano gukora ibikorwa nk’ibi byo kubafasha kwiteza imbere”.
Nkikana Tatiyani yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari yishoboye, none ubu ngo ntacyo akibashije ari nayo mpamvu ashimira ubu bwunganizi bwo kumwubakira inzu.
“ mbere narimfite ingufu kandi nzi gukora ariko ubu sinkibishoboye nk’uko mubibona , ariko kubera ubumuga natewe sinkibasha kugira icyo nikorera kuko umubiri wose ntukora”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Sebarundi Ephrem yashimye iki gikorwa cy’ubwitange kuko ngo kigaragaza ko abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora barangwa n’indangagaciro zo gufasha Abanyarwanda kwigira.
“ ubu ni uburyo bwiza batekereje bwo kubafasha kwigira kandi tukaba tubibashimira”.
Iyo nzu ariko ntirangiye kuko itarakingwa, umuhuzabikorwa wo komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana Umutoni Eliane yavuze ko hagiye gukomeza gukorwa ubuvugizi hakazaboneka inzugi n’amadirishya byo kuyikinga, hanyuma imiganda y’abo bakorerabushake nayo ikazakomeza.










