Tag Archive | "Rwanda Ibuka"

m_Untitled

Nyamasheke: IBUKA mu karere ka Nyamasheke irishimira imigendekere yaranze gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

Tags: , , , , , , ,


m_UntitledUbuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko bwishimira uburyo habayeho imigendekere myiza ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ugereranyije n’indi myaka yatambutse.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, ubwo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13/04/2013 hasozwaga icyunamo cy’iminsi 7 cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyamasheke bwishimira ko abaturage b’aka karere bamaze gusobanukirwa ko kwibuka ari ibya buri wese kandi bikaba byaragaragariye mu buryo abaturage bitabiriye ku bwinshi ibiganiro bigamije kwibuka byatambutse muri muri iki cyumweru cyasojwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney yavuze ko gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagenze neza mu karere ka Nyamasheke ku buryo butandukanye n’ibisanzwe.

Muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19, abaturage bitabiriye ibiganiro ku bwinshi mu midugudu ndetse bagakusanya inkunga yo kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene, kandi byose bikaba byaragaragaye ko byakozwe bivuye ku mutima, nk’uko Bagirishya yabigaragaje.

Bagirishya avuga ko ari ibyo kwishimirwa kuko abaturage bose bo mu karere ka Nyamasheke bafashe iki cyumweru nk’icyabo, bikaba bitandukanye no mu myaka yashize kuko byagaragaraga ko hibuka abacitse ku icumu gusa cyangwa se abadafite ibyo bagirizwa.

Bagirishya yagize ati “Ibyo byose rero bigaragaza ko iki cyumweru twese twagifashe nk’icyacu. Bitandukanye na mbere, aho twajyaga kwibuka, ahanini hakagaragara abacitse ku icumu cyangwa se n’abandi badafite ibyo bagirizwa. Ariko ndagira ngo mbabwire ubungubu ko n’abakoze ibyaha bakabisabira imbabazi, twari turi kumwe muri iyi minsi.”

Bagirishya akaba ashimira abaturage kuko bagize uruhare mu kwibuka kandi bagafatanya kuremera abacitse ku icumu rya jenoside bacyugarijwe n’ubukene.

Ikindi cyishimirwa n’Umuryango IBUKA mu karere ka Nyamasheke ni uburyo ibiganiro byo muri iki cyumweru cy’icyunamo byatanzwe neza, ahanini bitangwa n’Urubyiruko rw’Intore zo ku Rugerero ndetse n’abandi bafashamyumbire nk’abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke akaba yashimiye mu ruhame abatanze ibyo biganiro ubuhanga bwabaranze kuko abaturage benshi banyuzwe n’ibyo biganiro kandi bakavuga ko bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

 Ubuyobozi bwa IBUKA kandi bukaba bushimira akarere ka Nyamasheke ubuvugizi gakomeza gukora kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu bibashe kubonerwa umuti.

Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo

Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamo

Tags: , , , , ,


Nyabihu: Abaturage barashishikarizwa kuzakomeza umuco mwiza basanganywe wo gufasha no kuremera bagenzi babo mu gihe cy’icyunamoUmuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,arahamagarira abaturage b’akarere abereye umuyobozi kuzafasha kwigira bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside

Mu gihe mu Rwanda twitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mu karere ka Nyabihu bavuga  ko biteguye neza, kugira ngo ibiteganijwe mu minsi y’icyunamo bizakorwe neza,nk’uko umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif yabidutangarije.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira” ni muri urwo rwego Twahirwa Abdoulatif,ahamagarira abaturage ayobora, kuzarangwa n’umutima ufasha mu minsi y’icyunamo nk’uko ari umuco mwiza basanganywe.

Akaba abyibutsa abaturage kugira ngo muri iki gihe cy’icyunamo tugiye kwinjiramo bazaremere bagenzi babo bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, bityo babafashe kwigira kandi bikure mu bukene bityo nabo bizababere intandaro yo kuzafasha abandi kwigira mu bihe bizaza .

Uyu muyobozi yongeraho ko mu minsi iri imbere,mu karere ka Nyabihu bateganya no gukora igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro,imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu rwibutso rwa Mukamira ari narwo aka karere gafite. Ni muri urwo rwego ahamagarira abaturage kuzitabira iki gikorwa.

 Yongeraho ko muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera ku 2020, uyu mubare ukaba ari muto ugereranije n’abahaguye. Ari nayo mpamvu akangurira abaturage, kugumya gushaka no gutanga amakuru ku haba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa nko kubakira abacitse ku icumu basigaye batabonye amacumbi kikaba kirimbanije,aho Juru Anastase uhagarariye  IBUKA muri ako karere avuga ko iki gikorwa kigeze kure. Ibi kandi bikaba bigarukwaho na Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu.

Ayo mazu akaba ari kubakwa mu mirenge ya Bigogwe,Shyira,Mukamira,Karago na Jenda. Abacitse ku icumu batishoboye bakaba banafite imwe mu mishinga izaterwa inkunga igashyirwa mu bikorwa, ikabafasha kwiteza imbere nk’uko Juru yabidutangarije.

Ibuka ihangayikishijwe n’amacumbi y’abarokotse Jenoside

Rwanda | Bugesera : Ibuka ihangayikishijwe n’amacumbi y’abarokotse Jenoside

Tags: , , , , , , , ,


Ibuka ihangayikishijwe n’amacumbi y’abarokotse Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda batishoboye bo mu karere Bugesera baratangaza ko bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’amacumbi, bakaba basaba ubuyobozi bw’ako karere kubafasha, buri wese akabona aho aba.

Ibi byatangarijwe mu nteko rusange y’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera yateraniye mu murenge wa Nyamata kuwa 3/1/2013, abahagarariye uwo muryango mu mirenge igize ako karere bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abarokotse jenoside batishoboye.

Icyiza ku isonga ni ikibazo cy’amacumbi, aho bamwe batarayabona, abandi akaba atuzuye, ariko hakaba na bamwe yasenyukiyeho nk’uko byasobanuwe na Rwikangura John ukuriye uwo muryango mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “ mu mwaka ushize wa 2012 hubatswe amazu 96 atwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 300, muri uyu mwaka wa 2013 hazubakwa amazu 70 azatwara miliyoni hafi 270 ariko ikibazo ntikizaba gikemutse ku buryo bwa burundu, kuko hazaba hasigaye amazu 54 atarubakwa, hakiyongeraho 476 akeneye gusanwa”.

Avuga ko aha ariho ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera buhera busaba ubufasha bwihuse.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ariko na bwo bushishikajwe n’iki kibazo cy’amacumbi. Ngo hari gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye binyuze mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013, ndetse ko byanatangiye, ariko ngo hazanifashihwa imiganda y’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera rwagaju Louis.

Ati “ muri uyu mwaka abadafite aho baba bagomba kubona icumbi mu mazu 70 arimo kubakwa, ibyo kandi bizanajyana no kureba uburyo hasanwa amazu yangiritse, ibyo bizakorwa mu maguru mashya”.

Muri iyo nama hagaragajwe n’ikibazo cy’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe by’abishoboye, kandi mbere barishyurirwaga ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye. Abo, barifuza ko byasubirwamo kuko ngo kubona amafaranga yo kwishyura ubwishingizi bw’ubuvuzi bibabereye imbogamizi ikomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba yabagiriye inama y’uko bareba komite z’ubujurire mu mirenge kugira ngo ibyo bibazo bikosorwe.


 

 

Rwanda Nyirahabimana Esther ashimira umuryango Ibuka ko wamukoreye ubuvugizi agasubirana inka y

Rwanda | Nyanza: IBUKA ntiyishimiye uko Nyirahabimana Esther yambuwe inka yahawe na perezida Paul Kagame

Tags: , , , , , , ,


Rwanda Nyirahabimana Esther ashimira umuryango Ibuka ko wamukoreye ubuvugizi agasubirana inka y

Nyirahabimana Esther ashimira umuryango Ibuka ko wamukoreye ubuvugizi agasubirana inka ye

Rwanda Inka ya Nyirahabimana Esther yaharaniye ko yasubizwa

Inka ya Nyirahabimana Esther yaharaniye ko yasubizwa

Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Ibuka) ku rwego rw’igihugu, tariki 14/04/2012 yatangaje ko itigeze yishimira uko Nyirahabimana Esther utuye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza yambuwe inka yahawe na prezida Paul Kagame binyuze muri gahunda ye yise Gira inka munyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka  k’urwego rw’Igihugu, FORONGO Janvier avuga ko uwo  mukecuru yahawe inka na Perezida Paul Kagame ariko nyuma ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi atuyemo bukayimunyaga bwitwaje ko adafite ubushobozi bwo kuyorora.

Nyirahabimana Esther yambuwe inka ye biramuhungabanya

Ibyo bikimara kuba nk’uko FORONGO Janvier abivuga uwo mukecuru yagize ihungabana rishingiye  kuri iyo nka yari amaze kwamburwa. Ati: “Nagiye kubona mbona umukecuru ageze mu biro bikuru bya Ibuka asaba ko yarenganurwa kubera ikibazo cy’inka yahawe na Prezida Paul Kagame ariko nyuma akayamburwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi atuyemo”.

Forongo Janvier avuga ko yahise yihutira kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi asaba ko bwasubiza uwo mukecuru inka ye.

Umukozi w’umurenge wa Kibilizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasime Anne yemeza ko icyo kibazo cyabayeho Nyirahabimana Esther akamburwa inka ye n’ubuyobozi bw’uwo murenge.

Mu izina ry’umurenge wa Kibilizi Gasiime mu mugambo ye bwite abisobanura agira ati :  “ Uyu mukecuru yari yaraturutse ahantu hari akagendo hitwa Gisasa bitewe n’uko yashakaga kujya guhinga aho isambu ye iri nayo yarayijyanaga rero tuza gusanga ko iyo nka ishobora kuzavaho ikanapfa turayimwaka”.

Ati: “Nyuma y’izo mpungenge twashakishije undi muntu twayiha uyishoboye hanyuma umukecuru yazagira ubushobozi akongera kuyisubizwa’.

FORONGO Janvier, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Ibuka asanga icyemezo cyafashwe n’umurenge wa Kibilizi atari cyo cyari kuba igisubizo kirambye.

ati: “ Ntabwo inka ariyo yagombaga gutekerezwaho mbere y’umuntu kuko hari uburyo bwinshi byagombaga gukorwamo ariko inka y’uwo mukecuru akayigumana bitarinze gufata intera byagezemo”. Byamwongereye ihungabana ugereranyije n’ibindi bibazo yari afite bikomoka ku bikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 niko Forongo Janvier yakomeje abivuga.  

Umuryango Ibuka ukimara kubona ko inka y’uwo mukecuru yateje ikibazo yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi kuyimusubiza ndetse imufasha no kumushakira abagiraneza bazakomeza kwita kuri iyo nka ye ariko ntiyongere kuzayamburwa ukundi.

Ubwo umuyobozi wa Envirocleaners International Niyonzima Claude yasuraga uwo mukecuru ari kumwe n’ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’igihugu yasize amwemereye kuzamuhingira ubwatsi bw’iyo nka ndetse anamusigira sheki y’amafaranga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda agenewe kumufasha mu tuntu duto  tw’ingenzi yakenera.

Mu rwego rwo gukomeza kumufasha kandi kwiyubaka Niyonzima Claude yijeje uwo mukecuru ko agiye kumubera umuhungu we.

: “ Nijeje u Rwanda n’abanyarwanda, akagali n’umurenge wa Kibilizi iyi nzu n’iyi nka birimo ko kuva ubu mbaye umuhungu we, w’uyu mukecuru; niyemeje kuzamubera umwana nawe akambera umubyeyi”.  

Yakomeje agira ati : “Nzamukurikirana mu buryo bwose bushoboka kandi nzaharanira ko ibyo bintu bigerwaho, umukecuru wanjye ntazanyambarana ubusa, ntazamburana amazi, ntazamburana igitenge uko bizagenda  kose”.  

Ku ruhande rw’uyu mukecuru we ibyishimo byari byose ashimira umuryango Ibuka ko wamuvuganiye hose akongera gusibizwa inka ye yari yambuwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.

Umurenge wa Kibilizi ni umwe mu mirenge y’u Rwanda ifite abacitse ku icumu benshi bitewe n’uko uhana imbibi n’Abarundi bari impunzi muri ako gace hanyuma jenoside itangiye bagafatanya n’interahamwe mu kwica abatutsi.


 

 

 

Rwanda | Ibuka irasaba inkunga ifatika mu kwibuka ku nshuro ya 18.

Tags: , , , , ,


Umuryango IBUKA urasaba amashyirahamwe atandukanye, ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo inkunga y’amafaranga izifashishwa mu bikorwa by’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa ibuka.

Kuri uru rubuga rwa Ibuka hagaragara amagambo agira ati: “ Ni muri urwo rwego Ibuka isaba amashyirahamwe atandukanye, ibigo cyangwa abantu inkunga y’amafaranga, ibikoresho mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwaba afite inkunga iyo ariyo yose yayishyira kuri konti ya Ibuka nomero 040 – 0062244 – 03 muri banki ya Kigali, rigakomeza rivuga ko inkunga ya buri wese azatanga ari iy’agaciro nk’uko hakenewe guhuriza hamwe imbaraga mu kongera kubaka igihugu cyacu.

Ubuyobozi bwa Ibuka buvuga ko bwizeye ubufasha ubwo ari bwo bwose ndetse n’ubuvugizi aho bishoboka byose ngo izashobore kugera ku nshingano zayo.

IBUKA ku bufatanye n’imiryango iyigize, kuva mu mwaka wa 1995 yatangiye ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu gihe kingana n’iminsi ijana kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa karindwi buri mwaka.

Muri iki gihe, Ibuka yibanda mu gutekereza ku mpamvu ya jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, ishyirwa mu bikorwa ryayo, ingaruka zayo ndetse n’ingamba zo kuyirwanya hamwe n’ingengabitekerezo yayo.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia