Tag Archive | "Rwanda illness"

Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Rwanda | Burera: Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Tags: , , , , , , ,


Arebesha ijisho rimwe kuko nta bushobozi afite bwo kwivuza irindi ryakomeretse

Umwana witwa Irakoze utuye mu mudugudu wa Kabashotsi, akagari ka Nyamabuye, umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera arebesha ijisho rimwe kubera ko irindi ryapfuye nyuma y’uko rikomeretse ababyeyi be bakabura amafaranga yo kujya kumuvuza.

Uwo mwana ufite imyaka itanu y’amavuko afite ababyeyi bombi: Munyawera Bernard na Nyirambonigaba Jackeline. Abo babyeyi bombi ntibishoboye. Batunzwe no guca inshuro hirya no hino.

Nyirambonigaba, nyina w’uwo mwana, avuga ko umwana we, Irakoze, yakomeretse ijisho ry’iburyo ubwo yari arimo akina n’abandi bana mu ntangirizo z’umwaka wa 2012.  Umwana umwe mu bo bakinaga yamuteye agakezo (kahira ubwatsi) maze kamufata mu jisho rirakomereka cyane nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gitare, kiri mu murenge wa Kagogo, babona ubukomere afite bugoye, maze icyo kigo nderabuzima kimujyana mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bamuvure neza.

Umuganga wo mu bitaro bya Ruhemgeri yasuzumye ijisho rya Irakoze asanga ryarononekaye cyane, bararipfuka, ariko asaba ababyeyi b’uwo mwana gushaka amafaranga kugira ngo bazajye kumuvuza ku bitaro bya Kabgayi, mu ntara y’amajyepfo, kuko bizobereye mu buvuzi bw’amaso nk’uko Nyirambonigaba abisobanura.

Agira ati “…umugabo (wa Nyirambonigaba) yamushubije yo (kwa muganga) umudogiteri ararisuzuma asanga ijisho ryarononekaye, ati “muzehe ni ugushaka ibihumbi 20 mukajya i Kabgayi…tubura amikoro, tubuze amikoro umwana tumurekera mu rugo nta handi twagiye kumuvuza”.

Akomeza avuga ko no kuba igisebe cyari kiri kuri iryo jisho cyaracyize ari ah’Imana kuko nta bundi buvuzi buhambaye yabonye. Umuti w’amaso w’igitonyanga ugura amafaranga y’u Rwanda 500 ngo niwo Nyirambonigaba  yavurishaga ijisho ry’umwana we.

Nyirambonigaba avuga ko aterwa agahinda no kuba umwana we agize ubumuga bw’ijisho akiri muto bidatewe n’ikindi ahubwo ari ubukene. Yongera ho ko abonye ubufasha yajyana umwana we kumuvuza akazakura areba neza. Ngo yizeye ko umwana we yakira.

Ikigaragaraza ko Irakoze arebesha ijisho rimwe ni uko iyo afunze ijisho rizima ry’ibumoso, iry’iburyo, ariryo ritabona, n’ubwo riba rikanuye, avuga ko nta kintu na kimwe arirebesha.

Ikindi ni uko iyo urebye mu jisho ritareba ry’uwo mwana, ubona ku mboni hariho akantu k’umweru kameze k’ishaza ryo mu jisho. Ako kantu gashobora kuba ariko gatuma iryo jisho ritareba. Inzobere mu buvuzi bw’amaso baribaze bakagakura mo ashobora kongera akabona.

Irakoze avukana n’abana bane. Ababyeyi babo ntibishoboye kuko baba mu nzu y’icyumba kimwe. Nta sambu, nta n’itungo bafite kuburyo byabaha amafaranga bakaba bavuza umwana wabo.


 

 

Karoti Imboga nziza

Rwanda | Karoti: Imboga nziza kandi zirinda indwara nyinshi ku mubiri w’umuntu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Karoti Imboga nziza

Karoti n’imboga nziza zirinda indwara z’amaso ndetse zikagira ubudahangarwa mu gutuma uzirya mu buryo bwiza atapfa gufatwa n’indwara ya Kanseri

Karoti,ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze kuboneka mu duce dutandukanye no ku masoko yo hirya no hino mu Rwanda. Izi mboga zikunze no kwera mu Rwanda mu duce dutandukanye.

Kuba izi mboga ziboneka mu Rwanda ni amahirwe ku bazihinga kandi bakazikoresha ku mafunguro yabo kuko zifite akamaro kanini cyane. Nk’uko tubikesha imfashanyigisho ku buhinzi bwa karoti ya RHODA ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga NAEB, Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamine zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu.

Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara,karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya  RHODA  riteza imbere ubuhinzi  bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.

Imfashanyigisho y’iki kigo ku buhinzi bwa karoti,ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti. Ibi bigaterwa n’uko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti ngo bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.

Karoti zitegurwa mu buryo bwinshi. Zishobora gutekwa zikavangwa n’izindi mboga. Imboga bishobora kuvangwa zikaba zirimo amashaza,imiteja,amashu,imboga za dodo,intoryi n’ibindi. Gusa karoti zishobora kuribwa ari mbisi,zitetse cyangwa zigakorwamo umutobe. Karoti ziriwe ari mbisi zikaba ari zo zigira akamaro cyane kuko hari vitamine zimwe zishongera mu mazi umuntu abona ku buryo bw’umwimerere,iyo ayiriye ari mbisi.

Ku muntu ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharura cyangwa akaziharagata agakuraho agashishwa k’inyuma,akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.

Karoti kandi iyo zikozwemo umutobe zigira akamaro gakomeye cyane mu kuvura indwara zimwe na zimwe nk’uko Munsimwiza Valentin umwe mu bavuzi gakondo yabidutangarije.Uyu mutobe ukaba ushobora gutegurwa ufata karoti ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe.

Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uwa pome,uw’inanasi,uw’indimu n’indi. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni byiza ko buri wese ubishoboye yakoresha imboga za karoti kugira ngo zigire akamaro ku mubiri we.Ni ahanyu gukoresha iki gihingwa cyiza ku buzima bw’umuntu. Kwirinda biruta kwivuza.

 

 

Rwanda | Inka zihabwa abatishoboye

Rwanda | Inka zihabwa abatishoboye muri gahunda ya Girinka zigomba kuba zujuje ubuziranenge

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Inka zihabwa abatishoboye Inka zigera ku 8 zizahabwa abakene n’abashigajwe inyuma n’amateka  bo mu murenge wa Rambura zafashwe amaraso kuri uyu wa 14/05/2012 kugira ngo ajyanwe muri  RAB hasuzumwe niba ari nzima mbere y’uko zihabwa abazigenewe.

Nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu  Shingiro Eugene, ari nawe wakoze icyo gikorwa cyo gufata amaraso izi nka yabidutangarije, ni byiza ko abahabwa inka bahabwa inka nzima zidafite ikibazo na kimwe kugira ngo zizababyarire umusaruro mwiza zinabageze no ku iterambere kuko aricyo kiba kigamijwe iyo bazihawe.

Bikaba biteganijwe ko nibasanga izi nka ari nzima 4 arizo zizahabwa abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rambura, 2 zigahabwa abatishoboye bubakiwe mu murenge wa Jenda naho izindi zikazahabwa abatishoboye 2 basanzwe bazatoranywa.


RwaGicumbi Les

Rwanda | Gicumbi: Les résidents estiment qu’une bonne alimentation ne demande pas beaucoup d’argent

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Quelques habitants sous alimentés du district de Gicumbi ont indiqué qu’une bonne alimentation ne demande pas beaucoup d’argent.

Rwanda |   Les enfants recevant des aliments équilibrés

Les enfants recevant des aliments équilibrés

Les différents autorités ont ainsi sensibilisés les habitants de prendre des aliments équilibrés afin d’éviter une sous alimentation. Ces autorités n’ont pas seulement planté des légumes dans les jardins potagers mais ils ont distribué des aliments variés et équilibrés aux enfants présentant des symptômes de malnutrition. Un des agents de santé présent à cette cérémonie a déclaré que ces aliments sont nutritifs, préventifs contre certaines maladies liées à la mauvaise alimentation.

Une des mères présentes, Nirere Daphrose a affirmé : «  Je viens d’apprendre que la préparation des aliments équilibrés ne demande pas beaucoup de choses. Normalement nous disposons de ces aliments mais nous ne savions pas les donner à nos enfants »

« Je demande que nous soyons ensemble pour lutter et éradiquer la sous alimentation dans nos ménages ! » a-t-elle ajoutée.

 


m_Gicumbi Abahatuye

Rwanda | Gicumbi: Abahatuye bemeza ko gutegura indyo yuzuye bidasaba amikoro menshi

Tags: , , , , , ,


Bamwe mu baturage barwaje indwara zikomoka ku mirire mibi mu karere ka Cicumbi ngo basanze gutegura indyo yuzuye bidasaba amikoro ahambaye.

 

Rwanda | Abana bahabwa indyo ibarinda bwaki

Abana bahabwa indyo ibarinda bwaki

Ibi babitangaje nyuma yo gushishikarizwa n’abayobozi batandukanye ku rwego kwitwararika ibyo bagaburira abana babo kugira ngo hato batazadukwaho n’imirire mibi.

Abayobozi ntibagarukiye ku gutera imboga mu turima tw’igikoni gusa,ahubwo bagaburiye bamwe mu bana bafite ibimenyetso by’imirire mibi indyo yuzuye. Ibi biryo byari ku masahane ya palasitike byagaragaraga nk’inombe y’ibintu bitandukanye,ariko umwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima cya Bwisige, usobanukiwe iby’imirire,yasobanuye ko iryo gaburo rikubiyemo ibitera imbaraga,ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.

Umwe muri abo babyeyi Nirere Dephrose ati “Ikintu nungutse,ni uko mbonye ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ibintu bihambaye!Ubundi rero usanga n’ibyo biribwa tubifite ariko ntitumenye kubitegurira abana bacu”.

 “Ndagira ngo mbasabe buri rugo rube ijisho ry’urundi!Dufatanye twese hamwe maze dusezerere imirire mibi mu bana, hehe na bwaki!Ubonye ngo nyirwaze kandi ibiryo byose byatuma nyirinda umwana wanjye mbifite!Bahu…ubujiji buragatsindwa!”. Ibi ni ibyatangajwe n’umutegarugori ufite umwana wamaze gucurama umusatsi.


Gicumbi - barashishikarizwa

Rwanda : Gicumbi – barashishikarizwa kurya imboga n imbuto mu rwego rwo kugabanya indwara zikomoka ku mirire mibi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,



Muri iki gihe usanga hari abantu benshi bafite ikibazo cy’imirire mibi ikomoka ku bumenyi bucye bw’ibyo bagomba gufata kugirango bibafashe kugira imibereho myiza ni muri gahunda ivuriro rikuru ryo mu Karere ka Gicumbi rikangurira abantu kwitabira kurya imbuto n’imboga kugirango barwanye ikibazo k’indwara y’imirire mibi.

Gicumbi - barashishikarizwa

Dr Muhairwe Fred kuri uyu wa 23/3/2012 yatangarije abaturage ba Gicumbi  nibitabira kurya imbuto n’imboga ndetse bakamenya gutunganya ifunguro rikungahaye kuntungamubiri indwara zikomoka kumirire mibi zizacika burundu.

Asanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi bagerwaho n’izindi ngaruka aha yagarutse kuba bahura  n’ikibazo cyo kubura ibitotsi, ibi bikaba bishobora guterwa na zimwe mu mpinduka ziba zabaye mu mibereho yabo ya buri munsi cyangwa bigaterwa n’uko umuntu yahinduye imibereho aho yabaga, nk’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ubundi burwayi umuntu yaba afite imbuto zishobora kumuvura ubwo burwayi bwo kubura ibitotsi ndetse n’izindi ngaruka zose zaturutse ku kibazo k’imirire mibi.

Avuga ko imbuto n’imboga  ari umuti w’indwara nyinshi kuko ziganjemo intungamubiri umuntu aba yatakaje bikamutera kubura ibitotsi.

Mu  gusesengura akamaro k’imbuto n’imboga  avuga ko yasanze iki kibazo  cyo kurwara indwara zikomoka kumirire mibi  gishobora guturuka ku igabunuka ry’umusemburo wa serotonine mu mubiri, kubera nta ntungamubiri zihagije umubiri wifitemo bityo bigatera uburwayi.

Mu bushakashatsi  bwakozwe, bwagaragaje kandi ko iri gabunuka rishobora guturuka ku ibura ry’intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini C, vitamini B6 ndetse n’imyunyu ngugu.

Yongeraho ko mu guhashya ikibazo cyo kubura ibitotsi ari ngombwa kwibanda ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri twavuze haruguru, bakavuga ko imbuto, imboga  ndetse n’inyama zitukura ziri mu biribwa bya mbere bikungahaye kuri izi ntungamubiri.

Uretse kuba imbuto n’imboga  zinarinda umubiri  kurwara indwara zose zibonetse zinavura indwara yo kubura ibitotsi.

Imbuto n’imboga  zibonekamo izindi ntungamubiri zinyuranye zifasha umubiri kwiyubaka  no gukora neza harimo no kuwurinda ibishobora kuwangiza, bityo bigatuma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze.

Akangurira buri wese kuzirikana ko imbuto ari ingenzi mu buzima kandi buri wese agaharanira gufata ifunguro ryuzuye ririmo imboga, akanarenzaho imbuto mu rwego rwo gufata neza umubiri.

Rwanda Gicumbi Kageyo residents1

Rwanda | Gicumbi: Kageyo residents decry lack clean water

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Gicumbi district in the Northern Province of Rwanda had a target to have supplied clean water to all its residents the beginning of 2012. However, residents in some sectors such as Kageyo still use dirty water.

Rwanda Gicumbi Kageyo residents 

Kageyo residents still use dirty water

 

Residents say that lack of alternative forces them to use the available dirty water though they are well aware of the outcomes.

Dancile Mukandamage explained that they use this water for both cooking and drinking adding that sometimes passersby come to bath in the same water they use.

Rwanda Gicumbi Kageyo residents1

Passersby bath from the water source

 

The water problem in kageyo has mounted risks and worries of resident contacting dangerous diseases. But all hope is not lost as Gilbert Rubayita in charge of water and sanitation in the district said that the district and EWASA know about the issue adding that a study has been made on how to channel clean water to the area though funds are still low.

He said that though the initiative is bound to take some time due to lack of enough funds, all efforts to solve the problem are being applied. “There is need for patience on the part of residents,” said Rubayita.


Rwanda Ngoma Haracyakenewe

Rwanda | Ngoma: Haracyakenewe ubukangurambaga mu guca umuco wo gusangirira ku muheha

Tags: , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Ngoma Haracyakenewe

Mugihe byagaragaye ko  gusangirira ku muheha byatezaga kwanduzanya indwara zitandukanye maze hagafatwa umwanzuro wo guca gusangirira ku miheha, hirya no hino hari aho usanga byubahirizwa mu tubari gusa.

Ahantu hakigaragara gusangirira ku miheha ni nko mugihe  abantu bahishije urwagwa cyangwa benze umutobe  aho usanga abaje kubavumba babashyirira mu gacuma maze bakabahereza bagasangira.

Nyamara iyo uganiriye n’abantu batandukanye cyane cyane abo mubyaro usanga bakubwira ko iyo babona nta muyobozi uri hafi bisangirira kuko ngo babona ari ikimenyetso cy’umubano.

Nubwo bikorwa ariko ntibibujije ko hari aho bigira ingaruka, nk’ahantu bita I musamvu  haherutswe kuvugwa abantu umunani banduye igituntu kubera ko umwe muri bo yari akirwaye bagakomeza gusangirira ku muheha umwe.

Gusangirira ku miheha usanga akenshi bigitsimbaraweho n’abantu bakuru(abasaza). Umusaza  witwa Mujurizi avuga ko ari umuco mwiza gusangira kandi ko nta kirazira iba mu gusangira. Yongeraho ariko ko yabyubahiriza kubera ko byashyizweho na leta kandi akaba atarwanya gahunda zayo. Ati ” Kuva kera abantu barasangiraga, izo ndwara bavuga rero sinzi niba ari azadutse vuba, icyo nzi cyo ni uko byakozwe kuva kera kandi ntawe numvishe byagizeho ingaruka. Gusa nanone kubahiriza amategeko ni ngombwa. Ariko iyo batambona ncishamo nkisangirira n’inshuti kuko ibyo byo kuzana ubukombe cyangwa uducupa ka buri muntu sinabishobora.”

Kuruhande rw’ubuyobozi umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe  umuco na sport  mu rubyiruko RUTAGENGWA Jean Bosco   avuga ko nubwo gusangira bifatwa nk’umuco hari imico igomba gucika bitewe n’igihe. Avuga ko mugihe cyose bigaragaye ko umuco wabangamira imibereho myiza y’abantu wakurwaho.

Mu tubare twinshi usanga iyi gahunda isa naho yubahirizwa aho usanga buri muntu afite agacupa ke ntagusangira. Imbogamizi zikaba zikigaragara mu mago aho uyu muco ugikorwa.


Kageyo– abaturage baracyavoma 2

Rwanda | Kageyo– abaturage baracyavoma amazi mabi

Tags: , , , , , , , , , , , ,


N’ubwo akarere ka Gicumbi kihaye intego ko mu mwaka wa 2012 buri muturage wese azaba avoma amazi meza hamwe na hamwe haracyarangwa amazi mabi kandi abaturage bakaba bakiyavoma ngo bayatekeshe ndetse banayamywe.

Kageyo– abaturage baracyavoma

Iyo bavoma bakandagira muri ayo mazi kandi igihombo kizana

kiba cyarengewe n’ibiziba

Iyo ujya mu murenge wa Kageyo unyura ku muhanda wa Kaburimbo uvuye mu Rukomo ukomeza ahitwa Gatuna  ahitwa ku rukuta hari ivomero rifite amazi mabi kandi abaturage baracyayavoma bakayakoresha imirimo inyuranye.

Bamwe mu bari kuri iryo vomo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 batangaza ko ayo mazi nabo ubwabo babona ko ari mabi ariko kuba badafite ahandi bavoma habegereye ntakundi babigenza bahitamo kuyavoma.

Mukandamage Dancile wari kuvoma ayo mazi avuga ko banayanywa ndetse bakanayatekesha.

Kageyo– abaturage baracyavoma 2

Iyo basanze abavomyi ari benshi biyorera ayo hasi

Gusa iyo uhageze usanga biteye impungenge ndetse binateye ubwoba kuko iyo bajya kuvoma ayo mazi baba bayakandagiyemo.

Igihombo nacyo kizana ayo mazi cyuzuyemo ingese nyinshi ndetse amazi asohokamo asa n’umuhondo kubera uwo mugese wuzuyemo.

Ikindi iyo abavomyi babaye benshi abaje batinze bahinira bugufi bakayora ayo hasi bakigendera.

Umukozi ushinzwe ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi umuriro isuku n’isukura (EWASA) mu Karere ka Gicumbi Rubayita Gilbert atangaza ko icyo kibazo bakizi uretse ko bagifite impungenge z’ibikoresho byo kuba bageza umuyoboro w’amazi muri uyu mu murenge wa Rukomo kuko bibasaba amafaranga menshi.

Ibi babiteganya kubikora igihe bazaba babonye amafaranga yo gushyira mubikorwa iki gikorwa  cyo kugeza amazi meza ku baturage.

Abaturage bazareka kuvoma aya mazi igihe Akarere kazaba kabashije kugeza uwo muyobro w’amazi mu murenge wa Rukomo.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia