Tag Archive | "Rwanda houses"

Gisagara: Vision Umurenge Program distributes mattresses to beneficiaries

Gisagara: Vision Umurenge Program distributes mattresses to beneficiaries

Tags: , , , , , , , ,

About 184 poor and vulnerable residents of Kigembe sector in Gisagara district have been given mattresses as a way to help them eradicate grass made beds; one of many plans of Vision Umurenge Program (VUP).

Improving people’s lifestyles through sleeping well will entice people to work harder to get to development and better social lives.

Gisagara: Vision Umurenge Program distributes mattresses to beneficiaries

The affected residents of Kigembe sector in Gisagara district are grateful for the mattresses they were given slightly after getting into new and better houses.

According to Donatille Uwingabiye, the vice mayor for social affairs in Gisagara district, giving mattresses to the poor local people is one of the ways to make them realize that they need to work hard and develop as well as having better social welfare.

“We have already eradicated grass thatched houses in this sector and grasses made beds are also being eradicated. People will sleep well in good houses, this will encourage them to live well and think well about what will develop them” says the vice mayor.

People are not only being given mattresses only, but after getting good houses and good beds, they have to develop explained Franҫois Hakizimana the coordinator of VUP. This is why the money that remained after buying mattresses will be used to buy livestock for each family to own one.

All the people in Kigembe sector that were supposed to get mattresses have so far been provided for. This is one more performance contract realized.

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Tags: , , , , , , , ,

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bugiye gufasha abaturage bahuye n’ibiza kwimuka bagatuzwa ahagenwe ku midugudu, kimwe n’abandi bumva bakwimuka aho batuye kubera impungenge baba bahafitiye.

kubera ikibazo cy’imisozi  aka karere gatuyemo, abaturage bose barasabwa kuba maso no kumenya ahantu hose haba hari ikibazo mu bijyanye n’imiturire. Ni muri urwo rwego ubuyobozi busaba abaturage kumenya no kwerekana ahantu hose haba haturuka amazi y’ibisure.

Ayo mazi ngo usanga akenshi aturuka mu misozi ,agasohokera hagati mu butaka.

Aya mazi ashobora gusenya no guhanantura imisozi n’amazu aho usanga n’amazu yitwa ngo yubatse ahakwiye guturwa ashobora kuba yatwarwa, cyane cyane nko mu midugudu. N’ubwo abaturage basabwa kwimuka bagatura ku midugudu,ngo ntibyatuma birara,kuko naho ibisure byahagera.

ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko abaturage bose batuye ahantu hadakwiranye no guturwa bakwimukira mu midugudu.

Gusa ariko n’ubwo umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus,asaba abaturage bose bagomba kwimuka ko bakwimuka vuba na bwangu ,abaturage bo baravuga ko kuri ubu ikibanza kibona umugabo kigasiba undi, kubera ko muri iki gihe baturage bakeneye ibibanza ari benshi.

Nyuma y’uko iyi nvura ihitanye uyu mubare utari muke w’abantu,Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarafashe ingamba z’uko abaturage bose batuye ku misozi y’ibihanamanga bagomba kwimuka bagatura ku midugudu,gusa ikibazo kikaba ari uburyo hakorwa igurana ry’ubutaka ku baturage.

Kuri iki kibazo kijyanye n’ingurane umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba avuga ko hagiye kubaho kunvikanisha abaturage bagomba kwimuka n’abagomba kuguranira bagenzi bagenzi bityo ikibazo kigakemuka.

Yagize ati “Abaturage bazaguranira bagenzi babo nabo bature aheza kuko niko gahunda imeze,naho ku birebana n’ingurane hagati yabo ubuyobozi buzabibafashamo,kuko barasa nk’abagorana.”

Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage y,uko bashobora no kuba bakwiteranya ubwabo bakaba bagura ubutaka bwa Leta,bityo bakaba babuturamo nta nkomyi.

Imiturire mibi ya bamwe mu batuye akarere ka Rulindo, ikaba yarabaye imwe mu mpamvu zatumye abantu bagera ku  10 bapfa mu Mirenge itandukanye bazize invura idasanzwe yaguye muri aka karere.

GISAGARA: Nyuma yo gutuzwa heza bishimiye no kuryama heza

GISAGARA: Nyuma yo gutuzwa heza bishimiye no kuryama heza

Tags: , , , , , , , ,

GISAGARA: Nyuma yo gutuzwa heza bishimiye no kuryama hezaAbatuye Kigembe ho mu karere ka Gisagara batishoboye bagera ku ijana na mirongo inani na bane barishimira matola bahawe ngo zibafashe kuryama heza. Ibi bikaba byarabaye mu rwego rwo guca nyakatsi ku buriri, imwe muri  gahunda za VUP. Kubona aho barara heza bikaba bigiye gufasha aba baturage gutekereza ku byabateza imbere mu rwego rwo gukomeza kugira imibereho myiza.

 Abatuye umurenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, nyuma yo gutuzwa neza ubu barishimira gahunda ya dusasirane itumye babona matola, aho imiryango yabaruwe itishoboye igera ku 184 yashyikirijwe matola ikaba igiye kujya iryama heza kandi mu mazu meza.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka GISAGARA wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, UWINGABIYE DONATILLE, guha matela aba baturage bizababera imwe mu nzira zizabafasha gutekereza neza ku byabateza imbere. Ngo ibyo kandi bizatuma bagera ku iterambere rirambye rijyanye n’imibereho myiza yabo.

Ati “Ubu tumaze guca nyakatsi hose kuko iyo ku mazu yo yarangiye kera ntikivugwa ku buririri naho iraciwe muri uyu murenge, abaturage baryamye heza kandi mu mazu meza, ibi bikaba bizajya bibafasha gutekereza neza ibyabateza imbere kuko umuntu uri heza anatakereza neza”

Si izi matola gusa bahabwa rero nk’uko Hakizimana Franҫois uhagarariye ibikorwa bya VUP muri Kigembe abivuga, kuko nyuma yo gutuza hezwa no kuryama heza aba baturage bagomba no kwikenura ariyo mpamvu amafaranga yasigaye bagurirwa matola azavamo amatungo buri rugo rukabona itungo.

Abaturage bahawe izi matela nabo bishimiye cyane iki gikorwa kuko bagiye gukomeza kugira imibereho myiza. Mukamana Mariya aravuga ko mbere yajyaga aryama nabi akabyukana amavunane ariko ubu ngo ntibizongera.

Umurenge wa kigembe kuri ubu uratangaza ko abo wari warabaruye bose ngo bahabwe isaso, bamaze guhabwa matola ntawacikanywe.

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamuka

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamuka

Tags: , , , , , ,

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamuka, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.

Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.

Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.

Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.

Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.

Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Tags: , , , , , , ,

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiyeBitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe

Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba  gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda  rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza  bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza  icyumweru kimwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka,  akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa  ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari  kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.

Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu  inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamuka

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamuka

Tags: , , , , , ,

Imijyi yashyizwe ku rwego rwa kabiri izabasha kuzamuka nk’uko Kigali iri kuzamukaUmuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, kamwe mu turere dufite imijyi yatoranijwe kuzajya ku rwego rwa kabiri, atangaza ko iyi gahunda izazamura imijyi yabo ku buryo bugaragara.

Imijyi yamaze gutoramywa kugirango izamurwe ku buryo bugaragara nk’uko ubu umujyi wa Kigali uri kuzamuka, harimo umujyi w’akarere ka Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare.

Mutakwasuku avuga ko bishimira ko umujyi wabo nawo washyizwe kuri uru rwego kuko ngo bizazamura imibereho y’abaturage babo kuko ngo hari imirimo mishya izahangwa mu mujyi bityo ngo abenshi bakazava mu buhinzi ari benshi kuko ubutaka bwo guhingaho bwabaye buto by’umwihariko ubwo muri aka karere bukaba bukunze guhura n’ikibazo cy’inkangu kubera ubuhaname bwabwo.

Uyu mujyi nukomeza kwaguka bikaba bizafasha kandi kubona ibikorwa remezo byinshi kandi ahantu henshi muri uyu mujyi cyane ko uri mu mijyi irangwamo ibikorwa remezo bike by’umwihariko imihanda.

Uyu muyobozi yerekana ko umujyi wabo numara gukura cyangwa ngo nugenda ukura gahoro gahoro bizafasha abaturage gukura mu myumvire yabo.

Mutakwasuku avuga kandi ko icyatumye aka karere gatoramywa ari uko kamaze kwerekana ko umujyi wako uri kugenda ukura ku buryo bugaragara, ndetse banarebye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’ubushake bw’abaturage bahatuye ndetse hakaba hanagaragara n’ubundi buryo abantu bashamikiraho kugirango hubakwe iterambere ry’umujyi.

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiye

Tags: , , , , , , , ,

Rusizi: Abayobozi barasabwa kubakira abacitse ku icumu amazu kuko aho bari hababangamiyeBitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe

Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba  gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda  rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza  bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza  icyumweru kimwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka,  akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa  ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari  kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.

Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu  inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Tags: , , , , , , , , , , ,

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibizaImiryango ibiri y’abapfakazi batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni yo yatoranyijwe ku rwego rw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo yubakirwe muri iki gihe cy’iminsi ijana y’icyunamo, nyuma y’aho iyo miryango yasenyewe n’ibiza birimo inkangu n’umuyaga.

Umwe mu bagomba kwimurwa, akavanwa aho atuye ndetse akubakirwa ni umukecuru witwa Ancile Icyimanizanye w’ imyaka 63 y’amavuko.

Umugabo we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bari barabyaranye umwana umwe gusa,  ariko na we aza kwitaba Imana. Icyimanizanye abana mu nzu n’umwana yasigiwe na mukuru we na we witabye Imana.

Inzu ye yugarijwe n’inkangu itwara ubutaka bwo hepfo y’inzu, indi nkangu igasenya umukingo uri haruguru y’inzu, rimwe na rimwe bikitura kuri ya nzu isanzwe ifite ikibazo cyo gusaza.

Mu myaka y’1998 umukingo wo haruguru y’inzu wigeze gucika, witura hejuru y’inzu, urukuta rwo haruguru rurasenyuka biba ngombwa ko hitabwazwa umuganda inzu irongera irasanwa.

Icyimanizanye avuga ko muri iyi minsi ahamuteye impungenge ari hepfo y’inzu kuko hacitse inkangu ikomeye, ubutaka bwamaze kugenda, inzu ikaba isigaye hejuru y’imanga ku buryo afite ubwoba ko inzu ari yo igiye gukurikiraho, dore ko zimwe mu nkuta zayo zatangiye kwiyasa.

Ati : “Iyo hagiye gucika, wumva inzu inyeganyeze, ikazungazunga noneho mu gitondo ngasanga haraye hacitse.”

Inzu y’uwo mukecuru n’ubusanzwe irashaje kuko yubatswe kera kandi n’ibiti by’inkingi imiswa yarabiriye kubera ko harimo umugina w’imegeri. Harimo n’imyobo minini ibamo inzoka kuko rimwe na rimwe azibona zisohokamo.

N’ubwo iyi nzu ifite ikibazo cyo kwibasirwa n’inkangu hamwe no kuba ishaje, uwo mukecuru ntibimubuza kuyijyamo nijoro akaryama.

Ati : “Kubera ko kuba ndiho ari inyongezo Imana yampaye, numva ntacyo bimbwiye njya mu nzu nkaryama.”

Icyakora ngo agize amahirwe akabona abashaka kumuha ubufasha yabasaba kumwubakira bakamukura aho hantu hateye impungenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru ubuyobozi bw’umurenge bukizi, akaba ari umwe mu bapfakazi babiri batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside bashyizwe kuri gahunda yo kubakirwa.

Umurenge wa Gihango urateganya gusakarira undi muturage witwa Mukankusi Veronese utuye mu kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu yubakiwe isakaje amabati, ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.

Umurenge ngo uzabubakira uhereye ku nkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishobye, hamwe n’imiganda y’abaturage.

Barateganya gusakara inzu ya Mukankusi bakoresheje amategura kubera ko amabati amaze kuguruka inshuro ebyiri. Kumusakarira ngo bigomba gukorwa vuba ku buryo bitarenze tariki 15/05/2013 bizaba byarangiye .

Kubakira Ancile Icyimanizanye byo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kumwimura akajyanwa gutura ahandi. Umurenge wabanje gufatanya na we gushakisha ikibanza. Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ko imvura igabanuka, noneho umurenge ufatanyije n’abaturage bagatangira kubumba amatafari n’amategura.

Niyodusenga ati : “ Twihaye gahunda ko nibura mu kwa karidwi tuzaba twamaze kumwimura.”

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utaha

Tags: , , , , , ,

Nyabihu: Ikibazo cy’amazu 9 y’Abacitse ku icumu kizaba cyacyemutse bitarenze umwaka utahaJuru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko hakiri imiryango 9 itarubakirwa n’amazu 100 akeneye gusanwa

Mu karere ka Nyabihu,amazu agera kuri 420 niyo amaze kubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije.

Uretse aya mazu 420 yubatswe,Juru avuga ko hasigaye amazu 9 agomba kubakirwa abasigaye batubakiwe ubu bakodesha abandi bakaba bacumbikiwe.

Juru avuga ko mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside,nyuma y’aho mu cyunamo cy’umwaka ushize hasanwe amazu 8,hacyiri andi mazu agera ku 100 akeneye gusanwa. Kuri we asanga amazu 9 atarubakwa aramutse yubatswe ndetse n’andi 100 akeneye gusanwa akabikorerwa,ikibazo cy’amacumbi ku bacitse ku icumu cyaba gikemutse.

 Kuri iki kibazo cy’amazu y’imiryango 9 atarubakwa,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba avuga ko mu mwaka utaha nabo bazaba bubakiwe ikibazo kigakemuka burundu. Yongeraho ko ugereranije n’ibihe byabanje ,abacitse ku icumu rya Jenoside bagenda barushaho kugira imibereho myiza cyane.

Abdoulatif,avuga ko nk’ubuyobozi, bazakomeza kubitaho kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza,batere imbere kandi barusheho kwigira.

 Mu nama yateranye kuri uyu wa 30 Mata,ikibazo cy’amazu akeneye gusanwa nacyo kikaba cyaravuzweho,aho kizitabwaho ku mafaranga yabonetse ku nkunga abaturage batanze bafasha bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka.

01

Kirehe-Umuganda wibanze ku gusanira amazu abarokotse Jenoside

Tags: , , , , , , , ,

01Kuri uyu wa 27/04/2007 mu karere ka Kirehe hakozwe umuganda usoza ukwezi ukaba wakorewe mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari aho abaturage bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Kirehe, basaniye amazu abaturage bane bacitse ku icumu muri uyu murenge.

Ibyakozwe bikaba birimo guhoma no gusubiriza amazu, gukinga inzu n’amadirishya kurinda inzu amazi, bakaba banacukuye ubwiherero ku batabufite, gahunda ikaba yari ugufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mukamana Rosette ni umwe mu basaniwe utuye mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari ni umupfakazi akaba afite imyaka 43, avuga ko byamufashije kuko bari baramwubakiye ariko atazi ko bazaza bakamufasha kuyubaka neza none akaba avuga ko kuba umuganda wamufashije kuyihoma bimushimishije, akomeza avuga ko nibakomeza bakamuha na sima yo gushyira kuri iyi nzu ye bizamufasha kurushaho.

Uyu muturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda akaba avuga ko mu bimufasha harimo no kubona abantu bamwitayeho ibi bikaba bigaragarira mu kuba baje kumusanira inzu,akaba asaba ubufasha mu kuba umuganda wazakomeza ukamufasha no kubaka igikoni hamwe no gutunganya inzu abamo mu buryo bufatika.

Dr.Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyamabere rusange n’imibereho myiza y’abaturage akaba yibukije abitabiriye umuganda wo gusanira abarokotse Jenoside ko bagombe gukomeza kubafasha mu yindi miganda mu rwego rwo kubafasha kugira ngo babeho mu buryo buboneye, anavuga ko ibi bizabafasha kutaba mumazu yabasenyukiyeho,akaba abasaba kuba bakomeza gukora uyu muganda buri cyumweru bafasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Pritais yibukije abaturage ko kuba bitabiriye ari benshi umuganda wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye ari igikorwa cyerekana ko baba babafashije mu buryo bugaragara, akaba abasaba gukomeza kubitaho babafasha kurangiza gusana amazu yabo anababwira ko akarere kabari hafi mu rwego rw’ubufatanye.

Igikorwa cy’umuganda mu karere ka Kirehe cyibanze ku gufasha abarokotse Jenoside babasanira amazu babukira n’ubwiherero bakaba basaniye abo mu murenge wa Nyamugari akagari ka Kazizi  amazu abarokotse Jenoside bane.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia