Posted on 17 May 2013
Tags: Marie Claire Joyeuse, Rwanda cooperative, Rwanda Huye, Rwanda members, Rwanda new, Rwanda Paul KAGAME, rwanda Paul Kagame development, Rwanda president, rwanda VUPrwanda beneficiaries

Abagenerwabikorwa ba VUP bo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bagenerwa inkunga y’ingoboka, bashinze koperative yitwa Imanishimwe. Ibikorwa by’iyi koperative byatangijwe ku mugaragaro kuwa 15 Gicurasi, 2013.
Ferederiko Nzeyimana, perezida w’iyi koperative, avuga Imanishimwe igizwe n’abagenerwabikorwa ba VUP 405, ikaba yaratangiye gukora mu Ukuboza 2012. Buri wese yatanze amafaranga ibihumbi 10 avuye mu nkunga basanzwe bagenerwa, nuko bayaranguza ibishyimbo.
Yagize ati “n’ubwo ari bwo tugitangira, dufite icyizere cy’uko koperative yacu hari aho izatugeza. Twatangije amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi 680. Twaranguye ibishyimbo bigura amafaranga 330 kuri mironko, none ubungubu mironko iragura 500, kandi turateganya gutegereza gato ku buryo tuzabigurisha bisigaye bihenze kurushaho.”
Ferederiko kandi atekereza ko inyungu bazakura muri ibi bishyimbo izaba irenga miriyoni imwe n’ibihumbi 200. Ayo mafaranga nibamara kuyabona, bazayegeranya n’andi mafaranga y’ingoboka bazahabwa muri iyi minsi, hanyuma bubakemo amazu yo gucumbikamo ahitwa i Sovu.
Impamvu ngo batekereje kubaka aya mazu i Sovu, ni uko ari ho Akarere ka Huye kari kwimurira inganda ndetse n’abanyamyuga itandukanye nk’iy’ubucuzi, ububaji, … baratekereza ko abazaza gukorera muri aka gace bazacumbika mu mazu yabo, bakabasha kubona amafaranga.
Ku bijyanye n’ingano y’inkunga y’ingoboka aba bagenerwabikorwa bategereje, Hakizimana Benigne, umukozi ushinzwe VUP mu Murenge wa Huye, avuga ko atari amafaranga makeya kuko azaba agera kuri miriyoni 17.
Yagize ati “amafaranga abagenerwabikorwa bategereje ni ay’amezi atanu. Naza, buri wese azahabwa 30% by’amafaranga yagenewe kugira ngo abashe kuyikenuza mu rugo, hanyuma 70% asigaye ni yo azavamo ziriya miriyoni 17 navugaga.”
Abanyamuryango ba koperative Imanishimwe bishimiye iki gitekerezo cyo kubafasha kwibumbira muri koperative, kuko ngo izababashisha kubona igikorwa bakuraho amafaranga igihe bazaba batakigenerwa inkunga.
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, abajijwe icyo atekereza kuri koperative Imanishimwe abereye umunyamuryango yagize ati “iyi koterative (koperative) ndayishima, nkashima na Kagame … Paul Kagame uhora azarikana icyazamura n’abakene. Njyewe izamfasha ndayizeye pe! “
Umubyeyi bigaragara ko akiri mutoya (ari mu kigero cy’imyaka 25) wari waje aherekeje umubyeyi we ufite imyaka 90 we yagize ati “Iyi koperative izaduteza imbere. Kuko ntabwo twari twifite nyine, ariko ubu noneho dufite icyerekezo cy’imbere yacu heza.”
Posted on 06 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Huye, Rwanda nomination
Mukamusonera Marie Claire, Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ni we uvuga ko abantu b’abakene cyane batari bakwiye kwitwa abatishoboye, ahubwo bagombye kwitwa abajyambere.
Ngo impamvu yo kubita abajyambere, aho kuba abatishoboye, ni ukubera ko guhabwa inkunga zibafasha mu buryo butandukanye bitwa abatishoboye, bituma biyumvamo igihe cyose ko ntacyo bashoboye, bityo ntibabe baharanira gutera imbere.
Mukamusonera yagize ati “icyo mvuga si uko izina ryahinduka, ahubwo ni uburyo bwo gushishikarizwa kwikura mu bukene. Mu kwigisha abantu (mobilization), ugira amagambo (termes) ashobora gutuma umuntu agira aho yiyumva kandi bikamufasha. Iyo umuntu umubwiye ngo ntiyishoboye, ahora yumva atishoboye… atishoboye …, ntagire intambwe yumva agomba gutera. “
Yunzemo agira ati “Ariko iyo umuntu w’umukene cyane umwise umujyambere, yumva ko ntaho ahejwe, ko na we ejo ejobundi azaba yateye intambwe, yageze aho abandi bageze, kandi hakabamo no kumva ko urugendo rwo kwikura mu bukene ari we ubwe rureba (ownership).”
Posted on 05 February 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Col. Ruvusha Fred, Rwanda hero’s day, Rwanda Huye, Rwanda message
Avuga ko intwari atari ingabo gusa, Col. Ruvusha Fred, umukuru w’ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara, yabwiraga abanyehuye bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari kuri uyu wa 1/2/2013. Ibi birori byabereye kuri Sitade Kamena.
Col. Ruvusha yateruye agira ati « uyu ni umunsi tuzirikanaho abagaragaje ubutwari bose, bakirinda kuba ibigwari. N’ubwo hari abitiranya umunsi w’intwari n’uw’ingabo, sibyo. Ubutwari si ubw’abasirikare gusa, kuko abantu bose bashobora kuba intwari. »
Col. Ruvusha yunzemo agira ati « kera iyo twabaga turi ku rugamba, hari abakecuru n’abasaza batugendaga inyuma, babona tunaniwe bati nimwihangane. Abo na bo twafatanyije urugamba, kandi na bo bagaragaje ubutwari mu buryo bwabo. »
Na none kandi, ngo intwari twibuka ku munsi w’intwari zose ntizari abasirikare. Abagaragaje ubutwari muri uru Rwanda twibuka ku munsi w’intwari si ko bose bari abasirikare.
Col. Ruvusha ati « Agatha Uwiringiyimana ntiyagiye ku rugamba rw’amasasu, nyamara yabaye intwari. Mwese rero muharanire ubutwari, mureke kumva ibihuha bibakura umutima. Bibaho ko abantu barota. Abarota rero ntibakabakure umutima. Ushobora kurota waguze indege, bitavuga ko bucya wayibonye. »
Uretse Agatha, abana b’i Nyange, umwami Mutara Rudahigwa, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité twibuka nk’intwari, bose ntibari abasirikare.
Posted on 10 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda activities, Rwanda housing, Rwanda Huye, Rwanda promotion
Augustin Kampayana, umuyobozi w’ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ni we ushima utu turere, bitewe n’uburyo twitabira gutuza abaturage batwo mu midugudu.
Ibi Kampayana abihera ku kuba mu gihe cyo gukura abantu muri nyakatsi, abantu utu turere twimuye bose baratujwe mu midugudu. Ntabwo bagiye babareka ngo bature aho biboneye. Ibi rero ngo bituma hari ubwo usanga hari ababazanya ngo « imidugudu iba muri Huye murayizi ? »
Uyu muyobozi rero ashishikariza n’utundi turere gufatira urugero kuri utu twombi, maze abantu bari kwimuka muri iki gihe kubera kuba batuye ahantu habi hashobora kubateza impanuka z’ibiza, bagatuzwa mu midugudu.
Igituma kandi Kampayana ashimira utu turere, ni uko ngo gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu ari yo izafasha kwihutisha iterambere : ibikorwa remezo bizabageraho bose kandi ku buryo budahenze, haboneke aho guhinga hafatika kuko ubundi usanga abantu batuye mu mirima, …
Gusa, n’ubwo utu turere dushimwa kuba twaragiye dutuza abantu neza, turacyafite abagituye aho bashobora gusenyerwa n’ibiza. Nk’uko bigaragazwa n’ushinzwe imiturire mu Ntara y’amajyepfo, Gisagara hasigaye magana ane na 75. Icyakora i Huye ho hasigaye kwimuka ingo 47.
Ibyo ari byo byose, n’aba bose bazatuzwa mu midugudu. Guhera icyo gihe, abazaba basigaye kwegera abandi mu midugudu ni abafite amazu akomeye kandi ari ahantu heza nyamara hatari kuri site z’imidugudu.
Posted on 10 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda changes, Rwanda housing, Rwanda Huye, Rwanda Materials
The habitation of the villages department in the ministry of Local Governments (MINALOC) has argued Rwandans to use tiles instead of iron sheets especially people who are settling in settlement villages suggested.

Houses with tiles are said to last longer
This was said by William Ngabonziza a worker in the habitation department in MINALOC saying “the houses that were built for the poor and vulnerable in the settlement villages using iron sheets for roofing are already falling apart and they need to be replaced when those that were covered by tiles are still well and intact.”
Apart from getting old sooner, the iron sheets are expensive; they are imported outside of Rwanda and they do not provide work to Rwandans while tiles last forever, cheap which provide employment to Rwandan youth who make them.
Ngabonziza explained; “in the program to eliminate grass thatched houses a few years ago in Rwanda, iron sheets that were used in the support of the poor were worth Rfw7 million and if tiles were used, that money could have developed Rwandan youth instead of going to foreigners.
In this period where most of the Rwandans especially those living in high risk zones are being encouraged to shift to settlement villages, Ngabonziza says it is advisable to consider many factors and especially long term factors and use tiles in building instead of iron sheets.
Posted on 09 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda disorder, Rwanda habitation, Rwanda Huye, Rwanda Problem, Rwanda resolution
Aya ni amagambo ya Augustin Kampayana, umuyobozi w’ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Kampayana ati « imiturire ya zagara (akajagari) ituma abantu bakorera muri zagara, bagatanga serivisi ya zagara, mbega ituma nta gikorwa ngo kinyure mu murongo wa nyawo. »
Kampayana akomeza agira ati « gutura mu kajagari bituma iterambere ritinda : abana ntibabona aho kwigira hafi, maze kuba amashuri ari kure bikaba byatuma abana batangira kwiga ari bakuru cyangwa ntibanajyeyo. Umuntu utuye ahatagerwa ku buryo bworoshye ntatabarirwa igihe ku buryo umutekano mukeya wamubuza gukora, … »
Mu cyaro ho, abantu batuye mu kajagari baba batuye mu mirima. Ibi bituma batabona aho guhinga hahagije. Kuba abantu batuye mu mirima ntibyanakwihutisha iterambere kuko nta wushobora guhingisha imashini bitewe n’ubutoya bw’uducimbucimbu tw’imirima. Uwakwiyemeza guhingisha imashini yahita agwa ku nzu.
Nyamara, abatuye hamwe mu midugudu, na yo ikase neza, babasha kugerwaho n’amashanyarazi ku buryo bworoshye kuko hifahishwa ibikoresho bikeya ugereranyije n’igihe abantu batuye mu kajagari. Amazi abageraho ku buryo bworoshye kandi no kubageraho bikoroha kuko buri wese aba atuye hafi y’umuhanda. »
Kampayana rero ati « imiturire ni inkingi ya mwikorezi y’iterambere. Nigenda neza, u Rwanda ruzihuta mu iterambere. Ni yo mpamvu komite z’imiturire zigomba gushishikariza abantu gutura neza. Byaba byiza Komite z’imiturire ku Turere zishyizeho gahunda ngenderwaho y’imiturire igomba gukurikizwa, kandi hakagenwa n’imigenzurire ku buryo nta wapfa kubaka no gutura uko yiboneye. »
Posted on 09 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Huye, Rwanda problems, Rwanda Security
Aya ni amagambo ya AIP Sebutekera Joseph. Avuga atya, yashishikarizaga abari muri komite z’imiturire zo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru gukora ku buryo abaturage batura neza. Hari mu nama yabahurije mu Karere ka Huye uyu munsi tariki ya 8 Mutarama.
Ubundi, bivugwa ko abantu batuye habi iyo batuye ahantu hacuramye cyangwa ahandi hakoze ku buryo imvura nyinshi ishobora kubasenyera. Na none kandi, abantu batuye mu bishanga na bo baba batuye nabi kuko imvura iba ishobora kubasenyera igihe icyo ari cyose yabaye nyinshi.
Abantu batuye bene aha hantu, akenshi nta mihanda iba ihagera ku buryo batabarwa igihe icyo ari cyo cyose. AIP Sebutekera ati « umuntu utuye bene aha hantu agerwaho byatinze iyo atabaje, ku buryo hari igihe abaje kumutabara bahagera ntacyo bikimaze. »
Uyu mupolisi akomeza agira ati « biragoye gushyiraho irondo rishobora kurinda ahantu hose harimo n’ahantu habi hatagerwa. Nta wabura kuvuga ko bene aha hantu hahungabanya umutekano. »
Nyakatsi na yo iri mu bihungangabanya umutekano kuko iba ishobora gutwarwa n’umuyaga cyangwa imvura igihe cyose ndetse ikaba yagwa ku bayituyemo. Ibi na byo ntibitanga umutekano ahubwo birawuhungabanya.
Uretse nyakatsi, n’inzu ikomeye iri ahantu habi na yo iba ishobora kuba yatwarwa kubera imvura, bityo igahungabanya umutekano.
Posted on 09 January 2013
Tags: Rwanda, Rwanda changes, Rwanda housing, Rwanda Huye, Rwanda Materials

Ishami rishinzwe imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu risanga abubaka kuri iki gihe, cyane cyane mu midugudu, bari bakwiriye kujya bifashisha amategura aho gukoresha amabati.
William Ngabonziza, umukozi mu ishami ry’imiturire yo mu cyaro muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu agira ati « Amazu yagiye yubakirwa abatishoboye mu midugudu hifashishijwe amabati ubu yamaze gusaza, ku buryo bisaba ko asimbuzwa amashyashya, mu gihe ayubakishije amategura agikomeye. »

Nyamara, ngo uretse kuba asaza vuba, amabati arahenda, agurwa hanze y’u Rwanda kandi ntanatanga akazi ku banyarwanda. Mu gihe amategura yo aramba, ahendutse kandi atanga akazi ku rubyiruko rw’Abanyarwanda, kuko ari rwo ruyabumba.
Ngabonziza ati « Muri gahunda yo guca nyakatsi yabaye mu Rwanda mu gihe gishize, amabati yafashishijwe abatishoboye yatwaye miriyoni zirindwi. Iyo haza kwifashishwa amategura ayo mafaranga yari kuba yagiriye abana b’Abanyarwanda akamaro, aho kujya mu mifuka y’abanyamahanga. »
Muri iki gihe Abanyarwanda batuye ahantu habi nko mu manga no mu mibande barashishikarizwa kuhava bagatura aho begeranye n’abandi mu midugudu. Abazimuka rero, ngo byaba byiza bashakaje amategura.
Posted on 28 December 2012
Tags: Rwanda cooperatives, Rwanda Huye, rwanda management, Rwanda problems

Muri iki gihe Abanyarwanda bashishikarizwa kwibumbira mu makoperative, byagaragaye ko hari amakoperative y’i Huye atagira icyo ageraho. Nyamara, gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative ifatwa nk’aho ari imwe mu nzira zo kubafasha kwiteza imbere.
Ibi byatumye komisiyo y’ubukungu yo muri njyanama y’Akarere ka Huye yiyemeza kujya kureba igituma amenshi muri aya makoperative atagera ku ntego yayo.
Iyi komisiyo yasanze impamvu nyamukuru ari uko abanyamuryango baba batazi uko amakoperative akora. N’ikimenyimenyi, amahugurwa ku mikorere y’amakoperative agenerwa ahanini komite nyobozi, ari na yo ahanini iba iri ku isonga ryo gutuma ahomba, dore ko aba ari yo ifite mu biganza inkunga zigenerwa aya makoperative.
N’ubwo abagize iyi komisiyo bagiriye inama abanyamuryango b’amakoperatvie kuzajya bakurikiranira hafi uko umutungo wabo ukoreshwa, abagize inama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa 27 Ukuboza, basanze byaba byiza n’abandi banyamuryango bagiye bahabwa amahugurwa ku mikorere y’amakoperative, bityo bakaba babasha kugenzura uko umutungo wabo ukoreshwa.
Iyi komisiyo kandi yasanze kutamenya uko amakoperative akora atari yo mpamvu yonyine ituma ahomba. Ngo hari igihe atanamenya kwishakira amasoko y’ibyo yagezeho. Inama Njyanama rero yifuje ko komite nyobozi y’Akarere ka Huye yagena uburyo aya makoperative yajya agirwa inama ku gushaka amasoko y’ibikorwa byayo.
Posted on 22 December 2012
Tags: Rwanda Huye, Rwandan children
Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi ihura n’ikibazo cy’abana bato bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri, aho usanga abo bana baza kwikorera imizigo mu isoko rya Huye, ndetse no gukora amasuku mu ngo z’abatuye uyu mujyi. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeza ko iki kibazo kizwi, ariko cyikaba cyakwigirwa hamwe n’uterere duturiye umujyi wa Butare kuko abenshi muri abo bana ariho baturuka.
Umwe mu bana twaganiriye ku isoko rya huye, yatubwiye ko afite imyaka 11 akaba yiga mu mwaka wa 5, akaba akomoka mu karere ka Gisagara. Avuga ko kuza mu mujyi kwe atari uburara hubwo ari ubuzima bwo mu rugo iwabo butoroshye.
Uyu mwana witwa Nshimiyimana Vitar aragira ati “Erega natwe ntituzindukira mu mujyi gushaka imirimo y’ubwikorezi bitewe n’uburara, ahubwo ni utubazo two mu rugo tuba twabaye ishyano ryose. Jye mbana na Mama na mukuru wanjye umwe na barumuna banjye 3, nta papa dufite. Ubwo rero iyo iwacu bagiye guhinga bajyana na mukuru wanjye nanjye nkaza hano mu mujyi, mushiki wanjye unkurikira agasigara abana, kugirango twese twunganirane”
Ibi ariko ngo ni n’imbogamizi ku bantu basanzwe bakora umurimo wo kwikorera imizigo muri iri soko kuko basanzwe bakorera mu ishyirahamwe ariko mu biruhuko aba bana bakaza kwivanga mu kazi kabo bigatuma abagasanganywe babura ibiraka bitewe n’uko aba bana bakorera amafaranga make kugirango bagire icyo batahana. Bimenyimana umwe mu bakorera mu ishyirahamwe ry’ubwikorezi muri uyu mujyi wa Huye avuga ko aba bana bakwiye kujya bakurwa mu mujyi kuko bateza akavuyo iyo baje mu biruhuko kandi n’igihe habayeho ikibazo cyo kwibwa bikaba byakwitirirwa abantu bo mu ishyirahamwe kandi atari bo.
Niwemugeni Christine umuyobozi wungirije mu karere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, atangaza ko iki kibazo lkizwi, ariko kigomba gukemuka ku bufatatanye n’uturere duturiye umujyi wa Butare, cyane ko n’ubundi byagaragaye ko abana bahaza ari abaturutse mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Huye ubwayo.
Iki kibazo aho gikomeje gufatira indi ntera ngo ni uko uretse aba bana bikorera imizigo, n’abana b’abakobwa basigaye bajya mu mashyamba akikije umujyi wa Butare gutora inkwi, zikagurishwa mu ngo zituye umujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zawo kugirango babone uko bibeshaho.